Digiqole ad

Minisitiri Uwacu yavuguruje Perezida wa FERWAFA ku gusenya Isonga FC

 Minisitiri Uwacu yavuguruje Perezida wa FERWAFA ku gusenya Isonga FC

Minisitiri Uwacu avuga ko icyo Isonga FC yashyiriweho igikora neza kandi nta kiyisimbura kiraboneka bityo idakwiye kuvaho ubu

Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2015 Minisitiri ufite siporo mu nshingano ze yavuguruje umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ku gusenya ikipe y’Isonga FC.

Minisitiri Uwacu avuga ko icyo Isonga FC yashyiriweho igikora neza kandi nta kiyisimbura kiraboneka bityo idakwiye kuvaho ubu
Minisitiri Uwacu avuga ko icyo Isonga FC yashyiriweho igikora neza kandi nta kiyisimbura kiraboneka bityo idakwiye kuvaho ubu

Ku itariki ya 1 Ukwakira 2014 mu kiganiro n’abanyamakuru, yari kumwe n’uwahoze ari Minisitiri w’imikino mu Rwanda Amb. Joseph Habineza, umuyobozi wa Ferwafa Nzamwita Vincent De Gaule yatangaje ko ikipe y’isonga itazongera kwitabira shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda umwaka utaha wa shampiyona bityo  iyi  shampiyona yashojwe y’uyu mwaka akaba ariyo nyuma ku Isonga.

Umwaka ushize avuga ko isenyuka ry’Isonga FC, Nzamwita yagize ati “ Isonga iri kwambuka iva muri shampiyona igahinduka gahunda igamije kuzamura abana bato bifuza gukina ruhago mu turere twose tw’u Rwanda.

FERWAFA izashyiraho gahunda igamije kuzamura urwego rw’abakinnyi bakiri bato bakina ruhago mu gihugu cyose kuburyo buri karere kazagira centre de reference, ariko umwaka utaha bikazahera ku rwego rw’intara n’umugi wa Kigali aribyo bizahinduka amazone, izo centre de reference nizo zizitwa Isonga program.”

Minisitiri Julienne Uwacu kuri uyu wa 02 Nyakanga 2015 yavuze ko Isonga FC itazasenyuka vuba kuko ngo ibyo yashyiriweho ibikora neza kandi ntacyayisimbura mu gihe yaba ivanweho.

Uwacu yagize ati “Namwe abanyamakuru njya n’umva muvuga ko nta kipe yo mu cyiciro cya mbere idafite umukinnyi byibura umwe wanyuze mu Isonga FC, biragoye ko iyi kipe yavaho nonaha kandi ibyo idukorera ntakindi cyabisimbura.”

 

Isonga ni ikipe yazamuye abakinnyi ubu bakomeye mu Rwanda nka; Emery Bayisenge, Patrick Sibomana, Olivier Kwizera, Faustin Usengimana, Ndayisaba Hamidu, Jacques Cyubahiro, Turatsinze Héritier, Abdoul Sibomana, François Hakizimana, Eric Nsabimana, Shadad Nsengayire, Justin Mico, Steven Ntalibi, Michel Rusheshangoga, Muganza Isaac, Marcel Nzarora, Ndatimana Robert n’abandi benshi bari mu makipe atandukanye no mu ikipe y’igihugu.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Nzamwita De Gaulle ikizabishobora nuwa mukuraho byaba byiza akaryozwa amafuti akomeje gukora muri FERWAFA.

    Nawe se umugabo HE Paul K. Amaze kwiyama kubu stuppid yakoze.
    Minister akaba aho amukospra ibifuti akora.
    Abanyarwanda batari bakeya bamuzira urunuka kubwi bifuti akorera ruhago.

    Uwo suwo gukanirwa urumukwiye ???

  • HANO UBONYEMO CG WUMVISEMO IKI??

    https://www.youtube.com/watch?v=wQEXXVR8gyI

  • Iyi nkuru yanditswe ku buryo butari “professional”. Ndibaza niba koko uwayiteguye ari umunyamakuru. Urayisoma wagera ahantu hamwe ukumva uratakaye. ukareba ibikurikiyeho bikakuyobera.

  • Degoli n’umugabo uhubuka kubyo akora kuva yafata FERWAFA amaze gukosorwa kangahe? nguwo ku rutonde rw’abakinyi bashaka prime, nguwo mubibazo by’amakipe yakweguye ariko…

  • Minister rwose ndakwemeye ureba kure,nanjye mbonye ruriya rutonde rw,abakinnyi baciye mu isonga mpitambona ntacyatuma isonga isenyuka kabisa.Minister komerezaho urashoboye.

  • Jye simbona gituma muyisenya nkuko mwasenye Rwanda FC mubyigeho ntibizabeho.

  • Njyewe nkunda uyu mugore yemwe !!
    Bene iyi sura yumugore usa atya intera ifemba pe!! ni naturelle cyane yemwe…
    Muzampe contacts ze twiganirire ibyo bindi ntacyo bimbwiye

  • ko wifuza cyanee?nukuberaki?kongonumvise mwiganye

  • Mumbabarire nashakaga kuvuga kurema agatima merci.

  • Nshimye cyane hon UWACU byibuze aturemye agatima naho NZAMWITA ni mureke twe kumutindaho gusa niba yagishaga inama abamurusha ubunararibinye yayobora neza.

Comments are closed.

en_USEnglish