Digiqole ad

BREAKING: Djihad Bizimana amaze gusinya muri APR FC

 BREAKING: Djihad Bizimana amaze gusinya muri APR FC

Djihad Bizimana w’imyaka 20 gusa ubu arashakishwa kuri za miliyoni. Igiciro ni we wo kucyemeza

Updates (12h30 PM): Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa gatanu Djihad Bizimana agaragaye asohoka mu bunyamabanga bw’ikipe ya APR FC. Amakuru amwe aravuga ko yaba amaze gusinya muri iyi kipe y’ingabo.

Nyuma gato amakuru yageze k’Umuseke ni uko uyu mukinnyi ukomoka I Rubavu yari amaze gusinya amasezerano yo gukinira APR FC.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa APR ntiburatangaza ibijyanye n’amasezerano bwagiranye n’uyu mukinnyi.

Umukinnyi Faustin Usengimana nawe biravugwa ko ashobora gusinya mu ikipe ya APR FC nyuma y’uko ibiganiro hagati ye na Rayon Sports byo kubasinyira umwaka umwe yifuzaga binaniranye.

 

Asinye nyuma y’intambara yo kumureshya hagati ya APR na Rayon:

Muri iyi minsi shampionat yarangiye abakinnyi barangije amasezerano ariko bitwaye neza amakipe yabo arashaka kubakomeraho, abandi andi makipe arabashaka. ‘Transfer’ ubu ishyushye mu Rwanda ni iy’umukinnyi Djihad Bizimana warangije amasezerano muri Rayon Sports, APR FC iramushaka cyane ngo izibe icyuho cya Migi, Rayon nayo iramucyeneye bikomeye. Intambara ubu ni iy’ifaranga, igiciro umukinnyi nawe niwe ugishyiraho. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Nyakanga iyi ntambara yari ishyushye.

Djihad Bizimana w'imyaka 20 gusa ubu arashakishwa kuri za miliyoni. Igiciro ni we wo kucyemeza
Djihad Bizimana (Iburyo) w’imyaka 20 gusa ubu arashakishwa kuri za miliyoni. Igiciro ni we wo kucyemeza. Photo JP Nkurunziza/UM– USEKE

Mu minsi ibiri ishize Djihad Bizimana,ukina hagati mu bugarira, yasabye Komite ya Rayon Sports miliyoni esheshatu za ‘recrutement’ nshya ndetse n’umushahara w’ibihumbi 400 ku kwezi kugira ngo agume muri Rayon. Komite imwizeza ko izayamushakira ariko ako kanya ntayo bafite.

Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko hari umugore witwa Maman Hussein uyobora Fan Club ya Rayon Sports yitwa Ururembo ya Nyabugogo wumvise ko uyu mukinnyi agiye kubacika kubera kubura amafaranga maze bucyeye ahita atanga sheki y’izo miliyoni esheshatu kugira ngo uyu mukinnyi atava mu ikipe yabo.

Amakuru agera k’Umuseke kandi yemeza ko APR FC nayo imaze iminsi mu biganiro na Djihad Bizimana kugira ngo abasimburire Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) uherutse kujya muri Azam FC muri Tanzania.

Hari amakuru ko iyi kipe y’ingabo ishobora kurangizanya n’uyu mukinnyi muri iyi week end kuko ngo nyuma yo kumva amakuru ko Rayon igiye gusinyisha Djihad yahise imuzamurira igiciro cy’amafaranga yashakaga kumuha ngo aze muri APR FC.

Kuri uyu wa kane abayobozi ba Rayon Sports, bahagarariwe na Vital Habarugira (ushinzwe ubukungu) na JMV Rudasingwa V/Perezida ushinzwe ibikorwa bya tekiniki bahamagaye Djihad Bizimana ngo aze bamuhe sheki ya miliyoni esheshatu anasinye amasezerano, ababwira ko ari i Nyamata mu bibazo by’umuryango, baramutegereza baraheba.

Mu ijoro cyane kuri uyu wa kane aba bayobozi bongeye kumuhamagara ababwira ko yisubiyeho ubu ashaka miliyoni umunani n’umushahara wa 500 000Rwf buri kwezi nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.

