Digiqole ad

Meroe niho habanje ubucuzi bukomeye ku Isi

 Meroe niho habanje ubucuzi bukomeye ku Isi

Meroe niho habanje ubucuzi bukomeye ku Isi

Abize amateka mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye baribuka isomo bize ry’amateka y’ubwami bwa Kush. Ubu bwami bwari bufite umurwa mukuru witwaga Meroe wari ukize ku mabuye y’agaciro, k’ubucuruzi bw’umunyu, abacakara, ubucuzi n’ubuhinzi mu kibaya cy’Uruzi rwa Nili.

Meroe niho habanje ubucuzi bukomeye ku Isi
Meroe niho habanje ubucuzi bukomeye ku Isi

Umuntu wa mbere wise uyu murwa izina Meroe ni umwami w’Abaperesi, Cambyses, wakunze uyu murwa agahitamo kuwita izina rya mushiki we witabye Imana.

Meroe yari iherereye mu burasirazuba bw’Uruzi rya Nili. Uyu mujyi kandi uri mu majyaruguru y’Umurwa mukuru wa Sudan, Khartoum, ni nko ku bilometero 200.

Meroe ni umwe mujyi yabanje kubakwa mu kibaya cya Nili kuva kera kandi wari ukize bigaragara.
Hari inyandiko z’Abayahudi zivuga ko umuhanuzi Mose akiri umusore yigeze kugaba igitero muri Kush ariko icyo gihe ngo hitwaga Saba.

Kugira ngo afashe abasirikare be kutaza kuribwa n’inzoka z’inkazi zo mu butayu, Mose yajyanye ibiyongoyongo ngo bize kumira ziriya nzoka.

Kugira ngo ingabo za Mose zibashe kwigarurira iki gihugu zafashijwe n’uko Mose yabashije kwemeza umukobwa w’umwami ko namufasha kugambanira igihugu, azamurongora akamugira umugore we.

Ntabwo twamenye niba isezerano rya Mose yararisohoje.

Abahanga bemeza ko ubucuzi bwa mbere buhambaye kandi bwamaze igihe kirekire bwabanje muri Meroe. Bacuraga amacumu, imyambi, inkota n’ibindi byuma byo kwifashisha mu buzima bwa buri munsi.

Bakoraga n’imiringa yo kwambara ku maboko no ku maguru kandi bari bazi no kuboha imyambaro.
Kubera ko Meroe yari ituranye na Misiri, mu mizo ya mbere abaturage bandikaga ururimi rwo mu Misiri kuko ariyo yari igihangange ku Isi icyo gihe.

Ariko ahagana mu Kinyekana cya III mbere ya Yesu, nibwo Abo muri Meroe batangiye kwiyandikira ururimi rwabo.

Icyo gihe bandikaga mu rurimi bita Nubian.  Kugeza ubu hari amazu atangaje yubatswe n’abari batuye Meroe yashyizwe ku rutonde rw’inyubako ndangamurage zicunzwe na UNESCO.

Kuyashyira kuri uru rutonde byakozwe muri Kamena 2011.

Inyubako zimeze nk'imitemeri zo muri Meroe
Inyubako zimeze nk’imitemeri zo muri Meroe
Kubera ibihano Sudan yafatiwe, ubu ba mukerarugendo ntibagisura ibi byiza nyaburanga
Kubera ibihano Sudan yafatiwe, ubu ba mukerarugendo ntibagisura ibi byiza nyaburanga
Ibibumbano by'Intare byari imbere y'ingoro y'Umwami
Ibibumbano by’Intare byari imbere y’ingoro y’Umwami
Meroe yabaye umujyi wari ukomeye mu gihe cyayo
Meroe yabaye umujyi wari ukomeye mu gihe cyayo
Ingamiya nizo zifashishwa mu bucuruzi n''ingendo
Ingamiya nizo zifashishwa mu bucuruzi n”ingendo

