Digiqole ad

Bernadette aherutse guhabwa inka mu gitaramo yakoreye Nyamagabe

Umuhanzi Musabe Bernadette usengera ku rusengero rwa ADEPR Nyakabanda uherutse kumurika album  ye y’amashusho,   cyumweru gishize yahawe inka ubwo yarimo kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo.  

Bernadette uherutse guhabwa inka
Bernadette uherutse guhabwa inka
Bernadette uherutse guhabwa inka
Bernadette uherutse guhabwa inka

Iki gikorwa kitamenyerewe cyane mu Rwanda, cyabereye kuri ADEPR Murambi ya Nyamagabe ubwo uyu muhanzi Musabe Bernadette yari yahawe kuririmba indirimbo enye ageze ku ndirirmbo ya gatatu yitwa “Naramaramaje kumukunda” .

Ijambo abantu benshi bakunda muri iyi ndirirmbo ryitwa “Si ninyanyagiza” aho aba ashaka kuvuga ngo “Nabaye imfumbyi Si ninyanyagiza k’ubwuwo mukunzi ari we Yesu”

Ako kanya kuri iyo ndirimbo Pasteur Ernest Nsengiyumva uyobora umudugudu wa Murambi yahagurukije umugore we amubwirako ahaye Bernadette inka mu magambo ye yagize ati:“Uyu mwana wabaye imfubyi ntiyinyanyagize reka tumuhe inka”.

Nk’uko Bernadette yabidutangaje uwo munsi yashimye Imana kuri byose byabaye dore ko hari n’umukiristo wavuzengo iyo nka ntago izagenda yonyine izajyana n’intama ndetse ngo hari n’ibindi byinshi bamuhaye kuri uwo munsi.

Ubusanzwe Bernadette mu buzima busanzwe ni umudozi kandi umwuga we  uramunezeza cyane ngo kuko yawize nk’uko abitangaza. Library ADEPR Gakinjiro ni imwe mubaterankunga be bakomeye mu bikorwa bye.

Bernadette wise album  ye « Naramaje kumukundu », yatangiye kuririmba akiri muto, indirimbo ze akenshi zikaba zituruka ku buzima bwe.

Yavutse mu muryango w’abana batanu, bafite Mama wabo ari we babana wenyine, Bernadette ni we mukuru mu bana b’iwabo.

Mu mwakaw’2009 yashyize hanze album  ye ya mbere y’amajwi. Zimwe mu ndirimbo za Bernadette zamenyekanye ni ‘Iyabafite amababa’ , ‘ Kamaranimba ‘ na ‘Naramaramaje kumukunda’.

Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Njye antera kurira iyo aririmbira umwami Yesu. Mumbereye imfura mwampa numero ye ya telefone nanjye nkareba ko nazamubonera inka.

  • Uwo mukobwa Imana imwongerere imigisha myinshi kandi imwongerere imbaraga ntazasubire inyuma nk’abandi bahanzi .

  • Mukuriye ubwatsi nanjye

  • ADEPR n’abandi Mumufashe, atere imbere mu muziki we mwiza twese dukunda

  • uwo Mwana w’umukobwa ni imfura sana kandi ntabwo ajya yinyanyagiza nk’uko abiririmba . icya kabiri nacyo gikomeye ntabwo ajya yica gahunda abeshya abamutumiye nk’uko bamwe mu bahanzi bajya babikora . natwe tumusabiye umugisha mu izina rya Yesu. kandi ntabwo ajya aca amafaranga nk’abandi bahanzi!!! tumusabie umugisha utagabanyije kandi Imana ikomeze kumwagurira imbago kurusha uko abitekereza kurusha uko yabikoreye YABESI. ABEFESO 3:20.

Comments are closed.

en_USEnglish