Digiqole ad

‘Ushaka amahoro ategura Intambara’. Ni ukuri?

 ‘Ushaka amahoro ategura Intambara’. Ni ukuri?

N’aba baba bari aho rukomeye buri wese avuga ko nta keza k’intambara

Si vis pacem, para bellum”. ni imvugo y’Ikilatini yakoreshejwe cyera ivuga ko ‘ushaka amahoro ategura intambara’. Ibi byagiye bigarukwaho kenshi mu kwibaza niba koko intambara ariyo itanga amahoro cyangwa hari amahoro yabaho nta ntambara yabaye. Umuntu umwe wese avuga ko nta keza k’intambara ariko ibihugu byose bigahora biyiteuye. 

N'aba baba bari aho rukomeye buri wese avuga ko nta keza k'intambara
N’aba baba bari aho rukomeye buri wese avuga ko nta keza k’intambara ariko bayitozwa igihe kinini

Abanyamateka bavuga iyi mvugo yavanywe mu gitabo cya gatatu cy’umwanditsi w’Umuromani witwa Publius Flavius Renatus yise De Re Militari.

Umufilozofe Plato wabayeho mbere ye yigeze kwandika igitabo yise Nomoi (Amategeko) cyagarukaga kuri iyi ngingo yo gutegura intambara ugamije kwirinda no kwishakira amahoro.

Publius Flavius Renatus yabayeho mu mpera z’Ikiyenjana cya kane gishyira icya gatanu mbere ya Yesu/Yezu Kristu.

Iriya mvugo yaje kwamamara mu bahanga no mu banyapolitiki ku Isi yose.

 

Izindi mvugo/ngingo zishamikiye kuri iriya;

  1. Si vis bellum para pacem (Niba utegura intambara, umvisha abandi ko nta kibazo bakugiraho)

Umwe mu banyapolitiki wabayeho mu mateka ufatwa nk’uwakurikije iyi mvugo ni Napoleon Bonaparte.

Umunyamateka Bourrienne yumvaga ko  iyo Bonaparte aza kuba intiti y’Umuroma yari bwumvikanishe ko umutegetsi utegura intambara ku kindi gihugu agomba kucyumvisha ko gifite amahoro ibyo mu Kilatini bita ‘Si vis bellum para pacem.’

Uko byumvikana mu yandi magambo, iyo wumvise ko ufite amahoro biha umwanzi wawe kwitegura intambara yo kugusenya, ibi nibyo Bonaparte yasize nk’umurage w’abarwanyi ba kabuhariwe ku Isi yose.

 

  1. Si vis pacem para pactum(Niwigwizaho intwaro nyinshi, bazagutinya maze ugire amahoro)

Adolph Hitler niwe watumye ibihugu byose by’ibihangange byumva ko gutunga ibitwaro bikomeye bituma abanzi bagutinya maze ukagira amahoro.

Kuva yajya ku butegetsi, Hitler yaharaniye kwereka ibihugu by’Uburayi ndetse no hanze yabwo ko Ubudage ari igihugu gifite intwaro zikomeye, bityo ko uzi ubwenge akwiye kubutinya.

Uretse kwigwizaho intwaro, ibihugu byifuza kwirindira umutekano muri buriya buryo birihuza bigakora urukuta rw’ubwirinzi bityo ntihagire ubatinyuka.

Ku rundi ruhande ibi bivuze ko igihugu kigomba kwemera ko ibyo bihuriye mu muryango umwe nta kibazo byagiteza.

 

  1. Si vis pacem fac bellum(Niba ushaka amahoro, hashya abanzi)

Mu Cyongereza bagira bati “If you want peace, make war”. Umwanditsi w’Umudage ufite inkomoko y’Abayahudi  witwaga Richard Grelling ahuje n’ibyo Perezida wa USA witwa Woodrow Wilson yabwiye Intego ishinga amategeko mu Mata, 02,  1917 ati: “Iyo ubundi buryo bwose bwo kubohoza Isi bwanze, icyo gihe ingufu za gisirikare ziba ngombwa “Si vis pacem, fac bellum.”