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • wibagiwe kuvuga ko abaperesi ataribo bubatse uyu mujyi ndetse sibo gukomera kwawo kwavuyeho, iryo zina meroe siko witwaga mugihe cya kush. kushites ni abirabura ,kush ubundi niyo Ethiopia y ubu, ariko empire yabo yageraga kure ifite nuwo mugi,ni nabo bawukomeje barawubaka,umugabo wakomeye cyane bwa mbere mu isi ni Kush niko Bibiliya ivuga,iyo bavuze gukomera kwa kush,aha duhita twumva umugabo witwa Nimurod,uyu yari umu kush wakomeye cyane ndetse ari mububatse umunara w ibaberi( ahitwa iraq y ubu) ,uyu munara uracyahagaze nubu usibyeko abazungu bagerageje kuwusenya basibanganya amateka y abirabura,ahantu uyu munara uri ni mu bice bya Uri hamwe hakomoka Aburahamu kandi na nubu bakavukire baho baracyahatuye ni abirabura nk abanyafurica,so Aburahamu wabakomotsemo yari umwirabura ariko iyo amateka yandikwa ntawe ushyiraho ko ari abirabura ,bashyiraho gusa ko ari aba iraquians kugirango uzasoma yumveko ari abarabu kuko aribo benshi muri iraq y ubu. so wowe wanditse ibi wagombaga kuvuga inkomoko y uyu mujyi neza,kuko wiherereye kuri iryo zina kandi uti ni aba persians barizanye,ubwo uwasoma yagirango nibo bawubatse, guhindurira izina ahantu ntibivuga kuhitirirwa, uyu ni umujyi wubatswe na abirabura ba Kush ,hanyuma abo ba persians(abarabu mainly) bawufashe nyuma nkuko bafashe Egypt nyuma y intambara z urudaca zabagaho,kuko Kush empire yari ifite amateka akomeye niyo mpamvu abo baperesi bayiteraga ngo bahigarurire nabo bazakomere,cyo kimwe naza Misiri kandi si ibintu byabaye umunsi umwe, ni ibintu byatwaye imyaka magana,kandi hari nubutayu bugenda bwaguka bituma n abirabura bigira muri Afurica yo munsi ya Sahara aho ubutayu butari buri icyo gihe,kandi bashakaga gukikiza Nil kuko bayifataga nk ubuzima kuri bo.

    • Rugira, ndagukunze cyane. Egypt ni igihugu cy’abirabura. ubundi izina ry’umwimerere ni Kemet cyangwa KMT, aribyo bivuga “abantu b’umukara”, n’ubwo abazungu (bo guhera mu kinyejana cya 18 kuzamura) babeshya ngo KMT bivuga ubutaka bw’umukara. Nashakaga kukubwira ko abagereki n’abaromani bemewe mu mateka y’isi ubwabo bivugira ko ancient egyptian (Kemetian) bari abirabura tsiriri. naguha nka Aristotle na Herodotus. nkongera nkakubwira ko sciences nyinshi isi ubu igenderaho yatangijwe na black africans: Medicine, mathematics, astronomy, etc. reka nkongerereho ko hari abazungu bamaze kubyemera. urugero: Martin Bernal mu gitabo cye “Black Athena” na Robert Bauval mu gitabo yise “Black genesis”. Ariko sources nziza cyane ni Cheik Anta Diop umwe mu ba historians nemera kuri iyi si (ku bwanjye). reka nsoze nkubwira ko Judaism, Christianism, and Islam ari Copy-Paste ya spirituality and philisophy y’abanya egiputa ba kera. Cheers.

  • izi pyramids zo muri soudan ziruta ubukuru izo muri Egypt, bivugwa ko zimaze byibura 6000 years,urumva ni kera cyane abarabu batarahaza, ni muri cya gihe cyo gukomera k ubutegetsi bw abirabura mu isi( Kush,Mizrain ariyo Misiri,etc)

  • Pyramids zo muri Egypt nizo zubatswe mbere mu myaka irenga ibihumbi 5 ishize zitangijwe na Kephre. Pyramids zo muri Nubia (Sudan) zimaze imyaka bihumbi 3 zubatswe zitangijwe n’umwirabura Piankhi wigaruriye Egypt akagera muri Palestine. Egypt yatangiye ituwe n’abirabura ariko kubera yegereye asia n’uburayi abaturage bayo bagenda bivanga kugera ubwo bamera nk’abo muri Brazil. Niyo mpamvu bagiye biyita ko batandukanye n’aba Nubians, Kush cg Ethiopians kuko abo bandi ntabwo bari baravanze cyane n’abanyaziya cg abanyaburayi. Nkabariya biyita abarabu bo muri Sudan urebye nka president wabo hari abanyarwanda benshi arusha kwirabura. Ni imvange z’abarabu n’abirabura.

