Digiqole ad

U Rwanda rufite umurage ndangamuco wo mu kinyajana cya 7 mbere ya Yezu

 U Rwanda rufite umurage ndangamuco wo mu kinyajana cya 7 mbere ya Yezu

Aborozi bari bafite umwanya munini mu bukungu bw’igihugu mbere y’umwasuko w’Abazungu.

Mu bigize umurage ndangamuco w’u Rwanda, harimo  n’ibimenyetso biranga imibereho y’abatubanjirije n’ibikoresho bifashishaga mu mirimo inyuranye. Mu gitabo “Rwanda, Umurage ndangamuco kuva kera kugeza magingo aya” cya Prof Kanimba Misago Celestin afatanyije na Lode Van Pee muri 2008, hagaragaramo iby’uwo murage umaze igihe kirekire cyane.

Abacuzi bo mu Buberuka bari  abahanga cyane kandi ubucuzi bwabo babutangiye kera
Abacuzi bo mu Buberuka bari abahanga cyane kandi ubucuzi bwabo babutangiye kera

Ku rupapuro rwa 39 rw’icyo gitabo, aba banditsi bagaragaza iby’ibihe mbanzirizamateka (les périodes pré-historiques), bavuga ko hari ibimenyetso biriho ubu bigaragaza imibereho y’abari k’ubutaka bw’u Rwanda ubu, ibi bimenyetso bibaka aribyo  mu kinyejana cya karindwi mbere y’ivuka rya Yezu.

Ibyo bimenyetso bijyanye n’imirimo y’ubucuzi.

Aba banditsi bagira bati: “Mu Rwanda, uburyo bwihariye bwo gucura bwateye imbere mu gihugu rwagati kuva mu kinyejana cya karindwi mbere y’ivuka rya Yezu kugeza mu cya karindwi nyuma ye. Ibiranga inkono batekagamo, ubutare muri icyo gihe cya mbere y’icyuma, biboneka ubu, ni ibiroba(ibinogo) bicukuye mu butaka byuzuyemo ibimanyu by’imikarago y’ibumba bubakishaga izo nkono”.

Ibi bigaragaza ko umurage ndangamuco w’u Rwanda ukungahaye cyane.

Abanyarwanda bo hambere y’umwaduko w’Abazungu n’imico yabo kugira ngo babashe guhahirana no kuzuzanya bitewe n’imirimo y’ubukungu itandukanye bakoraga, bamwe bacuraga amasuka, imyambi, amashoka, n’ibindi bikoresho byo gukoresha bakabigurana amasaka, uburo n’ibindi bikoresho ngombwa bakeneraga icyo gihe. Ndetse hari n’abahabwaga amata n’amavuta.

Abacuzi bo mu Buberuka bari bazwiho gukora amasuka akomeye kuva na kera .

Kuba hari ibimenyetso nka biriya byerekanywe na bariya bahanga ndetse n’abandi nka Prof Nyagahene Antoine, bigaragaza ko abavuga ko u Rwanda ari urw’ejo bundi bagomba kongera bagasubira mu byemezo byabo.

Biriya kandi ni kimwe mu byerekana no Abanyarwanda bahoze bafite ‘civilisation’ ni ukuvaga amajyambere ahamye yatumaga babasha gucura ndetse no kubumba ibikoresho nkenerwa bitewe n’uko bari babayeho.

Iyo usuye Ingoro y’umurage w’igihugu iri i Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, uhamenyera byinshi kuri uyu murage umaze igihe kirekire.

Abashaka kwiga Amateka y’u Rwanda ntabakwiriye gusa kuyatangirira ku ngoma ya Rwabugili,ahubwo bagomba  guharanira kumenye imizi y’iki gihugu n’uko abami bacyubatse kugeza magingo aya.

