Inzu ya mbere mu Rwanda yubakishijwe amatafari
Inzu za mbere zubakishije amatafari zubatswe n’abazungu. Abakozi babakoreye nabo bahise baboneraho kubigana barazubaka ariko bagakomeza kurara mu nzu basanganywe z’ibyatsi izubakishije amatafari bakazirazamo abana.
Mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi, inzu ya mbere yubakishije amatafari yahabaye yari iy’umuzungu w’umubiligi witwaga Demeya.
Ubu iyo nzu ni urusengero rw’itorero Presypiterienne mu Rwanda, Paruwasi ya Musambira. Uwo muzungu yubatse iyo nzu nyuma y’inzara ya ruzagayura (yabaye ahagana mu 1930), ubwo yakoreragamo akazi ko gusya imyumbati.
Muri icyo gihe ahandi hari inzu z’amatafari hari kuri misiyoni i Kabgayi ahabanje amatanura y’amatafari ahiye bita “Mpunyu” yazanywe n’abapadiri b’abazungu.
Ngo nyuma yaho gato niho abafundi bakoze i Kabgayi biganye iforomo abazungu bakoresha mu kubumba amatafari ya mpunyu, ariko bo bakora nini, iba ariyo babumbisha “Rukarakara”.
Batangiye kubaka inzu z’amatafari ya rukarakara ariko ntibaziraremo kuko bavugaga ko zikonja. Bahitagamo kurara mu nzu z’ibyatsi, iz’amatafari bakazirazamo abana bamaze kuba abasore.
Ifu Demaya yasyaga yayishyiraga abo uwo musaza yita “Abapiya” bishatse kuvuga abanyarwanda bari barajyanywe mu Ntara ya Katanga ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gucukura amabuye y’agaciro no gukorera Kawa.
Cyane ko ngo icyo gihe abanyarwanda bari bataramenya kurya imyumbati cyangwa ubugari kuko bayihinze ku gahato nyuma y’inzara ya Ruzagayura muri shiku (bahingiraga hamwe ari benshi).
Abo rero ngo nibo bagarutse bakigisha imiryango yabo kurya imyumbati.
Nyuma ya Demaya na misiyoni ya Kabgayi nibwo abandi batangiye kubaka inzu z’amatafari ahiye, ndetse babona ko ari nziza batangira kuzivanamo abana zikararamo abakuru.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM
0 Comment
ewana ruti keep it up kabisa. thats what rwandans especially young people need from you.
Ubwo se mission ya mbere yabanje i Save, abapadiri babaga munzu z’ibyatsi? jye nari nzi ko buriya inzu y’amatafari ahiye ya mbere yari i save
Ko umenya neza inzara ya Ruzagayura yabayeho hagati 1942-1944?
Kiriziya ya mbere yubatswe i Save yari yubatse mu byatsi byumvikane ko ubwo n’abapadiri babaga mu mazu y’ibyatsi muri icyo gihe.
Iyi nkuru hari ibigomba gukosorwa kuko ruzagayura yabayeho nyuma y’intambara y’isi 1940-1945.
Bikaba bigomba gukosorwa.
Uyu muhungu ntabwo yabajije neza keretse niba avuga muri Musambira….azabanze agane …save zaza nyundo rwaza mibirizi kabgayi…aho azahakura amakuru asobanutse…naho aho i Musambira sinzi icyo yashatse kuvuga…azagane i shangi bamuhe amakuru…cg kwa Rezida aho muri Kigali….
Comments are closed.