Kapiteni wa Rayon Sports Fuad Ndayisenga uri gukina imikino ye ya nyuma muri Rayon Sports uyu mwaka w’imikino mbere y’uko ajya muri Sofapaka muri Kenya, niwe watsinze ibitego bibiri Rayon Sports yatsinze Etincelles FC mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’amahoro kuri iki cyumweru kuri stade yo ku Kicukiro. Ibitego bibiri ku busa bwa Etincelles byombi […]Irambuye
Ku mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’amahoro wahuzaga Rayon Sports na Etincelles kuri uyu wa 21 Kamena ku Kicukiro, abakozi babiri bacuruza amatike ya Rayon Sports batawe muri yombi kubera gucuruza amatike mahimbano atemewe. Aime Niyomusabye Umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko abafashwe ari abakozi babacururizaga amatike kandi bagitegereje ko iperereza rya Police rikomeza. Umwe […]Irambuye
Mu mukino wa champiyona y’u Rwanda ya VolleyBall wabereye i Kibungo mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 20 Kamena INATEK VC itsinze byihuse Rayon Sports VC amaseti atatu kuri imwe. Rayon Sports ngo mubyo izize harimo no kuba abakinnyi nta morale bari bafite kubera kudahembwa. Uyu wari umukino w’ikirarane mu yo kwishyura, umukino wari […]Irambuye
Amakipe atatu akomeye hano mu Rwanda APR FC, Rayon Sports ndetse na Police FC zabonye itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro cya 2015 nyuma yo gutsinda imikino ya 1/8 yakinwe kuri uyu wa kane. Ku kibuga cya Ferwafa, APR yatsinze Bugesera FC 4-0, ibitego byatsinzwe na Abdul Rwatubyaye, Michel Ndahinduka, […]Irambuye
Kapiteni wa Rayon Sports Fuad Ndayisenga kuri uyu mugoroba wo kuwa kane yemereye Umuseke ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya kuyikinira, vuba akaba azajya gusinya amasezerano. Isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi muri Kenya rizarangira tariki 27 Kamena 2015, mbere y’iyi tariki Ndayisenga akazaba ngo yagiye gusinya na Sofapaka ubu ngo bamaze […]Irambuye
Bayingana w’imyaka 22 yitabye Imana ku cyumweru tariki 14 nyuma y’uko akubiswe umugeri mu mutwe muri Club ikina Karate i Kayonza. Abakinanaga n’uyu musore bavuga ko bibabaje cyane uburyo yatereranywe kugeza ku gushyingurwa kuwa mbere nta muntu w’aho yakubitiwe uhageze. Federation ya Karate mu Rwanda yo yavuze ko ibi bitayireba. Umwe mu bakinanaga na Bayingana […]Irambuye
17 Kamena 2015- Umusore w’imyaka 22 witwa Bayingana wo mu kagari ka Kayenzi Umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza yitabye Imana ku cyumweru agejejwe iwabo avuye gukina Karate nyuma yo gukomeretswa mu mutwe. Perezida wa Federation y’umukino wa Karate avuga ko ibyo bitabareba. Nyina w’uyu musore witwa Dativa avuga ko kuwa gatandatu yagiye kubona […]Irambuye
17 Kamena 2015- APR FC ifite igikombe cy’Amahoro cy’umwaka ushize iracakirana na Bugesera FC mu mukino wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa kane tariki 18/06/2015, Ndahinduka Micheal araba akina n’ikipe ya mureze ubu iyobowe na murumuna we Rachid witwara neza muri iyi kipe. APR FC yasezereye La Jeneusse iyitsinze ibitego 3-0 muri 1/16 naho […]Irambuye
16 Kamena 2015- Ikipe ya Police FC ngo yiteguye kugira abakinyi isezerera nyuma y’uyu mwaka w’imikino mu Rwanda ikabona uko izana abandi bazongerwa muri iyi kipe nkuko umutoza wayo Casa Mbungo Andre yabitangarije Umuseke. Nyuma y’imyitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Casa Mbungo Andre yatangaje koko ko bari kubaka ikipe y’igihe kirekire […]Irambuye
Kuwa gatandatu Airtel Rwanda yatangije igikorwa cya Airtel Rising Stars ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, kigamije kuzamura impano z’abana batarengeje imyaka 17 mu mupira w’ amaguru, inashyiraho Jimmy Mulisa nka ambasaderi wa Airtel muri iki gikorwa. Muri iki gikorwa Airtel yifashishije umukinnyi wamamaye mu Rwanda ndetse n’iburayi, akinira ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu […]Irambuye