Rusizi: Impanuka ikomeye yateje ibihombo bikomeye abacuruza inka
Iyi mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye inka 33 zo kubagwa, yavaga mu karere ka Nyamagabe yerekeza i Rusizi nibwo yaje kurenga umuhanda igeze mu murenge wa Giheke nyuma yo kubura icyerekezo, iribirandura, irangirika bikomeye n’inka nyinshi zirapfa.
Ababonye iyi mpanuka, bavuga ko yabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro. Batangarije Umuseke ko bari bavuye muri Nyamagabe iyi modoka nta kibazo ifite ariko ngo batunguwe no kumva yibiranduye.
Nkurunziza Emmanuel wari muri iyi Fuso, bigoye kumenya nomero ya plaque, bitewe n’uko yangiritse nyuma y’impanuka, yabwiye Umuseke ko ahombye bikomeye.
Ati: “Igihombo duhuye na cyo ntikivugwa. Leta idutabare, reba inka imwe yari ifite agaciro k’ibihumbi birenga 300 bara ukube n’inka 33. Ubu se turabaho gute twari tuzijyanye muri Congo hari n’izari zitarishyurwa. Ni agahinda katavugwa.”
Umwe mu Banyekongo bari bafite inka muri iyi modoka, yabwiye Umuseke ko iki gihombo ari ubwa mbere akigize, akavuga ko byabaye urwazindutse ko Imana ari yo yo kubatabara.
Iyi mpanuka yangije bikomeye iyi modoka, ariko nta muntu wapfuye, gusa umwe mu bari bayirimo yakomeretse bikabije.
Inka 26 zahise zipfa ako kanya, izindi zo zapfuye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatatu gusa ngo nta cyizere cy’uko iyi modoka izongera kujya mu muhanda. Nibura muri rusange, ibihombo ngo barabibarira muri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
3 Comments
Imana ishimwe kuba ntawubiguyemo…Ariko rero nta fuso yakagombye kurenza inka igenewe kwikorera.Bishobora gukurura impanuka nk izi zatwara ubuzima bw abantu n amatungo.
So sad! inka nazo ni ibiremwa pe! n’ubwo nta muntu wapfuye aliko birababaje. abatwara inka leta ikwiye kubakurikirana kuko ntibyumvakana ukuntu watwara inka 33 mu mudoka imwe kabisa, zigenda nabi bibabaje pe! ni uko nta miryango irengera amatungo, naho ubundi ni amahano bakora pe! MINAGRI cg SE MINICOM bakwiye kubyigaho. niba tuvuga ngo inka ni symbol y’u Rwanda ntiyakagombye gutwara nabi aka kageni.
ikindi kuvuga ngo leta nibafashe! ni gute watwara imali ingana gutyo udafite ubwishingizi, niba nta bwishingizi wagiraga bwa business yawe, urareba imirari da! komera,
mbega inka zapfuye nabi weeeee!!!,erega nazo n’ibiremwa zirababara! nukuri bajye bazitwara neza nubwo ziba zijyiye kubagwa nukuri!!!
Comments are closed.