    Uzaduhe sources zaho wavanye ko Nimurod akomoka mubirabura ngo baba bari batuye muri mezopotamia cg babilonia. Ni ubwambere ibyo bintu nabyumva sinzi niba ari afrocentrism kuko afrocentrists barakabya iyo bavuga ibyo abirabura ba kera bakoze. Cyakora bariya birabura ba kera ntabwo bakangagwa n’abanyaburayi cg abanyaziya ureke twebwe bubu birirwa bategeka icyo bashatse. Ibintu byose ni abazungu, abashinwa, abahindi, n’abarabu basigaye babidukorera.

    • http://www.africaspeaks.com/reasoning/index.php?topic=485.0;wap2

      Iyi source iri muri zimwe zigufasha kumva neza ko Babylon ya kera, sumerian civilization ari abirabura.

    • @ exabytes , ibyo byo kwivanga uvuze ni ikinyoma cyambaye ubusa, izo ni theories abazungu bahimbye ugendeyeho kuko bajya banazikoresha ku banya ethiopians kandi banazikoresheje ku bami b’abanyarwanda, rero umwirabura wese ukomeye bashaka kumwiyitirira, nagirango nkumbwire ko hari aho nasomye bavuga ngo abami b’abanyarwanda ngo bakomotse ku umuzungu waje ngo akivanga n abirabura ,hahh ubwo kandi bashatse kubitwerera kubera ubwenge babasanganye n imiyoborere iri centralized ngo nk iyo muri Egypt ya kera, ibyo rero byo kuvunga nakubwira kubyibagirwa kuko ntawavanze kugeza ubwo ubwoko buhunduka bukibgirana, reka reka, ni nkuko niki gihe ubona abirabura babyarana n abazungu,etc interracial marriages zahozeho ariko ni ibisanzwe ,ni nkuko wambwira ngo ubwo abanyarwanda bamwe bashakana n abazungu ngo ubwo nta munyarwanda ukibaho bose baravanze.ntibigutanganze ko turamutse twubatse amateka akomeye abazungu bazaduhindurira uruhu munyandiko zabo bakavuga ko twavanze nabo ubwo twese tugahinduka abazungu bityo ayo mateka twaba twarubatse bakabeshya future generations ko yubatswe n abanyarwanda b abazungu,hahhh. ni uko abiyita scholars babo bayahimbahimba.

