Digiqole ad

Umva ibya Mzee Rwamigabo warwanye intambara ya II y’isi muri Libya

 Umva ibya Mzee Rwamigabo warwanye intambara ya II y’isi muri Libya

Rwamigabo yakiriye umunyamakuru w’Umuseke iwe baraganira

*Bajyanywe ku gahato bagezeyo barwana ishyaka cyane
*Batahanye intsinzi baruhuka umwaka wose muri Kenya
*Yibuka ko yajyanye n’abanyarwanda barenga 20
*Yari umuyobozi wa ‘unite’ y’abasirikare ku rugamba

Rwamigabo Yeremiya atuye mu mudugudu wa Muhororo Akagari ka Buhoro Umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, avuga ko bamujyanye ku gahato  kurwana intambara ya kabiri y’isi mu gihugu cya Libya, bagiye guhangana n’ingabo za Adolphe Hitler  zifuzaga gukoloniza Afrika y’Amajyaruguru, bakaza gutsinda urugamba.

Rwamigabo yakiriye umunyamakuru w'Umuseke iwe baraganira
Rwamigabo yakiriye umunyamakuru w’Umuseke iwe baraganira

Rwamigabo avuga ko yavutse mu w’1904 (ubu afite imyaka 111), maze ubwo yari yaragiye gupagasa mu gihugu cya Uganda mu mwaka w’1940 atungurwa no kubona haje abasirikare b’Abongereza baburiza imodoka ku gahato berekeza  mu gihugu cya Kenya.

Aha ngo bahamaze hafi amezi atandatu bakora imyitozo ya gisirikare, kugira ngo bazabashe guhangana n’ingabo za Adolphe Hitler wategekaga  Ubudage icyo gihe.

Aganira n’umunyamakuru w’Umuseke, Rwamigabo avuga ko mu rugamba rwo muri Libya byinshi yamaze kubyibagirwa kubera izabukuru n’ubwo hari n’ibyo akibuka.

Yibuka ko bajya ku rugamba muri Libya bagiye muri gari ya Moshi, abandi baburiza amafarashi hari mu mwaka w’1943, ingabo za Hitler ngo zashakaga  kwigarurira bimwe mu bihugu by’Afrika zikomwa imbere n’abasirikare b’igihugu cy’ubwongereza ariko bari bafashijwe n’aba birabura barwanaga ku gahato.

Rwamigabo ati “Nubwo twajyanywe ku gahato twageze ku rugamba turwanana ishyaka cyane kuko batubwiraga ko turwanira Africa ngo itajya mu bakoloni b’abanazi (ishyaka rya Hitler), tukumva ko yajya mu bakoloni b’abongrereza.”

Bamaze umwaka muri Libya ku rugamba batahukana intsinzi ku badage.

Rwamigabo avuga ko we ku rugamba  yari akuriye itsinda ry’ingabo (unité) ku ngo bari abasirikare  benshi kandi  ko yari afitiwe ikizere n’Abakuru b’ingabo  bamuyoboraga.

Inkovu y'Intambara ya kabiri y'isi. Iki gisebe cyanze gukira burundu, ni isasu yarasiwe muri Libya. Ubu ashima Imana ko batamurashe umutwe
Inkovu y’Intambara ya kabiri y’isi. Iki gisebe cyanze gukira burundu, ni isasu yarasiwe muri Libya. Ubu ashima Imana ko batamurashe ku mutwe akaba acyibuka ayo mateka

Rwamigabo yavuze ko  bamaze gutsinda urugamba bongeye kugarurwa muri Kenya bahamara umwaka baruhuka, nyuma baza gusezererwa mu gisirikare bahabwa ibihembo by’ishimwe  bingana n’amashilingi ibihumbi bibiri kuri buri musirikare.

Aya mashiringi avuga ko ariyo yubatsemo amazu atuyemo mu Ruhango kugeza ubu, andi ayashakamo umugore, asigaye akajya  ayahemba abakozi bamufashaga guhinga.

Mu banyafrika benshi bari kumwe nawe ku rugamba icyo gihe, yibuka bagenzi be barenga 20 b’abanyarwanda  akababazwa n’uko atazi amakuru yabo niba bakiriho cyangwa niba baritabye Imana.

