Digiqole ad

Sinifuza ko Gereza 1930 iri ku rutonde rw’umurage ndangamateka yasenywa

 Sinifuza ko Gereza 1930 iri ku rutonde rw’umurage ndangamateka yasenywa

Prison ya 1930 niyo ya kera kurusha izindi mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda (INMR), cyashyizeho urutonde rw’agateganyo rw’ahantu hari ibimenyetso by’umurage ndangamateka na ndangamuco mu gihugu cyose mu 2008. Gereza ya Kigali, ikunze kwitirirwa umwaka yubatswemo wa 1930, nayo iri kuri urwo rutonde, nk’ikimenyetso cy’umurage ndangamateka.

Prison ya 1930 niyo ya kera kurusha izindi mu Rwanda
Prison ya 1930 niyo ya kera kurusha izindi mu Rwanda

Mu bisobanuro birebana n’iyi gereza, inyandiko ya INMR ivuga ko iyo gereza ikunze kwitwa 1930, iri ku Muhima, mu Murenge wa Kanunga, muri Nyarugenge, ariyo gereza ya cyera kurusha izindi mu Rwanda kandi ikaba iranga imyubakire y’abakoloni (architecture coloniale).

Muri iki gihe biravugwa ko iyi gereza ishobora kuzasenywa, aho yubatse hagatangwamo ibibanza ku bashoramari.

Hari abashyigikiye ko yasenywa n’abifuza ko itasenywa

Bamwe basanga ntacyo kuyisenya ntacyo byaba bitwaye, kuko iterambere ry’umujyi rigomba kujyana n’inyubako zigezweho. Babona ko icyo kemezo kiramutse gifashwe gityo byaba ari byiza kuko n’ubutaka bw’umujyi n’igihugu muri rusange ari buto ku buryo ntawasiga iyo nyubako ari nk’ikimenyetso cy’umurage ndangamateka.

Kuri bon go  hatangwa, hakubakwa ibindi bikorwa, imirimo yahakorerwaga izaba yimuriwe Mageragere.

Mu myaka ibiri ishize ariko, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwavuze ko habonetse umushoramari uzahubaka hoteli, akazayubaka yirinda kwangiza inkuta zigaragara inyuma h’iyi gereza.

Ku rundi ruhande ariko, hari abasanga iyi nyubako itasenywa mu nyungu zo kubungabunga umurage ndangamateka kuko iri no ku rutonde rwatunganyijwe n’inzego zishinzwe umurage w’u Rwanda.

Kuyisenya cyangwa kutayisenya, byaba ari amahitamo y’abafata ibyemezo, nk’uko n’ahandi bigenda iyo hari ikimenyetso cy’amateka gikuweho, kigasigara mu nyandiko n’amafoto gusa.

Njye nsanga iyi nyubako yabungabungwa, ikanegurirwa INMR kuko ariyo ishinzwe iby’umurage w’igihugu. Bikozwe bityo, INMR niyo yagena uko iyi nzu y’abagororwa n’imfungwa yitwa 1930 yavugururwa ikajya mu zindi “monuments” z’igihugu.

Impamvu byaba byiza idasenywe.

Kuba inzego zishinzwe umurage ndangamuco zarakoze ubushakashatsi mu gihugu cyose, zikemeza ko iyi nyubako yajya ku rutonde twavuze haruguru, ni kimwe mu byashingirwaho mu gusobanura impamvu yo kutayisenya.

Urwo rutonde rwakozwe hashingiwe ku bushakashatsi ba INMR (Institute of National Museums of Rwanda) n’abafatanyabikorwa bayo ndetse no kuri raporo ya Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo yakozwe muri 2004.

Iyo raporo ni iy’umushinga wo kubarura umurage ndangamuco w’u Rwanda.

Iyi nyubako iri mu nyubako nkeya zasizwe n’abakoloni. Kuyisiga nk’ikimenyetso cy’amateka biri mu byasurwa na ba mukerarugendo, cyane cyane ko iri hafi y’indi nzu yasizwe n’abakoloni  nayo yahindutse ingoro y’umurage.

Iyo ni inzu ya Richard Kandt,  wabaye Rezida wa mbere w’Ubudage mu Rwanda. Iyi nzu Kandt  yayubatse hagati ya 1908 na 1910.

Izi nyubako zombi zikurikiranye kuri rwa rutonde rw’agateganyo rw’umurage ndangamateka na ndangamuco.

