Digiqole ad

Intambwe 8 ziganisha kuri Jenoside

Ubundi ijambo Jenoside  ntabwo ryabayeho nyuma ya Jenoside  yakorewe Abatutsi mu Rwanda,  ryavuzwe bwa mbere n’umuhanga mu mategeko witwa Raphael Lamkin nawe warokotse Jenoside  yakorewe Abayahudi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Jonoside
Jonoside

Yarivuze ubwo yari mu nama I Madrid mu gihugu cya ‘Espagne’ yari igamije gushyiraho amategeko ahana abantu bakoze ibyaha ndengakamere harimo na Jenoside  ubwayo.

Burya ariko ntabwo Jenoside  ari ubwicanyi buhutiyeho,irategurwa, ikigishwa hanyuma igashyirwa mu bikorwa mu buryo bwitondewe neza cyane.

Izi ni zimwe mu nzira  umunani ziyiganishaho zitangira zikanagezwa ku ndunduro.

1.’Bariya’ na ‘Twe’(Gushyira mu byiciro abantu)

Ubundi mu bisanzwe abantu iyo bava bakagera bagira kamere yo kwita abandi ‘Bariya’  na ‘Twe’. Akenshi bashingira ku bwenegihugu, idini, ubwoko cyangwa se urwego rw’ubuzima babayeho.Gusa ariko hari igihe usanga Sosiyete runaka iteye ku buryo byorohera abantu kwicamo ibice wenda kuko ibice bigaragara biba ari nka bibiri, nk’uko Gregory H Stanton uhagarariye ‘Genocide Watch’ ikigo cyiga kubya Jenoside  abyemeza ,izo Sosiyete zishobora kubamo Jenoside  mu buryo bworoshye kurusha izindi, kandi ibi byaragaraye  mu buhugu nk’u Rwanda n’u Burundi .

2.Kwita amazina n’ibirango

Iyo abantu bamaze gushyira abandi mu byiciro, hakurikiraho kubita amazina ingero nk’Aabyahudi, Abatutsi, ba kavukire, abimukira n’ayandi.

Gusa ariko ntabwo gushyira abantu mu byiciro no nkubita amzina buri gihe bituma haba jenoside  ariko biganisha ku rundi rwego rwitwa Kwambura ubumuntu abandi bantu cyane iyo uru rwego ruherekejwe n’urwango. Hari ibimenyetso bwongerwa ku mazina kugira ngo  n’utazi abo bantu neza abashe kubamenya mu buryo bworoshye.Abayahudi bari barahawe inyenyeri y’umuhondo yabarangaga mu abandi bantu bari bafungiwe mu bigo by’imfungwa by’Abanazi kwa Hitler.

3. Kwambura abantu ubumuntu

Igihe kiragera ugasanga itsinda rimwe ritagifata irindi nk’aho ari abantu  nka bo. Abatutsi bitwaga inzoka, Abayahudi bakitwa ‘Microbes’.Uru rwego rutuma abantu bata umuco wa kimuntu hanyuma bakaba inyamaswa. Nyuma y’ibi hakurikiraho gukwirakwiza ‘Propaganda’ y’urwango haba mu itangazamakuru no mu myidagaduro Kugira ngo uru rwego rucibwe integer, hagomba kubaho amategeko abuza abantu kuvugira mu ruhame cyangwa se mu bwihisho amagambo akarishye ashobora gutuma urwango ruvuka kandi rugakurira mu muitma y’abantu bagize agatsiko runaka

4. Kubishyira kuri gahunda

Leta niyo ishyira kuri gahunda ukuntu Jenoside  izakorwa ndetse n’abazayikora bagatozwa bakanashakirwa ibikoresho .

Kugira ngo hatagira uyishinja uruhare rufatika muri ibyo Leta ishyiraho imitwe y’insoresore zidashingiye Leta mu buryo butaziguye maze zikamara abantu.Interahamwe mu Rwanda n’Abajanjawide muri Sudani ni imwe mu  mitwe izwi cyane muri Afrika.Kugira ngo iyo mitwe iveho hakenerwa ko abayikuriye bakurikiranwa maze iyo mitwe igasenyuka.Bagomba kwamburwa Viza  kugira ngo batabona ubuhungiro hanze.

5.Guheza inguni mu buryo bufatika

Amatsinda ahita afata ingamba zo kwironda no kutongera  gushyikirana na rimwe n’itsinda bafata nk’aho ari ryo nyirabayazana w’ibibazo bafite.Ufite amahane n’urwango kurusha abandi kandi akaba n’intyoza niwe uyobora iryo tsinda.

6.Kwitegura kwica imbaga

Aho rero amalisiti y’abantu bagomba kwicwa arategurwa neza ndetse bakanashyirwa ahantu hazwi ku buryo kubica bizoroha kandi bikihutishwa.Abicanyi barakusanywa kandi bakaryamira amajanja, bategereje uruhusa ngo bamareho abagize rya tsinda banga.

7.Kurimbura imbaga y’abantu

Bitangirana ingufu bigamije kumara abantu bise abari muri rya tsinda  ryanzwe Kugira ngo bishoboke neza,abicanyi baba batacyemera ko abo bari  kwica ari abantu nka bo kuko bitabaye ibyo ntabwo umwana w’igitambambuga n’umukecuru rukukuri bahigwa bukware,bakicwa nk’inyamaswa.

8.Guhakana ko Jenoside yabaye

Kubera ko  bigoye kumva ukuntu Leta yahisemo kwica abantu yakagombye kurinda  kurinda ,uburyo bwiza kuri yo ni guhakana ko nta kintu nk’icyo cyabaye.Iyo ibimenyetso ari simusiga ko yabaye, Leta ihitamo kubyita andi mazina nko gisubiranamo kw’abaturage, amahano yagwiririye igihugu n’ayandi mazina menshi.

NIZEYIMANA JEAN PIERRE.
UM– USEKE.RW

 

 

0 Comment

  • ayo namatiku ko utatanze urugero kunkera gutaba? cy ngo uvuge intandaro? nindege gicucu.

  • Izi stages zose ndabona ziri applied kubasilamu-Muslims by westerners. Muti gute?
    1. We Vs Them: Buri gihe berekana ukuntu bahanganye n’izi ntagondwa. The war on terror is a war of “civilised” against “uncivilised”. You are with “us” or with “the terrorists”.
    2.Amazina: Terrorists, extremists, islamists, jihadists…
    3.Kwambura ubumuntu: torture techniques aho bambura abantu ubusa, kugusaba kwikorera masturbation in front of others(Abu Ghraib)…
    4.Gushyira muri gahunda utangira gutera uduhugu twabo, ibihano economique, drones….
    5. Guheza inguni wanga gushyikirana nabo-aha usanga indi mitwe nka M23 ihabwa umwanya igasobanura gahunda zayo mugihe any muslim group ufatwa just like ENEMIES.
    6. Kwitegura kwica imbaga: gukora liste z’ibihugu(axis of evil), non fly list, hit list…..
    7. Kwica imbaga. Israel irabitangira vuba aha. Kwica n’impinja maze ukabyita COLLATERAL DAMAGE
    8. Guhakana: Bose bumvisha isi ko ikiri gukorwa ari ukurwanya iterabwoba. Niyo barashe uruhinja muri Afghanistan, batwumvisha ukuntu ntacyabaye, barwanyaga terrorism gusa.

    NB: Niteguye gukosorwa niba nibeshye muri iyi analyse yanjye ntoya.

  • K C wowe bigaragara ko uri interasi gapfe nabi

  • Nyakubahwa ututuntu wadukuyehe? reference gusa wibagiwikingenzi birahagije kwiyegurira satani ubundukabumwicannyi peee!

  • @KC. Inkeragutabara se ni ubwoko bumwe? Ni abo mu karere kamwe se? Ngo intandaro ni indege? Ririya joro rya 06/04/94. Ni bwo ijambo Inzoka ryavuzwe bwa mbere? Liste z’Abatutsi zihita zikorwa? etc… Ariko nk’umuntu ufite ibitekerezo by’interahamwe muri iki gihe abikurahe n’ukuntu Leta yirirwa yigisha kuba umwe. Abenshi bishe bavuga ngo bashutswe n’ubutegetsi bubi, ubuse ko mbona badahinduka, noneho bashukwa nande?

  • 1.’Bariya’ na ‘Twe’(Gushyira mu byiciro abantu): Bariya bo bonse ngengabitekerezo mu mabere ya ba nyina.

    2.Kwita amazina n’ibirango: Kwita amazine birangwa no kwaka abantu ubumuntu, ubasiga ibyaha bose uko bakabaye. Aha bikoranwa ubugome buhambaye bugamije kuyobya uburari.

    3. Kwambura abantu ubumuntu: gahunda yo gukona. Bo si abantu bakwiye kubyara.Ibi byiyongeraho kubabuza gushyingura ababo bishwe. Ababbishe bakagororerwa aho guhanwa. Ni ukuvuga si abantu buzuye.

    4. Kubishyira kuri gahunda: Gukoresha amanama ya bamwe. Ni ukuvuga ay’abaitwa impunzi za mbere ya 94 n’abacitse kw’icumu.Ibi byiyingeraho kubahoza ku nkeke zo gigerekwaho ibyaha, hagashyirwaho n’amategeko agamije gukandamiza abo bantu bonyine. Urugero: itegeko ry’inhgengabitekerezo ya jenoside.
    5.Guheza inguni mu buryo bufatika: Aba ntabwo wabizera ngo bashingwe amabanga y’igihugu. Kubagira abanyamahanga mu gihugu cyabo.

    6.Kwitegura kwica imbaga: Nyuma yo gukora amanama ya rwihishwa, bisobanura ko abatatumiwe muri ayo amanamaari abanzi bagomba kuzicwa igihe icyo ari cyo cyose. Abatumirwa muri ayo manama batangira guhabwa intwaro.

    7.Kurimbura imbaga y’abantu: Ibi bitangira bikorwa buhoro buhoro mu buryo bwitwa ko ari ubwo kuringaniza imbyaro. Aha hiyongeraho gahunda yo kubaca intege mu kubyara ubakenesha. Urugero: Leta yanga gufasha imfubyi cg ibima akazi. Iyi gahunda akenshi igendana no gufunga abantu ubaziza abo baribo nyuma yo kubagerekaho ibyaha. Igihew cyo kubica iyo kigeze, baba ari nta mbaraga bagifite, maze kubarimbura bikaba ari nko guhonyora ibimonyo. Ubu bwicanyi akenshi burakorwa, byagera hagati bugasubukwa mu rwego rwo gusuzuma amakosa yabayemo yatumye hari abarokoka. Mu gihe cyo gusuzuma amakosa, hakoreshwa ingufu nyinshi mu kurundanyiriza ba bantu bagomba kwicwa ahantu bizoroha kubarimbura burundi. Aha niho gahunda yo gucyura abahunze itangirira.

    8.Guhakana ko Jenoside yabaye: Iyo leta yanga guhana abakoze ubwicanyi, kubera abo bari bo, no kubera abo bishe; biba ari intamwe ya mbere yo kuzimatanganya ibimenyetso bya jenoside iba yarabanjwe gukorwa. Ikibi kurushaho, biba ari ugushishikariza abo bicanyi gukomeza jenoside. Ibi bikaba ari igikorwa nyirizina cyo gutegura jenoside cg se kuyikomeza.

  • Nyamara uko ibihe bigenda
    Bisimburana iteka muzunva
    Ibyabaye mu rwanda bisubiwe
    mo,bihabwe inyito nshya iha
    agaciro buri side.

Comments are closed.

en_USEnglish