Ibi ngo byaciye intege abayobozi ba Rayon babona ko yabananije. Umukinnyi nawe biravugwa ko nyuma yo kubona ko ashakishwa n’amakipe akomeye nawe agomba kwishyira ku giciro kimukwiye koko.

 

Ibindi biri muri transfers

Faustin Usengimana wa Rayon Sports arifuza gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe gusa nubwo bakiri mu biganiro. Impamvu ni uko ngo yifuza gukina irushanwa rya CHAN umwaka utaha, nyuma yaryo akajya hanze y’u Rwanda.

Hari amakuru yemeza ko uyu musore nawe yari yahawe ibihumbi 20$ n’ikipe ya SOFAPAKA yo muri Kenya akanga kugenda kugira ngo azakine CHAN mu Rwanda.

Umunyezamu JLuc Ndayishimiye bita Bakame ubu nawe biremezwa ko agiye kongera amasezerano ye muri Rayon Sports.

APR FC yo ubu ihangayikishijwe n’abakinnyi bayo barangije amasezerano nka; Patrick Sibomana, Michel Ndahinduka (Bugesera), Michel Rusheshangoga  aba bivugwa ko ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania ibifuza cyane.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Mumureka ajye kwicara ku gatebe umwaka, azumirwa ntabwo axi APR!!!!

  • Karibu sha ubwo kabaye ahubwo bagushyire muri 1st 11 turihuta naho Rayon uyishimire ku burere baguhaye!WELCOME IN APR FC 4EVER

  • UWO mutype nimumureke agende nubundi ntago ariwe kamala mu ikipe gusa azicuza buryan guhindagurika si byiza. bamureke bashake undi kuko Rayon nubundi atayirimo izabaho,ntibanakomeze kumwiruka inyuma. Gusa uyu mudamu niwe mufana nyakuri ndamwemeye akomereze aho.

  • rayon cg simbyumva ndasobanuza gupanda kwibiciro niyo yabyiteye cg mu rwanda ntibemera gusinya mbere kuko ndumva no muri mukeba wabo bahari yarangiye kdi beza nabo nibageyo cg barahatinya apr izahora igutsinda niba arukubimeze kuko siniyumvisha icyabuze kwikipe yerekanye ko ariyo kubafana ntawuhiganayo(final ishize).

  • ariko aba rayon bajye bamenya ko turi muri monde ya benefice. none se kuba yakiniraga rayon bisobanuye ko abonye aho umufuka wiyongera atajyayo? ntibinasobanuye ko yayifanaga kuko iyo uri mukazi uharanira inyungu za institution byanaba ngombwa ukarwanya indi institution muhanganye ariko iyo iguhaye offre ubona irimo inyungu nyinshi kurenza aho wari uri kandi ntakikubuza kuyijyamo urumva nawe ntiwakwizigiza da! ubwo wowe uhabwa miliyoni 5 ukabona uwukurengerezaho 3 wazanga? maze umuntu areka kukugurisha isaha iyo uburaho 1000 kuyo ashaka nkanswe noneho 3.000.000!! sha ni umuhashyi si umwana w’ikipe runaka!

  • Ibihuha, mwabikuyehe?
    Djihad niwe wabibabwiye. Try to be professional

  • Nta buyobozi bukunda ikipe dufite, iyo dufite umugabo nka Hadji tukagira na boss wa KBS twarangiza tukaba tubuze n’umukinnyi n’umwe twigondera biba biteye isoni nta n’uruvugiro, n’abasigaye babatware ntacyo tuzimarira.

  • ko mudatambutsa comment yanjye

  • message ko mutazitambutsa ariko

  • Aba Rayon ni VUVIZELA GUSAAA. Mureke APR IBEREKE KO IFITE UBUYOBOZI NYABWO.

  • iyo ni imisoro ya rubanda mukinamo shaa…

  • none wowe imisoro ugendamo ni iyande KAKOKO we?

Comments are closed.

en_USEnglish