Digiqole ad

Yezu n’Abisiraheli bavugwa muri Bibiliya bari Abirabura

Abantu bakunze kwibaza kenshi impamvu Yezu tuzi mu bitekerezo dufite ishusho ye ari umuzungu kandi yaraje gucungura isi yose, umusomyi w’Umuseke aragaragaza uburyo abantu bayobye kuko Yesu/Yezu n’Abisiraheli ba kera yavukiyemo bari Abirabura.

Igitekerezo cy’umusomyi kigira kiti:

Haranditse ngo “Ntimuzikubite imbere y’ishusho iyo ari yo yose, cyangwa ikintu cyo mu ijuru, etc.”

Kuko Imana ari Umwuka n’abayisenga bayisenga mu Mwuka. Yezu yabayeho, iyo ashaka gusiga ishusho ye aba yarayisize, ariko nta muntu n’umwe wigeze amushushanya kugira ngo ibyanditswe bisohozwe.

Ibi ndabivuga kuko niba Imana yaratubujije kunamira igishushanyo, ikibumbano icyo ari cyo cyose, ntabwo yari kwemera ko hagira ushushanya Yezu Kristu, kuko abantu bari kuyoba, cyane cyane ko hari amadini asenga ibishushanyo, aya rero uyabwirije yari kuvuga ati “Se ko namwe bakristu musenga igishushanyo?”

Ni yo mpamvu nta shusho n’imwe ya YEZU yigeze ifatwa akiriho.

Ibi byose mubona ni imyandiko y’Abazungu, baje bashushanyije Yezu mu ishusho yabo kugira ngo twumve ko ari bo batoranyijwe maze tubayoboke.

Ibi ni mu rwego rwo gukoloniza Umwirabura wese kugira ngo aho Umuzungu ageze, Umwirabura azajye avuga ati “Ndiyo bwana, uranduta kuko na Yezu yari Umuzungu.”

Ariko ukuri ni uko Yezu yaziye abantu bose kandi amateka y’Abisiraheli ba kera yerekana ko bari Abirabura, bivuze ngo na Yezu yari umwirabura ku ruhu.

Ingero zibishimangira

Urugero rwa mbere: Bagenze mu butayu, Bibiliya iravuga iti “Twagenze mu butayu duhinduka umukara nko mu ifuru”, nyamara umuzungu iyo abaye ku zuba igihe kinini ahinduka umutuku aho guhinduka umukara.

Urugero rwa kabiri: Yozefu ategeka muri Egiputa, bene se baraje bamwitiranya n’Abanyegiputa kandi Abanyegiputa ba kera bari Abirabura (kuko n’ubu haracyari ababakomokaho baba muri Egiputa (Misiri) bitwa ‘Nubians’, kuko Abarabu baje nyuma ari abimukira) urumva ko Yozefu iyo aza kuba umuzungu byari korohera bene se kumutandukanya n’Abanyegiputa.

Urugero rwa gatatu: Mwibuke ko Mose (Musa) yarerewe kwa Pharaon (Umwami w’Abanyegiputa), Pharaon yari azi ko ari umwuzukuru we (umwana w’umukobwa we), nonese niba Pharaon yariraburaga, ni gute yari kumva ko umukobwa we yabyaye umuzungu?

Urugero rwa kane: Ibibembe cyari igihano cya hatari Imana yahaga Abisiraheli, uwabaga abirwaye ntiyajyaga mu bandi, bamuboneraga kure bakamwitaza, kandi urwaye ibibembe umubiri we urererana, urumva ku muzungu rero ntacyahinduka, ntiwabimenya ko abirwaye kuko imibiri yabo isanzwe yererana.

Urugero rwa gatanu: Mwibuke muri Bibiliya aho Imana ituma Mose kuri Pharaon ikamuha ibimenyetso, harimo icyo gushyira ikiganza mu gituza kigahinduka ibibembe.

Bibiliya iravuga ngo “Yashyize ikiganza mu gituza maze gihinduka ibibembe kirererana ngo agisubije mu gituza ngo cyongera kwirabura nk’uko cyari gisanzwe kimeze.”

Ni yo mpamvu n’ubona filime za Mose (zikinwa n’Abazungu) ntuzigera ubona bashyiramo icyo kimenyetso kuko bazi ko ibibembe bitagaragara ku muzungu, ahubwo bigaragara ku mwirabura.

Urumva ko rero umukino wabo wo kuvuga ko Yezu yari Umuzungu waba upfuye, bakumva ko abantu batakongera kubatinya kuko kuvuga ko Yezu yari umuzungu ni kimwe mu ntwaro bakoresha ngo ayandi moko (races) abatinye, abayoboke, yumve ko bafite icyo barusha abandi kuko n’Imana yarabishimangiye ihitamo ko Yezu aza mu Isi mu ishusho y’umuntu ariko w’Umuzungu.

