Digiqole ad

Amadini mashya yigaruriye benshi mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika

Abakristu benshi bavuye muri Kiliziya Gatolika bigira muri Restauration churches, Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko Abakirisitu benshi bateye umugongo Kiliziya Gatolika bajya mu madini yigisha ivanjili bita Eglise Evangélique.

Amadini mashya yigaruriye benshi mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika
Amadini mashya yigaruriye benshi mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika

Umunyamakuru wa J.A avuga ibi ashingiye ku rugendo yakoreye ku rusengero rwa Evangelical Restauration Church ruri i Remera, mu Karere ka Gasabo, akavuga ko agezeyo yitegereje ukuntu abantu benshi baba baje gusenga kandi bafite ubushake bwinshi.

Avuga ko ibi yabibonye ku munsi utari ku Cyumweru.

Abakirisitu babarirwa muri 200 ni bo bari bahari, baririmba, babyina, baseka abandi barira, rwose ubona ukwizera kwabo kugaragarira mu bikorwa bakoraga. Asobanura ko icyubahiro bahaga Imana yabo bagihaga n’umushumba mukuru w’itorero wari uyoboye amasengesho.

Avuga kuri uyu mukozi w’Imana, umunyamakuru yanditse ko Yoshua Masasu washinze uru rusengero ari umugabo uzi kwigisha, agakoresha amagambo rimwe na rimwe asekeje n’andi avuganywe imbaraga ku buryo Abakirisitu baba bateze amatwi cyane.

Umukirisitu wahoze ari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika yabwiye J.A ko icyamuzanye muri kwa Masasu ari uko yahasanze uburyo bwiza bwo kwigisha ijambo ry’Imana.

Yagize ati “Mu by’ukuri aha ni ho nabonye inyigisho ku Ijambo ry’Imana zatumye nsobanukirwa neza icyo kwizera ari cyo.”

Imibare itangwa n’iki kinyamakuru igaragaza ko Idini rya ERC ryashinzwe mu 1994 rimaze kugira insengero 78 mu gihugu no muri aka karere u Rwanda rurimo. Idini Gatolika ryo n’ubwo ngo ryari mu mitima y’abasaga 70% by’Abanyarwanda mbere ya Jenoside, rimaze gutakaza 56% by’abayoboke nk’uko bitangazwa n’Ibiro by’ubutasi by’Amerika, CIA.

Amateraniro arangiye Yoshua Masasu yabwiye umunyamakuru wa J.A ko yavukiye mu muryango w’Abagatolika, ariko akaza kwihitiramo gushinga idini rya Evangelical Restoration Church.

Yagize ati “Muri 1994 ubwo Jenoside yabaga mu Rwanda, nari mfite urusengero i Kinshasa kandi Abakristu beraga imbuto. Nyuma nahamagariwe gukorera umurimo mu Rwanda. Imana yashakaga ko nongera umuryango w’abana bayo no mu Rwanda.”

Amateka yerekana uruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Politiki y’u Rwanda rwa mbere ndetse no mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Abasenyeri nka Vincent Nsengiyumva bazwiho kuba abanyamuryango b’imena b’ishyaka rukumbi MRND ryategekaga u Rwanda muri kiriya gihe. Kuri J.A kugabanyuka kw’Abakirisitu bo muri Kiliziya Gatolika bajya mu madini ya Evengelique biterwa n’urugero rubi abayobozi ba Gatolika bagize mu mateka y’u Rwanda.

Gusa inyandiko ya WIKIPEDIA ivuga ko mu Rwanda umubare w’abayoboke ba Kiliziya  Gatolika bari 49% by’Abanyarwanda bose, aba bakaba ari abemeje ko bari mu idini.

Jeune Afrique

NIZEYIMANA Jean Pierre

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Abanyamadini baritonde rero, niba ibyo bakoze bigira ingaruka ku bayoboke babo !!!
    Gusa, ese ubu ho ntabari muri politiki ???
    Yezu yaravuze ati : Iby’Imana mubihe Imana, ibya Kayizari mubihe Kayizeri.
    Nzabambarirwa rere bagenzi !!!!!!!!!!!

  • Kuri bwana HATANGIMANA Ange,

    Ko numva uvuga Musenyeri Nsengiyumva Vincent ngo wigeze kuba muri MRND, ubu se ba musenyeri RUCYAHANA John, ba Pasiteri RUTAYISIRE Antoine, ba Pasteur SIBOMANA (ADEPR), ba Sheik HABIMANA Saleh n’abandi tutavuze, ubu bitwaye bate? Ntibasigaye se bikorera ibya Politiki ku mugaragaro gusumba amadini yabo bayobora.