Avuga ko we ashimira Imana ko yamurinze kuko yarashwe inshuro nyinshi ku maguru ntaraswe mu mutwe ubu akaba akiriho imyaka akaba agize 111.

Uyu musaza avuga ko yakwishimira cyane kubona undi mugenzi we waba ukiriho bajyanye mu ntambara muri Libya bakibukiranya amateka y’urwo rugamba rwo mu butayu.

Rwamigabo ashimira cyane Perezida Kagame wayoboye ingabo zigahagarika Jenoside mu Rwanda, agakura amoko mu ndangamuntu ubu ngo akaba aharanira cyane  imibereho myiza y’abanyarwanda.

Uyu mukambwe akunda cyane kujya gusenga muri Paruwasi ya Ruhango ku ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe ariko ko intege nke z’ubusaza zaranze ntagishobora kugerayo nubwo akibyifuza cyane.

Mu mashiringi yahembwe nyuma y'intambara yubatsemo izi nzu akibamo na magingo aya
Mu mashiringi yahembwe nyuma y’intambara yubatsemo izi nzu akibamo na magingo aya
Intege nke z'ubusaza ntizituma abasha kujya kwa yezu Nyirimpuhwe gusenga
Intege nke z’ubusaza ubu ntizigituma abasha kwigira ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe gusenga nk’uko byahoze agishoboye

Elise MUHIZI
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Imana ikomeze imurinde!Imperekeza bamuhaye niyo ikimutunze!Ayo baguha ubu uyamara uwo munsi!!!!!!!Kerahari kera!!!!!

  • Ibyo Uwo Musaza Avuga Birunvukana Kabiaaa

  • ndamushima uwo mukambwe ahubwo mumufashe gushaka bagenzi be thx.

  • Buriya kiracyamurimo? ko numva bavuga ngo “Ukivamo ntikikuvamo”.

  • Ohhh! Imana ishimwe yakomeje kumurinda ! Yabaye intwari kandi Imana n inamuhamagara k
    uva akiyikomeyeho, bazibanire ubuziraherezo.

    Tumusabiye Umugisha. !

  • Abantu nkaba Minisiteri y’umuco n’iy’Uburezi bakwiye kubashaka hakarebwa abibuka amateka bigashyirwa mu nyandiko kuko byafasha mu mashuli ku bijyanye n’imyigire y’amateka ku bana.

  • Ahandi bazi jubyaza umusaruro ibyu mumaro byose…, nkuyu nu butunzi buhambaye ku Rwanda.

    Uyu afashwe nubwo byakererewe ashakirwe bagenzi be bakoranye ubundi babyazwe umusaruro banasajushwe neza.

  • Uwo mu Fande, Imana imurinde kabsa yarakoze, natwe twateye ikirenge mucye.

  • Hahaaaa!! Kiracyamurimo sha! Ntureba ibitugu byafoye umuheto! Ashaje ari amahe kabisa! Eeeh ndumiwe aba bantu bariho mu Rwanda rwacu! Bamuhe micro kuri radio atubwire uko barupangaga!

  • Ni byiza iyaba umuntu yabagaho ubuziraherezo ,naho ubu natabaruka bizaba birangiye ibigwi bye

  • intwari ntizishira, ziracyariho, abo yabyaye ntibazagwabire

  • arabeshya.

  • Yooo yakoze neza cyane ahubwo ndumva u RWANDA RWAMUGENERA ishimwe kuko ndumva ariwe wabanje kujya muri mission yo hanze,ikindi akwiye ubuvugizi ku gihugu cy’ubwongereza nacyo kikamuha umudali w’ishimwe kuko yakoze neza,yabaye n’ingabo yabo.

  • Nubwo ari umusaza,ni umukomando.
    Ikintu gishobora kumushimisha aho ageze ubungubu mbere yuko yatabaruka ni ukuba yabona nibura umwe muri ba 20 banyuranye mu itanura ryaka umuriro aho muri Libye Please help him!