Bacukuraga ibumba kugura ngo bakore ibikoresho byo gutekamo, kuvomeramo no kubikamo ibinyobwa bisembuye cyangwa bidasembuye
Bacukuraga ibumba kugra ngo bakore ibikoresho byo gutekamo, kuvomeramo no kubikamo ibinyobwa bisembuye cyangwa bidasembuye
Bakoragamo ibibindi nk'ibi
Bakoragamo ibibindi nk’ibi
ibi
Akambi k’icyatsi karerekana amasaka, ak’umutuku karerekana urusyo n’aho ak’umukara karerekana ingasire. Byose byari ibikoresho bya kera
Aborozi bari bafite umwanya munini mu bukungu bw'igihugu mbere y'umwasuko w'Abazungu.
Aborozi bari bafite umwanya munini mu bukungu bw’igihugu mbere y’umwaduko w’Abazungu.
Imyitozo ngororamubiri ya kera ubu abayishobora ubanza ari mbarwa
Imyitozo ngororamubiri ya kera ubu abayishobora ubanza ari mbarwa

Steven Mutangana                         

Umusomyi wa UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ahubwo biratangaje kubona reta ubwayo, ariyo iba iya mbere mu guheza imikino gakondo y’Urwanda, kandi ahandi abo tuyisangiye bo barayikomeje.
    Nk’umukino wo gukirana sinumva impamvu leta itawusubizaho?
    Nko gusimba urukiramende sinumva impamvu udasubizwaho mu mirenge hose.
    Nko gukin’inkoni si numva impamvu bitakibaho?
    Kumasha kuki bidasubizwho? Imiheto yaraciwe…
    Ubukoloni bw’abazungu n’ibyabo bizazitir’Africa mu ngeli zose kandi mu buryo budasubirwaho na mpera ye… Nzaba mbarirwa nta katarorwa…

  • abanyafurica bakanyujijeho mu bwenge,ukuntu bari imbere y’abanyaburayi mu binyejana byashize kuva 12th century gusubiza inyuma,kandi si Egypt gusa n ibihugu hafi ya byose muri Africa n u Rwanda uzarubonamo aho bavuga kuri metallurgy & tools making ukuntu yari iteye imbere 1,500-2000 years ago, rwo na Uganda na Tanzania, aho abanyaburayi bakanzwe no kubona furnaces za Tanzania zari zifite ubushobozi bwo gushyuha kugera kuri 1,800 degree Celsius zikaba zararushagaho iz abaroma 200-400 degree mu bushyuhe,kandi abaroma aribo bari bakomeye muri icyo gihe, ni ikintu cyabakanze,niyo mpamvu baje gukopera technologies za Africa no kuzisenya ngo twe abazabaturukaho ntituzamenye uko babigenzaga ngo biteze imbere,bityo batubonerane badukolonize;nibyiza rero ko dusoma tukamenya abo turibo natwe tugasiga ameza, tukanayandika tuyarindira kwigisha abazadukomokaho mu myaka magana da,batazabifatira nkatwe

    1. Kresge, N. “A history of black scientists.” ASBMB Today. February 2011.

    2. Van Sertima, I. “The Lost Sciences of Africa: An Overview.” Blacks in Science: Ancient and Modern. 7 – 26 (1983).

    3. Woods, G. Science in Ancient Egypt (1988).

    4. Zaslavsky, C. “The Yoruba Number System.” Blacks in Science: Ancient and Modern. 110 – 127 (1983).

    5. Lynch, B. M. & Robbins, L. H. Science 4343, 766 – 768 (1978).

    6. Adams, H. “African Observers of the Universe: The Sirius Question.” Blacks in Science: Ancient and Modern. 27 – 46 (1983).

    7. Brooks, L. African Achievements: Leaders, Civilizations and Cultures of Ancient Africa. (1971).

    8. Shore, D. “Steel-Making in Ancient Africa.” Blacks in Science: Ancient and Modern.157 – 162 (1983).

    9. Asante, M. et al. “Great Zimbabwe: An Ancient African City-State.” Blacks in Science: Ancient and Modern. 84 – 91 (1983).

    icyo cya 6 gisobanura ukuntu abaturage bo muri Mali bitwa Dogon bari bazi iby umubumbe saturne na jupiter n ibintu bya galaxy, uzasome wumve,bo baranabishushanyaga bagasobanura neza uko biba biri muri univers.kandi wibuke ko ubwami bwa Mali mu binyejana bicye nyuma ya Yezu bwigeze kuba ubwa kabiri bukomeye ku isi, ubwa mbere bwari ubw aba mongoli ku isi icyo gihe

    • Ni information nziza cyane. Gusa isaba gushishoza kuko abanditsi benshi ndabona ari afrocentrists hari igihe bashyiramo romance iyo bandika amateka y’afrika n’abirabura.
      Icyo nibaza byatugendekeye bite ko abasokuru bacu ba kera batigeze baba dependent ku banyaburayi cg abanyaziya? Byageze naho abanyaburayi n’abanyamerika birirwa badusebya ko IQ yacu ari ntoya (bell curve, races and IQ). Gusa njye mbona ari ugusinzira n’abanyaburayi byababayeho (dark ages), abashinwa nabo babyutse ejo bundi nyuma y’ibinyejana 5 bisinziriye.