Nyamara ibi ni ukwibeshya kuko niba Yezu yaraje mu ishusho y’Umwirabura nta mpamvu yo kugira ngo ubihindure ko yaje mu y’Umuzungu ku mpamvu z’inyungu zawe.

Ndavuga ibi kuko ntitwizera Yezu kuko yaje mu ishusho y’Umwirabura, Umuzungu, Umushinwa, … ahubwo tumwizera ko ari Umwana w’Imana nzima, waducunguje amaraso y’igiciro cyinshi, ni Umwana w’Imana kandi ni Imana, kuko we na Data wo mu ijuru ni umwe.

Ntawavuga ko azi Data wo mu ijuru hanyuma ngo avuge ko atazi Kristo, kuko ni umwe, uwamenye Yezu Kristu aba yamenye na Data wera wo mu ijuru, Yezu si umuntu, ni Imana yaje mu ishusho y’umuntu ngo itwimenyekanisheho, iducungure tuzabane na yo.

Umusomyi w’ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibi se bikadufasha iki mu masengesho yacu? Ikingenzi si ukumenya ko Ari umuzungu cg umwirabura icyingenzi Ni ukwemera ko Ari we nzira y’ukuri n’ubugingo

    • amina!!!!!!!1

    • Ndagushimye cyane wowe Jambo ku gitekerezo utanze.Tumenye icy’ingenzi.Ahasigaye twubahirize itegeko ry’urukundo.

    • jambo we erega ibyo ntawe ubihakana, wumise ko n’inkuru itabihakana, twe rero turashaka kwimenyera amateka,naho ibyo kuba Kristo ari Imana turabyemera,so ibyo turimo si imyemerere ahubwo twe turi mumateka. dore ibyo uvuze ni byo abahinduye amateka bayandika uko atari nibyo bitwaza,ariko ikibazo ni iki: kuki habayeho kwandika amateka uko atari? ntacyo byari kwica iyo yandikwa uko ari? icyo byari kwica rero ni ivangura,ikoloniza by’abazungu, kuko twese tuzi ko bitwaje ijambo ry’Imana( bari baziko ari cyo bazafatiraho abanyafurika,ntibabarwanye ahubwo
      bakabayoboka ari benshi,ari nako byagenze)rero umuntu navuga amateka ntimukajye mubyitiranya n’imyizerere kuko uko byaba ari uguhuza ibitajyanye,ibi rero uyu muntu yanditse ntabuyobe namba burimo,ahubwo njye icyo mbona ni uko abari guhita bazana imyizerere bati Kristu yaba umuzungu cg umwirabura ntibitureba ubwo ni ubuyobe,blah blah,njye ndabona abari kubivuga harimo ubujiji mu bijyanye n’amateka, njye mu kwizera rwose 100% mpamya ko Kristu ari umwana w’Imana,akaba Uhoraho kandi ntanakimwe giteze kubimvanaho, yaba yaraje mu ishusho y’umuntu w’umwirabura,umuzungu,yapani,etc,ntcyo bihindura mu kumwizera ,kuko simwizerera ibara ry’uruhu yari afite ahubwo mwizerera ubumana bwe,n’uko yancunguye,ariko kumenya aho yabaga ari mu isi,igihugu yavukiyemo, ubwoko yavukiyemo,race yavukiyemo, ibyo rwose nk’umuntu ukunda amateka ndashaka kubimenya,it’s history not belief,so nibyiza kumenya n’amateka kuko kuyagoreka bishobora nako byangiza byinshi,bishobora kuba atari mu myemerere ariko akaba mubuzima bwa muntu busanzwe nk uko abakoloni babigenje kandi nubu harimo abakibigenderaho

      • Uvuze ukuri! “utazi iyo ava ntamenya n’iyo ajya”!! Kumenya amateka ni byiza cyane kandi bifasha no mu myemerere! Nkanjye nari UMUGATOLIKA nyuma mba UMUHAMYA WA YEHOVA!! ariko nasuye M– USEUM hariya ku Gitega nirebera ukuntu ABAKOLONI binjije IYOBOKAMANA MU RWANDA bavuga ko batuzaniye IMANA Y’UKURI!! (Ubwo nyine bavuze ko IBYACU BYARI SATANI)!

        Byatumye nibaza impamvu ABANYAMERIKA (Abahamya ba Yehova) nabo noneho UBU NYUMA baza basenya ibyo ABANYABURAYI (Abagatolika) bari bamaze kutwumvisha ko ari byo by’UKURI!

        Abahamya ba Yehova rwose BAHAMYA kumugaragaro ko andi madini yose ari aya SATANI kandi ko akwiye kuvaho ndetse ari INDAYA(Reba http://wol.jw.org/rw/wol/l/r127/lp-yw?q=w12+15%2F6+pp.17-18+par.+15-18)!

