Digiqole ad

Akamenyero ni intandaro yo kugomera Imana igice cya kabiri– Pastor Desire Habyarimana

Inyigisho ya Pasitor Habarimana yatangiriya mu gitabo cya Samweli wa mbere 4:10-11 Abisilayeri baraneshwa bikomeye n’isanduku y’ Imana iranyagwa.

Igitabo cya Bibiliya gifatwa nkicyahumetswe n'Imana
Igitabo cya Bibiliya gifatwa nkicyahumetswe n’Imana

Amagambo dusomye, Abisirayeli bagiye ku rugamba bazi ko Imana ari iyabo kandi bahorana intsinzi, kuko ngo bagiye basize n’isanduku y’isezerano.

Bari bazi ko bazahora batsinda, nyamara batazi ko Imana igiye kubamara akamenyero. Bagezeyo baratsindwa bikomeye, baravugana ngo tujye kuzana isanduku kuko dutsinzwe k’ubwo kutagira isanduku, bayizanye na bwo baratsindwa cyane, barapfa n’isanduku barayinyaga.

Hari igihe umuntu atwara Bibiliya, ariko icyaha yakoze cyaramutandukanyije n’Imana. Nababwiye ko ibyaha byinjirira mu muryango dukingura witwa akamenyero.

Maze abahungu ba Eli bose barapfa nk’uko Imana yari yaravuze, umugore w’umwe mu bahungu be yumvise ko isanduku bayijyanye mu Bufilisitiya n’umugabo we akaba yapfuye ahita abyara inda itagejeje igihe, umwana bamwita IKABODI bisobanura ngo Icyubahiro gishize mu Isirayeli.

Uzi ko ibyaha bimara icyubahiro mu bantu b’Imana? Eli na we ngo yumvise amakuru yo gutsindwa, akuba ijosi arapfa.

Ubundi ni tumenyera Imana tuzaba mu buzima bwo gutsindwa mu ngo zacu, mu kazi, mu buzima busanzwe, hose tuzahora dutsindwa kuko nti watsinda utari kumwe n’Imana.

Abaroma 8:31 haravuga ngo “Imana iri mu ruhande rwacu nta mubisha”, ariko iyo itari mu ruhande rwawe urumva uko biba bimeze.

Ndagusaba ngo usenge kugira ngo Imana ibe mu ruhande rwawe buri munsi uzagira amahoro menshi. Ariko itari mu ruhande rwawe nta mahoro wagira.

Icyateye Abisirayeli gutsindanwa izina ry’Imana n’isanduku y’isezerano, ni uko batari bagiha agaciro isanduku n’ibyo yavuze ku ri bo.

Natwe nti dukwiriye gutsindanwa izina rya Yesu twitirirwa n’amasezerano ye, kuko ikizatuma abadayimoni badutinya si uko twitwa ba murokore n’amazina y’icyubahiro. Icyo bazatinya ni icyubahiro cy’Imana muri twebwe.

Isanduku y’ Imana igeze mu banyamahanga, na bo bayiraza hamwe na dagoni, babyutse basanga dagoni yamenaguritse baravugana bati “Imana y’Abisirayeli yaduhagurukiye, tuyisubizeyo.

Murumva ko  mu banyamahanga bayubashye, kuko babonye ko itamenyerwa, bayihekesha inka zirayizana.

Abagiye kuyizana basanze yararakaye, kuko Imana itari igifitanye umubano mwiza na bo. Uza agiye kuyiramira, yaramwishe bayita ku gasozi barataha.

Uza yapfuye kuko isanduku yahekwaga  n’abatabyi babyerejwe isigaye ihekwa n’inka.

Muzi ko icyubahiro Imana yari ikwiriye kugira mu bana bayo gisigaye gitangwa n’abanyamahanga?Yohana yabwiye Abayuda ati:“Nti mukavuge ngo muri umubyaro rwa Aburahamu kuko, n’aya mabuye Imana yayahindura abana ba Aburahamu.”

None iyo wumva umupagani avuga ngo aho kugira ngo nkizwe nka runaka nabireka, nti wumva ko aba amenye icyubahiro Imana yari ikwiriye itabonye ku muntu wayo?

Hanyuma uwitwa Odeb-Edomu ngo abibone, yanga kuraza isanduku ku gasozi ayijyana iwe. Mu mezi atatu yamaze i we, yamuhesheje umugisha ukomeye cyane, igihugu cyose kimenya ko gucumbikira isanduku ari byo bimuhesheje umugisha.

Natwe muze tureke guta isanduku y’Imana ku gasozi, Imana izabana natwe muri byose.

