Digiqole ad

Bakame ‘yanze gusubira muri APR’ asinya amasezerano mashya muri Rayon

 Bakame ‘yanze gusubira muri APR’ asinya amasezerano mashya muri Rayon

Bakame yaba yanze gusbira muri APR FC, agasinya indi myaka ibiri muri Rayon

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Jean Luc Ndayishimiye bita Bakame umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa Rayon. Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko uyu mukinnyi yifuzwaga na APR FCariko akaba atifuje gusubira muri iyi kipe yahozemo.

Bakame yaba yanze gusbira muri APR FC, agasinya indi myaka ibiri muri Rayon
Bakame yaba yanze gusbira muri APR FC, agasinya indi myaka ibiri muri Rayon

Tariki 13 Nyakanga 2013 nibwo Bakame yari yasinye amasezerano y’imyaka itatu avuye mu ikipe ya APR FC, ikipe yari abayemo kuva muri 2009.

Bakame w’imyaka 27 yibukwa cyane muri uyu mwaka wa 2009 ubwo yafashaga cyane ikipe ya ATRACO (itakibaho) kuvana igikombe cya CECAFA y’amakipe i Khartoum muri Sudan.

Ikipe ya APR FC umunyezamu wayo Olivier Kwizera mu minsi micye arerekeza muri Africa y’Epfo aho ajya mu igeragezwa mu ikipe za Bidvest University na Super Sports zimushaka. Ibi nibyo byatumye ikipe ya APR FC igerageza kugarura uwari umuzamu wabo Bakame.

Aime Niyomusabye umuvugizi wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ko bishimiye kuba uyu muzamu agiye kugumana nabo indi myaka ibiri kuko ari umukinnyi mwiza.

Jean Luc Ndayishimiye ni umunyezamu wigaragaje cyane mu gihe cye we na mugenzi we Ndoli Jean Pierre basimburanye igihe kinini mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Nyuma yo gutwarwa Djihad Bizimana na myugariro Faustin Usengimana wasinye imyaka ibiri muri APR FC kuri uyu wa mbere, Rayon Sports ubu ngo yaba nayo iri gushakisha undi rutahizamu ukomeye izavana mu mahanga.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Umunsi nabonye ubushobozi bufatika nzafasha ekipe yange nkunda cyane nyifashe kuva mubukene bwogusuzugurwa naburi wese kd nubuyobozi bwose nabuhindura! nzemera mbure ubuzima kubwa Rayons.

  • Chelsea i Rubengera

    Ntabwo Rayon Sports ifite ikibazo cy’ubukene ahubwo ni icyo imiyoborere! Ni nko kuvuga ngo abaturanyi bacu ba Congo barakennye kandi bakagombye kuba bakize ari uko bakeneshejwe n’ubuuyobozi bubi budashishikajwe n’inyungu z’abo bayobora ahubwo bushyira inyungu zabwo imbere! Ngiyo Rayon Sports y’uyu munsi ariko niba ubyibuka n’iritari iri ryarahise ku buryo bizakemuka utagombye kubipfira!!!

    • Kalisa uvuze ukuri Rayon nagati kateretswe n’imana kandi ibigeragezo nk’ibi subwambere mwibuke na za Pathere noires zose zahindutse amateka ariko Rayon ni Rayon.

  • Ndemeranya nawe chelsea ariko ntituvuge ubuyobozi bubi gusa natwe twisuzumetwisuzume reka dupfe kubyita organisation no itameze neza no manque de transparence , erega ikipe iravuna my friend.

  • Ariko ntimubona ko bariya ba Faustin na Djihad ari abakinnyi baciriritse bashobora gusimburwa byoroshye n’abandi bava mu makipe asanzwe nka za marines , mukura, sunrise, isonga ? Bakujijwe n’izina rikomeye rya rayon bakiniraga naho nta buhanga budasanzwe bafite, mbahaye igihe gito muzabona muri APR abahungu bahasanzwe babakaniye bikabayobera. Abayobozi nibakorana na Baptiste barabona abandi bapfukiranywe ahandi.

  • ibyo muvuga nibyo bariya bagiye muri APR bari ku rwego local ku buryo n uwava muri Marines yabasimbura…. ahubwo icyo twakisabira ubuyobozi badushakire abana bashoboye noneho bumvikane na Baptista ntibongere guhuzagurika bahendwa n abatoza… Mbona ko Kayiranga yaratsinze test kuri campagne ya coupe de la paix

  • muzabona beza cyane kubarusha. jye nabonye ugiye muri rayon abafana babatera ishema bakavamo ibitangaza. ahubwo hatekerezwe uko twajya tubacuruza naho ubundi mureke n’abandi bana bagaragare.
    Uwakwifatira aba bana b’isonga ugirango ntibavamo ibitangaza?
    ntimugasaze, naho kuyobora hazamo n’ibindi byinshi buriya nabo baba bashaka ishema ryayo.

    • Wangu uri umuntu w’umugabo ahubwo twabuze abagira icyo gitekerezo ngo tujye tubabyaza umusaruro pe

  • Rayon niyihangane ishake abandi

  • Gusa Baptista ambabarire ahe Bakame igitambaro cy’Ubukapiteni ayobore aba bana bamenye icyo gukora. Baptista rwose turakwemera, gusa Bakame umugire umuyobozi w’abandi kuko afite ubunararibonye. Azabafasha mu buzima haba m wikipe ndetse no hanze y’ikipe, Vive RAYONOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOO

  • ikipe ni rayon sport bavandimwe ibindi nivuzivuzi

Comments are closed.

en_USEnglish