        Ni gute UMUNYABURAYI yatubwiye ko twasengaga SATANI akatubwira Imana y’UKURI (ubutatu) none UMUNYAMERIKA akaza nawe G– USENYA Imana y’ABANYABURAYI avuga ko ibyo batubwiye ari SATANI bakoreraga? NIMUKANGUKE!.

  • njyewe ndabona ibyo uyu muntu avuga ntemeranya nawe kuko ntekereza ko umuzungu umwirabura umwarabu n’abo bita jaune biterwa n’ibintu bibiri, 1.Imihindagurikire y’ikirere cy’ahantu umuntu runaka atuye
    2.Evolution y’umuntu

    kuko bitabaye ibyo abantu bajya bumvako aribo bagezweho kuko Yesu yasaga nabo kand ndagirango mwibutseko Yesu yaje mu isi ari umuntu avuka nk’abandi bana. Ikingenz ni ukumwakira akakubera umwami n’umukiza hanyuma ugakizwa.

    • @Habumugisha Thassien watubwira umuntu waba uzi cg warumvise wari umwirabura nyuma agahinduka umuzungu cg umushinwa,… kubw’imihindagurikire y’ikirere? ngewe sinemeranywa nawe,bitewe nuko nziko ibara ry ‘uruhu umuntu agira abiterwa na genes ziri muri we,ni karemano genes ntago zihindurwa n ikirere, zibaye ari uko bimeze,wasobanura ute ukuntu ku mugabane wa oceanie kavukire baho ari abirabura,aba barishwe cyane abanya europe baza kuhigabiza nkuko bishe bakavukire ba america(amerindiens), abanya europe rero bahise batura muri australie,aba kandi bagumye kuba abazungu ntibigeze bahinduka uruhu ngo kubera ikirere, nanone kandi ba kavukire bake basigaye muri oceanie mu gace kitwa papua new guinea baracyari ibikara ntibajya bahinduka ngo kubera ikirere. nge rero nemera ko Imana yaremye abafite uruhu rutandukanye,kuko ni ibintu bituruka ku ma genes imbere mumubiri apana inyuma mu bidukikije, ahubwo icyo ikirere gikora ni ugutuma ibyimbere mumubiri bikora kubwinshi cg gake.urugero ,umwirabura ajya kuzuba akirabura kurushaho kubera imbere mumubiri haba production ya melanine nyinshi kugirango imurinde ubukana bw izuba,ibi ni ukuberako umwirabura afite melanine iri kurwego rwo hejuru,ariko umuzungu iyo izuba rimukubise, nawe ka melanine gake cyane kamurimo karazamuka,hanyuma uruhu rwe rugahinduka ho gato(umutuku,kuko ntirwahita ruba umukara kubera melanine idahagije),urugero abazungu bo muri south africa, ch ahandi muri Africa usanga batandukanye n abiburayi kuko Africa irashyuha,ariko nanone ntibasa n abanyafurika,ku bwa ya melanine navuze,kandi aba bazungu bamaze imyaka irenga 500 muri Africa,nonese niba ikirere gihindura race y umuntu ni kuki batahindutse abirabura?( ukuri ni uko Uwiteka yaturemye turi umwe ariko dutandukaniye kuruhu,ibi bigomba kutwereka ko Uwiteka ahambaye,aho guharanira racism ahubwo tukishimira uburyo buri race iremye mu buryo butangaje.

    • Uzajye mu bihugu bikonja ,nyuma uzaze wahindutse umuzungu ,uzaba ushimangiye igitekerezo cyawe. None se urahakana ko habaho inzobe n’ibikara?
      Biology yawe nta bafana izabona.

  • Ndabona iyi nkuru ntacyo itwungura kutxigisha ko yezu ari umwirabura mugihe tuzi neza ibara ry’abatuye aho yavukiye ari ukudutesha igihe.uwayanditse nareke kuvanga amasengesho na politike

    • Emmanuel we nonese abatuye aho yavukiye ibara ryabo ni irihe, igihugu cya isiraheli y ubu ituwe n abazungu baturutse europe, kigaturwa n’ abirabura bitwa black hebrew (ntago mvuga babanya ethiopia bagiyeyo,oya aba ba black hebrew bari ukwabo, bavugako igihugu ari icyabo ariko igihugu cya isiraheli ntikibemera ngo kuko ari abirabura,aba ntuzababona kuri television rero ,kereka uhigereye cg ugashakisha ku mbuga zabo, kimwe nuko iyo berekana abanya egypt ubona abarabu gusa ukibwirako igihugu ari icyabarabu gusa ariko ibi biri mu rwego rwo gusibanganya amateka nkuko uwanditse iyo nkuru yabisobanuye,kuko hari abitwa nubians birabura ndetse leta ya egypt iba ishaka no kubambura n’ho batuye kugirango ihagire site touristique( kuko ari ah’amateka,abakurambere babo batuye)kuko ntibashaka ko ikitwa ikimenyetso kigaragaza amateka akomeye y’umwirabura kimenyekana,hari n umwe mubitwa abanyamateka wihanukiriye ati umwirabura nta mateka agira ( no black person has ever contributed to the world’s history) ,ibi ni agasuzuguro,kandi civilization yabayeho ku isi yarazanywe n’abirabura(summerian) hanyuma egyptians,nubians,etc.rero iyo niyo mpamvu twiga amateka,kugirango abagize icyo bageraho tubibashimire kuko isi kugeza ubu aribyo ikigenderaho,ntago rero inyiturano ariko wahindura umurimo wabo imfabusa uvugako nta mateka bafite kubwa racism