    Iby’abayobozi b’amadini byo mushatse mwabireka. Abakristu/sto bazajya bakurikira ijambo ry’Imana aho gukurikira abayobozi babo.

    Naho ibyo guhindura idini byo, nta muti urimo na mba, kuko ntabwo idini ariryo rizajyana umuntu mw’ijuru.

    Niyo Kiliziya Gatolika murimo muvuga, nta nahamwe yigeze yigisha abantu kwicana. Niba hari abayoboke bayo babikoze, ibyo babikoze ku giti cyabo, ntabwo babikoze mw’izina ry’idini kuko ritigeze ribibatuma. Ijambo ry’imana twigishwa, niryo tugomba kugenderaho, ntabwo tugomba kugendera ku baritwigisha.

    Imana iduhe umugisha.

    • UVUZE UKURI.N’UWO MUNYAMAKURU WA JA NIBA BATAMUBESHYEYE, NTABWO ARI PROFESSIONAL RWOSE.NDABONA ARI MARKETING YAKOREYE RESTAURATION CHURCH.

  • Mbega inkuru idatohoje!Ngo kiriziya yatakaje 69% mu gihe yari ifite 70% mbere ya genocide!!ubwo isigaranye 1% None se buriya kiriziya wenda tutagiye no mu cyaro nibyo. Muzatubarize muri Statistiques turebe niba ari byo!!! Ese burya abantu bajya gusenga cyangwa bakavayo bakurikije idini. Kiriziya ni Imwe!!! wabyemera utabyemera

    • Oya ufite kibazo cyo kutamenya imibare subira inyuma urebe yari ifite 70/100 ubuyatakaje 56 y` ibyo yari ifite .ubwo urongera ubaze uti : yari ifite bangahe ? nange nti : 70/100 de x.

      Kubindi byo niba kiriziya ariyo igiye kuba inzira ifunganye abayirimo baba bafite amahoron m` ikizere cyo kuzaragwa ijuru ….,naho abinjira mu irembo rirangaye kubwinshi no kuminsi y` imibyizi bakaba babyigana byaba ari ikibazo kuri bo no kuri iryo rembo rirangaye .

  • nsubize Rubaya?NIBYO KOKO IDINI SIRYO RIZAJYANA UMUNTU MU IJURU,ariko ibyigishirijwemo nibyo bituma umuntu yemera YESU NKUMUCUNGUZI WE,HANYUMA AKAMUBERA UMWAMI MU BUZIMA BWE BWA BURI MUNSI,NONE SE NKA KILIZIYA ITIGISHA LA SAINE DOCTRINE BIBLIQUE ABAYOBOKE BAYO BAKWAKIRA YESU CHRISTO GUTE????URUGERO :GATOLIKA, ABAHAMYA BA YOHOVA,ABABAHAYI,ABABRANHAMISTE,…NIBA WASHIDIKANYAGA JYA MURI EVANGELIQUE pentecotiste(adepr)ariko ubu barikuvangirwa cyane,byibuze uzaba uri mu nzira ushobora guhuriramo na YESU,ariko na none numvise abo ba masasu na ba gitwaza badafite temoignage nziza.IMANA ITUGIRIRE NEZA

    • Wowe ndabona wifitiye ikibazo cy’imyumvire. Uzagende utohoze neza kuri ibyo uvuze, wige no kwandika no gutondeka ibitekerezo neza ku murongo ku buryo byumvikana, ubone gusubiza.

    • Nta ADEPR cyangwa Restoration Church, yose ni Eglises Protestantes.Muri iki gihe abantu barajarajara, bameze nk’intama zitagira umushumba nk’uko Yezu yarebye abantu akabibona kandi akabibabwira. None umuntu arabatizwa agafata izina ry’umutagatifu, agahabwa ukaristiya (Eucharistie = Umubiri wa Yezu kuko Yezu ariwo murage yadusigiye adusezeraho ati Mwakire murye, iki ni umubiri wanjye, urya umubiri wanjye ntazigera apfa; kimwe n’uko yahaye intumwa ze ububasha bwo gukiza ibyaha aribyo abasaserdoti bakomeza mu ntebe ya penetensiya, hanyuma umuntu wakoze ibyo byose ati nagiye aho bigisha ijambo ry’Imana ryiza, irihe rero? Ariko n’ubundi bajye bagenda kuko handitswe ngo “umugati ntukwiye kujugunyirwa imbwa” baba bahabwa umubiri wa Yezu batawukwiye.
      Abava muri muri Catholique ni ababa badashobora kubwira Imana ibyaha byabo, bakibagiza bajya ahandi bibwira ko nyuma bizibagirana, kandi aho nashoboye kumva ni hake sinon ntaho ndumva umuntu avuga ko yibye, yasambanye, yabeshyeye undi,etc, mu ruhame ngo ari Kwatura ibyaha nk’uko babivuga, kandi Imana ntiyibagirwa kandi barabizi.Sindumva kandi uwagiye akareka izina yahawe n’uwo atemera Gatorika kandi nanone iryo zina rishingiye kucyo atemera aribo batagatifu njya numva bibatera ikibazo cyo kubavuga. Mu by’ukuri kuki babura intege zo guhindura n’ibyo biranga Katorika? Wavuga ute ko utemera Bikira Mariya nk’umubyeyi uhoza abababaye ugakomeza kwitwa Marie Consolatrice, cg koatasamanywe icyaha, ugakomeza kwitwa Marie Immaculee? biratangaje, ariko mujye mubitekerezaho. Reka mbarangire igitabo muzashaka muri Google kizabafasha na bamwe batamenya uko Bikira Mariya yabayeho n’akamaro yagize muri Kiliziya ya mbere. Andika levangiletelquilmaeterevele cyangwa Maria Valtorita uzabona za tomes zitandukanye wisomere.