Uretse ibyo hari ikindi gitekerezo kivuga ko ushaka amahoro amenya umwanzi we akamwihorera kuko aba amuzi, akamurusha ubwenge.

Mbere y’ibi umuhanga w’Umufaransa Barthélemy Prosper Enfantin, yandikiye General Saint Cyr Nugues  amusaba kwiga  abanzi b’Ubufaransa akabihorera kuko aba bacungira hafi.

Muri rusange abantu ku isi bemera ko ushaka amahoro koko ategura intambara. Ni nayo mpamvu ibihugu byose bihora bikomeza ingabo zabyo binashaka kongera intwaro ndetse ingengo y’imari nini igashyirwa mu kurinda ubusugire bw’ibihugu, ibi ni ugutegura intambara.

Ni ibihugu bike ku isi bidahora byiteguye intambara nubwo byinshi bifite amahoro. Kwirinda, gukomera mu gisirikare kw’ibihugu no kugerageza kubana neza kw’ibihugu nibyo bitanga agahenge, bitabaye ibyo isi yahora mu ntambara z’urudaca.

Abandi bantu ariko barimo n’icyamamare nyakwigendera John Lennon, bagerageza kureba kure bakavuga ko nta mpamvu y’intambara ndetse bagasaba muntu gutekereza isi ari igihugu kimwe, nta kintu cyo kwica cyangwa gupfira, nta dini, nta kwigwizaho, abantu basangiye, isi ko amahoro yasagamba. Gusa ngo izi ni inzozi za buri umwe.

Benjamin Franklin umwe mu bashinze Leta Zunze ubumwe za Amerika ahagana mu myaka y’1700 yigeze kugira ati “Nta ntambara nziza ibaho, nta n’amahoro mabi abaho”.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Ikiza cy’intambara ni ikihe ko njye ntacyo mbona! Mu ntambara abantu barapfe, abadapfuye bakamugara, abandi bagahunga, abandi bakicwa n’inzara. uzarebe amafoto y’abana baba mu nkambi.Yewe n’ibyo tutatekereezaga ko byaba ku bera ubu byabagezeho.Uzarebe amafoto y’abana bishwe n’inzara muri Syria.Nyuma y’intambara abantu baba bishishanya.Mu ntambara abantu basenya ibyo bibwiraga ko bagezeho mu iterambere, n’ibindi bintu bibi byishi. Icyifuzo cyanjye ni ikihe rero. Ni uko nta ntambara ikwiye kongera kubaho mwisi. Mugire amahoro mwese,kandi mu isi itarangwamo intambara. Gusa hari intambara ya karundura igiye kuba vuba aha. Gusa yo izatoranya, hazapfa abafitanye ikibazo n’imana gusa. Soma muri Biblia yawe mugitabo cy’ Ibyahishyuwe 16:14,16.9.Intambara ya Harimagedoni ni intambara y’imana.

  • Ibyo byo kuvuga ngo ushaka amahoro ategura intambara ntabwo aribyo..Njyewe nakubwira nti “niba ushaka amahoro, ubaka ubutabera”. “If you want peace, build justice”

  • Muribeshya cyane. Igihe cyose umuntu akiri umuntu kuri iyi si intambara izahoraho. Abantu bashaka igihe cyose ikibatandukanya icyo bazapfa intambara ikarota hagati yabo. Barababeshya ngo Loni izazana amahoro kwisi kandi ubusumbane buriho badateze kuzabukuraho. Amahoro ubwo azagerwaho gute? Mu gihe turi isoko n’ubuvomera mu bukungu bwabo ntanarimwe muzagira amahoro kuri iyi si. Ejo wenda nitwe tuzayobora isi nabwo abasigaye nabo bazarwanira uburenganzira bwabo. Bizahora bityo kugeza igihe twese tuzaresha twese tukaba abakire ngaho abarota ni barote! Kandi nta mukire nta mukene? Mwisubize rero. Abemera Bibiliya na Quran ngo tuzaba turi mw’ijuru!