  • Ibintacyo bidufasha, gusa buri wese akomere mu kwemera kwe,mwinde ababayobya.

  • Uyu muntu wandiste ibi ashobora kuba yibanira ni indwara yivangura! Jya utandukanya imyumvire ya gi Kristu ni iya Politique, twe aba Kristu twemera ko turi bamwe, Yezu rero yaba yaravuye mubarabu, yaba yaravuye mubahinde, yaba yaravuye mubirabura ntacyo bidutwaye icyo twemera nuko ari umwana wi Imana waje kuducungura.

    • ugomba kumenya nuwo wemera uwo ari we ariko ! ukamenya amateka ye ! ntago ugomba kugendera mu kigare ! yavukiye he? ugasoma igitabo kintangiriro neza!

  • Yesu yasize ishushoye igihe yahuranga na Veronique akamuhanagura ishusho yasigaye mugitambaro bamuhanaguje

    • Christine we ntago ishusho ya Yesu yigeze ijya kugitambaro cya Veronique,iyo biba gutyo biba byanditse muri Bibiliya, ariko nkuko uyu muvandimwe yabivuze ko Uwiteka yabujije kwishushanyiriza ikintu icyo ari cyo cyose mu izina ry Imana ntabwo yarigutuma iyo shusho isigara kumwenda. uzasome amateka y umwami witwa Edessa king Abgar wategetse muri turikiya niwe wahawe impano n umunyabugeni witwaga Ananias ,iyo mpano yari igitambaro gishushanyijeho ishusho y umuntu(ntibavuga ko ari Yesu) uwo mwami yibikiye impano ye igihe cyarageze rero uwo mwami aterwa n’ aba persians muri 544 nyuma ya Yezu,barahatanye karahava ubwo muri 593 nibwo uwitwa Evagrius ari we wazanye igitekerezo ko uwo mwami Abgar ashobora kuba yaratsindaga urugamba kubera ya shusho,mbese niwe wazanye bwa mbere ko iyo shusho yahaweho impano ishobora kuba imuha izindi mbaraga cg ubundi bufasha butuma ahangana n’abanzi be , ubwo ni bwo ishusho Evagrius yayise iy’ ubumana ati ni iya Yesu ubwo rero abaroma baje gufata bwa bwami bwa Edessa ishusho iza kujyanwa i Roma mukinyejana cya 10, yongeye kubura muri 1204 igihe habaga ibintu by intambara, aba western europeans basenya ibice bimwe by aho Roma yategekaga( iki gihe Roma yavugaga ikigereki,kuko muribuka ko abanya europe nabo barwanaga hagati yabo,umwe ashaka gufata aha undi aha) ni mugihe kandi cya crusade aho bashakaga guhirika abayisiramu bayoboraga Yerusaremu icyo gihe, iyo shusho rero yakomeje kuzenguruka ibura, buri wese ayishaka,byari mu buryo bwo kwikururira abagushyigikira,kuko uyifite baramuyobokaga(abaturage) kuko bumvaga ko n’Imana iri muruhande rwe ( kubera yabaga afite iyo shusho nyine bari barabatije ko ari iya Yezu, so ni politic ntabwo iyo shusho yari iya Yezu, nyuma rero iyo shusho yongeye kuboneka muri france kungoma ya luis wa cyenda,iza kongera iburirwa irengero muri revolution FRANCAISE , ubwo rero nyuma yaje kongera kugera i Roma ,nyine byumvikane neza ko muri bibliya ntana hamwe havugwa ishusho ya Yezu yishushanya ku mwenda w umuntu n umwe, iyo biba biba byaranditswe ,baravuga ngo veronica yamuhanaguye ajya karuvariyo,nyamara mwibukeko yahuye n umunya ethiopian witwa Filipo maze amutwaza umusaraba,nonese kuki ibyo byanditswe muri Bible hanyuma iby ishusho ku gitambaro ntibyandikwe,nyamara wumva byose byarabereye munzira ajya karuvariyo nkuko wowe Christine ubivuze

    • @Christine, ibi ndabona ari umugani nka byabindi abanyarwanda bavugaga ko Ruganzu yacaga mu musozi! Ibi wabisomye he?