      ndagirango nkumenyeshe ko abo banyegiputa ba kera batavanze, ahubwo kugeza nubu ubwoko bwabo bamwe bitwa nubians baracyahaba muri south Egypt nubwo utababona kuri TV ariko iyo ugiyeyo urababona ndetse ukaba wanababaza amateka yabo,aba bantu rero ndagirango nkubwire ko imico myinshi yabo isa neza ni iyo mu Rwanda n ibindi bihugu bya East Africa, kandi ikaba ihuye neza n imico ishushanyije ku bikuta by’ama pyramids yo muri Egypt yshushanyijweho n abanya egyptiens ba kera kubw aba pharaohs berekana iby imico yabo. harimo gukirana, kubyina n ingabo n icumu, gusimbuka inkiramende, kubyina bambaye amayogi,etc ahubwo igihe kirageze kugirango abafite ubushobozi bajye bigira mu bihugu bya Afurica birebere amateka ndetse banasobanuze ba nyirayo aho kugirango duhugire mu bitabo byanditswe n abazungu,kuko barayagoreka kubw inyungu zabo kandi mbi,zishaka kudutandukanya cg zishaka kwerekana ko umwirabura nta mateka akomeye mu isi yigeze agira,bakiha kutubwirango twaravumwe ngo twaturutse kuri Ham na Noah wavumwe bityo ngo turi abacakara babo nicyo twaremewe,hahhh.kandi uwavumwe ni umwana wa Ham witwa kanani ukomokwaho n abari batuye Isiraheli, kandi ahubwo Ham ni nawe wabyaye Kush ari we wabyaye Nimurod umunya ethiopian wabanje kugomera cyane mu isi akima ingoma muri Iraq ahitwaka babiloni n ibindi bice bihakikije. ni ukuvuga muri Aziya naho hari abirabura, ndetse niho havutse civilization ya mbere izanwa n abirabura bitwaga summerians bisobanura ” the black headed nation” hanyuma yabangaba hakurikiyeho iy abanya Egyptiens nayo itari itandukanye cyane ni iy aba summerians ariko iy abanya egyptiens yararambye cyane. rero kubera ubutayu bwa sahara bwari buri kwiyongera byatumye abaturage bo muri za Egypt batangira kuza gutura mu bihugu bikikije Nil kuko ariho habonekaga ubuzima kubera Nil bayifataga nk ubuzima kuri bo, ikindi hari n intambara nyinshi n abarabu ,abagereki,abanyeroma bose barwanira Egypt ngo bayijyane, izo ntambara zose rero n ukwiyongera ku ubutayu byatumye abanya Egyptiens bahungira muri East Africans zikikije uruzi Nil ,abandi baguma muri Egypt ariko bakomezwa kurwanywa n abo banyamahanga kuko bashakaga kubirukana mu gihugu ngo bakijyane ndetse bakiyitirire biyitirire n amateka yacyo, ariko ntabapfira gushira ku bw Imana, ninayo mpamvu ababakomokaho bake bakiba muri Egypt na magingo aya, naherukaga gouvernement yaho ishaka kuhabambura naho ngo ihagire site touristique ariko bari kuyamagana,ndavuga abo ba nubians kandi no muri Soudan barahaba,etc rero ntakuvanga kwabaye ahubwo icyabaye ni intambara abanyamahanga bigarurira igihugu cyabo hanyuma bene igihugu barahunga , farawo wa nyuma yavuyeho 323 years mbere ya Yezu. bariya barabu bo muri North Africa bose ni abimukira hari hahoze hatuwe n abirabura hari abo nzi bitwaga aba Moors, aba bigeze no kurwana na Portugal na Espagne barahatsinda maze bahategeka imyaka 700, nyuma baje kuhamburwa kuko abanyaburayi bishyize hamwe bakabarwanya,maze babirukana muri ibyo bihugu ,abo ba Moors bari barahazanye civilization ikomeye yo muri Africa bituma ibyo bihugu 2 biba hejuru y ibindi by uburayi muri icyo gihe, nubu amashuri insengero ,etc bubatse biracyahari usibyeko murwego rwo kuyobya amateka ngo umuzungu yumvikanishe ko umwirabura atigeze amutegeka bahisemo kubita ngo Moors of Spain kugirango ntihazagire umenyako bakomokaga muri Afurika, kandi bakomokaga muri Maroc na za Mali ( north & west Africa).

      abangaba bamaze kwirukanwa rero bagiye gushaka ahandi ho gutura ni ko kuvumbura America baturayo, nubu ngubu hari aba bakomokaho b abirabura kavukire ba America bitwa Cherokee, Yamasee,ariko umuzungu ntazabakwereka kuri Tv ye ahubwo yerekana ko kavukire za America ari abantu basa n abahinde cg abanyaziya, kugirango tugirengo umwirabura wese uri hanze ya Afurica yajyanjweyo kubera ubucakara,lol izi ni propaganda z abazungu, nyamara hari abirabura kavukire z ibidni bihugu bitari muri Afurica, urugero ni aho ngaho America, Austaria ( aba ngaba barabishe cyane babambura igihugu,abasigaye babaheza ahitwa Papua new Guinea muri Austraria ,sha barakennye kandi ahandi hose mu gihugu hakize, ni bwa bugome bwa rutuku nyine, gouvernement ifitwe n abazungu niyo mpamvu nyine batazamura ako gace ,bagahariye ubukene bagashyiramo abo birabura kavukire sha)

