Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ikipe ya Police FC yamaze gusezerera abakinnyi bagera ku icumi. Muri aba harimo uwahoze ari kapiteni w’iyi kipe Uwacu Jean Bosco. Kugeza ubu mu mazina Umuseke umaze kumenya ko yasezerewe harimo Jean Bosco Uwacu, Innocent Habyarimana, Jean d’Amour Uwimana, Amani Uwiringiyimana, Emmanuel Sebanani Crespo, Picu, Pascal na Vincent Habamahoro. Aba […]Irambuye
19 Nyakanga 2015 -Les Abeilles ihagarariye Akarere ka Musanze mu bahungu n’Abarashi yo mu Karere ka Gatsibo y’abakobwa ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa rya Airtel Rising Stars 2015 mu imikino isoza irushanwa rya Airtel Rising Stars. Mu bahungu Akarere ka Musanze gahagarariwe n’ikipe y’abana Les Abeilles yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Gatsibo yari ihagarariwe […]Irambuye
18 Nyakanga 2015- ikipe ya Bugesera FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda Rwamagana FC ibitego 2-0. Ibitego bibiri by’ikipe ya Bugesera FC byatsinzwe na David Nzabanita ku munota wa 29 na Felix Ngabo ku munota wa 73 nibyo byahesheje umutoza wabo Noah Nsaziyinka igikombe cya shampiyona cy’icyiciro cya kabiri. Nsaziyinka […]Irambuye
Mu gikorwa cy’umuganda wahariwe urubyiruko kuri uyu wa gatandatu, Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera usanzwe ashinzwe no gukurikirana Akarere ka Gicumbi, yasabye abayobozi b’aka karere kureba uko ikibuga cy’iyi stade cyakwitabwaho kugira ngo abahakinira bakinire ahantu hakwiye. Yashishikarije kandi urubyiruko gukunda sport kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Yagize “Mayor muzagerageze kwita kuri iyi stade, munubake ibibuga […]Irambuye
Umutoza w’ikipe nkuru y’igihugu, Jonathan Brian McKinstry yahamagaye abakinnyi 26 mu mwiherero w’iminsi 10 ugomba gutangira kuri iki cyumweru kuri i Nyandungu. Uyu ni uwo kwtegura imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti n’amakipe ya Nigeria na Afurika y’epfo. Ni intango ya gahunda ndende yo gutegura Amavubi igikombe cya CHAN 2016 kizabera mu Rwanda. Niba nagihindutse, biteganyijwe […]Irambuye
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Sibomana Abouba ntari mu bakinnyi ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yahagurukanye nabo berekeza muri Tanzaniya mu irushanwa rya Cecafa Kagame Cup. Sibomana Abouba na mugenzi we Innocent Wafula basigaye muri Kenya kubera ikibazo cy’ibyangombwa by’inzira. Gor Mahia yerekeje muri Tanzaniya kuri uyu wa kane mu irushanwa rya […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura umuganda udasanzwe w’urubyiruko mu gihugu hose, uzaba mu mpera z’iki cyumweru ugamije gukora ibibuga by’imyidagaduro mu tugari tw’igihugu cyose, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshya yavuze ko i Kigali hari ikibazo cyo kutagira ahantu hagenewe imikino n’imyidagaduro, ariko ngo hazaboneka. Kuri uyu wa kane tariki 16 Nyakanga […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ryatangaje abakinnyi icyenda bazahagararira u Rwanda mu marushanwa ya All Africa Games azabera i Brazzaville muri Nzeri 2015. Abo ni abahungu umunani n’umukobwa umwe. Muri iyi mikino nyafrika ya 11 izatangira tariki 04 kugeza 19/09/2015 muri Congo Brazzaville. Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu 52 bya Africa bizahatana mu mikino […]Irambuye
Kevin Muhire wakiniraga Isonga FC kuri uyu wa gatatu nibwo yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira ikipe ya Rayon Sports nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Nyanza. Uyu musore yari yamaze kumvikana by’ibanze na Police FC kuwa kabiri ariko batarasinya amasezerano nawe. Aime Niyomusabye umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko uyu mukinnyi nabo bari […]Irambuye
Abakinnyi b’imikino ngororamubiri, Nishimwe Béatha na Iribagiza Honorine baherutse gutwara imidari mu mikino nyafurika y’abatarengeje imyaka 16, berekeje muri Colombia muri Amerika y’Amajyepfo gukina shampiyona y’isi. Aba bakobwa babiri baraye bafashe indege mu ijoro ryo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2015 . Aba bakobwa babonye uyu mwanya wo kwitabira Shampiyona y’isi nyuma yo kwegukana imyanya […]Irambuye