  • Mwanditsi w ‘Umuseke ngushimiye article nziza utugejejeho.Ikigaragarira buri wese ni uko “abantu tutazi inzira y’amahoro”.Mu gihe cy’intambara y’ubutita,hari ihame ryagenderwagaho,mu gifaransa byitwaga”équilibre de la terreur” .Ugutinyana kw’ibihugu bikomeye mu gihe bisa naho binganya ingufu.Byaba se ariko bikimeze?Niba uko gutinyana kw’ibihugu bikoneye kutakiriho, n’iki cyaba kidutegereje? Kubera ko mu mateka y’isi nta na rimwe abantu baracura intwaro ngo be kuzikoresha,niharamuka habayeho intambara ya 3 y’isi yose,urebye hazakoreshwa intwaro zashyirwa mu byiciro 5:

    1.Izoroheje(armes conventionnelles)
    2.Zazindi abarundi bita ruhonyanganda(armes d’extermination massive),zikaba zikubiyemo
    ..armes atomiques(atomic weapons)
    ..armes chimiques
    ..armes biologiques
    3.Attaques zo mu rwego rwa informatique(ibitero biva ku byuma byikorana buhanga bigahungabanya imikorere y’ibindi biri kure cyane)
    4.L’arme psychologique
    5.Izigeragerezwa mu ibanga zitarashyirwa ahagaragara.

    Ingaruka z’intambara nk’iyi zaba nyinshi,twe kubitindaho.Aho kugirango ihitane uduhumbi tw’abantu,biragaragara ko harimbuka amamiliyari y’abantu..Ni hariya tugana?

  • Bamwe bayikiriramo, abandi bakayitikiriramo, nkuko baca umugani mu gifaransa ngo: ” La détresse des uns, fait la fortune des autres”.

  • iyaba Afrique yarizi ibyo, yo kwiyunze, ikamenya neza,intambara inyinshi ifite zokurwana nibwo yo sobanukiwe afrique kandi ko nayo, ari continent ifite agaciro numumaro kwisi. Afrique ni mwe ntayakabiri izaboneka. Afrique tugira imbaraga zokwisenya, nokwisebya,izo kwiyubaka nokwiheshya agaciro ntibiratekerezweho. buri famille igira imurongo wimwihariko ngenderwaho,ntigendera kuwa famille yabandi. ect..

  • Icyo nongeraho nuko umuntu utera intambara ari ikigoryi ndetse igicucu cyo mu rwego rwo hejuru!!!!!Umuntu wica undi kandi nawe azapfa aba ari imbwa y’umusega!Iyaba twibukaga ko twese tuzagera aho tutazongera kwibukwa twajya tworoherana!

  • Muri comments kuri iyi nkuru harimo ubutesi butangaje! No kuba mubasha kwandika ibi byonyine ni uko hari ababiharaniye! Ni byiza kuvuga ububi bw’i ntambara, ukuntu mukunda amahoro, etc ariko n’abarwanye iyo ntambara bari abantu nkamwe kandi ntibari bayobewe ububi bwayo ariko nta mahitamo bari bafite! Icyo babarushaga ni uko bahisemo guharanira ko mutazabaho nk’uko babayeho! Nicyo bita kwitanga! Ibi mvuze ni ku banyarwanda, ahasigaye nimukomeze muvuge ukuntu muri abanyamahoro nyamara si amasengesho atuma muryama mugasinzira, mugakora ibikorwa bibateza imbere ntacyo mwikanga: ni abantu babiharanira umunsi n’ijoro. Never forget that. And learn to appreciate.

    • Uvuze akantu keza cyane ndakwemeye

  • Nibyo koko ushaka amahoro ategura intambara tutagiye kure inkotanyi ntizateguye intambara yo kubohora igihugu.ibyo nibyo kuko niyo utsinzwe bituma wemera ko uwo muhanganye akurenzeho bityo ukamwubaha mukiyunga maze ukabona amahoro.