Ntugakunde ko umurimo w’Imana upfa ureba, ibyo abandi banga gukora wowe bikore bizaguhesha umugisha ku Mana yacu. Ibyo abandi bari guta cyangwa kureka, reka twe abe ari byo dukora:

Ubu abantu nti bagikundana, nti bagifashanya, bakunda umupira kuruta kujya mu rusengero, nta mwanya wo gusoma Bibiliya yera, kwiyiriza ubusa barabiretse, nta we ugikunda kujya ku bitaro gusura abarwayi.

Gusura abari mu nzu y’imbohe, gucumbikira abashyitsi, gutanga kimwe mu icumi, gushima Imana… abantu barabiretse, bahorana ibibagoye. Ariko twe ni dukora ibyo abantu baretse, bizaduhesha umugisha.

Kandi Imana izerekana itandukaniro hagati y’abayubaha n’abatayubaha (Malaki 3:18).

Abantu bari gushaka ubukire mu buryo bubi, babeshya, biba imisoro ya Leta, bashaka ubwene gihugu no mu mahanga, ariko babeshya ibinyoma bitagira ingano.

Ibyo byose babona babanje guhemukira Imana, Imana izabiduha tukiyubashye (tutarayihemukira) kuko Imana nti kiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza (Abaheburayo 6:10).

Nti muzemere kugurisha umugisha wanyu nka Esawu, ahubwo muwugundire nka Naboti n’aho mwababazwa ku bw’agakiza. Icyo umuntu yarahiriye n’ubwo cyamugirira nabi ntiyivuguruza (Zaburi 15:4b).

N’ubwo kuba Umukristo byatuma utabona uburenganzira nk’ubw’abandi, ihangane kuko Imana yakubikiye ibyiza kandi ukiri no mu Isi Imana izakwereka ko kuyubaha bifite inyungu.

Izakugira umutwe ntuzaba umurizo (Gutegeka kwa kabiri 28:13).

Abantu bose bagiye bamenyera iby’Imana, byabateye ingaruka mbi. Urugero, Samusoni yapfuye ku bwo kumenyera Imana:

Yabengutse umunyamahangakazi, kandi cyari ikizira mu Isirayeli. N’ubona umurokore atangiye kwivanga n’Isi, agatangira kugira inshuti  z’abadakijjwe gusa, burya aba afite ikibazo mu mutima, ni iyo ntango yo kugwa kuko ku bana n’ababi byonona ingeso nziza. Iyo utabahinduye, bo baraguhindura.

Umunsi umwe Samusoni yariye ibivuye mu kanwa k’intumbi y’intare yishe, ariko ahisha ibanga se na nyina aho akuye ubwo buki kuko cyari ikizira ko umunaziri akora ku ntumbi, yabaga ahumanye.

None intumbi yitwa kamere twese turayizi ko twayisize munsi y’umusaraba. Pawulo yaravuze ati :“Nabambanywe na Kristo, ariko ndiho. Nyamara si jye uriho, ni Kristo uri muri jye!”

Ariko abarokore basubira muri kamere, akakwemeza ko nta mutima umucira urubanza, akakubwira ngo “Twebwe ni ko tumeze.” Nyamara abana b’Imana si ko bakagombye kumera ni uko wasubiye muri kamere.

Samusoni agezeyo, yitiranya ibintu atanga igisakuzo ko mu munyambaraga havuyemo uburyohe. Umugore we yamubajije icyo gisakuzo, arakimubwira.

Iyo umuntu atangiye kugwa, yitiranya ibintu agatangira kuvuga ngo n’Imana izi ko turi abantu, ngo nti mugakabye gukiranuka, agashaka n’imirongo imushyigikira mu ntege nke ze.

Ariko Bibiliya itubwira ko tudakwiriye kwita ikibi icyiza. Agenda abeshya Delila buhoro buhoro, kugeza ubwo yamenye ibanga. Ni ko bigenda, umuntu atangira gukinisha ibyaha buhoro, amenyera kubeshya, kwambura, nyuma ukazumva ngo yaraguye.

Icyo byamuviriyemo, bamunogoyemo amaso. Uzi umurokore wabaye impumyi, asigaye atakibona ikibi n’icyiza! Umubajije yakubwira ko byatangiriye ku kamenyero k’ibyo yari yaramenye.

Yesu adufashe kutamenyera iby’Imana, kandi izadufasha kubana na yo nk’abana bayo kuko yaturemeye kuyihesha icyubahiro.

 Pasteur Desire
Umusomyi w’UM– USEKE

 

0 Comment

  • Amen

    • Inyigisho za Pastor Desire zingiriye umumaro ukomeye,kuko hari ibyo nsanze nanjye naragize ibisanzwe.Imana itubabarire.

  • PASTEUR YESU AGUHE UMUGISHA

  • Uranyubatse cyane imana ikongerere amavuta

  • PASTOR Imana iguhe imigisha kuko nanjye nsanze hari aho nari mfite akamenyero kandi nisubiyeho

Comments are closed.

en_USEnglish