Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Jean Luc Ndayishimiye bita Bakame umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa Rayon. Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko uyu mukinnyi yifuzwaga na APR FCariko akaba atifuje gusubira muri iyi kipe yahozemo. Tariki 13 Nyakanga 2013 nibwo Bakame yari yasinye […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nyakanga, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwemeje amakuru y’uko Emery Bayisenge yagiye ku mugabane w’Uburayi ndetse akaba yabonye ikipe azakinamo. Umunkamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe yemeje aya makuru, avuga ko Emery Bayisenge yabonye ikipe mu gihugu cya Autriche (Austria) yitwa Lask Linz FC. […]Irambuye
Muri Madagascar, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 16 yatangiye imikino y’igikombe cy’Afurika mu ijoro ryakeye itsindwa bikomeye n’ikipe ya Mozambique amanota 96 -22 . U Rwanda ruri mu itsinda rya kabiri rifatwa nk’irikomeye muri iki gikombe cy’Afurika (Afrobasket U-16 Women Championship 2015) kiri gukinirwa i Antananarivo muri Madagascar. Ikinyuranyo cy’amanota 74 yarushijwe Amavubi […]Irambuye
Kuri iki cyumweru ikipe ya Miloplast mu bahungu na Young for Hope mu bakobwa nizo zatsindiye kuzahagararira umujyi wa Kigali mu mikino ya nyuma y’irushanwa rya Airtel rising stars ku rwego rw’igihugu iteganijwe kuzabera i Musanze. Airtel Rising Stars niryo rushanwa rikomeye ry’abana batarengeje imyaka 17 mu Rwanda ndetse no ku mugabane w’Africa. Miroplast yatsindiye […]Irambuye
Nyuma yo gusinya mu ikipe ya APR FC kuri uyu wa 10 Nyakanga avuye muri Rayon Sports, bumwe mu butumwa uyu mukinnyi yanditse abwira ubuyobozi bwa Rayon Sports yavuze ko akunda iyi kipe ariko ayivuyemo kuko mu kazi ari ko bigomba kugenda. Djihad Bizimana amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yahawe na APR FC miliyoni eshanu […]Irambuye
Updates (12h30 PM): Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa gatanu Djihad Bizimana agaragaye asohoka mu bunyamabanga bw’ikipe ya APR FC. Amakuru amwe aravuga ko yaba amaze gusinya muri iyi kipe y’ingabo. Nyuma gato amakuru yageze k’Umuseke ni uko uyu mukinnyi ukomoka I Rubavu yari amaze gusinya amasezerano yo gukinira APR FC. Kugeza ubu ubuyobozi […]Irambuye
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko umukinnyi Aimable Rucogoza bita Mambo yirukanywe n’ikipe ya KCB Sports Club yo muri Kenya nyuma yo gusanga yarazanye urwandiko rw’ikipe ya Rayon Sports ko imurekuye kandi mu by’ukuri avuye mu ikipe ya Gicumbi FC. Mu mpera z’ukwezi gushize byari byavuzwe ko uyu mukinnyi yamaze gusinya imyaka itatu muri KBC. Uyu […]Irambuye
Ikipe ya Bugesera FC yatsinze ikipe ya Muhanga iyisanze iwayo bituma amahirwe yayo yo kujya mu cyiciro cya mbere yiyongera. Ku rundi ruhande ikipe ya Rwamagana yanganyirije iwayo na Sorwathé 1-1. Mu mukino wa ½ igitego cya mbere cya Bugesera FC cyatsinzwe na Ndikumana Ali ku munota wa 51 w’umukino, igitego cya kabiri gitsindwa na […]Irambuye
9 Nyakanga 2015 – Rutahizamu Wai Yeka wahoze mu ikipe ya Musanze FC wanatsinze ibitego byinshi mu mwaka wa shampiyona 2013/14 agiye kujya mu ikipe ya Sunrise nyuma yo kumugura ariko ntahite ayijyamo muri uyu mwaka w’imikino urangiye. Amakuru yizewe Umuseke ukesha bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Sunrise FC aravuga ko umukinnyi Wai Yeka wahoze mu ikipe […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ku myitozo y’ikipe ya APR FC yitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup, umukinnyi Jean Baptiste Mugiraneza bita Migi yanze kuvugisha umunyamakuru w’Umuseke amubwira ko atazongera kwivugira mu itangazamakuru kuko ubu afite umuvugizi. Abajijwe uwo muvugizi we yagize ati “ubu sinkivugira umugore wanjye Gisa niwe umvugira.” Umugore we […]Irambuye