  • Kiliziya ni imwe itunganye gatolika nabo baragenda kandi bakagaruka nzi benshi bayiteye umugongo none ubu baragarutse.
    Moi, j’suis fier d’être catholique et heureux de l’être.

    • barabeshya wa mugani ahubwo uwo munyamakuru abifitemo inyungu.uhereye no kuri iyo Eglise YEREKANYE Sainte Famille azaharebe buri gitondo ko hataba huzuye cyangwa ku cyumweru misa 3 zose abantu barahagarara.gusa dukwiye kumenya ko ntadini ritigisha, ahubwo amarangamutima usanga ariyo abantu birukira ngo pasteur naka.twisubireho gusebanya si inzira nziza.

  • Ba Kristu Bavandimwe twese twacungujwe amaraso ya Yezu Kristu. Uwo niwe tugomba Gukurikira ntabwo dukurikira abayobozi b’amadini. abo muvuga ko bavuye muri Gatolika, nubundi ntibari abagatorika nyabo, ahubwo bari bo ku izina gusa nkuko umuntu udafite akazi gafatika kandi kazwi yiyita ngo ni umuhinzi, nyamara ntazi no gufata isuka. Iyaba Mwari muzi ubukungu dufite muri Eglise Cathilika!Umugatorika Nyawe warangije kumenya uwo yakurikiye ntashobora kuvamo ibyo ndabihamya.Uwo muzabona yavuyemo nubundi ntaba azi aho ari.

  • Nibyo koko eglise catholique yatakaje abayoboke, ariko kongeraho ko bavuye muri Catholique bajya muri Restauration, birasekeje… Niko munyamakuru, niba Masasu yagutumye kumukorera publicite, iyi nkuru wayishyize aho itagomba kuba. ushyireho rubrique ya publicite, ariko urekere aho kuturagira. Ukongeraho ngo icyubahiro bahaga Imana yabo bagihaga n’umushumba mukuru w’itorero wari uyoboye amasengesho!!! Mbega ibintu biteye agahinda!!! Koko! Icyubahiro cy’Imana muragisangiza abantu? Le ridicule ne tue pas.

  • Mujye mutanga inkuru zicukumbuye zitagije gusigiriza no gusebya abandi kuko ejo ushobora gusanga ukeneye kuvuga ibyiza badasiba kugeraho. Urugero: Wibaza ko Kiliziya Gatolika ari Gereza ibuza abantu ubwisanzure? Ese paruwasi imwe haba misa zingahe ku munsi ku buryo wagereranya umubare w’abakristu bayisengeramo n’abo ushaka kuvuga bayivuyemo. Itangazamakuru rikwiye kutabogama.

  • BANGAHE BAVA MUYANDI MADINI BAGASHINGA AYABO AHUBWO ABANTU BOSE BAGIYE BIHA IMPANO ZOKUBWIRIZA UBUTUMWA BISHAKIRA INYUNGU MUBABAGANA NIMUREKE ABANTU BISHKIRE AMAFARANGA IYO UBONYE IZO UKAMA URAZIKAMA. AHUBWO YAVUYE CONGO AZA GUFATIRANA ABANYARWANDA KUBERA IBIBAZO BARI BIVIRIYEMO NGAHO UMVA NAWE NGO YARITANGIJE MURWANDA 1994 .NYAMARA YIKUREMO GATURIKA NO MUYANDI MADINI HARIMO ABATARABAYE INYANGAMUGAYO . NIMUMUREKE YIRIRE IBYACUMI BYABANYARWANDA AHUBWO AZAMBUKE INYANJA AZE ASARURE ABANYAMAHANGA. JYE BIRAMBABAJE NGO GATORIKA .GITWAZA SE YASHINZE IYE DINI ATARI MURI ADEPR NDAMWIBUKA ADUCURANGIRA YADUSUYE INYAMATA . NURUGERO NARI NTANZE NTIMUGASEBYE KIRIZIYA GATURIKA NYAMARAAHO WAJYA HOSE NIYO YAREZE ABAKURAMBERE BACU MURAKOZE.

