Rubavu hateguwe igiterane kiswe “Rubavu mu biganza byawe mana”
Ku nshuro ya kabiri,akarere ka Rubavu kagiye gushima imana ibyiza yabagejejeho iki gikorwa kikazahuza abayobozi batandukanye haba mu nzego za Leta ndetse n’amadini yo muri aka karere.
Umuhango Rubavu mubiganza byawe Mana uteganijwe tariki ya 19 Mutarama 2014 muri Serena hoteli Rubavu kuva I saa munani kandi uzitabirwa n’abayobozi batandukanye bo muri aka karere.
Nkuko uwitwa Frere Manu umuhanzi uri mu bategura iki giterana avuga ngo hatanzwe ubutumire ku bantu bagera kuri 200 barimo abayobozi muri aka karere,abahakomoka ndetse n’abanyamadini batandukanye.
Rubavu mu biganza byawe mana ije nyuma gato y’igiterane cyo gushima Imana no gusengera igihugu(National Leaders Prayer breakfast) giherutse kubera muri Serena Hotel I Kigali, kikitabirwa n’abayobozi batandukanye harimo na Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’abandi bayobozi batandukanye baba abo munzego za leta ndetse n’iz’amadini atandukanye.
Rev.pastor Simon Masasu umuyobozi wa “Restauration Church Rubavu.” Niwe uzayobora uyu muhango uzavugirwamo ijambo n’abayobozi batandukanye mu karere ka Rubavu.
Biteganijwe ko hazaba hari abahanzi na kolari baturutse mu matorero atandukanye by’umwihariko hakazagaragara abayobozi batandukanye bashima Imana kandi bayiragiza akarere ka Rubavu.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com