Icyo Abanyarwanda bapfana kiruta icyo bapfa
Imyaka ni myinshi u Rwanda rwacu ruri mu kaga, atari ikindi kibitera ari Abanyarwanda ubwacu twaritswemo n’ inzangano, ntituve mu myiryane tugahora mu bwicanyi, tukaba twarageze no ku bwicanyi bwa kurimbura aribwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kugirango babone neza abo bica nuko babatsemba, abicanyi babifashijwemo n’ ivangura rishingiye ku ’Umuhutu, Umututsi, Umutwa’ ryatangiye gukoreshwa mu 1959, rikaba ryarabaye uburozi bubi mu kwica imibanire y’Abanyarwanda.
Iryo vangura mu bana b’u Rwanda kugirango rishwanyuze neza imibanire y’ Abanyarwanda, ryatangiriye ku mbaga y’ inyabutatu nyarwanda “ Umuhutu, Umututsi, Umutwa”, riyivaho rifata Umukiga n’ Umunyenduga, ribavuyeho rijya mu badahuje ibyitwaga perefegitire, abafite icyo badahuje muri ibyo byose ubwo bakaba abanzi. Gutsemba isano no kurema inzangano mu mbaga y’ inyabutatu nyarwanda bakurikije ibyo byateye amahari mabi cyane mu bana b’ u Rwanda. Nta Munyarwanda ucyumva hari aho ahuriye n’ undi, umunyamahanga asigaye aza mu Rwanda Abanyarwanda bamwe bakabona ari we mwene wabo gusumbya Umunyarwanda bavukana kwa Sekuru wabo umwe Kanyarwanda.
Ese kuva kera Umuhutu, Umututsi n’Umutwa byari amoko ?
Umututsi, Umuhutu n’ Umutwa kubyitwa ntibyari ukugaragaza ubwoko, byari ukuvuga uko umuntu ahagaze ; byazaga kuri buri Munyarwanda bitewe n’ ubuzima bumujeho.
Umuhutu byavugaga umunyamirimo, uwo ufiteho uburenganzira bwo gukoresha ikintu ukaba wamwita Umuhutu wawe. Iryo jambo ryavugaga ’umunyamurimo’, umuntu wese uhirira ku murimo akabyiyita. Nta Munyarwanda n’ umwe wari imburamukoro ngo abe atabyitwa na rimwe, n’ Umwami w’ Abanyarwanda bose ubwe habagaho igihe yivuga ko ari Umuhutu.
Umuhutu byari amaboko, ubushobozi cyangwa imbaraga. Uwabaga yarabyaye abahungu bamaze kuba abasore yarirataga, atii ” Nta wampangara dore abahutu banjye”, akerekana abo bahungu be.
Umutwa nawe ubwe ibyo yarabivugaga, abahungu be bagiye gukura ibumba, ati ” Abahutu banjye ibumba nabatumye baritindanye”.
Byageraga mu bahigi ho bikaba ibindi ; n’ umwami ubwe yagiye mu muhigo hamwe n’ abahigi be bacyuye umuhigo bivuga, buri wese yitakuma afora umuheto agacinya akarindi ku butaka akigana kurekera, avuga ati ” Nkwice umuhutu wa naka (se), Umuhutu wa naka ( sekuru)….”, agakomeza igisekuru cye avuga ko ari Abahutu.
Kera ntawitaga izina adafite icyo abikurijeho ; hari uwabyaraga umuhungu akamwita Muhutu, Gahutu, Sagahutu atari ukumuha ubwoko, hari imirimo urugo rwe rukenera byamurushyaga kubona abayikora, kwita umwana kuriya bikaba kwishongora ngo abonye uwo gukora iyo mirimo.
Umuntu ukize, urugo rwe ntacyo rubuze, ariko akaba yifuzaga umwana w’ umuhungu ; yaramubyaraga akamwita Mbonyumutwa, bisa no kumwita ngwino utete, ari ukwishongora ngo uwo muhungu we ntaje mu miruho aje kudamarara.
Uwifuzaga kubyara umuhungu ari umuntu wifashije bitari cyane yaramubyaraga akagaragaza ko uwo mwana we ataje mu miruho, akamwita Gatwa, Segatwa, Sagatwa.
Ari uwagizwe Umututsi, ari uwagizwe Umuhutu n’ uwagizwe Umutwa, bose bitaga abana babo kuriya, ariko ubu sinzi ko hari uwabikora.
Umututsi, Umuhutu, Umutwa byahinduwe amoko, umunyaburayi niwe waje abihindura uko bitari bimeze ; kuva igihe umuzungu yagereye ino sinzi ko hari uwatekereza kwita umwana we kuriya, abitwa bene ayo mazina muri iki gihe ni abigana abazungu bakita abana babo uko bitwa, aho gukurikiza abakurambere babo, bagakora nk’ abazungu.
Wasanga kandi muri abo bavuga ikibazo cy’ ibyo byahindutse amoko hatabuzemo abitwa bene ariya mazina, bakaba birengagiza ko kwitwa kuriya atari ubwoko bitirirwaga.
Umututsi, Umuhutu, Umutwa ntibagira ikibatandukanya
Kureba isura : Hari ababatandukanya kubera isura, ngo Umututsi ntasa n’ Umuhutu, Umuhutu ntasa n’ Umutwa. Ibyo bakabishingiraho kandi babona n’ Abatutsi ubwabo bose badasa kimwe, Abahutu bose badasa kimwe, Abatwa n’ abandi Batwa nabo ari uko.
Isura nziza y’ umuntu ntituruka ku bwoko bwe, izanwa n’ imibereho myiza ; ufite ibimugira mwiza aba mwiza, muzarebe umukobwa atarasokoza atarisiga, hanyuma mwongere mumurebe amaze gusokoza no kwisiga ko atarushaho kuba mwiza.
Ibi bikaba bitwereka ko Umuhutu, Umututsi ndetse n’Umutwa mu muco wacu wa Kinyarwanda atari amoko, nk’uko babyise cyangwa bamwe muri twe tukibyita n’ubu, bikaba nta n’impamvu n’imwe yakagombye gutuma bene Kanyarwanda tubipfa.
Imana ikomeze ibane natwe muri ibi bihe bitoroheye buri wese, kandi ihe umugisha iki gihugu cyacu.
Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ibyo uvuga nibyo rwose, ikibazo ni uko abazungu batugize ibicucu tukemera tukaba byo maze abavutse nyuma batazi ayo mateka bakigishwa ibinyoma bibi none bikaba byarishe imitima y’abanyarwanda kugeza kuri genocide n’ingengabitekerezo yayo iri mu mitima y’abantu ndetse harimo n’abakiri bato!Nonese niba biriya twitirirwa ko ari amoko yacu aribyo ni gute wasanga mu bantu badahuje ubwoko harimo abanyiginya(Hutu)n’abanyiginya(Tutsi), harimo abasinga(Hutu)n’abasinga(Tutsi) n’andi moko duhuriraho?Ubwo uretse ubujiji bw’ababyemera ntimubona ko kiriya ari ikinyoma abazungu bakoresheje ngo basenye ubumwe bw’abanyarwanda babone uko babategeka biboroheye?Imana idufashe ihindure imitima y’abanyarwanda, ibaremere umutima muzima utarangwamo urwango, ubugome n’amacakubiri.
Erega ibyo by’amoko bidutesha umwanya kandi nta gaciro bifite. URUGERO: Ngira ngo muzi ko kwa muganga hari ubwo bakenera guha abarwayi amaraso, kandi bakaba bagomba kuyaha umurwayi bakurikije Group amaraso arimo. Uzi ko ushobora kuba wiyita umuhutu, nyamara abo muhuje amaraso ari abiyita ABATUTSI? NYAMARA ABO UVUGA KO MUHUJE UBWOKO AMARASO YABO BAKABA BATAYAGUTERA KUKO HARI UBWO ABA ADAHUYE? Ushobora no kuba wiyumvamo ko uri umututsi, nyamara uwo muhuje amaraso akaba ari umuhutu, kandi uwo wita ko muhuje ubwoko atayaguha kuko aba atajyanye. NGAHO ABAZI IBY’AMARASO NIBAMBWIRE NIBA MBESHYA. NIBA NTABESHYA RERO IVANGURAMOKO TURYIME AGACIRO, ALIKO APANA KUBIVUGA GUSA, AHUBWO TUBISHYIRE NO MU NGIRO, KUKO INGIRO MBONA ARIYO INANIRA BENSHI.
Iyi nkuru inyibukije ikintu gikomeye cyambayeho kinyigisha byinshi! Hari umuntu w’inshuti yanjye cyane twakoranaga kandi nkaba aho mu kazi mpagira mushiki wanjye ngwa mu ntege kandi benshi bakaba batari bazi ko tuvukana kuko mu kazi yari ahaje vuba. Umunsi umwe rero, reka mushiki wanjye uwo, andamutse yitambukira ndetse aramutsa n’iyo nshuti yanjye kuko twari duhagararanye! Nuko ngo amare kuduhitaho agana aho akorera, wa mucuti wanjye ambwire ati: Kariya gakobwa ndakanga cyane, yongeraho ati urabona uko kareshya! Aho nari ndi numva umujinya uranzamukanye nti: Sha, mushiki wanjye umuziza iki koko?! Ndababwiza ukuri, yabuze aho akwirwa pe! Isomo rero nakuyemo ni iri: Ntidupfana kuba dusa cyangwa tureshya, ahubwo dupfana ko twese turi abavukarwanda, tuvuga ururimi rumwe, dutungwa na bimwe, duhuje umuco, dusangiye gupfa no gukira. Ibindi byose, bizanwa n’ikinyoma no gushaka kwikubira. Imana ifashe twese abanyarwanda, kugirango tumenye ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa, maze ubugome n’inzangano bicike burundu, amahano ya genocide yagwiririye abanyarwanda, umwe yica mugenzi we bishoboka ko ari na mwenewabo wa bigufi n’ubwo atabizi! Ayo ntazongere ukundi mu Rwanda. TWIBUKE ABACU, DUHARANIRA KWIGIRA.
Nibarize Ruti…, umwanditsi w’iyi nkuru.
Ko uvuga ko ikibazo cy’amoko cyaba cyaratangiye muri 59 ubu hashize imyaka irenga 50, ese ubona ikibazo cy’amoko kugeza kuri uyu munsi cyaragabanutse cg cyariyongereye?
Ku bwanjye, mbona ayo moko ari abayitwaza kugira ngo bagere ku nyungu zabo, naho ubundi ayo moko ntacyo yari atwaye kuko no mu bindi bihugu amoko arahaba arenze umubare ayo mu Rwanda kandi barabana bagashyingiranwa n’ibindi….
Abanyarwanda bakwiye kwigishwa ko uwo badahuje ubwoko, idini,akarere, ibara ry’uruhu atari umwanzi, ko ari ikiremwa muntu nka we, ko atagomba kuzizwa uko aremye cg uko asa ni ibindi…
Imana irinde igihugu cyacu igihe abayobozi basobanukiwe.
Murakoze
Samuel ibyo wavuze turemeranya.kuko ntabwo uzagerakwa muganga ukeneye transfusion(guterwa amaraso)ngo ubwire muganga ngonjyewe ariko ndu muhutu cg ndu mututsi nkeneye amaraso yuwompuje nawe ibyo mwita amoko,icyo muganga areba ni groupe sanguin yuwomuhuje na rhesis gusa.ubundi akayagutera.ugize amahirwe ukanayihuza ni ngajyi bayagutera,icyangombwa nuko ukira.njye abantu bakirebera abandi mumoko birambabaza cyane,wowe reba icyo umuntu akumariye,urebe icyoyakwigisha kugirango witeze imbere naho kwirirwa ibintu ubirebera mumoko uba urumuswacyane.ariko twe nkabanyarwanda dushatsekumenya cg kumva mwarimu ntabwo arikure,muzarebe RDF.RWANDA DIFENCE FORCES,nabantu bahuje discipline babananeza kabone niyowaba utumvikana nundi kuko birashoboka ntabantu bahora bumvikana mushobora gupfa byinshi,ariko ibyamoko ntibibamo.cg ironda karere,mwese rero banyarwnda mwagakuywe isomo kungabozanyu.kuko ukobyagenda kose murabanyarwanda kdi mugomba kubana.ntawuzafata undi ngowowesingushaka vamurikigihugu njye ngisigaremo nicyanjye.wapi.mubyukuri dupfa ubusa,umuntuwese wariyeneza akisiga akaba adafite stress asaneza.kdi yaremwe na allah.ntampamvu nimwe yokumwanga cg ngo umuvutse ubuzima kko siwowe wabumuhaye.ikindi ibyowakoze uzabibazwa nImana.
Ubundi erega uretse Abazungu badushutse, bakaducamo ibice, urebye neza ugakurikirana sciences, usanga abanyarwanda bose ari bamwe. tuvuga ururimi rumwe, dufite imico imwe, dufite amateka amwe! ubwo sinzi rero ukuntu twakemeza ko dutandukanye! turi umwe, ahubwo dufatanye twiyubakire igihugu.
Abazungu bararengana.Ibindi bibazwe abanyapolitiki kuko ni bo babyungukiramo.Aho tubashije kuba umwe koko bamwe ntibakwicwa n’umudari?Erega nabo si abana, babikora babizi.
Ikibazo nuko tutunva kimwe ikibazo dufite , ubundi twakicaye tukagicoca kikabonerwa igisubizo. Kuko abazungu koko baraducanze ariko imyaka ishize tubimenye nimyaniko ariko ababyungukiramo ni babanyapolitike wa mugani baba bakoresha iturufu yoroshye y’icyene wabo gishingiye ku bwoko, ariko lero nuko undi mwanzi wacu tujya tumwibagirwa , kuko atari ubujiji , nyuma yuko Habyarimana atsemba ba officiers n’abanyapolitiki b’i Gitarama iturufu y’ubwko yakagombye kuba yarapfuye.
Nyuma yaho se aho amariye gucanamo na Kanyarengwe akica Colonel Mayuya, ntibyari kutwereka ko ikibazo cyacu atari amoko ahubwo ari politiki mbi!Ariko nyuma y’igihe kitari kirekire ya turufu yarakoreshejwe ubwoko butsemba ubundi, hishingikishijwe ngo kwirengera.
Ayiiiii’yewe bujiji sinabona icyo ngutuka , urakaranduka gusa.
Mwavuze byinshi ariko ntamuti nabonye mutanga, none mwfuza kko haba ki?nibande twemeranya ko abategetsi bacu batugurishije bbitwaje amak guhera mumyaka yashize kugeza magingo aya? Niba ariko bimeze bigende gute? Hakenewe ikki kugirango u rda rwongere rutekane nkomumyaka yahozeho? Mureke twicare twishakemo igisubizo cyurwanda rutekanye ruzira umwiryane, mugire amahoro yimana ukeneye kugira icyo atangaza yambona kuri fcbk [email protected] tukaganira byimazeyo
Comments are closed.