  • Niba ushaka amahoro ubaka ubutabera,(Justice) w’imakaze urukundo rutavangura,(True Love) hanyuma ushyire imbere ukuri.(Truth)

  • Wakoze inkuru nziza rwose y’ubwenge. Gusa biragaragara ko udasoma. ubutaha ujye umenya ko inkuru yawe ishobora gusomwa n’abantu bize bazi indimi wakoresheje maze biguhe imbaraga zo gukora ubushakashatsi bwimbitse ku magambo ukoresha mu ndimi z’amahanga. Hari interuro rwose wasobanuye nabi e.g si vis bellum para pacem bisobanure “niba ushaka intamba tegura amahoro” si: ni niba, subordination conjunction. bellum: biva kuri bellum rikaba ari ijambo rikoreshejwe mu cyo bita accusatif cg object mu cyongereza COD mu gifaransa. Bikavuga la guerre cg intambara cg the war. vis bituruka kuri verb volere : vouloir, to want 2nd person sing. active indicative kimwe na para rituruka kuri parare: préparer cg to prepare in imperative hama pacem rituruka kuri pax: amahoro rikaba riri muri accusatif nkuko twabisobanuye hejuru. ubutaha uzagerageze gushakashaka abantu batazakwita umuswa kuko une erreur scentifique met en question la capacité et la connaissance de la personne et par conséquent le fruit de son travail. Murakoze ni inama nakugiraga Jean Pierre NIZEYIMANA waduhaye iyi nkuru.

  • kdi si yo yonyine yasobanuwe nabi kuko muri ziriya nteruro zose izo wasobanuye neza ni iya mbere gusa.

  • IBYO BYOSE BITERWA N INDA NINI,NI EGOCENTRISME NA MEGALOMEGANIE.PEACE MY MEN

  • Ushaka amahoro ate guru intambara, ibi ni kuri kwa my uretse ko iyo hafiz we intambara Bose biyumvira iy’amasasu gusa. Icyo ibi bivuze ni uko USHAKA IKIZA ICYO ARICYO CYOSE, ARAGIHARANIRA…USHAKA inka Aryana nkabo. imbuto y’umukiro twagereranya nk’AMAHORO yera ku giti cy’umuruho twagereranya nk’INTAMBARA. Ushaka kuba professor aarava amahoro menshi ataryama ari mu bushakashatsi, ushaka amafranga arayahiga ubutaruhuka. Ingero ni nyinshi, buri wese afite urwe. Nk’uko nta ntambara itagira casualties n’abayigwamo, ni benshi biruka ku by’isi (ubutunzi, amanota, ibyubahiro, etc.) ariko ababigeraho ni mbarwa. Iki nicyo gisobanuro cy’iyi Maxime, ejo udasanga ababyitiranya bibwira ko ushaka amanota akopera, Ushaka amafranga agaba igitero cyo kwiba, Ushaka urwinyagamburiro wese Agomba kumanza gutega agahanga, Ushaka umwana w’ubuyobozi amanza akagambanira bagenzi be,….aha by aba aka wamugani ngo ” A vaincre sans peril, on triomphe sans gloire” bivuze ngo ugeze ku ntsinzi no ku byiza atavivunikiye, yishira hejuru nta shema afite.

  • Bibaye ari byo ko ushaka amahoro ategura intambara, ubu twari kuba twibereye mu mahoro menshi kuko intambara zateguwe kenshi kandi henshi, ndetse ziranarwanwa. N’ubwo byabaye gutyo, amahoro arimo kugenda aba more and more elusive! N’iyo zitakiri open, ziba latent/concealed maze hakaba ibikorwa byo guhungabanya umutekano… Ikindi ni uko n’iyo intare iri imbere y’umuryango wawe yaba itari yinjira ngo ikuryane n’abawe kubera ko wakinze, ariko biragoye guhora ukinze. Kandi n’iyo byaba gutyo, byunvikana ko uba ubuze umudendezo ubundi wagombye kuranga amahoro? None ahubwo “si vis paces, para amores”

Comments are closed.

en_USEnglish