Digiqole ad

Migi yavuze ko ubu umugore we ari we muvugizi we mu itangazamakuru

 Migi yavuze ko ubu umugore we ari we muvugizi we mu itangazamakuru

Migi yavuze ko atazongera kwivugira mu itangazamakuru bizajya bikorwa na Madame

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ku myitozo y’ikipe ya APR FC yitegura imikino ya CECAFA Kagame Cup, umukinnyi Jean Baptiste Mugiraneza bita Migi yanze kuvugisha umunyamakuru w’Umuseke amubwira ko atazongera kwivugira mu itangazamakuru kuko ubu afite umuvugizi.  

Migi yavuze ko atazongera kwivugira mu itangazamakuru bizajya bikorwa na Madame
Migi yavuze ko atazongera kwivugira mu itangazamakuru bizajya bikorwa na Madame

Abajijwe uwo muvugizi we yagize ati “ubu sinkivugira umugore wanjye Gisa niwe umvugira.”

Umugore we Gisa Fausta ahamagawe ngo avuge kubyo umugabo yari asanzwe yivugira, yabanje kwemeza ko koko ubu ariwe muvugizi w’umugabo we.

Ati “ubusanzwe se ni ryari umugore ataba umuvugizi w’umugabo we?”

Uyu mugore uri mu kiruhuko cyo kwibaruka yaboneyeho gutangaza ko kuri uyu wa kane ari bwo umugabo we ajya muri Tanzania kumvikana bwa nyuma n’’ikipe ya AZAM FC.

Gusa ngo Migi azagaruka kuwa gatanu nimugoroba kugira ngo azahagurukane n’ikipe ya APR FC ubwo izaba igiye gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup.

Migi na Gisa bashakanye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka bibaruka umukobwa mu kwa gatandatu uyu mwaka.

Gisa Fausta, usanzwe ari umunyamakuru ubu akaba ari n’umuvugizi akaba n’umugore wa Migi, ntabwo yemeje niba azahindura nawe ubuzima akajya kubana n’umugabo we muri Tanzania.

Ati “(ibyo) ntiturabiganiraho.”

Ibyo kujya kubana muri Tanzania ngo ntibarabiganira
Ibyo kujya kubana muri Tanzania ngo ntibarabiganira

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nabandi bagenzi bawe bakagombye kuku reberaho! kuko wowe numu damu wawe mura sobanutse.

  • HAHAHAHAHAH Nyine arabakosoye uruvuze umugore nyine ruvuga ruhago

Comments are closed.

en_USEnglish