Digiqole ad

Umuyahudi arasaba ko Papa Pius XII atagirwa Umutagatifu

 Umuyahudi arasaba ko Papa Pius XII atagirwa Umutagatifu

Papa Pius ngo yanze gutabariza Abayahudi

Rabbi(Umwigisha) Shmuley Boteach mu gitekerezo yanditse ku kinyamakuru The Observer arasaba ko Papa Pius XII wategekaga Vatikan na Kiliziya Gatolika mu gihe Jenoside yakorewe Abayahudi yakorwaga(1935-1945) atagirwa Umutagatifu kuko yarebereye uko Abayahudi bicwaga ntagire icyo avuga cyangwa akora bigatiza umurindi Abanazi.

Papa Pius ngo yanze gutabariza Abayahudi
Papa Pius ngo yanze gutabariza Abayahudi

Nk’umuhanga mu nyigisho za Kiyahudi na Talmud, Boteach atangira ashimira Papa Francis uriho ubu kuko aherutse gusaba igihugu cya Turikiya kwemera ko cyakoreye Abanyarumeniya Jenoside. Ibintu byatumye iki gihugu gicana umubano na Vatican.

Muri uku kwezi, Abanyarumeniya bazibuka Jenoside yabakorewe mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.

Boteach agaya Perezida Obama wasezeranyije Abanyarumeniya ko natorwa azabafasha kwemeza Turkiya ko yakoze iriya Jenoside kandi ikemerwa n’Umuryango mpuzamahanga.

Muri iki cyumweru kandi , Abayahudi nabo bazibuka Jenoside yabakorewe bityo Boteach akaba asaba Papa Francis kuburizamo umugambi Vatican ifite wo kugira Papa Pius XII umutagatifu.

Avuga ko kuba Papa Pius XII yarirengagije gutabariza Abayahudi ari icyasha kinini yagize bityo ko atagirwa umutagatifu.

Muri 2007 Ambasaderi wa Vatican muri Israel, Archbishop Antonio Franco, yavuze ko atazitabira kwibuka kwabereye mu Nzu ndangamurage ya Yad Vashem nyuma y’uko Israel ivuze ko Papa Pius XII yabaye indorerezi y’ubwicanyi bwakorewe Abayahudi.

Rabbi Shmuley Boteach avuga ko hari ibihamya bifatika byerekana ko Papa  Pius XII yahisemo kwicecekera kandi ngo ibi byatumye abandi bayobozi ba Gatolika mu Burayi bahitamo kwitwara uko bishakiye bityo  abayoboke ba Kiliziya bishora mu bwicanyi bwakorerwaga Abayahudi.

Boteach yifashishije igitabo cyitwa Hitler’s Pope cyanditswe na John Cornwell n’ikindi cyitwa The Battle for Rome cya Robert Katz yerekana ko Papa Pius XII yagaragaje ubugwari ntiyaha agaciro ubuzima bw’Abayahudi muri Jenoside yabakorerwaga.

Umwe mu bantu bahaye ubuhamya bariya banditsi yavuze ko icyo gihe nta muntu wari wemerewe guha Papa inama ahubwo ko bakurikizaga amabwiriza ye gusa, akavuga ko byagaragaraga ko Papa Pius XII yakoranaga n’ubutegetsi bw’Abanazi mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Ubwo ingabo za Hitler zajyaga kwica abantu bitwaga Abaromani 335 ( bitandukanye n’Abaromani bategetse Isi ibinyejana byinshi) abenshi muri bo bakaba bari Abayahudi, ngo Papa Pius XII yasabwe gutakambira ubutegetsi bwa Hitler kubera ko abenshi bari Abakirisitu, ariko Papa ntiyabikora.

Boteach akemeza ko uko bigaragara  ko nta rukundo Papa Pius XII yagiraga abantu n’Imana.

Pius kandi ngo yaba yaragiranye ibiganiro by’ibanga n’umwe mu bari bakuriye umutwe w’ingabo za Hitler zari zishinzwe ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi witwaga Polizeifuhrer Wolff.

Uyu ngo niwe wayoboye ubwicanyi bwakorewe Abayahudi mu Butaliyani bwari barigaruriwe n’Ubudage.

Ku italiki ya 16, Ukwakira, 1943, ngo Papa Pius XII yarebereye abasirikare b’Abadage bapakira Abayahudi babaga i Roma babajyana muri Pologne muri ‘camp de concentration’ ya Auschwitz bakabicisha ibyuka bihumanya.

