Digiqole ad

Uwashakaga kurindwa na Nyabingi yamuturaga ikimasa cy’umushishe!

Iyi nkuru tuyikesha Igitabo cyitwa “Ibitekerezo  bivugwa ku Byerekeye Nyabingi “cyanditswe na Musenyeri Michel Ntamakero. Muri icyo gitabo atangira abwira abasomyi be ukuntu Akarere ka Rukoma kari kameze mbere ndetse na nyuma y’Umwaduko w’Abazungu(p 4). Avugamo ukuntu Umwami Yuhi Mazimpaka(1700) yakundaga kurota inzozi zivuga ukuntu ako karere kari kuzatwarwa ndetse kakigarurirwa n’Abazungu bari guha abahatuye ibintu byo kubareshya hakubiyemo n’amashapule.

Uko bamwe bashushanya Nyabingi (Nyabyinshi, Nyabinghi...)
Uko bamwe bashushanya Nyabingi (Nyabyinshi, Nyabinghi…)

Aba kera bavuga ko aho hantu ari naho Yuhi II Gahima, Se wa Ndahiro Cyamatare yatuye.Inzozi za Mazimpaka zaje gusohora,nk’uko byanditswe muri icyo gitabo,guhera ubwo Abadage ndetse n’Ababiligi bagerereye mu Rwanda 1900-1962,bagakoresha amayeli yose kugira ngo bakwirakwize umuco wabo  wa Ruzungu na Gikirisitu mu Banyarwanda.

Umwami Yuhi Gahima yabyaye abana benshi ariko babiri aribo Ndahiro Cyamatare na Mushiki we Nyabunyana  nibo bakomeje kuba ibirangirire kubera ibikorwa byabo nk’uko bivugwa nuri icyo gitabo, bagize mu kwamamaza Nyabingi.

Gusa ariko hagati aho Cyamatare yari afite umubano mwiza na Ruhinda umwami w i Karagwe k’Abahinda muri Tanzania y’ubu.Uwo mubano waje gutuma Cyamatare ahitamo gutaha iwe i Rwanda nyuma y’igihe yari amaze ahunze mwene Se Juru bapfa ingoma ya cyami.

Amaze kugera i Rwanda yatangiye kwiga ukuntu azimika umuhungu we Ndoli.Mbere yari yaragiriwe inama na Ruhinda rw’i Karagwe ko yakohereza umukobwa we i Karagwe.Cyamatare abikojeje umukobwa we Nyabyinshi ( nyuma waje kwitwa Nyabingi)arabigarama(arabyanga).

Gusa avuga ko azabyemera ari uko ajyanye na Musaza we Murali ndetse n’umuja w’inkoramutima ya Nyina  witwaga Nyanka(Paji8).Bagenda baherekejwe n’umugaragu w’Umwami Cyamatare witwaga Kavuna (waturutseho wa mugani ngo ‘Yarushye uwa Kavuna).

Bagezeyo Kavuna abwira Ruhinda Se w’Abahinda b’i Karagwe ko Cyamatare amushyingiye umukobwa we Nyabyinshi amushimira ibyiza n’ukuntu yamucumbikiye mu gihe yarabikeneye.

Ruhinda yishimira icyo kimenyetso gishya cy’ubushuti Cyamatare amweretse.Ruhinda agize ngo nijoro aregera Nyabyinshi undi amutera utwatsi,bukeye Nyabyinshi abonye bikomeye ahungira kwa Nyabunyana ,Umukazana w’Umwami.

Ingoma ya  Ruganzu nayo bivugwa ko yahuye n’ibibazo kuko ngo mwene Se witwaga Rwaka yamunyaze ingoma  bityo  Ruganzu ahungana ingoma ngabe, Karinga ,aherekejwe n’abagaragu be b’inkoramutima ari bo Mutimurwanyagahinda,Nyantabana n’umutwa  ( nk’uko bitwaga icyo gihe)Rutagishwa n’imbwa ye Ntwarubugabo,ahungira i Karagwe.

Bivugwa ko kubera guhungana iyo ngoma y’ingabe byateje u Rwanda ibyago byinshi ku buryo imvura yabuze,imigezi igakama ndetse n’abagore ntibabyare.Kavuna rero aza koherezwa na Rwaka ngo yinginge Ndoli atahe ariko Ndoli  abanza  gusaba ko yahabwa icumu rye na Kalinga .

Amaze kubibona ashimira Umwami w’i Karagwe  agaruka i Rwanda.Mbere y’uko agenda Mushiki we Nyabyinshi amurahiza iyi ndahiro:

 

Ati: Uri musaza wanjye none usubiye i Rwanda kwima ingoma ,none ndagusaba Ndorwa ho itetero ry’Abakobwa.Kandi undahirire ko wowe n’abandi bami b’u Rwanda mutazigera mutera Ndorwa guhera ubu! (Paji 11).Ndoli ati “Mba ndoga Kalinga sinzigera ntera i Ndorwa ndetse n’Abami bazansimbura nta n’umwe uzayitera”

Nyabyinshi amaze kumva ko isezerano ryemejwe  afata umuja we Nyiramukiga batahana n’Umwami.Mu gihe umwami agihaguruka ngo atahe arabukwa Kavuna.

Yibutse ko Kavuna yumvise ibyo yaganiriye na Mushiki we kubera amatsiko n’ikinyabupfura gike ,uburakari buramurenga  bituma avuma Kavuna ,Kavuna ahera hanze y’u Rwanda ,agwa ishyanga kandi yari yararushye ahungisha ndetse agarura umwana w’Umwami,aba arushye nyine uwa Kavuna,nk’uko umugani ubivuga.

Mu gihe bageraga i Kagarama ,Ruganzu yatandukanye na Mushiki we.Mushiki we asigara i Kagarama mu Ndorwa .Amaze gutura aratunganirwa ,aba igihangange ategura imihango yo kusengwa no kubahwa bihambaye.

Amaze kumenyekana yubakisha amazu,agabira abatware ,aba Ikirangirire abantu batangira kumugana abandi ndetse baranamusenga.Aho i Kagarama niho yamenyeye gutunganya imihango ye twagereranya n’iy’idini ry’iki gihe.

Kubera ko yayobotswe n’abantu b’ibitsina byombi,yubakishije Amacumi abiri ebyiri,rimwe ry’Abahungu n’irindi ry’Abakobwa kandi buri rimwe  rikagira amategeko yihariye kandi asobanutse arigenga ku buryo utarayakurikizaga yacibwaga nk’uko cya gitabo kibivuga kuri Paji ya 15.

Kubera uko kubana bameze nka basaza na bashiki, ntabwo umuhungu yashoboraga kurongora umukobwa ‘bavukana’ aho kwa Nyabingi.Ahubwo Nyabingi niwe wagombaga kugenera umuhungu witwaye neza umukobwa ashaka.

Umuhungu yagombaga gukurikiza umuco wo kwa  Nyabingi atitaye ku ku kuntu ababyeyi be n’umuryango we  babibona.Umwanditsi witwa Kalibwami Yusiyini avuga ko iyo mihango yo kwizihiza Nyabingi yakozwe cyane cyane  mu gace k’Amajyaruguru y’u Rwanda ndetse n’Amajyaruruguru agana i Burengerazuba(ariko bitandukanye n’iby’ubu).Icyo gitabo cyitwa Le Catholicisme et La Societé Rwandaise,1900-1963,paji 102).

Mu mihango yaherekezaga kwizihiza Nyabingi harimo byinshi  nko  kwica no gutamba ihene y’impfizi y’umushishe,kumuha inzoga y’ubuki…

Uwashakaga kurindwa na Nyabingi,yamuturaga ikimasa cy’umushishe, byose bigakorwa hifashishijwe ibikoresho by’ubugeni bya Kinyarwanda bya Kera nk’uko bigaragara mu gitabo cya Padiri Silivesitiri Ndekezi cyitwa  Les Métiers Traditionels du Rwanda.

Uwashaka kumenya ibindi byinshi ku beyerekeranye na Nyabyinshi ariwe waje kwitwa Nyabingi nyuma ,ashobora gusoma igitabo cya Musenenyeri Aloyizi Bigirumwami kitwa Imigenzo,Imihango n’Imiziririzo y’Abanyarwanda ba Kera kiri mu Kinyarwanda,ushobora kugisanga muri Rwanda Library Services,Librairie  Caritas,NUR Library ,KIE Library n’ahandi.

Ibitekerezo ku bantu nk’aba biba bikungahaye ku makuru y’ibyabaye kera.Umusomyi ashobora gutekereza ko ibi ari amakabya nkuru.Birashoboka!Ariko amateka uku ni kumwe yandikwa.Mu bikabyo burya  Abanyamateka babonamo ukuri!

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • nizeyimana jean pierre urakoze kubera iyo nkuru ni byiza kwibutsa abanyu amateka kuko umuntu utazi iyo ava ntamenya iyo ajya God bless you

  • Nuko nuko mubyeyi wacu nyabingi

    • wanyu wowe nande? vuguti mubyeyi wange! apu abapagani baragwira! washimiye Yesu Christo we wagupfiriye aho gushimira nyabingi

  • nibyo rwose kumenya amateka yurwatubyaye

  • Nanjye nkirimuto aya mateka narayemeraga aroko iyi phpto n’ibiyivugwaho bitumye numva ko nibeshyaga.ngaho nimukomeze na nyabingi zanyu

  • muzatubwire by’ukuri koko niba iyi foto ariko nyabingi yari ateye kuko iteye ubwoba!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish