Digiqole ad

Iyo abakristo bumvira ijambo ry’Imana nta Jenoside yari kuba- Apotre Masasu

Mu giterane  ngarukamwaka cyateguwe n’abagore b’ibyiringiro  cyahuje amatorero atandukanye yo mu mujyi wa Muhanga, abadepite n’abandi bayobozi ku rwego rw’Intara, Akarere,n’imirenge Apotre  Masasu Joshuwa yatangaje ko  jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itari kubaho iyo abakristo  baza gushyira mu bikorwa  icyo ijambo ry’Imana rivuga.

Apotre Masasu Joshuwa
Apotre Masasu Joshuwa

Iki giterane cyabereye mu karere ka  Muhanga taliki ya 19/01/2014 Apotre Masasu yavuze ko umubare munini w’abaturage b’u Rwanda wiganjemo abemera Imana, abarenga 90% mu Rwanda usanga ngo ari abakristo, nyamara benshi muri aba ni nabo ngo bagize uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye muri Jenoside.

Mu gihe cya Jenoside ngo hari abakristo bajyaga gusenga bavayo bakajya gusahura, abandi bakajya mu bwicanyi, ibi kandi ngo byagaragaye no ku bakuru b’amadini ya gikristo nabo bagize uruhare mu gushishikariza abo bigisha iby’imana gukora Jenoside.

Abanyarwanda dusangiye umuco n’ururimi nitwe rero dufite uruhare rukomeye mu kongera kubaka ubumwe n’ubwiyunge nk’uko Bibiliya ibidusaba kugirango ibyabaye mu 1994 bitazongera na rimwe.” Ni amagambo ya Apotre Masasu Joshua.

Mutakwasuku Yvonne umwe mu bagore  b’ibyiringiro akaba n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yavuze ko  bashyizeho uyu munsi ngarukamwaka  w’amasengesho bashingiye ku byo bari barasabye Imana.

Muri byo ngo harimo kuba barasengeye ko amatora (y’abadepite) agenda neza  ndetse n’izindi gahunda zifasha abanyarwanda gutera imbere, uyu munsi rero ngo wari uwo gushima Imana ko yasubije ibyifuzo byose  bayigejejeho.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse wari umushitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko kuba umukristo byari kuba bijyana n’icyo izina ubwaryo risobanura  ngo kuko usanga bamwe mu biyita abakristo ari bo bakunze kuba abambere mu bikorwa bigayitse  byangiza  ubumwe bw’abanyarwanda.

Ati: Ibyo tubiba nibyo dusarura niba tubiba amahoro tuzayasarura kandi tuvuge twese ko ibyabaye bitazongera, inshingano dufite tuzihuriyeho namwe abakristo twese rero dusenyere umugozi umwe.

Usibye ivugabutumwa aba bagore b’ibyiringiro mu karere ka Muhanga bamaze gutanga amatungo magufi n’amaremare mu mirenge ya Mushisiro,Cyeza,na Shyogwe.

Guverineri Munyentwari hagati,  Hon Bamporiki na Mutakwasuku Yvonne uyobora Akarere ka Muhanga
Guverineri Munyentwari hagati, Hon Bamporiki na Mutakwasuku Yvonne uyobora Akarere ka Muhanga
Abakristo bitabiriye amasengesho ari benshi.
Abakristo bitabiriye amasengesho ari benshi
Abakristo bitabiriye amasengesho ari benshi.
Abakristo bitabiriye amasengesho ari benshi.

 

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • Hari n’indi ntumwa yavuzeko abishwe muri 94 aruko batasengaga cyane.

  • Usibye n’iyo yavuze gutyo….n’iriya uzayibaze igituma ari “intumwa” uzumve niba ibasha kugusubiza….ese Intumwa,pastoro,umuvugabutumwa,….bataniye he ? barutanwa bate?. Ntago bintangaje n’iriya yabivuga.

  • Ariko nta gishya yavuze kuko bisanzwe bizwi ko iyo abantu bumvira Imana bakaba ABAKRISTU koko bagakurikiza inyigisho n’impanuro bagiye bahabwa, urugero UBUTUMWA BWA KIBEHO, nta genicide iba yarabaye!
    Nta gishya mbona mubyo yavuze!

  • uyu uvuze ngo abapfuye ntibasengaga cyane mubaze abahunze bakagera tingitingi bakagwayo bazize za macinya myambi no gutungwa nimizi y’ibiti abandi bakaba bazerera kw’isi nuko bo basengaga cyane? ibyabaye ni sekibi wabakoresheje bakora ibyabo n’ibye barasugira barasagamba.

Comments are closed.

en_USEnglish