Digiqole ad

Papa ntashyigikiye itegeko ryo gukuramo inda

Papa Francis yamaganye yivuye inyuma itegeko ryo gukuramo inda aho yavuze ko cyaba ari ikimenyetso kigaragaza ko umuco watakaye burundu, igitekerezo cyari gitegerejwe na benshi bo muri Kiliziya Gatulika.

Papa Fransisco yamaganye yivuye inyuma itegeko ryo gukuramo inda ku bagore n'abakobwa
Papa Fransisco yamaganye yivuye inyuma itegeko ryo gukuramo inda ku bagore n’abakobwa

Ibi Umushumba wa Kiliziya Gatolika yabigarutseho kuri uyu wa 14 Mutarama, 2014.

Mu majambo yagiye ageza ku batuye isi mu mwaka ushize wa 2013, Papa yaranzwe no kugenza make ku itegeko ryo gukuramo inda.

Kuri uyu wa mbere ubwo yagezaga ijambo rigenewe imbaga nyamwinshi y’abatuye isi, ni bwo Papa yahamagariye abantu kwamaganira kure iri tegeko kuko uretse kuba ari uguta umuco ngo ni n’igikorwa cy’ubunyamaswa.

Yagize ati “Uretse no kuba ari ukubangamira uburenganzira bw’umwana, ni n’igikorwa cy’ubunyamaswa kidakwiye kurangwa mu gihe nk’iki cy’urumuri tugezemo.”

Papa n'abandi bihaye Imana bakomeye i Roma ubwo yavuga ijambo abwira abatuye isi
Papa n’abandi bihaye Imana bakomeye i Roma ubwo yavuga ijambo abwira abatuye isi

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri icyabuze si ibiribwa gusa ahubwo hari n’abantu ubwabo bishyize mu kato cyangwa se bifata nk’aho ntacyo bari cyo.”

Kuva Papa Francis yakwimikwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika muri Werurwe, 2013 yakomeje gutangaza ko nta kimenyetso cy’impinduka kigaragaza ko Kiliziya Gatulika itarwanya iri tegeko ryo gukuramo inda.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntabwo isi ihindura Kilizaiya ya Yezu Kristu ni Kiliziya igomba gukomeza guhindura isi! ni bwo butumwa bwayo. Nta mpamvu n’imwe ibaho , kereka iyemeje n’abaganga nabwo bagambiriye gukiza ubuzima bw’umubyeyi. naho ibyateye ngo uwafashwe ku ngufu afite uburenganzira bwo kwica utagize uruhare muri icyo cyaha, ni igikorwa cya kinyamaswa nk’uko umugaragu wa Yezu Papa Francis abivuga. si we kandi ngira ngo aravuga ibya BOSS we. kuko Ni We wavuze ati” muzi byavuzwe ngo ntukice, njye mvuzeko n’utuka umuvandimwe azabibazwa”. Ijambo ry’Imana

Comments are closed.

en_USEnglish