Digiqole ad

Musanze: Korale Betesida yavuze ubutumwa abapfumu barakizwa

Umuyobozi wa Korale Betesida Gatete Theogene, atangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize iyi Korale yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu Majyarugu mu Karere ka Musanze ikavuga ubutumwa abantu benshi bagakizwa.

 

Babwirije ubutumwa bwiza mu ndirimbo abantu barashwa
Babwirije ubutumwa bwiza mu ndirimbo abantu barashwa

Gatete avuga ko  bari bafite igikorwa kivugabutumwa mu ndirimbo, ijambo ry’Imana ndetse na Filime z’Imana i Musanze muri Paruwasi ya Nyarubande ku Mudugudu wa Giheta.

Igikorwa bakoze kuwa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 26/01/2014, muri iki  gikorwa hihannye  abantu bagera kuri 70 harimo bari abapfumu babiri  n’abandi batandukanye.

Mu magambo ye akaba yagize ati « Uko twagiye niko twagarutse, ntakibazo twagize haba aho twagiye, ndetse no munzira ».

Chorale Betesida yavutse mu mwaka w’1980 ikorera muri ADEPR Nyarugenge mu Gakinjiro iza kujyanwa muri Paruwasi ya Butamwa, ubu yahindutse Muganza, akaba ari ho ikorera umurimo w’uburirimbyi ku Mudugudu wa Karama, hejuru yo ku giti kinyoni.

Abantu bitabiriye ari benshi
Abantu bitabiriye ari benshi

Korale Betesida ni Korali igizwe n’abantu bagera kuri 70 bavanze abakuru n’abatoya, ibitsina byose

Iyi Korale ifite album imwe y’amajwi (audio) iri kwisoko iboneka aho basengera, ubu ikaba irimo gukora amashusho atararangira, gusa bateganya kumurika uyu mwaka urangira. Album  basohoye bari no gukorera amashuhso yitwa « Itorero rigiye gutaha » iriho indirimbo 10, harimo « Amasezerano », na « Itorero » n’izindi nyinshi.

Abakuru n'abato bari baje kureba iyi korali
Abakuru n’abato bari baje kureba iyi korali
Baririmbaga indirimbo zikora abantu ku mutima
Baririmbaga indirimbo zikora abantu ku mutima
Bakoreshaga ibyuma mu gutuma amajwi asohoka neza
Bakoreshaga ibyuma mu gutuma amajwi asohoka neza

Patrick Kanyamibwa
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Amen

  • Mujye mudushyiriraho n’amajwi natwe tutari duhari turebe ko twafashwa.

  • Ni imitwe sha, …

  • Ange waramutse?wowe uvuga ngo nimitwe wazakoze ubushakashatsi nawe ukabaza abihannye kwaribo baguha ubuhamya mbere yo kuvuga kwarimitwe,ariko ntihuse wenda warabukoze uwakubwiye mubo wabajije kwarimitwe yaba yaragiye imbere mubihannye ngo uduhe ubuhamya?inzira yoroshye nawe iyo mitwe wazayikoze ukareba ko harukuyoboka haruwavuyeyo wakubwiyeko hari nigihumbi yahawe mubaririmbye kdi bo batanze ibihumbi kugirango bakorere imana.

  • Ange Imana ikubabarire!

  • ntakibazo ariko kubavuga ngo ni imitwe,buriya baba bayireba.ese uva munda ya Mama wawe habayeho iyihe mitwe?Nyoko se we kugira ngo abeho wasanze harabayeho iyihe mitwe?aho ugeze ubona ukoresha iyihe mitwe?ungana ute,urungano rwawe hariho bangahe?abo wibuka nibangahe batakiriho?kugira ngo uruhinja rukurire munda yanyina kugeza ruvutse rukaba rungana nkuko wowe ungana ubona habaho iyihe mitwe?urasabwa kubaha ikintu gikora ibyo byose kabone nubwo cyaba ari igikoko.ubundi mujye mureka ubugambo bw’imfabusa kuko hari umunsi muzabubazwa.

  • ABO BAKOZI B’IMANA NIBAKOMEZE UMURIMO IZAWUBAHEMBERA NAHO BAZINA WANJYE UVUGA KO ARI IMITWE NAREKERAHO YESU ATAZAGARUKA AKIRI MURI IBYO.UBWO SE ICYO YUMVA KIDASHOBOKA NI IKI?AHUBWO NAWE IMANA IMUKIZE RWOSE!

  • Abo bakozi b’Imana, nibakomeze basengere kandi bafashe imitima yahabye , amen

  • Igihe cy’Imana!!!

  • imana ibagasanire kuntama za Emanuel barokoye

  • IMANA IBAHE UMUGISHA MUMURIMO W IMANA.

  • Imana ihe umugisha chorale ariko ubashyirira amakuru kukinyamakuru mujye mu muha n’inshamake y’ijambo ryavuzwe kuko hari nabafatwa naryo batari bahari. ibyakozwe nibyo ariko IJAMBO RAYABIKOZE NO MUNSHAMAKE INEGO YARI IKUBIYEMO IZO NDIRIMBO BIBA BYIFUZWA izabasohoreze umugambi mufite mwiza wo gushyira ku mashusho izo ndirimbo kandi ntaho satani atagera mukomeze muyisengere ngo amavuta itorero n’isi bikeneye aboneke mu ndirimbo zanyu. turi munsi tugezwaho amashusho meza n’amajwi meza ariko zikennye amavuta y’UMWUKA WERA.

  • mugumye mutubwirize duhindukire dukorere Imana.Courage

  • uwiteka abagairire neza gusa amazina yanyu azandikwe mugitabo cyubugingo mutazabwira ngo mumvimbere sinigize kubamenya.

  • musabe uwiteka kugirango mwakire yesu mumitima yanyu kuri wamunsi mutazabwirarwa ngo mugende sinigeze kubamenya.

Comments are closed.

en_USEnglish