Inkomoko y’umugani “Si we Kamara”
Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu wanze gukora icyo abandi bazashobora; ni bwo bagira, bati “Si we kamara, nimumwihorere abandi bazarukemura”. Wakomotse ku mugaragu wa Muvunyi wa Karema witwaga Kamara; mu ipfa ry’Ibisumizi bya Ruganzu; ahasaga umwaka w’i 1500.
Kamara uwo yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli, ari umugaragu wa Muvunyi wa Karema (akaremajwe n’ibyuma mujya mwumva wari intwali mu Bisumizi). Yabyirukanye na byo; ibitero Ruganzu yateje byose, na we yabitabayemo; yari intwali nka ba shebuja.
Nuko ku gitero cya nyuma cya Ruganzu cyo mu Musaho wa Rubengera ari cyo yaguyemo yishwe na Bitibibisi, umurambo we Ibisumizi birawuheka; bakagenda babwira rubanda ko Ruganzu aberanye (arwaye). Ntibababwire ko yatanze, bamujyana iwe ku Mwugaliro (Kigeme — Gikongoro).
Bamutungukanye ku munyanzoga we Rusenge, na we bamubwira ko Ruganzu arwaye. Rusenge abaha inzoga baranywa, bamaze gusinda havamo umwe mu Bisumizi, abwira Rusenge ko Ruganzu yatanze. Rusenge yumvise ko shebuja yapfuye, agwa mu kantu biramubabaza cyane; aca mu nsi y’urugo, hakaba igiti cy’umuvumu, akimanikamo arapfa. Ibisumizi bigumya kumutegereza biramubura. Bamwe bararyama abandi basigara baraririye umurambo wa Ruganzu. Mu gitondo babona Rusenge aho yimanitse.
Bahera ko baremerwa (bikorera) umugogo wa Ruganzu bawujyana i Rutare, barawutabaza (barawuhamba). Bamaze kuwutabaza bashyira nzira, bataha ku Ruyenzi. Mu gitondo bafashamo, bataha mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana; bukeye bahava ku gasusuruko. Ubwo bajyaga kwa Ruganzu i Ruhashya na Mara mu Busanza.
Bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange bahura n’ingemu kwa Ruganzu babagemuriye. Baricara baranywa. Bamaze gusinda havamo umwe, ati “Kandi ba sha, burya Rusenge aturusha ubugabo! Abandi, bati “Kuki?” Ati “Kuko twabyirukanye na Ruganzu tukiri bato, akaduhaka, akaduha inka n’imisozi tugakira, none uwo yahaye inzoga akaba ari we wamwiyahuriye tugasigara!” Ubwo bose batera hejuru bati “Koko Rusenge aturusha ubugabo!”
Nuko bamaze kubyiyinjizamo, bajya inama y’uko babigenza, bati “Nimwicemo amatsinda abiri; rimwe rihagarare hakurya hariya i Kigoma, irindi rigume hano i Muyange, maze tujye duhurira muri iki gikombe turwane twicane dushire”.
Inama barayinoza. Banywa za nzoga ihutihuti; zimaze gushira, barambara, bararwana. Bageza hagati bagahagarara, itsinda rimaze gushogosha rikivanga n’irisigayemo benshi, bakwongera bakitoranya bakarwana, bityo bityo, ku ndunduro, abarimo Muvunyi na Kamara bamara abo babangikanye; hasigara icyo gice barimo.
Nabwo bongera kwicamo ibindi bice bibiri. Na none ikirimo Muvunyi na Kamara kimara ikindi. Bongera kwicamo kabiri. Birongera biba kwa kundi. Noneho hasigara Muvunyi na Kamara bombi basa. Muvunyi abwira Kamara, ati “Ubu ngiye kwiyahura maze unsonge, nurangiza utahe ujye kutubika!” Ubwo ariyahura.
Kamara abonye shebuja yiyahuye amaze no kumusonga, yanga kugenda asize intumbi za ba shebuja zandagaye aho; asanga birimo ububwa. Nuko akoranya intumbi zose azihamba mu myobo y’inyaga yari aho, amaze kuzihamba na we ariyahura, amaze gusaba umwe mu batwa b’insigarizi kumusonga. Uwo mutwa na we amaze gusonga Kamara ariyahura, Ibisumizi bishira bityo. Ruganzu abikwa n’indorerezi zaje zigemuye.
Kuva ubwo rero uwo murimo w’ubutwari Kamara yakoze umubyarira ishimwe ryamamara mu Rwanda; babona umuntu wangiriye gukora ikintu, bati “Nakireke si we Kamara”. Ubwo baba bafatiye kuri Kamara umugaragu wa Muvunyi wahambye Ibisumizi akabimarira mu myobo.
©Ibirari by’Insigamigani
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM
0 Comment
Mujye mutujyezaho n’ubusobanuro bw’indi migani ishoboka dukomeze dukarishye ubwenge.
Murakose banyamakuru badushakiye Uyu mugani, biragaragarako harabanyarwanda benshi bakunda amateka y’urwanda rwohambere kandi amateka akubiye mubyaranze irwanda, inkuru nkizi zirakenewe kuko urwanda kugeza ubu rutuwe n’abaturutse mubihugu bitandukanye batagize amahirwe yo kumenya amatekaka ya rwo insiganigani, hari nabakiri mumahanga bakunda urwanda bitakorereha kubona ibitabo byigisha akateka ariko bakurikira ibyandikwa k’umuseke.com.
Nurakoze ariya magambo (NTIBAVUGA BAVUGA) mujye mukomeza kuyatsinda mu nkuru yose kuko n’ubundi muba mwayasobanuye mujye muyakoresha aho agomba gukoreshwa.
Biriya bintu ibisumizi byakoze byenda gusa nk’ibyabaye mu bisiraheli aho bicanye bose batewe n’abanzi bakabagota barangije bahitamo kwiyahura bose aho gufatwa mpiri n’abanzi babo.
Nasomye amateka y’ibisumizi nezezwa na patriotisme yabaranze kugeza batabarutse.ni intwari kandi bakwiye kutubera Iryarashe kare risusurutsa twese.Ndabaza abo dusangira nti”mbese abayobozi bakemera kunwa bagasigira ingoma abayiramutswa ni bangahe?”tuzirikane iryo rage ritubere itabaza muri ibi bihe tugezemo.umuyobozi mwiza ahoza ijisho ku izo aragiye mbere yo kwihugiraho.Rwanda ntugasaze.
Erega amateka yacu aragoretse! Ko Ruganzu batubwiraga ko yari intwari none nkaba mbona yarapfuye kenyegi? Ese Rubengera hari iki ko numva ko na Rwabugiri ariho yaguye? Njya nibaza kandi intwari ariki, none ngiye gusaza ntamenye icyo aricyo. Ese Martin Luter King na Mandela n’intwari, none se ko bo bateze ubuzima bwabo ariko batigeze bitabira imirwano n’imwe, iwacu hari icyo twaba tubigiraho? Umwana ambajije ngo intwari niki namusubiza iki?
Uri itwari we nka tofe
None nigute umuntu wiyahuye, amaze no gutsindwa urugamba rwaguyemo shebuja, yakwitwa intwari? Iisumizi niba ari kuriya byarangije ubuzima n’ibigwari, ahubwo iyo basubira Rubengera nyuma yo gutabaza umwami, bakagafata bitibibisi bakamunyaga wenda bakagwa kurugamba barwanira igihugu ubu twabita intwari, naho kwicana ubwabo n’ubugwari.
Yewe ubu ntabwo mbubonamo ubutwari ahubwo nge mbona ari ukubara nabi kuko bariyahuye aho bakurikiranye uwabiciye umwami ngo bamuhorere bivuze ngo ntacyo mbona bakoze kandi ntitugakabye tujye tugaya abakwiye kugawa
Si ndi muhanga mu rurimi ariko Nkeka ko iyi ari insigamigani atari umugani(cfr ibirari by insigamigani)
Comments are closed.