Digiqole ad

Bugesera yatsinze Muhanga 2-0, Rwamagana inganya na Sorwathé FC 1-1

 Bugesera yatsinze Muhanga 2-0, Rwamagana inganya na Sorwathé FC 1-1

Umukinnyi wa Sorwathe ahanganye n’uwa Bugesera

Ikipe ya Bugesera FC yatsinze ikipe ya Muhanga iyisanze iwayo bituma  amahirwe yayo  yo kujya mu cyiciro cya mbere yiyongera. Ku rundi ruhande  ikipe ya Rwamagana  yanganyirije  iwayo na Sorwathé 1-1.

Umukinnyi wa Sorwathe ahanganye n'uwa Bugesera
Umukinnyi wa Sorwathe ahanganye n’uwa Rwamagana City

Mu mukino wa ½  igitego cya  mbere cya Bugesera FC cyatsinzwe na Ndikumana Ali  ku munota wa 51 w’umukino, igitego cya kabiri gitsindwa na Bigirimana Rachid(bita petet Bugesera) ku munota wa 59, uyu akaba yaje guhabwa ikarita itukura kubera kuruma umwe mu bakinnyi ba Muhanga FC.

Umutoza usanzwe atoza Bugesera witwa Noel si we wagaragaye ku kibuga kuko yahagaritswe n’ubuyobozi bw’Ikipe kubera ko ngo yasabye ubuyobozi agahimbazamusyi kagaragara.

Rwamagana City ifite icyizere cyo kuzatsinda umukino utaha nyuma yo kunganya na Sorwathe FC iwayo

 

Undi mukino wo muri ½ kirangiza wabereye i Rwamagana uhuza  ikipe ya  Sorwathé  n’ikipe ya  Rwamagana City uyu ukaba wararangiye  amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ni umukino waranzwe no guhererekanya umupira k’uruhande rw’ikipe ya Rwamagana City ariko ariko imipira myiza bahererekanyaga ntivemo ibitego.

Kubera ko Sorwathé ariyo yari yasuye, yakinaga umupira urimo imibare myinshi yifuza kubanzamo igitego kandi igakora ku buryo Rwamagana itagombora.

Rwamagana FC niyo yafunguye izamu mu gice cya mbere cy’umukino ku munota wa 32 w’umukino ku mupira waruvuye muri Corner ariko nyuma y’amasegonda 48 ikipe ya Sorwathé  yishyura igitego umukino urangira ari 1-1 ku mpande zombi.

Nyuma y’uyu mukino umutoza Kalisa Francois wa Rwamagana City yabwiye Umuseke ko nubwo anganirije ku kibuga cye agifite amahirwe yo kuba yajya mu cyiciro cya mbere.

Kalisa yagize ati “ Tunganirije mu rugo ,ni akazi katoroshye ariko turacyafite iminota 90 yo gukina mu mukino utaha  tuzagerageza gushaka intsinzi .”

Ku ruhande rw’umutoza wa  Sorwathé , we avuga ko intego bayigezeho kuko baje bashaka kudatsindirwa hanze bityo ngo umukino bazakira barateganya intsinzi.

Yagize ati “ Twe ibyatuzanye twabikoze ubu tugiye gutegura umukino tuzakira nta kabuza turajya mu cyiciro cya mbere.”

Amakipe abiri azagera ku mukino wanyuma azabona itike yo gukina mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino 2015/2016, asimbuye ikipe ya Etincelles n’Isonga zasoje mu myanya ibiri ya nyuma muri shampiyona y’icyiciro cya mbere dusoje.

Imikino Ibanza

Ku wa Gatatu, 08/07/2015

AS Muhanga 0-2 Bugesera Fc

Rwamagana Fc 1-1 Sorwathe Fc

Imikino yo Kwishyura

Kuwa Gatandatu, 11/07/2015

Bugesera Fc vs AS Muhanga (Eto Nyamata, 14.30)

Sorwathe Fc vs Rwamagana Fc (Kinihira, 14.30)

Nubwo yanganyirije  iwayo ariko yari Rwamagana City ntako itari yagize
Nubwo yanganyirije iwayo ariko yari Rwamagana City ntako itari yagize
Buri ruhande rwari rufite ishyaka ryo gutsinda byinshi kurushaho
Buri ruhande rwari rufite ishyaka ryo gutsinda byinshi kurushaho
Sorwathe yemeza ko yageze kucyo yashakaga
Sorwathe yemeza ko yageze kucyo yashakaga: Kunganyiriza cyangwa gutsindira ku kibuga cya Rwamagana City

Jean Paul NKURUNZIZA

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Imyaka myinshi dutegereje bugesera mu icyiciro cya mbere.Imana idufashe dutsinde muhanga.Bugesera Fc tukurinyuma

Comments are closed.

en_USEnglish