      • Urarimfashe Rwema we! Iyaba habagaho website umuntu yakwisomeraho aya makuru.Ni interesting rwose.Nyamara murabipinga ariko dukeneye kubimenya.

  • we , uyumuntu ndemeranya nawe ,kuko sinumva ukuntu abazungu benshi batemera bibiliya kandi bizwiko ariba bayizanye muri Africa . kandi mwabantu mwe . uyumuntu mwamwumvise nabi , ntiya bibije abantu gusenga cg guhakana yesu . ahubwo yashatse kwerekana umukino wabazungu kubirabura . bitwaje religion .

    • Kadende ntago abazungu aribo bazanye Bibiliya cg ubu kristu muri Africa. iyo ni propaganda y abanzungu,uzasome amateka y abakristu orthodox bo muri Ethiopia, aba christians orthodox bari bahari muri Ethiopia imyaka myinshi mbere y uko christianisme igera muri Europe. ntuziko se muri Bibiliya Umwami Ezana wo muri Ethiopia yabwirijwe na Mark (umwe mu banditsi ba Bible) hanyuma agahinduka umukristu, ndetse atangira kuvuga inkuru nziza mu gihugu cye cya Ethiopia. hanyuma rero hariho abana ba biri b abahungu baturuka Lebanon bafashwe bugwate bajyanwa muri Ethiopia,ariko bagezeyo umwami abafata neza , barakura igihe kigeze mbere gato y uko umwami Ezana atanga yahaye ubwigenge abo bana bari barakuze, hanyuma aratanga,mugiye abana bagiye gusubira iwabo i lebanon,umwamikazi abasaba gusigara bagafasha ubwoko bw aba ethiopian mu byerekeranye na education( amashuri ) n’ ijambo ry Imana, hanyuma rero umwe muri abo bana witwaga frumentius niwe wafashije mukubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristu muri Ethiopia(kingdom of Aksum) uyu Frumentius rero yabaye bishop wa mbere w’aba kristu muri Ethiopia, yaje gupfa muri 383 nyuma ya Yezu Kristu. Umwami Ezana rero mbere yo gutanga yari yahinduye Ethiopia igihugu kigendera kuri christianism byemewe n amategeko mu kuva mu mwaka wa 333 nyuma ya Yezu Kristu.

      • ibintu biranditse erega ,hari ibitabo, ama websites, hari no kwigirayo ukareba,ukabaza aba bishop babo, nabo baba bafite ibitabo by amateka, ndetse bamwe muri bo babikubwira mu mvugo,kuko nkuko byahoze amateka y abanyafurika, bagiye bayahererekanya mu mvugo,bitabujije ko hari n ibitabo byanditswe n abanyafurika nubwo ari bike( mvuze byanditswe n abanyfurika,kuko ari byo by umwimerere,ibyanditswe n abazungu birahari nabyo kandi ni byinshi ariko amateka y’abanyafurika barayagoreka,ameza bakayishyiraho hanyuma amabi akaba ariyo bagaragaza ,amabi nka slavery, wars,etc. rero ushaka ibitabo by umwimerere yajya nka Mali Tumbktu,hari n ama universities ya kera nka Timbkutu university(ni university ya mbere yabayeho ku isi hose yubatswe mu kinyejana cya 12)ibi byose uwumva ashishikaje n amateka y Africa, yahera muri ibyo bihugu( Mali, Ethiopia,sudan,Egypt)

        • Hari uwandangira aho nakura Bible ya mbere yakoreshejwe.Iz’ubu hari ibitabo byavanywemo ariko byavugwaga kera.murakoze cyane ku makur menshi mutugezaho.
          Ibi na byo tuba tubikeneye.

        • Ndemeranywa nawe 100/100 it is true yr story !natangaye cyane maze kubona iyo nkuru nibyo maze mo iminsi nsoma ! nukwigisha abanyarwanda gusoma bibiliya! badasomerwa na ba Padiri cg Ba pastor buri kimwe cyose kirimo ! Plse uzanyohereze email yawe tubiganireho ! Thnx

  • Ni byiza kumoza ukore ubushakashatsi uvumbure n’ibindi baduhishe buhoro buhoro tuzajyenda tubimenya.

  • WOWE WASOHOYE IYI NKURU YEZU YABA UMUZUNGU YABA UMWIRABURA NAWE NTAHO WAHURIYE NAWE NGUMUBONE. WISHAKA KUVUGAKO ABAZUNGU BAZUBWENGE KURUSHA ABIRABURA AHUWO BURI MURYANGO NIMPANO YAWO . WITINYA UMUZUNGU AHUBWO TINYA IMPANO BAGIRA SABA UBWENGE BWO KUTAVANGURA UBUNDI UTINYE IMANA YONYINE. WASENGA IBISHUSHANYO UTABISENGA NINTUNGANE BWIRA ICUMUYE KARINDWI. IKINTU KIZATURIMBURA NIKIMWE KWIFUZA.