    • uwo musaza ni inkotanyi y’africa .jyewe nzi umudemobe mugenzi we bafatanyije urwo rugamba azaze numwereke

  • Niyo mpamvu nkunda cyane Umuseke.Amateka y’abanyarwanda babaye indashyikirwa niyo tuba dukeneye cyane.Mu Ruhango mujye muhakora ubushakashatsi kenshi hagomba kuba hari abanyarwanda bazi byinshi kandi bafite imyaka myinshi.Mzee Rwamigabo rwose Imana Rurema imwongerere iminsi yo kubaho yarakoze,urabona ko yubatse n’inzu zikomeye,zifite fondation y’amabuye.No mu rugo yahakoteje amabuye.Komera Mzee Rwamigabo Nyagasani muri kumwe.

  • akwiye kugenerwa ishimwe, byatuma nabakiri bato bagira ishyaka. UWITEKA amuhe kuramba.

  • Mutiganda ahubwo udufashije n abanyarwanda bose wamuhuza n umuseke maze ukazabahuza kandi nanjye numva minisiteri y umuco ikwiye kubafata bakababaza neza ayo mateka akandikwa. Please aba nyafurika tugomba kugira umuco wo kwandika, birababaje kubona umuntu ashaka amateka y u rwanda akayasanga mu bubiligi kurusha mu rwanda. Amateka niyandikwe kugirango hanirindwe abayagoreka, jonoside yakorewe abatutsi yandikwe amateka y urugamba yandikwe byose byandikwe ubundi bishyirwe mu bubiko bukomeye

  • ancien combatant salut

  • Ukurikije amateka yuyu musaza nintari cyane, comission ya demobilization yarikwiye kumwegera ndetse akabariyo yanamukuraho amateka yicyogihe.
    Icyindi nuko akwiye gusazishwa neza nkundi musirikare wese wakozeneza.

  • nyamara uyumusaza abongereza bamenyeko akiriho bamuha akantu kuko namateka akomeye

    kandi ndashimira umuseke kuduha amakuru meza nkaya mukomeze muyaduhe ntimuzamere nkibinyamakuru bitangaza ibinyandaro abahanzi babyaragura hose

  • 111 njya mvuga ngo hazakorwe ubushakashatsi ku mibereho y’abanyarwanda bubu n’abakera, kubera ko hari abaramba cyane bashobora no kujya mjuri guinness de record ariko ntibamenyekane, nubu iyo urebye nk’jurugero ku bakobwa, usanga hari nk’abakobwa bafite nk’imyaka 40 rwose wagirango afite 25 , kubahungu bo kuri 25 ubon aakiri umwana muto , ikmindin kandi mu rwanda kumenya imyaka y’umuntu nbiragoye ntawuvugisha ukuri imyaka ye kuko iyo ayivuze utangara ugereranije nuko angana, bagahitamao kuyibeshya bayishyira hasi , sinzi ahandiu mubiuhugu bidukikije umugore ufite 40 aba atangiye kwiheba..naho abagabao bafite 50, ba afite umubyibuho n’ind anini cyan ekuburyo aba yatangiye no kunanirw akugend an’amaguru….

  • uwo musaza ninkontanyi cyane arakaramba

  • Nizere ko abashinzwe kugemura Ukalistiya mu Ruhango bamugeraho. yezu Nyirimpuhwe ajye agusanga agutegurire kuzabana nawe iteka

  • Uyu mukambwe ni igicumbi cya amateka y’isi na u Rwanda byumwihariko. Ahubwo imiryango nka UNESCO, Inteko y’Ururimi n’Umuco, Commission ya Demobilization, Inama Y’Iguhugu Ishinzwe Impeta, niyindi myinshi ikwiye kumwegera.

    Ariko urabona ko nubu akiri Ingabo kandi akiri muri Nyagasani Yezu. Nakomeze amurinde Amen

  • Ndashima Imana kubwa Rwamigabo ni intwari pe!! Ikinyamakuru umuseke nigikomeze kumuvuganira kubabishinzwe amateka ye yandikwe,nibitekerezo abanditsi batanze bishyirwe mubikorwa.

  • Ahubwo akwiye guhabwa akantu kuko abarwanye intamwara ya 2 y’isi mu bwongereza n’ahandi bahawe amafaranga atubutse iyo bibitse uwo munsi barabazana mucyubahiro , mana we uwo musaza nanjye ndabona akenewe kuko yasiga amateka

Comments are closed.

en_USEnglish