Digiqole ad

Floyd Mayweather yambuwe imikandara yatwaye kubera kuyigundiira

 Floyd Mayweather yambuwe imikandara yatwaye kubera kuyigundiira

Mayweather yambuwe umukandara yatsindiye ubwo yaneshaga Pacquiao

Umuteramakofe ubu ufatwa nk’uwa mbere ku isi Floyd Mayweather yambuwe ikamba rya WBO welterweight yatsindiye ubwo yarwanaga na Manny Pacquiao nyuma y’uko uyu munyamerika yanze gusubiza imikandara yatwaye nk’uko biteganya n’impuzamashyirahamwe ya Boxing ku isi.

Mayweather yambuwe umukandara yatsindiye ubwo yaneshaga Pacquiao
Mayweather yambuwe umukandara yatsindiye ubwo yaneshaga Pacquiao

Mayweather yari afite kugeza kuwa gatanu w’icyumweru gishize kuba yishyuye amadollari $200,000 nk’ibihano kuri uyu mukino wabaye tariki 2 Gicurasi, umukino yinjijemo miliyoni $220 nk’uko bitangazwa na ESPN.

Mayweather kandi yanze gusubiza amakamba (imikandara batanga muri Boxing) yatwaye hambere cyane. Ubusanzwe amategeko ya World Boxing Organisation (WBO) ategeka ko umuteramakofe ashobora kugumana umukandara umwe gusa muri buri kiciro yagiye yegukana, Mayweather umaze iminsi yaregukanye irenze umwe muri buri kiciro, ntabwo yigeze abasha guhitamo iyo agumana n’iyo asubiza yose yarayigumanye.

Iyi mpuzamashyirahamwe y’imikino ya Boxing ku isi yatangaje ko nta yandi mahitamo yari afite uretse ‘guhagarika gufata  Floyd Mayweather Jr. nka WBO welterweight champion of the world’.

Mu itangazo WBO yasohoye yavuze ko uyu mwanya ubu nta nyirawo ufite kuko Mayweather yananiwe gukurikiza ibisabwa.

Iyi mpuzamashyirahamwe yanenze imyitwarire ya Mayweather nk’umuteramakofe ubundi uzi buri bwiriza n’itegeko rigenga uyu mukino ku rwego rw’ababigize umwuga.

Mayweather nyuma yo gutsinda Manny Pacquiao yari yemeye ko azasubiza umukandara yatwaye ubwo yatsindaga uyu mufilipino.

Icyo gihe yagize ati “Abandi bateramakofe nabo bakeneye amahirwe. Ntabwo nzawugundiira. Ndi champion w’isi mu byiciro bibiri ubu….ni umwanya wo kugira ngo abandi bateramakofe bahatanire iyi mukandara.”  Gusa ibi yabirenzeho ntiyatanga imikandara yagombaga gusubiza.

Iyi mikandara yari yemeye kuyisubiza kugira ngo n'abandi bazayihatanire nk'uko biteganywa. Ntabyo yakoze
Iyi mikandara yari yemeye kuyisubiza kugira ngo n’abandi bazayihatanire nk’uko biteganywa. Ntabyo yakoze

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ubugabo su butumbi !!

    Ubu ko nkarusha ibiro sinakajegeza bahuuu ???

    • hahaha yagukora mwijigo amenyo akameneka nkamasaro !

  • Mubaraka tezamo agukuremo amenyo . Wowe watahana ibihanga gusa.

  • hatarimo amakofe twajurungutana nziko atanesha

    yareba nabi nkanamuruma

Comments are closed.

en_USEnglish