    • ubwo se ayo ko ari amateka,ibyo kwifuza ubizanye gute? icyo nicyo cyatwishe abanyafurika kuko amateka ntacyo abenshi atubwiye, umuntu navuga amateka ujye ujyenda nawe ucukumbure umenye aho kugirango uzane ibiterekeranye, uzarebe ikiganiro kijya gica kuri BBC cyitwa the lost kingdoms,sinzi niba kigicaho . wowe rero uvuga ngo uwo muntu ashaka kuvuga ko abazungu babarusha ubwenge,ibyo byo barabyivugira, kubera yo macenga yose yo gushyira umwirabura hasi nyine. njye hari umunyafurika wanyibwiriye ko ngo abazungu bapimye ubwenge bagasanga ari bo baza ku mwanya wa 1, abanyaziya(peau jaune) aba 2,etc abirabura abanyuma, nonese urumva uko atari uguhanagura umwirabura,kugirango ntazigere na rimwe ahirimbanira no kuvumbura ikintu na kimwe ,yumveko ntabwenge afite ahubwo hari abo byagenewe akajya ategereza ko babimugezaho( ibyo babyita brain wash) kandi uwambwiye ibyo ni umuntu wize,ndavuga nti ubwo wize ukumvako ntabwenge ufite ngo kuko wirabura,ubwo utarize we noneho azabuzwa niki kwemera ibyo wemera( k umwirabura ari inyuma y abandi)kandi witwa ko wize. ubundi se urugero rwa hafi nti turubona mu Rwanda, raport irakorwa ,herekanwa ibyo igihugu kigezeho, aho cyavuye n aho kigeze ariko ntibashyireho izina kuri raporo, amahanga ati rwose ibi biratangaje ,ntibisanzwe ni ibo kwishimira, ariko nyuma bavuga bati cya gihugu cyabikoze kitwa Rwanda ,maze kuvu ubwo impaka zigatangira bati hoya ntibishoboka,bagombe kuba hari umuzungu ubafasha kubigeraho, really? ibyo byose rero ni politic ya gikoloni yo kutwumvisha ko ntacyo twageraho batadufashije,turi abo kugirirwa impuhwe mbese,ibi ni byo tugomba kwanga. niba wize haranira kuvumbura ikintu runaka, wita umwanya wawe wiga icyo udashaka ngo urashaka kugira agapapuro(degree )gusa,oya jya mu kintu wumva ugikunze ,kandi uharanira kukivanamo inyungu uzasangira na abandi,ibi ndabivuga kuko mpura n abantu benshi batiyizera,njye nababajwe n igihe umuntu umwe yambwiye ngo mu gihe abazungu bakiriho umunyafurika ntazatera imbere, ibaze nawe nonese ni umunyafurika ambwira ibyo ni uko ariko abyizera,bingaragariza ko benshi muri twe babaye imfungwa z ikandamizwa mu bitekerezo, ubwo se niba urubyiruko rw Africa rutekereza rutyo,turagana he? abazungu baduhanaguye ubwonko, ariko njye narabyanze kwihesha agaciro niyo ntego,rubyiruko bana b Africa dukwiye kubyanga, buri wese yumve ko ashoboye, umurimo ariho,kwiga,etc ukorane umwete wirinda uwo ari we wese wagusenyera ahazaza hawe, n ah igihugu,umugabane wawe

  • Iyo umuntu yaje mu by’amoko, aba arwaye indwara.
    Ubu se uyu si uwo kuvuza?
    Iyo nkuru yawe ntacyo ifasha abemera Yezu Kristo

  • Kuba Yesu yari umwirabura cg umuzungu sicyo kiduha agakiza keretse kumwakira nk’umwami n’umucunguzi wawe, gusa gukora iyi reflection ni byiza, hari umwalimu wigishaga kuri universite ya Boston yagize ati: Jesus est noir, yerekanaga ko yavukiye mu bakene, kdi akaba n’inshuti yabo abo ntabandi n’abanyafrika. Uko bimeze kose yari inshuti ya Afrika doreko ari naho yahungiye igihe Bari bagiye kumwica

  • Muri Bible mu gitabo kitwa Indirimbo (1:2) haranditse ngo “mwe kundeba nabi ni uko nirabura, nabitewe n’izuba ryambabuye”. Uwo mukobwa w’umwisiraherikazi ashobore kuba yari umwiraburakazi (umuniga) warushijeho kuba igikara kubera kwirirwa ku zuba mu mirima basaza be bari baramutegetse kurinda.