  • Burya rero Bible ibitse amateka menshi abantu batazi, kandi uku guhindagurika kwa Bible bavanamo ibitabo bimwe na bimwe, bagahindura amagambo amwe namwe ngo barayasobanura neza hari ikiba kibyihishe inyuma, kuko Bible yari ifite amateka menshi kandi muri renaissance niho abazungu batangiye guhindura ibintu byose kugira ngo babyiyitirire bakomere ku isi, rero bagombaga gusibanganya ikintu cyose cyabagaragaza nk abanyabinyoma bashaka kwiyitirira amateka akomeye cyane y abirabura mbere y ivuka rya Yesu. wowe uvuzsengo bakubwire ibya babiloni (iraq) mu gace kitwa Uri yayindi y abakarudaya na magingo aya haba abirabura kavukire ,uhagiye wababona; hari umutype wahagiye aratangara kuko ntabyo yari azi agaruka abwira mugenzi we w umwirabura ati twagiye kurwana muri iraq tugeze muri Ur ntangazwa no kubona aba negroes ,ati nagizengo ngarutse muri america pe,lol. ni nkabariya ba kavukire bo muri Austraria nanjye sinarinziko ari abirabura nkatwe ,narababonye ndumirwa, baba mu gice cyitwa Papua new Guinea ni abirabura nkatwe usibyeko bo abenshi bafite umusatsi wa blond ariko nyine w injwiri cg amarende nkatwe. kandi sinarinziko na kavukire za America harimo abirabura, byarantangaje cyane kuko television z abazungu zitwereka ko kavukire ya america ari abantu basa n abanyaziya ( abahinde etc) ariko hari abandi batatwereka b abirabura tsiriri nkatwe, abo bafite amoko yabo bitwa Cherokee, Yamasee,etc ndetse bavuga n indimi zabo kavukire nubwo bavuga na english kuko ari official language, kandi banga kubi umuntu ubita indians cg amerindiens ,barabyanga bashaka kwitwa ubwoko bwabo apana kubabatiza amazina ushaka gusobanura ko inkomoko yabo ari aziya kandi inkomoko kavukire bazi yabo ari america, mbega babifata nk gushaka kubambura kavukire yabo ubeshya ko bakomoka ahandi, aba ugiye Oklahoma, Florida,etc wababona ,hari uduce bakunda kubamo tuzwi. ndetse ushyize no kuri google ushobora kubona amafoto yabo , na twa video twabo bizihiza imico yabo ushobora kutubona youtube uvuzengo “native black america” hanyuma ibya Nimurod byo soma itangiriro 10:8 urasanga ari umuhungu wa Kush (wakomotsweho abanya ethiopians) ndetse Bibiliya ivuga ko yari umunyamaboko mu isi, ibindi bitabo uzasanga bimuvugaho byo byanditswe nyuma y uko Bibiliya yandikwa, rero Bibiliya ni cyo gitabo cya mbere kandi kizewe ushobora gusangamo iby uyu Nimurodi , kandi Bibiliya ivugako igihugu cya mbere yategetse ari Babeli ( ari mububakishije wa munara ugihagaze nubu) yarakomeye cyane ategeka n ahandi henshi uzasome uwo murongo

  • Ngo Abanyamakuru babuze inkuru zisomwa zigakyndwa ra! Mukomerezaho namwe mwatanze ibitekerezo ndabashimiye nibyiza gusangiza abandi ibyo wamenye

