Mbarushimana: Uwarokotse ngo ntiyamushinja barebana kuko ‘ashobora guhungabana’
*Ngo uregwa yabateye Grenade ku gasozi ka Kabuye, benshi barapfa, we arakomereka,
*Yababajwe n’uko uregwa yamubajije ngo ‘yabateye Grenade ahagaze he’…
Mu rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel ukekwaho ibyaha bya Jenoside, kuri uyu wa 04 Ukwakira, Umutangabuhamya warokotse ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye ku Gasozi ka Kabuye, yavuze ko atatanga ubuhamya arebana imbona nkubone n’uregwa kuko byashoboraga kumutera ihungabana ‘kubera ibibi yamukoreye’. Avuga ko ari mu babateye Grenade i Kabuye.
Uyu mutangabuhamya wasabye ko yatanga ubuhamya arindiwe umutekano, yabanje kubazwa icyatumye abyifuza, avuga ko akeka ko amenyekanye abo mu muryango wa Mbarushimana bazamugirira nabi.
Uyu mutangabuhamya wavugaga ko izi mpungenge ze zishingiye no kuba ari ikinege, yavuze ko azi abantu benshi bagiriwe nabi kubera gushinja Mbarushimana.
Mbarushimana wari uhawe umwanya ngo abaze uyu mutangabuhamya igituma atamushinja bicaranye mu cyumba kimwe (Umutangabuhamya urindiwe umutekano aba ari mu kumba kihariye ariko arebana n’uregwa mu idirishya), yavuze ko izi mpamvu zidafatika.
Uyu mutangabuhamya yahise abwira Urukiko ko afite ubwoba bwo kwegera Mbarushimana. Ati “ Nshobora kuba mpagaze hariya turebana nabyo byantera ihungabana kubera ibibi yankoreye.”
Uyu mutangabuhamya wari umaze kwemererwa gutanga ubuhamya arindiwe umutekano, yavuze ko Habyarimana Juvenal wari Perizida w’u Rwanda akimara gupfa, Mbarushimana ari mu bashishikarizaga abandi kurimbura Abatutsi.
Agaragaza uruhare rw’uregwa, uyu mutangabuhamya yavuze ko ku italiki ya 23 Mata, yabonye Mbarushimana ku gasozi ka Kabuye ari gutera za ‘Grenades’ mu mpunzi z’Abatutsi bari bahahungiye.
Uyu mutangabuhamya na we wari wahungiye kuri aka gasozi, yagize ati “ Jye nahise nikubita hasi nkomereka ku kirenge, abandi barapfa.”
Avuga ko uwitwa Rwakimwanga n’uregwa (Mbarushimana) ari bo bari barangaje imbere abari baje kwica abari bahungiye aha.
Uyu mutangabuhamya avuga ko Mbarushimana yari afite n’inkota. Ati “ Ni we (Mbarushimana) waje ari imbere, baza bakubita ibyuma abo twari kumwe n’abana banjye bose barapfa.”
Avuga ko muri aba bantu, hari harimo na muramu wa Mbarushimana (murumuna w’umugore we/w’Umututsikazi) wahise akomereka akaguru mu buryo bukabije.
Mbarushimana wagarutse kuri iki gikorwa yashinjwaga n’uyu mutangabuhamya, yamusabye guha Urukiko ishusho y’uko yabakoreye ubu bwicanyi amushinja. Mbarushimana ati “ Mbarushimana (yivuga) agutera grenade yari ahagaze he.”
Umutangabuhmaya n’ubundi wakunze kuvuga wumva afite ikiniga, yahise agira ati “ Erega ntabwo ari jye njyenyine, ni uko njye rwanyanze ariko twari benshi.”
Uyu mutangabuhamya wahise yumvikana nk’uhindutse mu mvugo, yavuze ko ari guterwa agahinda n’ibi bibazo byasaga nk’ibimusubiza mu bihe by’inzitane yaciyemo, gusa umucamanza amubwira ko agomba kwihangana agafasha Urukiko kumenya ukuri.
Yahise agira ati “ N’aho abantu turihangana, birababaza kumva umuntu akubaza ngo nari mpagaze he mbatera grenade.”
Uyu mutangabuhamya wari utuye muri Segiteri imwe n’uregwa (Mbarushimana), avuga ko Mbarushimana ari we watangaga gahunda y’aho bajya kwica. Ati “ Yabaga yambaye ifirimbi ahamagarira abandi kwitabira amanama.”
Avuga ko Mbarushimana yajyaga aremesha inama iwe, ngo bamara guhuza umugambi bakaza k’uwitwa Sikubwayo Izayasi wari konsiye, bakaza bahahurira n’abandi baturutse k’uwitwa Celestin kugira ngo banoze umugambi w’ubwicanyi.
Uyu mutangabuhamya avuga kandi ko Mbarushimana yashingishije Bariyeri y’I Gahondo yashyizweho kugira ngo Abatutsi b’i Kabuye bakumirwe hatagira uhungira mu gihugu cy’u Burundi.
Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa Gatatu, hakomeza kumvwa Abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
3 Comments
Iyo ni interahamwe ruharwa yamaze abantu.Ivogonyo agira muri iki gihe, namwe nimwibaze uko yari ameze ku ngoma ye na NDAYAMBAJE Elie? Nanjye nsigaye numva ntajyayo kuko hari igihe nazamucekera urushyi mu rukiko ikiba kikaba kuko agasuzuguro agira gatera ishozi. Ubundi yari akwiye urwa Karamira none niyitetere!!! Ubugome yagiraga ubundi ntiyagombaga no kurongora!
Cisha macye muvandi ibyiyisi biteye ukwabyo Komera kdi wihangane ushake icyagutunga nabawe imana yaguhaye nabo yarokoye,naho ibyaha bifite uko bimeze ntukiteranyirize ubusa, amahoro kdi ukomere ube umugabo
Munyumvire ibyaha iwacu,Ngo utanga ubyhamya yavuzeko kumubaza aho yarahagaze byateye kwibuka ibyo yanyuzemo,none yagiye murukiko aziko avuga ibyo ashaka byosebikemerwa nkuko yabivuze? Ntanabazwe ibyo avugako Ari ibintoma
Comments are closed.