  • Wavuze inkuru neza uyirangiza nabi. ndetse cyane watangiye unenga abazungu urangiza uyobya abantu kubarenza.

  • umwirabura icyo gihe bamwitaga umunya etiyopiya. hari ahanditse ngo ingwe ntiyahindura ubugondo bwayo cyangwa ngo umunya etiyopiya ngo ahindure uruhu rwe. Ariko na none hari aho bavuga ko dawidi yari umuhungu w’izobe w’uburanga, urumva ko umuzungu ataba inzobe

  • There is only one race; human race. Jesus Christ , the son of God was a human being . By the way, what colour Adam’s and Eve’s skin was? Mankind takes origin from this couple.

  • There are some churches who have changed the laws and have removed the law of worshiping the pictures. In fact if we had observed this law we would not have a picture of Jesus in our homes or else where. For me I can even go to other extreme, even if this picture we call the picture of Jesus was real, God does not want us to worship it. The law is very clear, any picture be it the one representing anything in heave or earth should not be worshipped

  • Abatemera ko Iezus atari Imana yacu ibyo ntibitureba. Ikireba umunyarwanda ubu ni ukudapfa ubutiliganya bw’amoko n’amadini. Nimuharanire iterambere ryacu n’ubumwe bwacu naho iby’amadini ni Tromperie politique. Umusaza umwe wabaye umugaragu w’umushoferi wa Rudahigwa yaranganirije ati”Bana, biriya byose mujye mumenya ko ari Kana popo. Ibyo bisobanura tromperie politque. Rurema abahe amahoro kandi abarinde ruremankwashi.

  • Yewe ndumiwe kabisa! None se ubundi mubona Yesu yari kuvuka afite impu zingahe kugirango aneze abifitemo ibibazo by’amacakubiri? Iyo bavuga ko ari Umwirabura w’ Umunyafrica Abera cg Abumuhondo nabo hari igihe bari kuvuga ko Abirabura bakuruye bishyira.

    Icy’ ingenzi rero ni impamvu yaje kuvukira ku isi si ubwoko yavutsemo.Habayeho abantu bajora ibintu bitandukanye harimo inyandiko zitandukanye ndetse na Biblia ubwayo bagiye bayijora kenshi gusa bakagera aho batsindwa cyane cyane aho bageraga ku gice cyivuga iby’ ubuhanuzi aho baratsindwaga kuko byabaga bihuza n’ amateka nabo ubwabo bize cg bigishije. Icyo nshaka kuvuga aha ni uko abo bajora cyane ibijyanye na Biblia ntekereza ko abenshi ntaho bagaragaje ko Yesu atari Umuzungu nka kuriya yerekanwa ku mashusho tumumenyereye wenda nabo ngo bavuge ko yari Umwirabura w’ umunyafrica. Ese ubundi Umwirabura ni Umunyafrica gusa? Nta Barabu se cg Abahinde birabura muzi? Ariko tu Umunyafrica tjrs! Ntacyo byabagezaho yewe erega niyo baba babeshya barakuruye bishyira, baradusize aha na he kuburyo kwemera icyo batubwiye nacyo byaba bitwaye kuko nubundi wabyemera wabyanga birangira ubiruka inyuma; byaba mu rwego rw’ ubuvuzi, uburezi,ubucuruzi,iryyobokamana,……Naho se Politiki numva yakurenze? Wasanga n’ iyo mitekerereze y’ ubutagondwa ariho uyikomora wowe uwo uriwe wese wumva ko Yesu ari Umuzungu cg akwiye kuba we cg se Umwirabura byanze bikunze, ubwo rero cabugufi icyubahiro ugihe uwatumye ubaho.

    Ibyakozwe n’ Intumwa 10:34,35; Umubwiriza 12:12,13

  • Bebe, Iyi nkuru yawe ndayishimye.

    Niba ntacyo bigutwaye nifuza kukubaza ibindi bifatanye niyi inkuru.

    Keza, email: [email protected]