Muri 2005, byagaragaye ko Papa Pius ubwe yanze ko abana b’Abayahudi bari barafashwe bunyago nyuma bagahabwa Kiliziya Gatolika ngo ibarinde, basubizwa imiryango yabo nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi.

Mu nyandiko yavumbuwe muri kiriziya imwe yo mu Bufaransa yanditswe ku italiki ya 23, Ukwakira, 1943, ngo harimo ipaje yanditseho ngo “Kuba aba bana baramaze kubatizwa muri Kiriziya bituma tutabasubiza ababyeyi babo cyangwa imiryango y’abagira neza kuko itabasha gukomeza kubitaho Gikirisitu.”

Iyo baruwa isoza igira iti: “Kuba iki cyemezo cyarafashwe n’Itorero ry’Imana ni uko cyemejwe n’Ibiro bya Nyirubutungane kandi byemewe na Nyirubutungane ubwe.”

Ashingiye kuri ibi bimenyetso tuvuze haruguru n’ibindi bisa nabyo, mwalimu Boteach yasabye Papa Francis gukomeza ubutwari bwe akamagana abantu basaba ko Papa Pius XII agirwa Umuhire mbere yo kuba umutagatifu kuko ngo byaba ari agahomamunwa kubona umuntu wari uhagarariye Yezu ku Isi yararebereye ubwicanyi bwakorewe Abayahudi, hagapfa abarenga miliyoni esheshatu bakarengaho bakamugira umutagatifu.

Shmuley Boteach ni intiti y’Umuyahudi uba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Ikinyamakuru The Washington Post kivuga ko ari we mwigisha wo mu idini rya Kiyahudi ukomeye kurusha abandi muri USA kugeza ubu.

Yanditse ibitabo 30 harimo ikizwi cyane nka The Fed-up Man of Faith: Challenging God in the Face of Tragedy and Suffering.

Uyu mugabo yaje mu Rwanda muri 2014 kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Papa Pius yarindwaga n'ingabo za Hitler
Papa Pius ngo yarindwaga n’ingabo za Hitler
Rabbi Boteach asanga kugira Papa Pius XII umutagatifu byaba ari ugushyigikira abakoze Jenoside  ku Bayahudi
Rabbi Boteach asanga kugira Papa Pius XII umutagatifu byaba ari ugushyigikira abakoze Jenoside ku Bayahudi

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • uyu muyahudi ndamushimwe rwose ese ubundi harya umuntu agirwa umutagatifu n’undi muntu ibibyo si ubuyobe bita iyobera Imana ige iduha gusobanukirwa ibyayo.

    koko papa utaragize icyo avuga abantu b’Imana bapfa ngo umutagatifu ariko uziko kiriziya gatolika yokamwe nibintu bimwe hose reba mu rwanda genocide ntiyabaye se bayigizemo uruhare rufatika nubwo babihakana ariko abari bahari turabizi none FDRL nayo ngo ni abana bo n’abatagatifu narumiwe

    • Mugabe, ceceka. Papa Yohani Pahulo wa Kabiri wayoboraga Kiliziya mu gihe Jenoside yabaga mu Rwanda ari mu bingenzi batabarije abanyarwanda bicwaga yihamagariye i New York muri ONU gusa bamwima amat´wi. NI abapadiri benshi n’ababaikira bitangiye abahigwaga ndetse bamwe barahagwa. Kiliziya wayihaye amahoro

    • Mugabe wagiye ureka guca urubanza utaperereje neza!!

      Rwose pe hari aba Kristu gaturika kimwe n’abandi bakirisitu bagiye mu bikorwa bigayitse byo kwica abavandimwe babo.

      Gusa wishaka kuvuga nabi Kiriziya uzegere bamwe mu barokotse Mu Kiliziya Nyamasheke ( Padiri Obaldi yabikubwira) n’ahandi uzamenya uburyo Kiliziya yagerageje Kurwana ku bana b’Imana Ikabatabariza gusa ntiyari kurusha ingufu Leta. UN yo yari yicecekeye. Naho ubundi iyo Kiliziya iza kuba yarakoze Jenoside ntiyari kuba ikibarizwa ku butaka bw’U Rwanda ngo igire n’abayoboke barenga 70% by’abanyarwanda!!

      Yezu akurinde!!

  • Ngaho da! Ubu hari abagiye kuvuga ngo ni “ukurwanya Kiliziya y ‘ Imana!” Imana yaragowe rwose. Ubu se n’ibi ni abanyarwanda babivuze ?!