  • ancient egyptians=black people; cushites (ethiopians and nubians)=black people

  • Muri make abatuye hagati ya za tropics (capricorn na cancer) bakunze kugira uruhu rwirabura hanyuma guhera kuri za tropics kugeza kuri za cercles polaire uruhu rwagiye rwereruka. Australia, New Guinea, New Zeland, Amajyepfo y’Ubuhindi, ibirwa byinshi bya Indonesia aho hose hari hatuwe n’abantu bafite uruhu rwirabura nk’urwabanyafrika. Ibyo ariko ntibivuga ko bakomoka muri Afrika. Gusa babaye muri climats zisa no muri Afrika imyaka myinshi. Ushatse kubita abanyafrika byasaba gusubira inyuma cyane mu mateka y’abantu imyaka ibihumbi amagana cg milioni aho bavuga ko abantu bose bakomoka muri Afrika. Iriya Source ni nziza ariko ntabwo ihagije. Hasabwa more research. Nkabariya birabura uvuga bo mubihugu byabarabu bisaba kwiga DNA yabo tukareba ko idaturuka muri Afrika mugihe abirabura bacuruzwaga bucakara. Baramutse ari bakavukire bo muri middle east DNA yabo yakwerekana ko nta branchement cg ramification ya vuba bahuje n’abanyafrika. Kubirabura ba kavukire bo muri Amerika nabyo ni speculations ababivuga uretse kwandika nta proofs scientific batanga zo guhangana n’ibyo abazungu birirwa bandika. Aba natives americans (cherokees, sioux, hopi, navajo…) ntabwo ari abirabura. Race yabo yegereye aba asiatics.
    Bibiliya ni igitabo cyo kwifashisha mu mateka y’abantu ariko wibuke ko ifite za myths, legends… Hakenewe kwegerenya sources nyinshi na research kugirango tumenye neza abaturage ba kera bo muri middle east… Abahatuye ubu ntacyo bibabwiye niba kera ba kavukire bari abirabura kuko bo biyita abazungu cg caucasians.
    Gusa urebye uko:
    -Afrika abanyaburayi n’abanyaziya bagenda bayigarurira buhoro buhoro mu bucuruzi, science, culture( look at our official languages) religions (look at our names),
    -Twirirwa twirukira i burayi na amerika mugihe abashinwa, abahindi, abarabu, abanyaburayi birukira muri afrika; Mbona abirabura muri Afrika natwe bizatugendekera nkuko byagendekeye abo bandi bose.

    • @ exabytes abo ba kavukire ba America mvuze cherokee ,yamasee ni abirabura tsiriri nkatwe wowe niba warabonye bariya b umutuku basa n abanyaziya si bo mvuga , oya abo mvuga ndabazi ndetse narabiboneye baburetse ndaza kukubwira igitbo cyanditse numwe muri bo uzasoma, birabababaza cyane kwita indians kuko bo baravuga bati mutwika indians nkande twe turi americans kandi dufite nubwoko bwacu mubutwite aho kudutwerera ayo moka y abanyamahanga,aba njye ndabazi mba muri America

  • Rugira, Paul, Exabyte na Keza, ndabashimiye umwanya mufta mugasangiza ibitekerezo byanyu abandi basomyi. Njye mperuka kwiga Histoire muri 2000 mu wa gatatu Tromc commun, mbese nzi iciriritse, n’ubwo mudahuza byose ariko mwarasomye. Mujye mudusangiza ku byiza byanyu. Icyi nzi cyo ni kimwe nabashyigikiraho, ni uko mu baturage ba Irak harimo abirabura kandi gakondo. Ibindi mba ndoga Rukimirana simbizi.

  • Iyi nkuru irashimishije mba ndoga Gakwisi n’ubwo nta makuru nari nyifiteho

  • @ exabytes ,iyo tuvuga abirabura ntago tuvuga bariya bahinde bo muri south kuko bafite uruhu rwirabura;abirabura twe tuvuga ni abasa natwe abanyafurica,kuko niba uzi abahinde birabura ntaho bahuriya natwe features zabo & imisatsi byabo ni nk ibyabandi bahinde cg abo banyaziya bandi.rero iyo tuvuze abirabura tuba dusobanura abo bahimbye”negroes” aribo bari bamwe n abanyafurica, none ntago uzi bano batuye muri Papua new guinea( ba kavukire ba Austraria? ntawe uvuze ko bavuka muri Africa kuko urumva ko ari kavukire ya Australia, icyo nashatse kugaragaza ni uko umwirabura”negroes” uri hanze ya Afurica bidasobanuuyeko yahajyanywe n ubucakara,nk uko abazungu bakunze kubikwirakwiza mu bantu kuko ariyo mateka y umwirabura bashaka ko amenyekana gusa,hanyuma ameza akomeye bakayiba bakayiyitirira,ngo batwumvishe ko umwirabura nta kizima yigeze ageraho muri iyi si,kandi iterambere ryayo ryaratangijwe n’abirabura ndetse nuyu munsi technology tugenderaho akaba aribo tuyikesha ahanini.

    umwirabura=wowe & nanjye n’abanyafurica birabura, hanyuma abo uvuze begereye tropic n ibyo bihugu bya Aziya kureba uruhu rwabo gusa ntibihagije kugirango uvuge ko ari abirabura ,kuko nta na rimwe hari undi wiswe umwirabura (black) atari twe cg usa natwe,ufite uruhu na physique nk iyacu,na features. nawe ubwawe ushobora guhura n umwirabura wo muri america ntibagutandukanye na we kuko ntaho mutaniye ,ariko uhuye na ba bahinde bo muri south birabura biroroshye kugutandukanya nabo kuko ntimusa na gato,features zanyu ziratandukanye cyane kuko bo bagira utunwa duto,utuzuru mbega ni kimwe n abandi bahinde bose ni uko gusa batandukaniye k’uruhu, kandi nabonye n uruhu rwabo rutandukanye n urwacu,twe tufitemo gukomera ukuntu kandi amabara yacu atandukanye n ayabo( nta nzobe bagira,izabo ziba zimeze nka brown chocolate ukuntu).
    uzashake ibyo bitabo uzirebera ukuntu abanyafurica bakanyujijeho mu bwenge,ukuntu bari imbere y’abanyaburayi mu binyejana byashize kuva 12th century gusubiza inyuma,kandi si Egypt gusa n ibihugu hafi ya byose muri Africa n u Rwanda uzarubonamo aho bavuga kuri metallurgy & tools making ukuntu yari iteye imbere 1,500-2000 years ago, rwo na Uganda na Tanzania, aho abanyaburayi bakanzwe no kubona furnaces za Tanzania zari zifite ubushobozi bwo gushyuha kugera kuri 1,800 degree Celsius zikaba zararushagaho iz abaroma 200-400 degree mu bushyuhe,kandi abaroma aribo bari bakomeye muri icyo gihe, ni ikintu cyabakanze,niyo mpamvu baje gukopera technologies za Africa no kuzisenya ngo twe abazabaturukaho ntituzamenye uko babigenzaga ngo biteze imbere,bityo batubonerane badukolonize;nibyiza rero ko dusoma tukamenya abo turibo natwe tugasiga ameza, tukanayandika tuyarindira kwigisha abazadukomokaho mu myaka magana da,batazabifatira nkatwe

    1. Kresge, N. “A history of black scientists.” ASBMB Today. February 2011.

    2. Van Sertima, I. “The Lost Sciences of Africa: An Overview.” Blacks in Science: Ancient and Modern. 7 – 26 (1983).

    3. Woods, G. Science in Ancient Egypt (1988).

    4. Zaslavsky, C. “The Yoruba Number System.” Blacks in Science: Ancient and Modern. 110 – 127 (1983).

    5. Lynch, B. M. & Robbins, L. H. Science 4343, 766 – 768 (1978).

    6. Adams, H. “African Observers of the Universe: The Sirius Question.” Blacks in Science: Ancient and Modern. 27 – 46 (1983).

    7. Brooks, L. African Achievements: Leaders, Civilizations and Cultures of Ancient Africa. (1971).

    8. Shore, D. “Steel-Making in Ancient Africa.” Blacks in Science: Ancient and Modern.157 – 162 (1983).

    9. Asante, M. et al. “Great Zimbabwe: An Ancient African City-State.” Blacks in Science: Ancient and Modern. 84 – 91 (1983).

  • icyo cya 6 gisobanura ukuntu abaturage bo muri Mali bitwa Dogon bari bazi iby umubumbe saturne na jupiter n ibintu bya galaxy, uzasome wumve,bo baranabishushanyaga bagasobanura neza uko biba biri muri univers.kandi wibuke ko ubwami bwa Mali mu binyejana bicye nyuma ya Yezu bwigeze kuba ubwa kabiri bukomeye ku isi, ubwa mbere bwari ubw aba mongoli ku isi icyo gihe

  • Ndabakunze Bwana, amateka araryoha! Dukeneye ikinyamakuru Nyarwanda cyandika ku mateka acukumbuye atari amatuburano ya ba gashaka buhake. Tnks kuri Rugira!

  • Jye sinsobanukiwe n’iby’amateka yo mu rwego rw’isi kuko ntayize mu byo nize. Ariko ngendeye ku byo nsoma muri Bibilia, jye nakwemeza ko, aya moko tubona mw’isi atandukanye kandi abatuy’isi bose baraturutse ku babyeyi aribo Adamu na Eva. Aya moko, ntiyari kubaho muri ubu buryo butandukanye butya, iyo Imana idafata icyemezo cyo gutatany’abantu, ikabaha indimi zitandukanye ngo batongera kumvikana bigatuma basubira kubaka iminara ijya mw’ijuru.
    Ntekereza ntashidikanya ko, ubwo Imana yabashiragahoindimi zitandukanye ari nabwo yahise ibahinduramo amoko atandukanye, buri bwoko ururimi rwabwo urundi urwabwo, ngo batandukane.
    Naho iri minara Pyramide zo mu MISIRI? nazo nkeka ko, bwa bucakara Abayahudi bakoreshwejwe mu misiri, bwo kubumba amatafari, badahabwa n’ibikoresho, ari zirira Pyramide bubakaga. Ntekereza ko mu kuzubakisha, ari abayuda bazikozeho uburetwa buvugwa muri Bibiriya…

    • @Kamana we oya ntago ziriya pyramides ari abayahudi bazabatse ntaho bihuriye nabo, iyo no theorie yabanje guhimbwa n abazungu mugihe bari bamaze guhimba ko abayahudi bari abazungu ( kandi bari abirabura mu byukuri) rero bahise bazanamo ni byo kubahimbira ko ari bo bubatse pyaramides byose ariko ni mu buryo bwo gutwara amateka y abirabura ba kera kugirango babeshye ko umwirabura ntacyo yafashije isi. rero ziriya pyramides umu farawo wajyagaho yubakaga pyaramide cg abana be bakayimwubakishiriza niho hajyaga imigogo y aba farawo, n ibindi bijyaye n amateka , kandi zubakishije ubuhanga buhambaye butarasobanuka kugeza nubu, rero ntago abacakara b abayahudi aribo bazubatse kuko ntibigaga ntibari bafite ubumenyi buhambaye nk ubwa abandi birabura b abanyegiputa. ntiwafata umushumba ngo umuhe umurimo w’ architect
      cg civil engineering kandi atarabyigiye, nubu ntibirasobanuka ukuntu bagerekeranyaga amabuye agafatana nta gasima cg icyondo kiri hagati, ntanubwo birumvikana ukuntu bateruraga ibyo bibuye binini kuko ariya mabuye ararenze si nkaya asanzwe, ariya ameze nk ibitare binini.bariya bantu umenyeko aribo bayoboraga isi,kandi technology iriho ubu ni iya kopewe kuri bariya bantu,sciences naho niho zavuye, ziriya formula zo muri physique na math inyinshi niho zavuye .rero ubuhanga bwabo nibwo bakoresheje bubaka na ziriya pyramides ntaho bihuriya n ubucakara bwkoreshejwe abayahudi kuko nyine bari abacakara ntibabone uburenganzira bwo kwiga ngo bamenye biberaga mu nka kuko bari abashumba baje kwiturira gosheni kubwa Yozefu ari minister w intebe; kandi izi pyramides uzisanga no muri Soudani ,nonese naho hari ubucakara bw abayahudi bwahageze niba wibwirako aribo bazubatse Egypt? ukuri ni uko ubu bwami bwose bwari bukomeye kandi bufite intiti ziteye imbere cyane zikabigaragariza mu byo zikora nko kubaka,kuvura, education,etc. ariko abari bahebuje abandi gutera imbere ni Egypt.

  • Rugira, Paul, Keza… mbashimiye ku bitekerezo byanyu ku mateka yacu abanyafrika. Muri make biragoye kumenya 100% ibyabaye imyaka 500, 1000, 2000, 4000, 8000 ishize. Abazungu bandika ibyabo natwe abanditsi bacu barimo baragerageza kwandika ibyacu uko tubibona banagerageza kuvanaho ko umuzungu aba ariwe utubera urumuli muri byose.
    Ntagitekerezo gishyashya mfite cyo kwongera hano kuko nkomeje kureba ibyo abanditsi b’abanyafrika batandukanye banditse kumateka yacu kwongeraho referances mwatanze. Abazungu iyo babonye ko umwanditsi wacu ajegajega bahita bakuraho agahu mukumusenya cyane cyane iyo arwanya theories zabo nk’ibyo turimo kuvuga hano. Gusa twe abo kuri internet nta bibazo baba babona tubateye kuko batwita youtube cg facebook armchair fighters kandi baba banakora monotoring y’ibyo tuvuga cg twandika.

Comments are closed.

en_USEnglish