    • Nshobora kubona adress zwe tukavugana? Nanjye ndi umunyamakuru ndumva twaganira byinshi.
      Mwambwira uko nababona .

      [email protected]

  • nanjye ndunga mu rya kamana , ariko nkanamjubwira ko bituruka kubuyobozi bwa siporo buba budafite amakuru ahagaije ku mateka yacu,nakubwira kandi ko igihe umugabo witwa BERAHO IGNACE wigeze kuba President wa komite olempike y’u rwanda yigeze kubitecyerezaho kuko we asobanukiwe yavugaga ko nubwo u Rwanda rutabona imidali mu yindi mikino ariko hari imikino yashobora gutezwa imbere kandi bakayibona imidali , urugero yavugaga nko kumasha, gukirana, gusimbuka urukiramende usibye ko byo bitarajya mu mikino olempike, igisoro, n’ibindi byinshi abasgokuru bakinagamao kandi nubu abanyarwanda bashobora..aho aviriiye kuruyu mwanya sinzi uko byagenze

  • @rugira gahorane Imana Rwanda,
    tuje gusaba imitima y’ingoma:
    ngo maze abayobozi b’Afrika bagire umutima;
    ingabo z’afrika zigire umutima;
    abagore b’afrika bagire umutima;
    abana b’afrika bagire umutima;
    maze Afrika yose igire umutima.

    Biratangaje kandi biteye agahinda: Africa yiswe ingobyi n’ubuturo bwa mbere bw’ikiremwamuntu, ubutaka bwakuriyeho ingoma z’ubwami bugari kandi bukomeye, ariko ibi bikaza kuzimira hafi no kudasiga ikimenyetso na kimwe!
    ibi byavuye kuki? Ni iki aba batindi b’abazungu barushize abakurambere bacu?
    Tugasigara turi abacakara b’abazungu, twabaye ibicucu byigana buri kimwe cyose mu bikorerwa mu bihugu by’uburengerazuba ( haba imibereho isanzwe ya buri munsi (imyemerere, imirire, imyamarire), uburezi, ubutegatsi, imyubakire, ….n’ibindi byose washaka; ndetse tugacirwa n’imanza ko twananiwe kubigeraho. Tukarenga ibyo kubigana gusa maze bakanadutegeka kumarana hagati yacu kugirango babone uko basahura imitungo y’Afrika nta komyi, tukabikora vuba cyane ngo tubanezeze kuko aribo badufite mu biganza, ngo baturekura twaga! Ndetse bamwe muri twe ntibatinya kuvuga no kwemera ko bagezeyo baba bageze muri paradizo!!! Maze abana b’afrika bagashirira mu nyanja cyane cyane Méditerranée ngo bagiye muri paradizo!

    Mana y’i Rwanda ingoma yawe yogere hose!

    • Uzi gutukana gusa nta kindi!!!! Mbega akanwa kawe ngo kararohora…abatindi, ibicucu….ndumiwe

  • mu igihe nakurikiranaga ikiganiro cyahitaga kuri imwe muri TV africa zikorera hano uganda y umuhanga mu ibyamateka Dr. Kihura Nkuba ,avuga ko hari agatabo ka UNESCO kasohotse ariko kemeza ko umuntu wa mbere wabayeho ku isi yari ku isoko ya Nile. Icyo ntahise nemera cye n uko yemeje ko isoko ya Nile iri ku ikiyaga cya victori ku uruhande rwa uganda. ariko jye nkaba nari narize ko isoko ya nile ifite inkomoko ku i gikongoro mu umusozi wa giseke. kandi nanone avuga ko uramutse ugiye mu inzu papa w i vatican abamo,usanga mo ibibumbe bya Yesu na Bikiramariya ariko biri mu ibara ry abiraburabura.ndetse si i roma kwa papa gusa kuko no mu uburusia ndetse n ahandi iburayi mu insengero zabo hari izirimo ibisa gutyo. nifuza kumenya niba bible yaba ivuguruzanya cyangwa yemezanya n ibi? mugire amahoro