Mu gihe umujyi wa Kigali ugenda ugira isura nshya ijyanye n’igishushanyo mbonera, aho abubaka bifashisha ibikoresho bya kijyambere, iyi nyubako yagenewe kuba inzu y’abagororwwa n’imfungwa  yiswe ‘Prison 1930’ idasenywe byajya bifasha kwerekana ko hari n’inyubako zimaze igihe kinini, kandi bikerekana uburyo abakoloni bubakaga n’ibikoresho bakoreshaga bitandukanye n’iby’ubu.

Ikimenyetso kijya mu murage w’ahantu runaka bishingiwe no ku mwihariko gifite.

Iyi gereza ifite n’ibindi byinshi yihariye mu mateka yayo.

Bamwe bavuga ko isenywe nta kibazo ariko abandi bo basanga byagira ingaruka ku bukerarugendo
Bamwe bavuga ko isenywe nta kibazo ariko abandi bo basanga byagira ingaruka ku bukerarugendo

Steven Mutangana

Umusomyi w’UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Na Mbonyumutwa mwaramujugunye ari we dukesha repubulika dufite, na prison ni mushaka muyirandure! Muzasenya bimwe ibindi mubireke bishingiye ku ki? Ni hatari

  • GATINDI kanyagwa yewe uretse no kumujugunya iyo bamuta mu ruzi.
    Uretse kumenesha imfura z’u Rwagasabo uwo mwene wanyu niki yatuzaniye kitari imiborogo mu gihugu cyatembaga amata n’ubuki ???

    Nta kiza nki gihugu kiyobowe n’ubwami urugero terera ijisho UK ,Bxl ,Canada, ugaruke mu bihugu bya africa bigifite uvwami aho hose uretse iterambere nu mutuzo nta genocide bazi nyiyo sowanyu uwo yabibye iwacu.

    Iki kigereza bakureho umwanda dukeneye ibyinjiza akamiya ibyabo bakoloni uzabikenera azabisange iwabo kiliziya Sainte famille irahari bajye bayisura.

    Asyiiiii iba bagisenyamu gitondo babwire mbahe umubyizi.

    • Ariko nkawe Muraba koko urabona ibintu uvuga muri 2015 bigifite agaciro? Ese izo mfura uvuga ushaka kuvuga bande? dusobanurire gato tumenye izo mfura izarizo.Ese imfura niki? ese imfura n’ubwoko? Ngo mu Rwanda igihugu cyatembaga amata n’ubuki? aho nemeranywa nawe nibyo koko ariko ayo mata n’ubuki yari yikubiwe n’abantu bava mu bwoko bumwe.Iyo kiba gitemba amata nubuki ntabwo ibyabaye muri 1959 byari kuba.Imana irinde u Rwanda ihe abanyarwanda ububasha bwo kuganira kuko nibyo bizatuma bamenya icyo bapfa kuko bahuriye kuri byinshi.

  • @Mubaraba, ntukavuge mu cyuka jya ugendera ku mateka uko yagenze. Mbonyumutwa yakoreye irihe kosa abanyarwanda? Yanze agasuzuguro k’abasore b’abatutsi bamukubitiye mu Byimana yagiye gusura umwana we ku ishuri! Ngaho mbwira uko yabamenesheje! Reka amarangamutima sha twubake u Rwanda mu kuri wa mwana we.

  • Bamukubise nkeya iyo bamumena impanga.

    • Mubaraka ushobora kuba wifitiye ikibazo cyakokamye ariko ukaba utakizi.

  • Njye nk’umunyarwanda ureba aho igihugu cyacu kigana iriya gereza irabangamye kuko iteza n’isuku nke. Aliko nk’uko umwanditsi yavuze ko umujyi wa Kigali wifuza umushoramari wakubaka nka hotel hariya adasenye inyubako nshyigikiye iki gitekerezo. Kuko si byiza gusiba amateka. Cyane ko iriya gereza yashyizwe mu bimenyetso by’umurage. Ahubwo bashishikarize abantu kuhashora imali. Kuko niba tuvuga ngo turazamura ubukerarugendo twarangiza tugasenya ibyagakuruye ba mukerarugendo turaba twisubiramo. Abanyamahanga basura u Rwanda ntibakeneye kureba amagorofa maremare kuko barayaturusha cyane, bakeneye ibintu nka biriya byaranze amateka.

  • @Gatindi,@ Mubaraka, @Mugenga ariko mwgiye mukoresha imvugo nzima koko!

  • @K ndagushyigikiye 100% abanyarwanda tumenye umuco wo gutanga ibitekerezo tudatukana.

  • Niba ibi bitekerezo bisomwa n’ababa banditse inkuru ni byiza cyane. Hari ibintu byihariye nshaka kugarukaho: burya ngo”utaganiye na se ntamenya ibyo sekuru yasize avuze” njye rwose nshigikiye ko iyo gereza igumaho ahubwo nibura ikagirirwa isuku kuburyo bwihariye.
    Kuwavuze ibyiterambere si mugaye( nanze ibyifuzo bye) ariko ahubatswe iyo gereza siho hazateza igihugu cyose imbere dore ko iterambere ryo rigaragara hose. Umunyarwanda yagize ati:” wiruka kuri byinshi ukabura na duke wari ufite” twashenye nyakatsi ni byiza cyaneee!!ariko twaretse nibura ibisigisigi aho dushobora kwigishiriza urubyiruko rukivuka. i Nyanza mu RUKARI
    Reka twerekureba cyane aho tujya kurushya aho tuva nibyiza ko byose byuzuzanya. AMATEKA rero ni ipfundo rikomeye kugusobanura ITERAMBERE rimaze kugerwaho n’iritegerejwe kugerwaho. Tuvuge ko byose bivuguruwe( bigizwe bishya) uzavuka azumva ate ko hari aho twavuye none tukaba tugeze aho areba/abona? Kuva ku ngoma ya CYAMI kugeza mugihe cy’UBUKORONI kugeza tubonye UBWIGENGE hari amateka atandukanye yaturanze arinayo atuma tuvuga aho tugeze ubu; iyo bitabaho tuba tubigereranya dute?
    ndahamya ko iyo gereza ishenywe haba harimo ukwikunda kwa bamwe muritwe twishimira gusa aho tugana. REKA DUFATE IGIHE TUBITEKEREZEHO NYUMA TUTAZICUZA!!! iyo nganiye n’abakuru bambwira uko kera babagaho nkumva biranshishije kubatega amatwi! UBUHAKE, UBWAMI, IBYACIKIYE KU RUCUNSHU IBYA NYANZA YA BUTARE , BASEBYA BA NYIRANTWARI I BURERA N’IBINDI BYINSHI… ese nitwirengagiza ibyo byose tugasenya n’imfashanyigisho twaba tujya he?

    Murakoze ubwo ufite iby’UMUCO n’ushinzwe UBUREZI bagomba kugira icyo babikoraho. Murakoze!

  • njye kubwanjye sinumva impamvu nimwe yatuma bayisenya kuko ni gereza y’amateka simbona impamvu ibintu byose bigomba guhindurwa kdi amateka nayo arinjyenzi

  • Njye simbona impamvunimwe yagumaho kuko njye ayomateka muvuga sinzi akezamwayasaruyemo usibye jalousie abakolonie batugiriye bakatubibamo amacakubiri nyumayokutugabanyiriza igihugu ,uziko buriyanjyembifatanko kuvuna amaboko iriyantwari y’urwanda yaguye igihugucyacu abanaburwanda basigaye inyumayiyongirwa mipaka bakaba bagiteraganwa nkagapira ibinyejana bikaba bibayebyinshi ntabwenegihugu bagira!Ese ubu intwari zarwaguye ziramutse zizutse twazibwirako umurage twawucunze gute?esetwavugako twakoze ikingo dusubize inkike z’urwanda ahozahoze? Ibyobintu birambabaza named mukavugango mubungabunge?kdi njyewe amateka ambwirako urwanda rutakolonijwe nababirigi,ahubwo barurindishijwe na loni nyuma yintambara yambere y’isi ahobwo kubera ibibi badukoreye nahobaciye twagombye kuhacisha umuriro,urwanda cyarigihugu kinini bavandimwe!umunyarwanda wese ukunda igihugucye yagombye kujya ababazwa nibyo,reka mbibire ibabangako ubwobukerarugendo muhendahenda,iyobatatugabanyiriza igihugu amashyamba yomuri north kivu ubwayo amadovize yubukerarugendo yavamo yatunga urwanda yonyine kubera ubwiza bwayo.twize amateka yabami bayoboye urwanda tukayiga yose neza hariho abotwakwigiraho byinshi

Comments are closed.

en_USEnglish