  • AbaPapa bayoboye kiliziya imyaka 400 abirabura bacuruzwa nk’ibikoko mu bucakara, bakavukire bo muri Amerika bicwa urubozo n’abakristu b’abanyaburayi se bo bavugwaho iki? isi yose igomba kuramira abayahudi rero?

  • Nimutuze, impuhwe z’Imana n’imbabazi zayo birenze ikintu cyose umuntu yakwibwira kandi IMana niyo mucamanza w’Intabera. ni nde wababwiye ko kuba umutagatifu bivuga ko uri intungane? kandi ijuru rijyamo abanyabyaha. ibyo ntibyabuza Papa kuba ari mu ijuru kandi ibyo muvuga ngo ntiyakozeeeeeeeeeeee…………, Imana niyo ibizi. Mu ijuru nibatanga ikimenyetso, Papa azashyirwe mu mubare w’abandi batagatifu nkuko kiliziya Gatolika ibiteganya. IMana niyo yonyine mucamanza kuko niyo ireba mu mutima w’umuntu. Imana niyo izi ukuri kwari mu mutima we kandi abantu muca imanza bitewe na kamere namwe mwifitemo. wasanga naba batangiye kuvugishwa ari imyuka mibi ibakoresha ngo bavangire KIliziya. ahubwo reka nanjye nsabe IMana mbicishije kuri papa Pius. Umuntu aba umutagatifu kubera ko ari umuntu kandi ari umunyabyaha. kuba umutagatifu ntibivuga kuba umumalayika.

  • Mwese mutanze ibitekerezo byiza ku mpande zombie,ariko sinemeranywa na gato n’abavuga ko kriziya Gatorika yakoze Genocide.ikindi nkuko uwambanjirije abivuze,nanjye nkurikije inyigisho nsoma muri Bibliya,nta nahamwe hagaragara ko ababaye Abatoni ku Mana bari Intungane,bose bari Abanyabyaha,na Yezu icyo yashyize imbere ni ukwita Ku Banyabyaha.none rero kuba Papa Pius wa 12 yashyirwa mu Batagaifu si igitangaza,ahubwo nanjye ndamwisunzu ngo adusabire,twe tukiri mu rugendo hano ku isi.

  • Mon Frere Mugabe,ni uburenganzira bwawe kuvuga ibyo ushaka ,ariko ujye ukomeza ubaze n’abandi,ntutsimbarare ku bitekerezo byawe gusa.kriziya no kriziya,inyigishi zayo zirahari kdi ntahagaragara na hamwe zivuga amacakubiri cg ubwicanyi ubwaribwo bwose.muri 1990 ubwo Mutagatifu papa yohani pawuro yazaga mu Rwanda,yatwifurije Amahoro,kuba amahoro yatwifurije tutararayabonye,siwe,ahubwo intambara n’ ibyifuzo bibi n’amakimbirane bituruka mu mitima yacu,irari ryo kwikubira ubutegetsi kw’abanyeporitike nibyo bituzanira intambara n’ubwicanyi.naho kriziya irarengana.

  • Muhumure, kandi mwibuke ko abahutu bamwe bahemukiye u Rwanda, bagahemukira abatutsi bagahemukira Kiliziya. Si Kiliziya yabikoze, ni interahamwe n’impuzamugambi z’abahutu. Mwitongana, ubu se Padiri Seromba ajya kwica abatutsi i Nyange yari ahagarariye Kiliziya Gatolika, oya, ni umuhutu w’igishitani kimwe n’ibishitani bigenzi bye banze kumva icyo Imana ivuga, banze kumva icyo Kiliziya yigisha, barahemuka, bica abatutsi. Va ku mashitani.

  • Duharanire amahoro, duharanire urukundo, duharanire kuvugisha ukuri nibwo tuzagira ubwisanzure, gukunda igihugu no gukunda za Kiliziya zacu ariko tugendera muri gahunda y’Urukundo. Abakoze genocide, bahemukiye Imana cyane. Bahemukiye abantu cyane. Papa Pius wa XIII nawe niba yaracecetse atinya ko yavugira abantu (abayahudi) bagakira, ni ngombwa ko uko guceceka bivugwa. Bikamaganwa. Turabizi ko no mu Rwanda abapadiri baracecetse mu 1994 kandi bari nibura kwamagana ibyabaga. Ni genocide yakorewe abatutsi. Tuzi abahutu benshi bacecetse, batinya kwamagana akarengane n’ubwicanyi ngo batabizira. nabo barahemutse. Tuzi n’ibindi byinshi byo guceceka byabaye kandi byagombye kwamaganwa. Twiceceka, twamagane akarengane.

Comments are closed.

en_USEnglish