Digiqole ad

Putsch – Putschistes. Iri jambo wari uziko ryavuye kuri Hitler?

 Putsch – Putschistes. Iri jambo wari uziko ryavuye kuri Hitler?

Mu gihe cy’iminsi ibiri (8–9/11/1923) Adolph Hitler n’inshuti ze zigera ku munani n’abarwanyi bo mu ishyaka ry’Aba Nazi bagerageje guhirika Republika ya Weimar (Federal republic) yayoboraga Ubudage. Habaye imirwano y’igihe gito, uyu mugambi warapfubye Adolph Hitler na bagenzi be barafungwa. Uku kugerageza guhirika ubutegetsi byiswe ‘Beer Hall Putsch’ cyangwa ‘Munich Putsch’. Ijambo riza kwamamara gutyo, ababigerageje bakitwa aba Putschistes.

Putsch yaturutse kuri aba. Ni Adolph Hitler (wa kane uvuye iburyo) na bagenzi be umunani bari bayiteguye igapfuba
Putsch yaturutse kuri aba. Ni Adolph Hitler (wa kane uvuye iburyo) na bagenzi be umunani bari bayiteguye igapfuba

Hitler yashakaga gufata ubutegetsi abikoreye mu mujyi wa Munich, nubwo ubutegetsi bwayoboreraga ahitwa Bavaria, abasirikare yari ayoboye bagiye mu kabari kanini kanzi kazwi (Beer Hall) i Munich batangaza ko bahiritse ubutegetsi maze imirwano ibashyamiranya n’ingabo za Leta.

Mu minsi ibiri bahise batsindwa, Hitler atabwa muri yombi ashinjwa ubugambanyi. Gusa bituma amenyekana cyane mu gihugu kuko mu rubanza rwe rwamaze iminsi 24 yerekanye ibitekerezo bye ko akunze cyane igihugu cye. Yaje gukatirwa imyaka itanu y’igifungo.

Muri iki gifungo niho yandikiye igitabo cyamenyekanye cyane yise Mein Kampf. Aza kubabarirwa afungurwa nyuma y’igihe gito maze atangira imigambi mishya yo gukomeza Propaganda y’Aba Nazi.

Putsch yakozwe na Hitler yari irebeye ku byakozwe na Benito Mussolini wari wafashe ubutegetsi ku ngufu i Roma ahiritse ubutegetsi mu gihe cy’iminsi irindwi (22 – 29/11/1922).

Hitler n’inshuti ze nabo batekereje ko byashoboka bahereye i Munich bakaza guhirika ubuyobozi bwa Weimar ariko ibintu byari bitandukanye n’ibyo mu Butaliyani.

Mu ijoro rikonje ku itariki 8/11/1923 Hitler na bagenzi be bacye binjiye mu nzu nini abantu basangiriramo inzoga, yarimo abantu bagera kuri 600. Bashyira imbunda ya Machine Gun muri iyi nzu maze Hitler agoswe n’inshuti ze umunani ahagarara muri iyi nzu hagati aravuga ntibamwumva, ahita arasa mu gisenge cy’inzu batega amatwi.

Hitler ati “Revolusiyo mu gihugu yatangiye! Iyi nzu irimo abantu 600, nta numwe wemerewe gusohoka. Ntangaje ko Guverninoma ya Bavaria ivanyweho, ntangaje kandi Guverinoma nshya ya Ludendorff.”

Hitler yahise ategeka abari aho gushyigikira iyi ‘Putsch’ ariko imirwano n’ingabo na Police ihita itangira, ntibyatinda batsindwa bucyeye batabwa muri yombi. Imirwano yaguyemo abantu bose hamwe 20, 16 ku ruhande rw’aba ‘Putschistes’ na 6 bo muri polisi ya Leta.

Kuva ubwo ijambo Putsch ryakomeje guhabwa abantu cyangwa itsinda ry’ingabo rigerageje guhirika ubutegetsi mu buryo nk’ubu bwa Hitler.

Hamwe na hamwe aba ‘Putschistes’ baratsinda bagahirika Leta koko, ahandi naho bikanga nk’uko byagendekeye Maj Gen. Godefreoid Niyombare na bagenzi be i Burundi.

Gen Niyombare nawe yateguye Putsch biranga
Gen Niyombare nawe yateguye Putsch biranga

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Thx byari byaducanze sana, Eric

  • Mrci bcp kuduha aya makuru!

  • iyi nkuru yanditse neza, ibitekerezo birakurikiranye, uko uyisoma niko ugenda ugira amatsiko bityo ikaryohera amatwi…Bravo kabisa ku munyamakuru wayanditse niba atarayiteruye ahantu.

  • COOL,KUBO YAHIRIYE

  • Inkuru ninziza ariko uwayanditse ntabwo azi imibare ngo mumirwano haguyemo abantu 20. Putschtes 16 nabapolice 6 ubuse ubateranije baba 20 gusa???

Comments are closed.

en_USEnglish