    • @Alphonse rutembesa njye icyo nakubwira nzi ni uko ibyo bibumba bya Yesu nA Mariya byaba biri kwa papa i Roma byo rwose birashoboka cyane ,kuko ukuri ni uko abisiraheli ba kera bari abirabura , apana abubu kuko abubu baturutse europe na za aziya bajya muri isiraheli kuko buri wese yarwaniraga kuziyita umwisiraheli ku bw amateka ahambaye y Imana yabakoreye.urabizi ko hagiye habaho intambara nyinshi abisiraheli bagahunga, rero abandi bakaza kubaturira mu gihugu.kuko ubundi wibukeko ikintu cyabaga muri Isiraheli bahitaga bahungira muri Afurika ( urugero Egypt) kuko hari abantu basa nkabo nyine(abirabura) bityo rero ntawari gupfa kubatandukanya.wibuke ko na Yezu ariho bamuhungishirije, kandi ni kenshi cyane uzasanga muri Bible baritiranyaga abisiraheli n abanyegiputa kandi birazwi ko abanyegiputa bari abirabura apana bano barabu bahafashe mu binyejana bike bishize.uribuka ko Yozefu bene se bamuyobewe bagizengo ni umunyegiputa, Mose nawe Farawo yamureze aziko ari umwuzukuru we ubwo se urumva Farawo yari kugirango Mose ni umwuzukuru we ate iyo Mose aza kuba ari umuzungu? ba Paul Sawuli ,etc bagiye bitiranywa n aba ancient egyptians kenshi cyane, ntakuntu rero wakwitiranya umuzungu n umwirabura, kuba abanyegiputa bari abirabura tukaba twumva abisiraheli baritiranywaga nbo bisobanuyeko abisiraheli bari abirabura nabo.

      ikindi ugomba kumenya ni uko Bibiliya ibuza kubaza igishushanyo icyo aricyo cyose ukitirira Imana, rero Uwiteka ntiyari kwemera ko hari ushushanya Yesu ,ninayo mpamvu nta gishushanyo cya Yezu kigeze kibaho kuko ntawamubonye imbona nkubone ngo amushushanye,ntaho bivugwa muri Bible, ariko hari abahanga mu gushushanya bo muri Babylon ngirango cg mu bigugu byegeranye babayeho mbere ya renaissance batangajwe n icyubahiro cya Mariya nyina wa Yezu ukuntu Imana yamuhisemo kubyara umukiza w ‘isi,bumva bagomba gushyira ayo mateka muburyo bwo gushushanya,ntibari bazi uko yasaga ariko kimwe cyo bari bazi ni ubwoko bwe ko yari umuheburayo n ibara ry uruhu rwe kuko abaheburayo biraburaga, niko kubumba ikibumbano cy umudamu w umwirabura uteruye umwana bamwita black Madonna byasobanuraga umugore w icyubahiro ,nyuma rero haje renaissance abazungu batangira guhindura ikintu cyose cy amateka akomeye bakiyitirira nibwo bafashe nawa black Madonna bamuha ibara ry umuzungu batangira bamwita white madonna nyuma rero nibwo baje no kumwita Mariya nyina wa Yezu n igishushanyo cya Yezu baragihimba bagishyira aho,ariko mu byukuri nta shusho ya Yezu ibaho byose ni ibyahimbwe n abantu.

      nyuma rero abagatolika biyomoye kuba othodox nibwo barushijeho gukoresha biriya bibumbano babyitirira Mariya na Yezu,kugirango bacengeze mu bantu ko Yezu yari umuzungu bityo ko abazungu bari hejuru y andi moko,ko bagomba kumvirwa,iryo bavuze rikijyana kuko n Imana yabatoranyije,lol ibi byose rero byari ibya kidini kugirango bigwizeho abantu bityo bakomere. Rero nakubwirako Bible ari ukuri kandi ko ntanakimwe ivuga kerekeranye n ibi bishushanyo, kuko Imana ibibuza ahubwo; ikindi ni uko Bible bagiye bayijora bagakuramo ibyerekana amateka arambuye y abisiraheli n abandi, wenda kubyerekeye uruhu rwabo n ibindi kuko abo bazungu bashatse kwiyitirira amateka y abirabura bityo rero bahisha icyo aricyo cyose cyabatamaza, nkubu hari aho usoma muri Bible bakakubwira bati ibi byanditse mu gitabo cy intambara z abami kandi icyo ntakiba muri Bible,bigaragara ko hari ibitabo byagiye bivanwamo kuko bifite aho bihuriye n amateka akomeye yatamaza aba bazungu, ariko ntituburamo ako dusomamo kagahita kadutera kwibaza iby uruhu rw abisiraheli ba kera.

