Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege yabwiye abitabiriye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku masezerano y’i Geneva ajyanye no kurengera abasivili n’abasirikare bakomerekeye ku rugamba, ko bibabaje kuba ibihugu byayasinye byaranze nkana gutabara Abatutsi bicwaga muri Jenoside kandi ari byo amasezerano yabasabaga. Iki kiganiro cyari kitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo nk’u Buholandi, Kenya, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u […]Irambuye
Ahagana saa tanu z’ijoro kuri uyu wa gatatu mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Muhira imodoka GR 952 ya gereza ya Rubavu yagonganye n’ikamyo plaque RAB 404 O abantu batatu bahasiga ubuzima barimo n’umuyobozi wungirije wa gereza ya Rubavu. Birakekwa ko iyi mpanuka yaba yatewe n’umuvuduko, abitabye Imana ni abari muri iyi modoka ya […]Irambuye
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatangaje ubugororangingo mu mpinduka z’abagize Guverinoma n’abayobozi bakuru mu nzego nkuru z’igihugu, Guverineri MUNYANTWARI Alphonse akurwa mu Ntara y’Amajyepfo ajyanwa mu Ntara y’Iburengerazuba. Ashingiye ku cyemezo cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyo kuwa 04 Ukwakira 2016, cyashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasohoye itangazo amenyesha Abanyarwanda ubugororangingo […]Irambuye
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wagenewe imiturire ku Isi (World Habitat Day) kuri uyu wa gatatu tariki 5/10/201 ikigo cy’igihugu cy’imiturire (Rwanda Housing Authority ) cyatangaje ko mu mwaka wa 2020 u Rwanda ruzaba rufite 70% y’abaturage batuye neza abandi 70% bafite amashanyarazi. Umunsi mpuzamahanga wagenewe imiturire wizihizwa buri ku wa mbere w’icyumweru cya mbere Ukwakira, […]Irambuye
*Amenshi muri izi miliyari 21 amaze imyaka ine, miliyari 4 muri yo zimaze imyaka 10, *Komiseri mukuru muri RRA yemereye abadepite ko mu gutanga ibi bihano, bihanukiriye *Andi makosa: Hon Clotilde ngo ikibazo kibaye ubushobozi bucye na ruswa, ni kuri RRA yose. Imbere ya Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amatekegeko (PAC), […]Irambuye
Iyi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye inka 33 zo kubagwa, yavaga mu karere ka Nyamagabe yerekeza i Rusizi nibwo yaje kurenga umuhanda igeze mu murenge wa Giheke nyuma yo kubura icyerekezo, iribirandura, irangirika bikomeye n’inka nyinshi zirapfa. Ababonye iyi mpanuka, bavuga ko yabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro. Batangarije Umuseke […]Irambuye
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho abayobozi batandukanye barimo Minisitiri mushya w’ubuzima Dr. Diane Gashumba wasimbuye Dr. Binagwaho wari umaze iminsi akuwe muri iyi Minisiteri, Dr. RUGWABIZA Valentine agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri UN asimbura Amb. Eugène-Richard Gasana wahagaritswe akanahamagarwa n’u Rwanda mu minsi yashize. Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, riravuga […]Irambuye
*Ngo uregwa yabateye Grenade ku gasozi ka Kabuye, benshi barapfa, we arakomereka, *Yababajwe n’uko uregwa yamubajije ngo ‘yabateye Grenade ahagaze he’… Mu rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 04 Ukwakira, Umutangabuhamya warokotse ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye ku Gasozi ka Kabuye, yavuze ko atatanga ubuhamya arebana imbona nkubone n’uregwa […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, mu Rwanda hatangiye inama y’iminsi itatu ihuje abashoramari muri Hoteli zikomeye ku Isi no muri Afurika “Africa Hotel Investment Forum (AHIF). RDB yatangaje ko bafite imishinga 25 mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo bashaka kumurikira aba bashoramari. Belise Kariza, Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), yabwiye itangazamakuru ko inama nk’iyi […]Irambuye
*KBS ivuga ko hari imihanda yahuriyemo n’andi masosiyete akoresha imodoka nto bituma inini zayo zihagarara, *Ngarambe uyobora KBS avuga ko imodoka zikora zitazishyura ideni ry’imodoka zose zaguzwe, *RURA yo ihakana ko nta muhanda wambuwe KBS, ko ahubwo izo modoka zidakora zakongerwa mu muhanda kugira imonota itanu mu cyapa yubahirizwe. Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’impande zombi, […]Irambuye