Ikipe y’Afurika y’Epfo y’abatarengeje imyaka 23 yatsinze ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abakina imbere mu gihugu ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye i Johannesburg kuri uyu wa kabiri. Keagan Dolly ukinira ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afrika y’epfo yatsinze igitego cya mbere ku munota wa kane gusa w’umukino. Mbere gato ko igice cya […]Irambuye
Ikipe ya Al Khartoum Al Watani y’i Khartoum muri Sudan imaze gusezerera ku buryo buyoroheye APR FC iyitsinze ibitego bine ku busa mu mukino wa kimwe cya kane cya CECAFA Kagame Cup i Dar es Salaam muri Tanzania. Vincent Mashami umutoza wungirije wa APR FC yatangaje ko bitwaye nabi cyane ndetse babisabira imbabazi. APR FC […]Irambuye
27 Nyakanga 2015- Jimmy Mulisa wari washyizwe mu ikipe y’igihugu nk’umutoza wa kabiri wungirije mu minsi ishize yakuwe ku rutonde rw’abajyana n’ikipe mbere gato y’uko yerekeza muri Africa yepfo. Binyuze ku rubuga rwayo, FERWAFA mu cyumweru gishize yari yatangaje ko Jimmy Mulisa yongewe muri Staff Technique y’ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza wungirije, gusa yaje kuvanwa muri […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere ubwo hatangizwaga imyitozo y’ikipe ya Police FC bitegura shampiyona itaha umuyobozi wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana yavuze ko Police FC yarekuye abakinnyi 12 ikazana 14 bashya. Ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda uyu munsi nibwo yatangiye imyitozo ku mugaragaro mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka utaha, ihita inatangaza abakinnyi bashya yaguze miliyoni […]Irambuye
Uyu mugabo wahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu na APR FC amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yamaze kugirwa umutoza mukuru wa Sunrise FC, ikipe y’Intara y’Iburasirazuba iba i Rwamagana. Jimmy Mulisa wavuye muri APR FC mu 2005 akerekeza mu Bubiligi aho yahereye mu ikipe ya Mons akaza gukinira n’andi makipe agera ku icumi mu Burayi na […]Irambuye
Izina rye rirazwi cyane mu gusiganwa ku maguru mu Rwanda no mu mahanga, Disi Dieudonné aracyasiganwa ntabwo arahagarika ndetse ngo ntazi igihe azahagaraikira. Ubu ari mu Bufaransa aho yagiye mu isiganwa rya Paris-Versailles(16Km) aha ariko akazanahavana urundi rwego (niveau) mu gutoza imikino ngororamubiri, ateganya gutangira gukora aka kazi mu gihe kiri imbere ahereye mu gutoza […]Irambuye
Ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abatarengeje imyaka 23 yandikiye FERWAFA ibamenyesha ko itakije gukina umukino wa gicuti n’Amavubi wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu nk’uko bitangazwa na ‘team manager’ w’ikipe y’igihugu Bonnie Mugabe. Uyu mukino wari uwo ikipe ya Nigeria, iri guhatanira kujya mu mikino Olempike itaha, yasabye u Rwanda ngo yitegure umukino wo kwishyura […]Irambuye
France Football yatangaje kuwa mbere ko Lionel Messi yishyuwe miliyoni 3,5 z’amaEuro kugira ngo akorere uruzinduko rw’amasaha macye muri Gabon ndetse anashyire ibuye fatizo ahazubakwa stade izaberaho imikino ya CAN 2017. Abayobozi b’iki gihugu bahakanye aya makuru kuri uyu wa gatatu bavuga ko uyu mukinnyi nta n’iripfumuye (ifaranga) yishyuwe. Ambasade ya Gabon i Paris niyo […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza muri Afurika no ku Isi bitazakina imikino y’icyiciro cya mbere y’amajonjora y’Igikombe cy’isi cya 2018 (World Cup) kizabbera mu Burusiya. Ibi CAF yabitangaje kuri uyu wa kabiri, habura iminsi ine ngo habe umuhango uzagaragaza uko amakipe azakina imikino yo gushaka […]Irambuye
Uyu munyezamu wa Police FC ntabwo ari gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi bahamagawe mu mpera z’icyumweru gishize (pre-selection) ngo bitegure imikino ya gicuti ya South Africa na Nigeria. Mvuyekure yemereye Umuseke ko koko atari muri iyi myitozo kuko ngo yabujijwe gusanga bagenzi be. Amakuru agera k’Umuseke ni uko uyu musore yinubiye ‘ikimenyane’ mu ikipe y’igihugu iyo bigeze ku […]Irambuye