Digiqole ad

Umugani: "Amagara aramirwa ntamerwa "

Uyu mugani Abanyarwanda bawuca bawukurije ku muntu wari warazambijwe n’akaga k’ubukene, hanyuma akagira amahirwe ubukire bukamudamaraza; ni bwo bavuga, ngo «Amagara aramirwa ntamerwa !»

Amagara aramirwa/ photo Internet
Amagara aramirwa/ photo Internet

Wadutse ku ngoma ya Gahindiro, ukomotse kuri Migambi se wa Bisangwa, umutware w’lngangurarugo za Rwabugili; ahasaga umwaka wa 1800.

Rimwe, Yuhi Gahindiro sekuru wa Rwabugili yarambagiye u Rwanda, ageze mu nzira ahasanga akana k’agahungu k’akananu gasa n’agashigaje inkunga nto kagapfa.

Akabonye agira impuhwe; abwira abo bari kumwe, ati «Nimukanzanire».

Barakazana, akabaza icyo gashaka kurya cyagakiza. Akana, kati «Ndashaka ituri». Gahindiro abaza abatware n’abahungu ituri icyo ari cyo, barabiyoberwa.

Babaza rubanda rwa giseseka rwaje rushagaye umugendo w’umwami n’abatware, bati «Muri mwe ntawamenya ituri icyo ari cyo ?» Havamo umwe ababwira ko ari ibihaza bicucumye mu bishyimbo.

Ubwo Gahindiro amuha uwo mugabo ubivuze, amuha n’abagomba kujya bagemura ibishyimbo n’ibihaza.

Uwo mwana yitwaga Migambi. Nyuma bararimukura, bamwita «Rugombituri», kuko Gahindiro akimutoragura ku nzira bamubajije icyo ashaka, ati «Ndashaka ituri !»

Haciyeho iminsi, wa murezi wa Migambi aragaruka abwira Gahindiro, ati «Mbigenje nte ko wa mwana wandagije noneho agiye kuzira ubworo ?»

Gahindiro amuha inka z’imbyeyi icumi zo kumukamirwa. Umugabo arazijyana akamira Migambi.

Nyuma y’igihe, Gahindiro aramutumiza; baza kumumumurikira Migambi ari umushishe usa na bike. Aguma ubwo kwa Gahindiro areranwa n’abana be, abyirukana na bo; arashakirwa abyara Bisangwa uyu watwaraga urugo rwa Rwabugili rw’i Rubengera, agatwara n’umutwe w’umurangangoma wa Rwabugili witwaga Ingangurarugo na barumuna bazo Inshozamihigo.

Muri iryo murikwa rye rero abari baramubonye ari uruzingo baramuyoberwa barabaririza.

Umwe ati «Uyu ni wa mwana washakaga ituri !» Bose baratangara bati «Amagara aramirwa ntamerwa».

Ni bwo imvugo ikwiriye ibwami no ku karubanda ihinduka umugani.

Kuva ubwo rero, baba babonye umuntu wigeze kuzahazwa n’inzara hanyuma agahembuka akadibika umubyibuho, bakamugereranya na wa mwana Migambi, bati «Nimurebe amagara aramirwa ntamerwa !»

Ibirari by’Insigamigani

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • abami barabantu babagabo bagiraga impuhwe.ubu nuwuhe muyobozi wakunyuraho ngo akurebe nirihumye?ahubwo ya kugonga na lendcrueser ye uzibeshye ujye imbere yumuyobozi wikigihe bodyguady zizabikwereka niyompamvu abubu si abayobozi ahubwo ni abategetsi

  • Umuseke, murakoze inkuru nk’izi zituvana mu gihirahiro tukamenya inkomoko z’imigani kandi tukaruhuka mu mutwe.

  • abami n:batware bari imfura cyanee usibye abakoloni babibye urwango mu banyarwanda ubundi umwami yari umubyeyi kuko nta kubitsa no kubaka I burayi byabagaho

  • MURABANTU BABAGABO CYANE NDABEMERA UKUNTU INKURU ZANYU ZIRI KUMURONGO NTAZAGARA MURI OK KABISA

  • Iyi migani iba ishimishije cyane. Kuko umuntu amenya imva n’imvano yibyo twumva ubu
    Twifuzaga ko mwajya mushyiraho nyinshi zishoboka.
    Murakoze

  • Ntimwumva banyarwanda none se harubwo yarebye ubwoko bw’uwo mwana reka da erega kera abanyarwanda bari bamwe naho ubu ahaaa muve ibuzimu mujye ibuntu mugire impuhwe mutarebye isura mutabare umwana w’urwanda wese erega mfata umwana wese nkuwawe ntamarangamutima.

  • ni ukuri ibi bintu ni byiza ibi biduhe isomo dukore tutikoresheje dutsinde inzara baca n’undi ngo abana bavuka basa hakarera inka sinzi aho wakomotse

Comments are closed.

en_USEnglish