    Murakoze

    Kadende ntago abazungu aribo bazanye Bibiliya cg ubu kristu muri Africa. iyo ni propaganda y abanzungu,uzasome amateka y abakristu orthodox bo muri Ethiopia, aba christians orthodox bari bahari muri Ethiopia imyaka myinshi mbere y uko christianisme igera muri Europe. ntuziko se muri Bibiliya Umwami Ezana wo muri Ethiopia yabwirijwe na Mark (umwe mu banditsi ba Bible) hanyuma agahinduka umukristu, ndetse atangira kuvuga inkuru nziza mu gihugu cye cya Ethiopia. hanyuma rero hariho abana ba biri b abahungu baturuka Lebanon bafashwe bugwate bajyanwa muri Ethiopia,ariko bagezeyo umwami abafata neza , barakura igihe kigeze mbere gato y uko umwami Ezana atanga yahaye ubwigenge abo bana bari barakuze, hanyuma aratanga,mugiye abana bagiye gusubira iwabo i lebanon,umwamikazi abasaba gusigara bagafasha ubwoko bw aba ethiopian mu byerekeranye na education( amashuri ) n’ ijambo ry Imana, hanyuma rero umwe muri abo bana witwaga frumentius niwe wafashije mukubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristu muri Ethiopia(kingdom of Aksum) uyu Frumentius rero yabaye bishop wa mbere w’aba kristu muri Ethiopia, yaje gupfa muri 383 nyuma ya Yezu Kristu. Umwami Ezana rero mbere yo gutanga yari yahinduye Ethiopia igihugu kigendera kuri christianism byemewe n amategeko mu kuva mu mwaka wa 33

    • @keza , keza ntacyo rwose wabariza hano,wenda n’abandi basomyi banyunganira,nawe twese tugasangira ibitekerezo.urakoze

    • Iyi nkuru yanshimishije cyane! nahise mbone filime ibisobanura neza cyane kuri Youtube wareba kuri iyi link http://www.youtube.com/watch?v=cHcKzzgYnMs

      Basobanuro ko IMIVUMO yose ivugwa mu GUTEGEKA 28 iba kubirabura bigaragaza ko aribo Bibiliya ivuga. Umwe mu mirongo yavuzwe ni 28:29 “… Uzahora
      uriganywa, wibwa kandi
      nta wuzagutabara”!! BIRABABAJE!!

  • hari abantu bibaza bati ese kumenya uko yesu yasanga bidufasha iki !!? Bakongera bati nta cyo bitwaye uko yabasakose…..aha rero niho nta shobora kwemeranya nuwavuzeko twabaye brain washed ahubwo twabaye programed just like t.v aho wongeza volume cg ukagabanya uko ushatse twizeko nta kiza kigomba kuva kumwirabura niyo mpamvu iyo bavuze muri bible tutabimenya si amanjwe kuba yesu yariraburaga ahubwo biduha iyihe effect tubwirwako ukoyasagakose nta cyobitwaye maze buri nohel na pasika hagakomeza gusohoka amafoto yumuzungu kuki bitavaho kuko uko yasaga ni debat ikiri ouvert icyo abantu batazi cyane cyane abanyafrika nuko uwitwa jesus nuwitwa yahshuwa ari abantu babiri batandukanye kuko umwe yatwaye identite yundi yashuwa niwe bible yita jesus igashaka kutwumvishako ari bamwe kndi inyuguti j yaremwe nabazungu ntiyabagaho mugiheburayo ! Jesus biva kuri zeus ikigirwamana cyabagereki aha niho bahera bemezako ari imana ! Rero yashuwa witwa mesiyah kutamuha identite ye yubwirabura bituma ubuhanuzi bwahanuwe kuba israhel bivuga abakomoka kuri yakobo butangwa nabi ubu hakozwe igihugu gisekeje kitwa israhel gihabwa amazina ya afurika yakera turagije turemera birasekeje kandi birababaje kubona abitwa ashkenazi batubwirako bakomoka kuri yafeti muri bible mazebo bakemezako bakômoka kuri shem maze abokomoka kuri shem nyabo bakitwa’negroes, bantu ,nilotic…etc nyamara twiyibagizako aribo batwise gutyo kugeza kuzina ryafurika bazi neza aho abayisiraheli bari utanibeshyako batabizi…abaporitigeze bakigera muri muzambik babajije abarabu bati bariya birabura nibande? Maze barabasubiza bati ni ahlkitabu bivuga abanditswe mugitabo ! Muritanzaniya kumuryango waho bajyanaga bunyago hari handitse yahudi kuki bise abo birabura abayahundi kndi babakuraga impande zose mukarere tzd,kenya,congo,rda..etc bible ivugako abasiraheri bazajyanwa bunyango hakoreshejwe ubwato ntabandi mumateka byabayeho usibye abirabura muri islam muri hadith za sahih bukhari zitwerekako muhamad yabonye yesu munzozi kndi ko yari umwirabura hari nindi hadith ivuga uko muhamand yasobanuye igaruka rya yesu azaza nkumu nubie niba utazi ni abanubie ni abanyasudani bohepfo ushobora kubasanga no muri chad ndetse no muri egypt nohepfo ukurikiye nil kugeza iburundi ushobra kubona abakomoka kuba nubie birabura bikabije kuko nanyabiingii abarasta bobemezako nawe ashobora kuba akomoka kuba nubie abarabu barabizi nkuko abazungu babizi none ubu hari hadith zandika yesu nkumwirabura izindi zikamwandika nkumwarabu muburyo bwoguhisha ukuri

Comments are closed.

en_USEnglish