      ibi iyo ubizanye abazungu bahita bakubwira ngo Jesus race doesn’t matter,hanyuma ukibaza uti if it doesn’t matter,why did u change it? why did u paint all those statues white while they were black at the beginning ?ni ukoyobya uburari iyo bavuze gutyo baba bagirango utabatamaza ko abisiraheli ba kera batari abazungu nkuko ubu bashakako buri wese ariko abyemera.

      wibukeko abisiraheli bakomotse kuri Aburahamu nawe waturukaga muri Uri ya abakarudaya, iyi Uri rero iri muri Babylon ariyo Iraq y ubu,namagingo aya habayo abirabura kavukire yaho( ariko abazungu bashaka kubeshya ko umwirabura yagejejwe hanze y Afurica n ubucakara gusa, nyamara ubucakara bubaye ejo bundi nta n imyaka 900 inarimo) aha muri Babyloni rero hategetswe n umunya Ethiopian witwa Nimurod ( na Bible irabivuga mu itangiriro) uyu Nimurod yarakomeye cyane ategeka Babylon n ibindi biguhu biyegereye nka za Iran,etc ninayo mpamvu uzasanga hari n abirabura kavukire muri biriya bihugu by Aziya kuko umwirabura yarakomeye agera hose,za Austaria ba kavukire baho ni abirabura, za America ni uko nubwo bakunda kutwereka abasa n abanyaziya gusa ariko hari n abirabura iyo wigereyeyo nibwo utangara ukibaza impamvu batabyerekana ngo tubimenye nkuko berekana ibindi ukumirwa,ariko impamvu ni imwe ni uko amateka y umwirabura bashaka kugaragaza gusa ari ay ubucakara gusa hanyuma akomeye ye bakayiyitirira,nyamara ubucakara bwabaye igihe gito cyane ugereranyije n imyaka ibihumbi yo gukomera kw abirabura

      • Rugira urakoze gutanga izo “hypothetical discussions!” Gusa umwanzuro wagombye kugeraho ni uko nta bushakashatsi butanga ibimenyetso ndakuka ko Abayisilaheli bari Abirabura. kandi izi mpaka nazo ntishingiye ahanini kugushakisha ukuri rimwe na rimwe usanga zigamije kwiganzura abera.
        Nk’ubu uwagukurikira yatwara amakuru atari yo, ubucakara bwabayeho kuva kera cyane. Si mu myaka magana cyenda nk’uko ubyemeje wihuta. Yozefu se ntiyagurishijwe nk’umucakara? (cfr your bible, Genesis). Kandi ubucakara ntibwarebaga abirabura gusa. Kuko n’abirabura bagize abacakara b’abazungu. Aha agaciro k’umuntu ntikagirwaga n’ibara ry’uruhu rwe.
        Bijya bintangaza iyo twigisha Ndi umunyarwanda! Hakagira abarata Ubwirabura, Ubuzungu,…..Birya byose bishingira ku maco y’inda.

        Ariko na none, ibi biratubwira ko ubutaka dutuyeho bwatuwe byibura kuva mu kinyejana cya karindwi mbere ya Yezu! Ntibivuze ko ababutuyeho bakomoka kuri abo bari bahatuye. Muri biriya bihe, habagaho ibyorezo, intambara rimwe na rimwe byarimburaga abantu, barokotse bakimukira ahandi. Biranashoboka na none ko mu kugenda abantu bimuka bajya ahari ubuzima bwiza baba barahavuye bakajya ahandi.

        Mugire amahoro.

  • Nari ngize ngo hari ibyataburuwe byemeza ibyo muvuga naho n’icyuka gusa. None se mwashingiye he mwemeza ko muri kiriya gihe byakorwaga? Aba bahanga bacu!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish