Digiqole ad

Wigeze wumva iby’Urukundo rukomeye rwa Cleopatre na Antoine?

 Wigeze wumva iby’Urukundo rukomeye rwa Cleopatre na  Antoine?

Abanyabugeni benshi bagiye bashushanya Antoine na Cleopatre kubera urukundo bakundanye rudasanzwe

Hari mu bihe Roma yari ifite ibibazo by’imitegekere aho abajenerali bakomeye bashakaga buri wese kwigarurira igice kinini cy’Ubwami bw’abami bwa Roma( Roman Empire).

Abanyabugeni benshi bagiye bashushanya Antoine na Cleopatre kubera urukundo bakundanye rudasanzwe
Abanyabugeni benshi bagiye bashushanya Antoine na Cleopatre kubera urukundo bakundanye rudasanzwe

Muri icyo gihe, abajenerali batatu bari bakoze icyo abahanga bita Roman triumvirate, aribo Octave, Antoine (Mark Antony) na Lepide bari bahanganye na Sextus Pompey, Menas na Menecrates.

Iby’urukundo hagati ya Antoine n’umwamikazi Cleopatra VII Philopator wa Misiri byatangiye ubwo Antoine yajyaga kumusura yagerayo agatangazwa n’uburanga bwa Cleopatra.

Antoine agezeyo, yitegereje ubwiza bwa Cleopatra n’ubwenge afite yumva aramwikundiye yanga gutaha.

Nyuma y’igihe gito nk’uko bigaragara mu gitabo cya Hirsh, James yise Rome and Egypt in Antony and Cleopatra and in Criticism of the Play.” Antony And Cleopatra: New Critical Essays ku ipaji ya 175-191 cyo muri 2005, umujenerali witwaga Octave yatumyeho Antoine ngo agaruke i Roma gukomeza inshingano ze nk’umujenerali ariko undi abanza kubyangiira.

Octave yashakaga ko Antoine ataha akamufasha guhangana n’abarwanyi bari bakuriwe n’abajenerali bari bafite ubukana aribo Sextus Pompey, Menecrates na Menas kandi bari barigaruriye inyanja ya Mediteranee.

Cleopatra yinginze Antoine ko adataha, ko yagumana nawe aha mu Misiri

Antoine yabwiye Cleopatra ko nubwo bwose amukunda ariko ko asubiye i Rome gufasha Octave.

Ageze i Roma, Octave yafatanyije na Antoine gutsinda ba barwanyi, urugamba rurangiye, Octave yasabye Antoine kurongora mushiki we witwaga Octavia mu rwego rwo gukomeza imirunga y’ubucuti hagati yabo.

Umwe mu basirikare bungirije ba Gen. Antoine yigize kuvuga ko kubera urukundo rwa Cleopatre, nta wundi wari bubashe kwigarurira umutima wa Antoine.

Aho yari mu Misiri, Cleopatra yaje kumenya amakuru ko Antoine afite gahunda yo kurongora Octavia. Yahise agira umujinya ahita yicisha uwari umuziniye amakuru y’uko Antoine, yakundaga, agiye kubana n’undi.

Umujinya yari afite waje kugabanywa n’uko hari abamugejejeho amakuru ko Octavia atamurushaga ubwiza.

Ngo Octavia yari mugufi, afite amaso mato, mu maso hato, n’imisatsi idashamaje.

Ya ntambara hagati y’aba bajenerali bari bafatanyije kurwanye Sextus Pompey baramutsinze uruhenu, bigarurira ibirwa bya Sicile nad Sardinia.

Uyu Sextus yasabye ko basinya amasezerano y’agahenge, abandi bamusaba ko agomba gukomeza kujya akoma mu nkokora ibisambo byazaga muri Sicile na Sardinia binyuze mu nyanja ya Mediteranee.

Sextus yabanje gusa n’ubyanze ariko nyuma arabyemera. Amaze kubyemera hakuriyeho kwishimira iriya ntsinzi ya gisirikare ndetse na diplomatie maze banywa agahiye biratinda.

Octave amaze kubona ko bagenzi be basinze, yagize amakenga aritahira, Antoine na Lepide basigara babaye ibyatsi.
Menas amaze kubona Octave atashye, yabwiye Sextus ko agiye kwica bariya babiri bari basigaye, hanyuma Sextus agahita aba umukuru wa Repubulika ya Roma.

Undi yarabyanze avuga ko byaba ari ugutandukira isezerano yarahiriye.

Mu gihe gito cyakurikiyeho, Octave na Lepide banze gukurikiza ibyo bemeranyijwe ko batazarwanya Sextus nakurikiza isezerano ryo kwirukana ibisambo byashakaga guce muri Mediteranee, hanyuma baramutera.

Ibi byarakaje Antoine ahita abahunga yisangira Cleopatra mu Misiri baribanira.
Yahise afata igice kimwe yategekaga atangaza ko kibaye kimwe mu bice Misiri ye na Cleopatre bategeka.

Yashinje Octave ko atamuhaye kimwe mu bice bari baranyaze Sextus kandi akarakazwa n’uko Lepide atakiri umwe mu bagize inyabutatu ya Roma( Roman Triumvirate) kuko Octave yari yaramufunze.

Ku ruhande rwe, Octave ngo yababazwaga n’imyitwarire ya Antoine watwawe n’umugore yitaga umunyamahanga.
Antoine yaje gupanga ukuntu yazatera Octave. Umwe mu bagaba b’ingabo ze witwaga Enobarbus amugira inama yo kuzatera banyuze ku butaka aho guce m mazi ya Mediterane kuko ngo ingabo za Octave zari zimenyereye kurwanira mu mazi.

Cleopatre yatangiye gutegura uko azafasha umukunzi we mu rugamba na Octave musaza wa Octavia washakaga kumutwara umugabo.

Ariko nyuma y’uko urugamba ruhinaniye ahitwa Actium, ingabo za Octave zikubita inshuro iza Cleopatra na Antoine, Cleopatra yarahunze n’amato 60, Antoine aramukurikira asiga ingabo ze.

Bageze imbere Antoine yumva agize isoni zo gusiga ingabo ze hanyuma arahindukira ashinja Cleopatra kumuhuma umutima bigatuma amukurikira agata ingabo ze zigashira.

Gusa Antoine yageze aho abwira Cleopatra ko buryo umukunda koko, amusaba ko yamusoma byibura bigatuma yibagirwa ibi byose byabaye ku ngabo ze kubera Cleopatra.

Nyuma y’igihe runaka, Octave yohereje intumwa kwa Cleopatra gusaba ko Antoine yakoherezwa iwabo.
Cleopatra yarabyanze ahubwo atangira gusa n’uwigereza iyo ntumwa ngo ayibagize icyayizanye ntizongere ngo guteereza gutaha.

Muri uko kumwiyegereza, Antoine yarabibonye biramurakaza, mu yandi magambo ‘arafuha’.
Amaze gufuha, Cleopatra yarababaye cyane yanga kurya no kunywa.

Antoine abonye umukunzi ababaye asanga nta kindi cyatuma yishima uretse gutegura urundi rugamba rwo kwihimura kuri Octave.

Ingabo za Antoine zari zizeye ko imbaraga z’imana y’intambara y’abagereki ba kera yitwaga Hercules iri ku ruhande rwabo.

Gusa mbere gato y’uko urugamba rutangira, wa mugaba w’ingabo Antoine yizeraga, Enobarbus, yaranmucitse ajya ku ruhande rwa Octave.
Antoine yategetse ingabo ze gushyira Enobarbus ibikoresho bye yari yarasize ibwami mu Misiri undi abibonye isoni n’ubwoba bitewe n’ubumuntu Antoine yamweretse byaramurenze umutima urahagarara, arapfa.

Urugamba rumaze gutangira, ingabo za Antoine zaraneshejwe, izindi zigenda zimuvaho gahoro gahoro.
Abonye ingabo zimishizeho avuza akaruru ati: “ Uyu mugore wo mu Misiri yanteye umwaku, ndetse yarangambaniye”

Yahise afata umwanzuro wo kumwiyicira ubwe kuko ngo yamugambaniye.

Cleopatra yamenye ko umukunzi we yamwanze bene ako kageni, asanga nta kundi yabigenza ngo amugaruremo urukundo uretse kumwandikira ibaruwa imusezeraho, avuga ko yiyahuye, agapfa amuvuga mu izina.

Yahise yifungirana ahantu ategeka ko ntawugomba kuvuga aho ari kugeza Antoine ahageze.
Umugambi ntiwagenze uko yawupanze kuko Antoine amaze kumva ko Cleopatra yiyahuye yahise ngo acika intege, atangira kwishinja icyaha ndetse ashaka kwiyahura.

Yasabye umwe mu bagaragu be witwaga Eros ko yamutera inkota, undi arabyanga, avuga ko ataramburira akaboko kuri shebuja.

Eros yahise yiyahura ariwe, ibi bitera Antoine kumva yigaye kuko arushijwe ubutwari n’umugaragu we.
Yiteye inkota ariko ntiyapfa ahubwo arikomeretsa cyane.
Muri uko kwikomeretsa, yaje kumenya ko burya Cleopatre atapfuye ahubwo yamugeragezaga ngo arebe ko yacururuka.

Antoine yatashye mu Misiri vuba na bwangu agezeyo ahoberana na Cleopatre ahita apfa kuko yari yatakaje amaraso menshi.

Octave amaze kumenya ko Antoine yapfuye, yahise yoherereza Cleopatre urwandiko rwo kumusaba kwishyira mu maboko y’umwanzi undi arabyanga, avuga ko atakwemera kujya gusebera mu maso y’Abaroma, bamushungera.

Nyuma y’igihe runaka, Cleopatre yaje gufatwa bitewe n’akagambane ka bimwe mu byegera bye, ajyanwa i Roma.

Yagerageje gutanga imitungo ye ngo arebe ko bamurekura ariko biranga, kuko umwe mu bacungamari be yavuze ko hari indi mitungo yasize ahishe iwabo.

Nyuma Cleopatre yaje kwiyahura anyweye uburozi Octave yaje kumenya iby’urupfu rw’aba bombi agira umutima umucira urubanza.

Kubera kugira umutima umucira urubanza no kwibuka ukuntu yigeze kubana neza na Antoine , Octave yateguye umuhango wo kubashyingurana bombi kandi mu cyubahiro cya gisirikare.

Ngayo amateka y’urukundo rwa Cleopatre na Antoine.

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Inkuru nk’izi ntacyo zitumariye niba mwabuze ibyo mwandika mujye muryama muruhuke

    • Burya rero nshuti yanjye Bigabo umuntu unaniwe ntiyandika inkuru ifite amagambo arenga 1000. Ahubwo birashoboka cyane ko yakubanye ndende ukaruha kuko utamenyereye gusoma. Ako Kantu!!

  • Umugereki yaciye umugani ngo barbaros nomidzomen! Abazi ikigereki babyandike mu kigereki banasemurire bigabo.

  • Iyi nkuru inyibukije umwarimu witwa Ruharura Gerald Mark Anderson ni UmuZairois wigishaga muri GSOB na Byemba Kirisulu Barthazar bavugaga iyi nkuru banatwereka film ya Neron Empereur yari nziza. Quelle beaute de cette femme africaine. Ceopatre captive etait une Ange.

    • HAAAA we?unyibukije abo bagabo bigishaga mu NDATWA (GSOB).Naho uyu Bigabo yaracanzwe.

  • Ahiuuuu nari nishwe no gusoma inkuru ingana itya yakabaye ifite resume

  • umuseke rata murakoze cyane kubwiyi nkuru najyaga numva izina Cleopatra nkibaza ari muntu ki. naho abavuga ngo mwabuze ibyo mwandika nimubihorere babuze icyo banenga inka bagira bati ”dore igicebe cyayo”. big up

  • hah umuseke kabisa mujye mureka gushyiraho byo bishushanyo bya ba rutuku batubeshya, Cleopata yari umugore w umwirabura, ntiyari afite iyo sura y umuzungu ku gishushanyo. yari umwirabura wabaye nka Ndabaga, ubwo Misiri yaterwaga ishakwa kwigarurirwa n abazungu n’ abarabu, bishe aba farawo ,hanyuma uyu mugore abibonye ati reka reka igihugu nticyajyanwa n aba gentiles (abanyamahanga niko babitaga) ngo ni uko nta mwami ugihumeka, nibwo nawe yafashe ingabo atangira kuzitegeka, ayobora urugamba ararurwana kweri, ni nka Ndabaga kabisa yatabaye aho rukomeye igihe buri wese yari yifashe mapfubyi ati turerekeza he, uyu mugore avamo nk intwari yihaye ararurwana, kandi yarazitsinze,ariko nyuma disi yaje gutabarukira kurugamba nyine.hari igishushanyo cye kiri muri Egiputa na bugingo nubu,yari umwirabura apana ibi bishushanyo bya ba rutuku baba bashyiraho amarangi y ubuzungu kugirango uzasoma inkuru azagire ngo yari umuzungu,hah kuko nyine igishushanyo kivuga byinshi bishobora kuruta ibyanditse, mu yandi magambo kirisobanura cyo ubwacyo.ninayo mpamvu idini gaturika ry abaromani ryaduka ryaje rishushanya Yezu na Mariya nk abazungu kugirango bijye mu mitwe y abantu ko koko Yezu yari umuzungu, nyamara yarakomokaga ku baheburayo ba kera Bibiliya ivugako basaga nk abanyamisiri kandi abanyamisiri b icyo gihe bari abirabura, mbere y uko aba barabu tubona bahajyana.
    Mose ni kenshi yitiranijwe n abanya egiputa ,ndetse na Pharaoh yamureze aziko ari umwuzukuruza we, kuko nyine bose biraburaga ntiyamuhakanye igihe umukobwa we yamubwiraga ko ari umuhungu yibyariye. Yakobo nawe ni uko byamugendekeye bigeze kumwitiranya na banyamisiri, Yozefu nawe bimubaho bene se bagirango ni umunyamisiri kandi yari mwene wabo ntibamumenya.

    so ba rutuku kabisa,ntimukajye mudushyiriraho aya mashusho yabo baba barakoze ngo ba duhanagure mu bwonko twe kuzamenya amateka y ukuri kugirango mbega nitunayamenya ntituzanayemere,kuko tuzavuga tuti oya babandi ba kera burya bari abazungu,heh kuko aribyo twirirwa dusoma mu bitabo byabo biba amateka y abirabura,twe bakadutwerera ubucakara,inzara,ubukene,lol nibyo byihorera ku ma television yabo hano njye narumiwe kabisa, they’re the horrible hypocrites, ibyiza byacu babyishyiraho hanyuma ibibi byacu bakabigira nkaho ari kavukire yacu,niyo ndangamuntu baduhozaho mu makuru yabo mbega, rero mwebwe mwandike ntimukamere nkabo muzajye mucukumbura amateka neza,mumenye,mwe no gukoresha ibishushanyo byabo kuko ari inzira bakoresha cyane ngo bigwizeho amateka akomeye ya abirabura ba kera, ibi bigeze no kubikora ku bishushanyo biri muri egypt batangira kubisiga amabara y abazungu kandi byiraburaga,kubw Imana barafatwa batararangiza bafatwa n abanyamateka b abirabura bati musigeho gukoresha ayo marangi nabo bati twari turi kubivugurura tubigira bishya,abandi bati nonese kubigira bishya ni uguhindura amarangi yabyo bati se ko mutakoresheje ayari ariho,bati murashaka kwiba ayo mateka barya iminwa barekera aho.

    ni nacyo gituma niberekana biriya bishushanyo biri muri pyramids cg mu bitare muri Egypt mubonamo amashusho y;abirabura mukabonamo na ay abazungu,aha abenshi bibaza uko abazungu bajemo ariko ntibajemo ahubwo ni icyo kintu cyo guhindura amarangi cyabaye,kuko nubwo ibyo babisize amabara ya ba rutuku ntibibura kumera kimwe n ibifite amabara y abirabura( features,insokozo, imyambaro etc)

    • Yego Urujeni we ibyo nibyo iyo ugeze muri Egypte urabibona ko Cleopatra yari umwaribaburakazi wari ufite inkomoko muri South Sudan gusa aya mateka yagiye yandikwa cyane n’abahanga b’abaromani niyo mpamvu bagiye bikoreshereza amashusho y’abazungu kubera Antoine.

  • @Cyasemakamba

    Iyi nkuru kuba ari ndende ntacyo bitwaye, ahubwo ikibazo ni uko abanyarwanda tudafite umuco wo gusoma.

    Inkuru nk’izi ni nziza ku bana, kuko zibafasha gukuramo Isomo. Burya no kwigisha “analyse du texte” ni byiza.

  • Urujeni urakoze cyane kwu bwi inyunganizi uduhaye uko ni ukuri

  • jye nshimira inkuru ndende nkizi z’amateka umuseke mutugezaho.
    mukomereze aho mudushakire nizindi turazikunda.
    naho abavuga ko ari ndende nikibazo bifitiye cyo gusoma.

    thx alot…

  • iyo nkuru niyo ariko yatubanye ndende

    • Ubu uzi ko ari incamake y’iyi inkuru ubu se yiba page imwe ikuvuna igitabo gifite pages 2000 nticyatuma wiheba.birababaje kuko birerekana ko gusoma ari tizz kuri benshi.mwikubite agashyi kuko bibabaje.

  • hari ibintu mwibagiwe gushiraho kuri Cleopatre, Cleopatre niwe Pharaon wa Nyuma muri Egypte kuva yapfa izina Pharaon ryahise rivaho ku bami ba Egypte, ikindi Nuko uyu Cleopatre yakundanye n’aba General babiri ba Roma umwe ni Marc Antoine undi Jule cesar, bose bamukunze cyane byo gupfa. hari igitabo cyanditswe na Shakespeare William avuga kubu hangange bwa Cleopatre kuko kuva isi yabaho ari mu bagore b’ihangange babayeho kuri iyi isi. murakoze.

  • Urujeni, urakoze cyane kutwibutsa ko amashusho twahereye kera twerekwa y’ibihangange by’abirabura abazungu bayashushanya mu ishusho y’abazungu ngo tubone ko ibyo bikomererezwa byari abazungu. Ni ukuvuga ko ibyo twerekwa kuri za TV n’ahandi mu nyandiko tugomba kugira amakenga. Bamwe mu Bazungu barirata.

Comments are closed.

en_USEnglish