  • ariko mwaretse kunyongera commentaire harya nko navuze ko iyi nkuru mwayivanye muri JA ariko nabandi babibonye

  • Niukuri tujye tuvugisha ukuri, umuseke ni uvane mu nzira iyi mbwa y umunyamakuru ikoresha amaranagamutima yuzuye ubucucu bukabije!Arasebya Kiliziya se ariya madini yose avuga hari nibura na 1/3 yayo barageraho.mutumure icyo kigoryikigize intore batumye ngo giharabike ingoro nyayo y’Imana.

    • ko mbona icyo muri gukora ari ugutukana gusa, ese mubyo kiriziya yigisha biremewe gutukana?

  • WAKANYAMAKURUWE ,UZAREBE IMPFUBYI KIRIZIYA IRERA,ABANA IFASHA KWIGA (KARITASI).UBURERE ITANGA MUMASHURI./NB:UMVA BAKWIRUKANE, KURAKO KAZI KUKO IBITEKEREZO BYAWE NTIBI KWEMERERA KUBA UMUNYAMAKURU.ESE KWAMASASU UBONYE ARIHO WAVUGA.FAKE GUSA.

  • Mr SANA,uyu munyamakuru si fake gusa; ahubwo ni ikigoryi, ikintazi, ikiburaburyo; kiba cyabuze ibyo kirindagiramo kikajya kwanjurwa gusa ibitampaye agaciro.
    Wa kantazi we k akanyamakuru ndakuvumye urakatuuuuuu!!!!!!

  • Eeeeh…dore ibitutsi by’abakristo!!!??? ubu koko iri shusho mutanze hari aho ritaniye na ba bakristo bo muri C.A.R birirwa bica abantu ngo barakorera idini?

  • uwo munyamakuru asebeje UM– USEKE.COM twawukundaga buriya yigaragaje ko yariye Ruswa iva muri Restauration akayibura muri Kiliziya.
    Ubonye byibura iyo avuga ko bavuye muri Kiliziya bakajya mu yandi madini nari kubyemera ariko we yatatse aho arira gusa asebya aho badatanga Ruswa

  • Njye nabyita ahubwo ko ukwemera Imana mubanyarwanda byagabanutse cyane, maze abantu bakagurukira mubije byose ngo ni amadini (mashya..snif!). Kiliziya ni imwe itunganye kandi ikomoka ku ntumwa! Naho ibishya bije byongera imyemerere ntabyo mbona .. au contraire mbibonamo ubujiji!

  • ARIKO UYUMUNYAMAKURU MURAMURENGANYA N IGITEKEREZO CYE KUKO NAWE YABONYE ABANTU 2OO BAHA ICYUBAHIRO IMANA NA MASASU AHO YESU WE BITE GUSA ABANDIKA TUMENYE NO KUBAHA IGITEKEREZO CYA MUGENZI WAWE NTAGUTUKANA

  • Nanjye ngiye kuvamo nigire mubaYehova.bazikwigisha kandi ntibivanga muri politiki ituma bantu biremamo amatsinda atavuga rumwe.

    • Yes u are the looser, kuko utazi icyo uyikoramo ntawamenya n’ubwiza bwayo. Eglise ni iya Nyagasani ubwe kandi niba utayumva reka kongera umubare w’imfabusa.Go away naho kwigisha barigisha ni wowe utumva ,utanisubiraho

    • Ahubwo waratinze kuko n’ubundi kwigisha MATABARO, ni uguta inyuma ya Huye!

  • mbese ugirango abagenda ninyota yokumenya Yesu ibajyana,oyaaaaa nimigati bashaka bafite inyota yubutunzi bwisi kukoyo byigishwa cyane biryo uriyo akaba afite isezerano ryabyo naho kiriziya gaturikayo yibanda kubugingo bwomugihe kizaza cyane: kwihana kuko ubwami bw’Imana buri hafi ibindi bikaza ari inyongera

  • Abo bagiye nubundi ntibari bayirimo, bari ingwizamurongo. Ukobamwe bagenda niko abandi baza kandi bava muri ayo madini. Ntacyo kiliziya ihomba. Ikingenze ni uko baba baramenyeshejwe izina rya Yezu Kristu. Nono se abo bagenda bavuga ko ntacyo bigishijwe? Bazagararuka ntawe ubahamaye. Icyo Kiliziya yagombaga kubakorera yaragikoze: Kumenyeshwa Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatafu n’icyo Imana ibakeneyeho.

