Digiqole ad

Airtel Rising stars: Milopalast na Young for Hope nizo zizahagararira Kigali

 Airtel Rising stars: Milopalast na Young for Hope nizo zizahagararira Kigali

Ikipe ya Young for Hope y’i Gasabo mu bakobwa niyo yabaye iya mbere

Kuri iki cyumweru ikipe ya Miloplast mu bahungu na Young for Hope mu bakobwa nizo zatsindiye kuzahagararira umujyi wa Kigali mu mikino ya nyuma y’irushanwa rya Airtel rising stars ku rwego rw’igihugu iteganijwe kuzabera i Musanze. Airtel Rising Stars niryo rushanwa rikomeye ry’abana batarengeje imyaka 17 mu Rwanda ndetse no ku mugabane w’Africa.

Ikipe ya Young for Hope y'i Gasabo mu bakobwa niyo yabaye iya mbere
Ikipe ya Young for Hope y’i Gasabo mu bakobwa niyo yabaye iya mbere

Miroplast yatsindiye iyi tike yo kuzahagararira umujyi wa Kigali nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Shining kuri penaliti.

Naho mu Bakobwa Young for Hope y’i Gasabo yatwaye igikombe ibashije gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya St Famille (Nyarugenge) kuri penaliti 3-1 ihita ibona itike yo kuzahagararira umujyi wa Kigali mu bakobwa.

Amakipe yabaye aya kabiri yahawe ibikombe bya bya feza ndetse n’amafara y’u Rwanda 80,000 ku bahungu na 70,000 ku bakobwa, n’aho aya mbere ahembwa ibikombe bya zahabu biherekejwe n’amafaranga 100,000, ahita anabona itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’iri rushanwa ku rwego rw’igihugu.

Iri rushanwa rigamije kugaragaza impano ndetse no guafaha izo mpano kuzavamo abakinnyi bakomeye b’umupira w’amaguru.

Ikipe y'abahungu ya Miroplast niyo yabaye iya mbere
Ikipe y’abahungu ya Miroplast niyo yabaye iya mbere

Biteganijwe ko mu cyumweru gitaha amakipe yatsinze mu Ntara zose z’u Rwanda mu bahungu n’abakobwa azahurira i Musanze agakina imikino yanyuma ariho hazava ikipe izegukana irushanwa rya Airtel Rising Stars 2015.

Amakipe yabonye itike yo kuzakina imikino yanyuma:

*Uburasirazuba buzahagararirwa na Gatsibo mu bahungu ndetse no mu bakobwa

*Amajyepfo azahagararirwa azahagararirwa n’ikipe ya Rusizi mu bahungu ndetse n’ikipe ya Nyanza mu bakobwa.

*Uburengerazuba n’amajyaruguru bazahagararirwa Inyange Academy mu bahungu, na White Stars (Nyabihu) mu bakobwa.

*Umujyi wa Kigali Ikipe ya Milopalast  mu bahungu na Young for Hope nizo zizaseruka.

Ir rushanwa niryo rikomeye mu gihugu mu guha abana amahirwe yo kugaragaza no gufasha kuzamura impano zabo
Ir rushanwa niryo rikomeye mu gihugu mu guha abana amahirwe yo kugaragaza no gufasha kuzamura impano zabo

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • mbega uruzungu mbega uruzungu?!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish