Digiqole ad

Sheikh Hassan: Umunyamakuru w’umuvugabutumwa

Ku myaka 34 Sheikh Hakizimana Hassan ni umuvugabutumwa mu idini ya Islam ariko kandi akaba n’umunyamakuru kuri Radio Voice of Africa aho akora buri munsi, imirimo yombi avuga ko imufasha kwegera abantu no kwegera Imana.

SheikhHakizimana Hassan
SheikhHakizimana Hassan

Kuri Radio akuriye ishami ry’ivugabutumwa, akora mu biganiro bitandukanye ndetse na rimwe na rimwe no muri gahunda y’amakuru.

Ni umugabo wubatse ufite umugore umwe n’abana bane. Kuri we kuvuga ubutumwa mu biterane no mu musigiti no gukora itangazamakuru ngo ni imirimo ibiri imufasha kuganira n’abantu benshi yigiraho byinshi bikamufasha kumenya uko yitwara mu buzima n’icyo yakwigisha nawe abandi.

Sheikh Hakizimana Hassan nyuma yo gukunda igitabo gitagatifu cy’aba Islam (Korowani ntagatifu) yatangiye kucyiga ashize amanga akiri muto mu ishuri ry’i Nyamirambo ahitwa mu Rwampala.

Nyuma yaje guhitamo kuzaba umuvugabutumwa, arabiharanira ariga cyane, kuva mu 1995 yiga anacukumbura ibijyanye n’idini ya Islam mu bihugu bya Libya, Arabia Sawdite na Sudan

Muri ibi bihugu by’abarabu yabibayemo nk’umunyeshuri wa Korowani n’icyarabu ndetse n’ubumenyi ku idini ya Islam.

Ubumenyi yavanye muri ibi bihugu nibwo akoresha mu Rwanda nk’umuvugabutumwa mu idini ya Islam ndetse akanabwifashisha mu biganiro bimwe na bimwe atambutsa nk’umunyamakuru kuri Radio Voice of Africa ishingiye ku idini ya Islam.

Ibyo yavanye aho yize:

Muri Libya:

Avuga ko ahiga hari abanyarwanda bacye, abaturage bo muri iki gihugu ngo ntabwo bari bazi u Rwanda. Avuga ko Libya yarimo cyari igihugu giteye imbere cyane kuko serivisi nko kwivuza, guhabwa icumbi n’ibindi byatangirwaga ubuntu ku banyagihugu.

Kimwe mu byo avuga ko yigiye muri Libya ni umuco wo gukunda igihugu cyabo, gukunda cyane idini no gufatanya biranga abo muri icyo gihugu.

Avuga ko igihe yigagayo yabonye ko Perezida Kadaffi (nyakwigendera) yahoraga yifuza cyane ubumwe bwa Africa. Ngo yigeze kuvuga mu mbwirwaruhame ati “ Iyaba byashobokaga ngo nisige irangi ry’umukara maze mbe umwirabura.” Iki gihe ngo yabivugiraga ko abirabura bo munsi y’ubutayu bwa Sahara bagomba kwiyumvanamo n’abarabu maze bagakora igihugu kimwe cya Africa.

Hakizimana Hassan avuga ko izina waba ufite ritakubuza gusabana n'abantu
Hakizimana Hassan avuga ko izina waba ufite ritakubuza gusabana n’abantu

Muri Sudan:

Sheikh Hassan yize muri International University of Africa, hari muri 2000 ubwo John Garang yaharaniraga ubwigenge bwa Sudan y’Epfo, gusa ngo ntibyagaragaraga cyane muri icyo gihe ko hari abantu barengana.

Muri Sudan Sheikh Hassan avuga ko hari ugutandukana kw’abirabura n’abarabu basa n’abashyamiranye kuko abirabura bari biganje mu gice cy’amajyepfo ari naho akekako haturutse inkubiri yo kwiyomora kuri Sudan yagutse.

Arabia Saudite:

Ubukungu bw’iki gihugu ngo ni karemano, abantu baho ntiwabigiraho gukora kuko ni abakire babivukanye, ni igihugu gifite petrol nyinshi na zahabu zicururizwa mu maduka.

Muri Arabia Saudite abaturage baho bakomeye ku idini yabo ya Islam, bubaha cyane ingoma ya cyami n’abayikomokaho.

Ni igihugu cyubakiye ku muco nk’aho udashobora kubona umukobwa agenda mu nzira wenyine, abakobwa baho baba mu rugo basohoka bakajyana n’ababyeyi babo gusa.

Umuco w’aha mu gushyingirana ngo ni nk’uwo mu Rwanda wa kera. Nta bikorwa bihuriramo abahungu n’abakobwa icya rimwe, abageni nta mwanya babona wogukundana kuko akenshi baba bataziranye ahubwo habaho ikintu cyo kurangirana.

Muri iki gihugu, nta busambanyi, nta SIDA, nta bujura kuko uwibye acibwa akaboko. Ni igihugu cyubakiye cyane ku muco no ku idini.

Amasomo yize y’idini, ubuzima yabonye ahandi n’ibindi kuri we ngo bimufasha gukora no kubaho mu buzima butagize uwo bubangamiye ahubwo buharanira kubaka abandi.

Sheikh Hakizimana Hassan yemeza ko igihugu cyubakiye ku muco wacyo no ku kubaha Imana hatitawe ku bunyurane bw’amadini byanze bikunze gitera imbere.

Uyu muvugabutumwa w’umunyamakuru yemeza ko ik’ibanze mu buzima ari ugutunganira Imana no gutanga amahoro ku bantu bayo.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • KABISA IBYO AVUZE NIBYO NANJYE SHEIKH NEMERA INYIGISHO ZE KUBANA BYO NIBYE KABISA NDEMERENYA NAWE KURI KADDAFF NTAWUTARUBIZI KO BAMURWANYIJE NGO NABO BAJYE BAHAHA KANDI NTAKWISHYURA KWABAGAHO BYOSE BYAKOZWE NA AMERICA ITISHIMIRA ABABAYEHO NEZA

  • Ibyo bazina avuze haruguru nukuli.Kuko ujyendeye kumuco ukagerekaho kwibera mu Mana ntakabuza uba intangarugero.

  • Imana izahe sheikh Hassan kuzaba intwari aha kwisi no kumunsi wimperuka !

  • IMANA ikorohereze kandi iguhe ingufu zo kumenyekanisha ibyo wize

Comments are closed.

en_USEnglish