  • kliziya yabayeho kandi izahoraho,abo bagenda nibagende naho bagiye bazahava kuko n’umwana w’ikirara yaragarutse kandi arakirwa.None se ko bagenda hari ibyo bigishijwe kandi nibyo by’ibanze.ntiwjya mu mwaka wa kabiri utahereyev muwa mbere.nzemera ko aho bajya haruta aho bavuye umunsi badusigiye AMASAKRAMENTU twabahaye ndetse n’amazina yabatisimubajyanye maze babone gusebya iyo bakamiwe

  • Ariko uyu Journalist arsira ubusa:
    1. ni nikuru ya Jeune Afrique
    2. uyu papa wihagarikiye imirimo ko ntaco mwamuvuzeho;
    3. Inama yaba jeunes ibera Brezil muzi igituma iberayo; Gatolika yarisigaranye 40% mubayoboke, umupadili afata ingamba zo kugarura jeunesse muri Eglise kdi PaPa ayijamwo buri gihe(encouragements)
    4. reba abahoraga bifuza kuba padili noneho ugereranye nubu!!!!
    5. urebye policy ya gatolika iheruka kwemeza le 12-15 decembre 2013 nta ejo ha GATOLIKA (muri Africa/ameriques Latine kuko niho hasigaye aba christu)
    Abandi bazabivanga, nubu TINGANYI na z droit za FEMENE BIBE AKAVUYI

    Ngiyo ngivyo mushaka murindire 10 ans/years maze murebe ndihano!!!

  • Kiliziya ntihatira abantu kuyijyamo iyo uyivuyemo ntacyo uba uyihombeje,ese ye reke nkubaze Imana iyo tuyisenze biyigirira akamaro? cg nitwe bigirira akamaro? ,icyo tuzi nuko ari intangiriro y’amadini yose ni umubyeyi andi madini yose akomokaho,ubundi kilazira gutuka umubyeyi wawa,gusa ntimugapfe ubusa mujye mubagarira ikibahuza ubundi Imana abahe umugisha.

  • Ariko rero Umuseke niba mutangiye kujya mwandika inyandiko nk’izi zibogamye credibility yanyu irakendera.

    Uyu munyamakuru ibyo yanditse ntabwo ari ibyo yakozeho ubushakashatsi ashobora kuba ari ibyo yifuriza Kiliziya Gatolika.

    None se niba mbere ya 94 Kiliziya yari ifite abayoboke 70% ubu ikaba imaze gutakaza 56% byabo ubwo isigaranye bangahe? Ese iyo mibare wayikuye mi kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare? Cyangwa ni ibyifuzo.
    Icyo nshaka kukumenyesha.

    1.Kiliziya ntabwo ari ishyirahamwe nk’ayo madini y’ibyaduka ashingwa n’abantu bagamije inyungu bagashyiraho amategeko aharanira inyungu zabo.

    2. Nta kiliziya ishingwa n’abantu. Niba utabizi uzajye kwiga tewolojiya.

    3. Uwo muyoboke wavuye muri kiliziya akajya mu nsengero zadutse ngo niho basenga neza. Imana niyo izi abayisenga neza. Niyo wahagarara mu nzira ukaririmbira neza abagenda Imana niyo imenya ibyo urimo ntabwo ari abo ubyereka.

    4. Niba yarabuze inyigishio nziza mu kiliziya ni uko yazaga agamije izindi nyungu yazibura akigendera.

    5. Niba Musenyeri Nsengiyumva yari mu ishyaka rya MRND uzagaragaze aho yasinye nk’umunyamuryango cyangwa ikarita y’abanyamuryango. Uretse gusebanya. Niba kandi yari abanye neza n’abanyamuryango ba MRND ntabwo Yezu yabanye n’abeza gusa ahubwo yaje gukiza ababikeneye.

    Mugerageze kuvangura Politiki n’iyobokamana kandi mujye mutangaza imibare mwakoreye ubushakashatsi. Bitabaye ibyo umuseke waba ubogama.

    • Aha ho wiburana.
      Mgr Vincent Nsengiyumva yabaye no muri komite nyobozi ya MRND.Ibyo ni ibye si Catholic Church yamutumye.

      • Erega ibya Mgr Vincent na MRND ntibikwiye kuvangwa Kiliziya yose. Ubu se ababishops, ba Pastors na ba Evangelistes b’ibirangirire dufite ubu bafite n’imyanya ikomeye muri Leta batandukaniyehe n’abakomiseri ba RPF iyoboye u Rwanda muri iki gihe?Nta na hamwe, keretse udashaka ku bibona kubera inyungu abifitemo. Ubwo se twaherako tugatera ibuye amadini bayoboye? Byaba ari ukwibeshya cyane kuko imyitwarire yabo ijyanye n’inyungu zabo, ntabwo ari iz’ugushaka kw’Imana baba bitwaje.

  • MURANJWA KIRIZIYA N’IMWE ITUNGANYE GATOLIKA, KANDI IKOMOKA KU NTUMWA.

    N’AHO YASIGARAMWO 2 GUSA YUBATSWE KU RUTARE.
    ICYAMBERE NI URUKUNDO RW’IMANA N’ABANTU IBISIGAYE MURWANIRA BIZABACA MU MYANYE Y’INTOKE BOSE BABIREBA.

  • NENENE: Niba ugikomeje kumva ko Kilizaya ari imwe itunganye, Gatulika uracyari mu buyobe. Kuko Kiliziya ntabyo ari inyubako ahubwo n’abayigize (Abakristo). Niba rero harimo abitwa abakristo kandi imigenzereze yabo ari iya gipagani uherahe uvuga ko itunganye?yewe harimo n’abayobozi bayobora abandi. Menya ko gutungana n’ukw’umuntu ku giti cye naho ibindi byose (Amadini) n’imihanda abantu banyuramo berekeza ku Mana. Uzagenda mu muhanda we neza azagerayo. Naho Gutungana kw’idini runaka simbyemera kuko uzasangamo abanyabyaha batandukanye bihishemo, rimwe na rimwe harimo n’abatazi itandukaniro ry’umukristo n’umupagani. Ikindi n’uko Imana ariyo izi abayishaka, bayikunda, bayikorera n’umutima ukunze. Ikindi n’uko iyo umuntu ahinduye idini harimo kuba yarakurikiye abandi,inyungu runaka ahateganya, ariko hariho n’ujyanwayo n’umugambi w’Imana. Aha ho uhitondere kuko ni bake bamenya gutahura umugambi w’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Kuko kugeza ubu benshi baracyavuga ibitangaza bya kera gusa ukagira ngo bo ntabyo bakorewe.Musome Bibiliya mushaka kumenya Imana izajya ibahishurira byinshi. Kwanga icyaha ugashaka Imana, gukunda bose ntavangura,ukabana nabo mu mahoro, ugakunda kubabarira nibyo byonyine Imana ishaka.

  • hahahah niba abayoboke ba kiriziya baragabanutse kuriya se najya gusenga nkabona kiriziya iracyuzura abakristu ubwo noneho bagenda kuwa mbere…bakagaruka ku cyumweru,ariko ngaye abatukana ngo baravugira kiriziya,kiriziya yubatswe kurutare niwo wagira ute ntushobora kuyisenya,abayisiraheri bari ubwoko bw’Imana bayikorera amanyanga menshi ntiyabavaho,nziko muri kiriziya naho hari abakora ibyaha bikomeye,ariko rero abo ntibazayibuza gukomeza kuba iyashinzwe na Yezu kandi ntazayivaho never never

  • Umuntu watukanye yita umunyamakuru ikigoryi we ni mukristo ki? Yavuze ubushakashatsi yakoze, nawe uzakore ubwawe. Ikizwi n`uko abakristo ba Gatorika ntibiyongera baragabanuka, kuko abajya muyandi madini abeshi niho baturuka. Kuvuga ko ari benshi byo ntacyo bimaze kuko abenshi bible ivuga ko bakurikira inzira y`irimbuka kuko ariyo yigihogere. Inzira y`ubuzima irafunganye kandi abayinyuramo ni bake.

  • Reka rero mbambwire,murapfa ubusa rwose.

    1.Ntangire ngaya uriya munyamakuru,icyo mbonyemo ni uko ari gukorera advert itorero rya Masasu….gusa kuba ngo basenga barira nabyo ndumva bakiri kure…baba barizwa n’iki?

    2.None se church cyangwa kiliziya ,mwe muyirebera mu bari bayirimo bakoze amakosa?….none se satani akazi ke ni akahe?

    3.Ariko se imana yanyu igabanyije mo ibice?..ni iy’umuvurungano se? ni iy’ibibi se?…niyo yica abantu?… birakomeye!!!!!

    4.Njye rero IMANA nsenga ni ikomeye kandi nta n’ibice (amadini) igira,ahubwo ni “SE wa YESU Kristu”,akaba na “SE w’abamusenga m’umwuka no mu kuri”.Kandi abo nibo yahaye uburenganzira bwo kwitwa barumuna ba Kristu.

    5.Nkabona rero murimo gupfa ubusa!!! kuko ari Kiliziya Gatolika,ari Restoration church,ari Masasu,ari Papa w’i Vaticani…musennyeri wa Canterbury,uwa York,abayohova,ADPR……..n’abandi n’abandi… bose ni iri n’iri…….Mbese mwabonye umuntu utanga icyo adafite?…..niba badafite ijambo ry’IMANA ry’ukuri se ,muragirango bazabahe iki?…icyongicyo mufite nyine!!! gushwana,…,gutukana,…..!!!!ni uko nyine,ubwo namwe muba mufite so ubabyara mukorera.

  • Iyi nkuru narayisomye ntinda kuyitangaho igitekerezo, kuko nari nzi ko muzayimaraniraho ariko mu magambo.Ni ko se bavandi? Koko igihe mumaze mu madini ntimwabonye ko ari igikoresho cyo gusenyura umuryango, gutanya abavandimwe no kurema amacakubiri mu bantu. Hari uwitwa Emmy watanze aga comment ku nkuru zavugaga ibya Yezu ko yari umwirabura, icyo gihe abantu bari babitukaniyemo; ariko Emmy ati mwe gupfa ubusa, byose ni tromperie politique. Mu by’ukuri rero, ntacyo amatorero n’amadini byatuzaniye uretse amacakubiri bakura mu kwisobanurira ibyanditswe mu bitabo byitwa ko byera. Mbese ibyo bitaraza iwacu, ntibemeraga umuremyi bakanamwubaha? Bavuga ko bazanye umucyo muri Afurika; nyamara ahubwo bazanye umuriro uzima n’utazima kandi byose bigakurikirwa n’umwijima w’urwango. Singusabye kwemera ibyo nkubwiye ariko ibaze kuri ibi: Ni irihe dini cyangwa itorero riyoboka Imana mu buryo nyabwo. Ntunsubize urabizi ko buri bose bavuga ngo ni twe; ibyo bishaka kuvuga ko bose babyiyerekezaho. Nyamara wasanga nta n’umwe ufite ukuri. Dore inama ubyemere cyangwa ubireke, birakwiye kongera gutekereza ku myizerere y’abanyarwanda bo hambere, niho himakazwaga urukundo, ubuvandimwe n’igihango. Umuntu mukuru umwe yaratuganiriye ati amadini yaje ari amadini ageze mu gihugu abura abayoboke; amenye ko abanyarwanda baba mu itorero kandi bakarikunda bahita biyita amatorero. Uzi ko mu matorero bemeza bakanashimagiza imvugo uwitwa Yezu cg Yesu yavuze ngo yaje gutandukanya umwana na se,umukaza na nyirabukwe, n’ibindi n’ibindi; ubwo se koko inyigisho yo gutandukanya abavandimwe no gusuzugura abakuru, ahaa!! Reka ndekere aho; cyokora turebe ibihuza abanyarwanda gusa. Uzana amacakubiri ku bw’inyungu ze tumutere umugongo. Mugire amahoro.

    • Zaki!
      Sinzi umwanya wafashe kugirango uvuge biriya byose. Icyo nemeza ntashidikanya ni uko utari kure y’ukuri. Nkuko nabibwiwe na Ruhigira, umugaragu wa Bujeni(Eugène)umudereva w’Intwari isumba izindi Rudahigwa, ubu nanjye ndabyemeza ko amadini n’amatorero ari tromperie politique. Nabibwiwe n’uwo musaza twiganirira hashize iminsi ariko ubu hari facts zibigaragaza.
      Dukwiye kuyoboka Rurema(Imana y’ibyiza) naho bari bose bari inyuma ya ruremankwashi(imana y’ibibi).

  • Ndasubiza uyu munyamakuru. Jyewe ubushakashatsi nakoze ni uko abahunga Kiliziya Gaturika ari ababuze ukwemera gutagatifu naho abayisebya ni ishyari bayifitiye kuko ayo madini yose ntateze kuyigezaho haba mu kwemera (Reba ibibera i Kibeho, Ruhango n’ahandi, urebe Yezu mu Ukaristiya uruhura abarushye…….), ubutunzi igira, ubwitonzi no kwiyumanganya by’abayihagarariye tutaretse n’ubw’abakristu n’ibindi. Ngaho se fata iyo Kiliziya ya Restoration church i Remera uyigereranye n’iya Regina Pacis byegeranye maze umbwire!Reba embouteillage y’amamodoka n’abanyamaguru bava mu missa zigera kuri 7 ku munsi kuri Regina Pacis na Christus byegeranye n’iyo Restoration Church uvuga ko wasuye maze umbwire ko restoration ifitemo n’icya 10 cy’abo banyagaturika. Ishyari mugirira Eglise Catholique ntacyo muzayitwara yubatse ku Rutare.

  • Turabaramukije mwese, amahoro y’Imana abane namwe. igihe tugezemo nicyo Yesu yavugaga muri Luka 18:8 ngo mbese ubwo azaba agarutse azasanga kwizera kukiri mwisi?ibitekerezo biri aha kuri rubuga byose birerekana isura y’abavuga ko bayobotse Imana.

  • Mu by’ukuri ku basomyi ba biblia nta gitangaje kirimo ahubwo babibonamo kuzura k’ubuhanuzi:Yesu ati:njye naje mwizina rya Data ntimwanyemera ariko undiwe naza mwizina rye ubwe we muzamwemera.yohana 5:43-44. nta numwe waburaniye icyubahiro cy’Imana.

  • Birababaje, abantu bayobotse amadini babyita kuyoboka Imana. ntawubabajwe nuko Imana isuzugurirwa mwidini arimo ahubwo buri wese arakajwe nuko barivuze nabi.ijambo ryayo barihinduye ubusa muricaye muratekanye ngo muri abakristu.musome mat 15:6-10.

  • mugihe iki gikoko aricyo kiliziya gaturika kitari cyajya ahagaragara kizakomeza kubonwamo gutungana ariko igihe kigiye kuza abagize iritorero ubwo bazasobanukirwako bataramyaga Imana ahubwoko baramyaga inyamaswa ibyahishuwe 13:1……

    • @Manzi…..Ntago ndi Umunyagatolika,ntan’ubwo nemeranya na doctrine yabo ariko wowe uragaragaza ko uri muri rya dini rimwe nabonye batumva na gake ibyanditse muri bibiliya,bamaze guha ibyanditse muri bibiliya ubusobanuro budahuye na mba n’ibyo bibiliya ivuga,b’indyarya bitwara nk’abafarizayi,bavuga ko ngo bemera Kristo nk’umwami n’umucunguzi wabo ariko ibyo bakora ukabona ahubwo bameze nka babandi bategereje messiya,bigaragara ko batazi gutandukanya igihe cy’amategeko ya Mussa(Mosi)n’igihe cyacu turimo cy’ubuntu cy’inyuma y’ukuzuka ku mwami wacu no guhabwa imbaraga z’umwuka wera muri Kristo muri twe.Mujye muvana izo nyigisho zanyu zipfuye aho,ahubwo musabe imbaraga zo gusobanukirwa n’ibyanditse ndetse n’abo bibwirwa……..uri umudive wowe nibo nabonye bafite ubuyobe bukabije,usibye ko nta buyobe buba buto.

  • IMPAMVU KILIZIYA ARI IMWE ITUNGANYE NI UKO IBYO YIGISHA NI BIMWE KU ISI.ANDI MATORERO PASITEUR YIGISHA ISOMO AKUNDA CYANGWA IBYAMUBAYEHO MU RUGO,MU NZIRA… MURUMVA RERO KO NTA MURONGO NGENDERWAHO BAGIRA NKA KILIZIYA. MWARI MWUMVA AHO ABAYOBOZI BA KILIZIYA BAPFA AMATURO NKO MUYANDI MATORERO? UMUNTU UKOMEYE KANDI AKORA GAHUNDA ZE NEZA ABANDI BAKORESHA IZINA KUGIRA NGO BIMENYEKANISHE. NTABWO NAKWEMEZA KO ABAYOBOKE BA KILIZIYA BAGENDA BAGABANYUKA KANDI MBONA PAROISSES NSHA ZUBAKWA.

  • Nimubareke! iyo bagiye se amaherezo ntibagaruka ku isoko? murashaka seko dupfa amaturo nibindi by’inda nini ngo ni ugusenga jya numva abapasteri bamamaza ngo abantu nibaze babasengere ngo babakorere delivrance mbega abatekamutwe! ni aho ni ukugirango abantu babe benshi babahe amaturo menshi. ubu abenhi bigize abapfumu bo mumwuka bayobya abantu. muzarimbuka!

  • Sha ukuri kuraryana kdi ngo bavuga ibyunamye imihoro…. none baravuga catholique ibitutsi bikaba urufaya nababwiriki nimuhatane mweseko ntawuzabuza padri,pasteur gukama izaragiye(kurya icyacumi etc,arko gaturika nayo sishyashya kuko yubatse kurutare ibigo byanyu ntibyaba bikirobanura abakozi ex, st runaka animateur, animatrice, ukora isuku utari umugaturika ngo ntiwabona akazi,nimwubake kurutare simbujije.

  • ko mbona icyo muri gukora ari ugutukana gusa, ese mubyo kiriziya yigisha biremewe gutukana? abashigikiye gotorika abenshi comments zabo ziratukana, Imana yanyu se irabibemerera?

Comments are closed.

en_USEnglish