Muri PAC, RRA yisobanuye ko Miliyari 21 Frw yananiwe kwishyuza amenshi ari ibihano
*Amenshi muri izi miliyari 21 amaze imyaka ine, miliyari 4 muri yo zimaze imyaka 10,
*Komiseri mukuru muri RRA yemereye abadepite ko mu gutanga ibi bihano, bihanukiriye
*Andi makosa: Hon Clotilde ngo ikibazo kibaye ubushobozi bucye na ruswa, ni kuri RRA yose.
Imbere ya Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amatekegeko (PAC), kuri uyu wa 05 Ukwakira, Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA) cyavuze ko amafaranga menshi muri miliyari 21 Frw kimaze imyaka ine cyarananiwe kwishyuza ari amande y’ibihano byahawe abacuruzi batandukanye. Kikavuga ko ibi bihano cyabitanze kihanukiriye bigatuma abantu banga kwishyura.
Iki kigo cyari cyatumijwe ngo kisobanure ku makosa cyagaraweho muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, cyagaragarijwe ko gifitiwe ibirarane by’amafaranga asaga miliyari 21 Frw cyananiwe kwishyuza mu myaka irenga ine.
Umuyobozi wungirije wa PAC, Depite Karenzi Theoneste wavugaga ko igice cy’ubugenuzi mu mikorere (performance Audit) ya RRA kirimo ibibazo biremereye, yavuze ko muri aya mafaranga harimo asaga miliyoni 4 zimaze imyaka 10.
Komiseri Mukuru muri iki kigo, Richard Tusabe yemereye Abadepite bagize iyi Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta ko habayeho uburangare mu kwishyuza aya mafaranga.
Yavuze ko amafaranga menshi muri ibi birarane atari imisoro, ahubwo ko ari ‘amande’ ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro cyagiye gica abasoreshwa. Ati « Muri ibi birarane tuvuga, usanga 50% ari ibihano. »
Richard Tusabe wahise yerura igituma abaciwe aya ‘Amande’ binangira kuyatanga, yahise yemerera Abadepite ko ikigo ayoboye ari cyo cyagize uruhare mu gutuma aya mafaranga atishyurwa kuko kiba cyarihanukiriye mu kugena ibi bi bihano, kigaca ‘amande’ menshi.
Ati “ Hari ukuntu dushobora kuba twarakabije ku bihano, bikaremera, icyo umucuruzi akora rero iyo umuciye umusoro, ibihano bikaza ari 60% cyangwa 70% ahindura ya Kampani yamaze kugira ikirarane agafungura indi…”
Komiseri Mukuru wa RRA yakomeje agaragariza Abadepite bagize PAC amayeri akoreshwa n’Abacuruzi kugira ngo bahunge aka kayabo baba baciwe bigirijweho nkana.
Ati “…Ugasigara ushaka wa muntu witwa Richard wacuruzaga Nyabugogo, wahagera ugasanga ni Richard urimo ariko hariho irindi zina kuri business kubera cya kirarane kiremereye.”
Uyu muyobozi wa ‘Rwanda Revenue Authority ‘ avuga ko itegeko ry’imisoro na ryo riri mu bituma aya mafaranga atagaruzwa kuko rigena ko umuntu waciwe ‘Amande’ abanza kuyishyura mbere yo kwishyura umusoro usanzwe.
Ati “ Ugasanga umuntu ugiye kwishyura Miliyoni 100, umuciye hafi miliyoni 600, ibirarane bikagenda bizamuka, kampani yo umuntu yarayikujugunyiye asigaye yitwa undi, wajya no kumushaka, kumubona biragoranye.”
Akomeza avuga ko ibi bihano bigiye kujya bitangwa mu byiciro bitewe n’ubukererwe umusoresha yagize kugira ngo uwaciwe ‘amande’ abashe kuyabona kandi business ye ntihungabane ndetse na we akomeze akore ntacyo yikanga.
Andi makosa: Hon Clotilde ngo niba ari ubushobozi bucye na ruswa, ni ku bakozi bose ba RRA
Ku yandi makosa yagagaye mu kigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahooro, harimo gutsindwa imanza nyinshi kiba cyarezwemo, ndetse n’imisoro n’ibihano bihanitse bicibwa bamwe mu basoreshwa.
Abayobozi bakuru muri iki kigo, bisobanuye bavuga ko amakosa menshi aba ashingiye ku bushobozi n’ubumenyi bucye bya bamwe mu bakozi ba RRA.
Depite Mukakarangwa Clotilde yabwiye aba bayobozi bakuru ba RRA ko ubushobozi bucye bwa bamwe mu bakozi budakwiye kuba urwitwazo kuko kugira ngo ibi byagaragaye nk’ikosa bibe biba byanyuze kuri benshi.
Hon Mukakarangwa wagarukaga ku musoresha wo hasi ugerekwaho aya makosa, yagize ati “ Twibuke ko iyo agarutse akora raporo hari team leader (umuyobozi w’itsinda), hari proof reader (usubiramo ibyanditse muri raporo) hari na komiseri mukuru wo hejuru ubishinzwe…”
Depite Mukakarangwa avuga ko kugira ngo ibyazanywe n’uyu mukozi wagiye gukora igenzura byemezwe, aba bose baba bacishijemo amaso bityo ko ikosa ritashyirwa ku mutwe wa wa mukozi.
Ati “ …Ubwo ni ukuvuga ngo ni ubushobozi n’ubumenyi bucye by’abakora muri RRA bose, barimo n’abayobozi kuko na bo baba bafite ubumenyi mu igenzura, ntiwajya gusinya ikintu ubona ngo hariho miliyoni 500 wa mukozi wakoze igenzura atabigusobanuriye.”
Uyu mudepite avuga ko mu gihe haba habayemo kurya ruswa, umuntu atabyegeka kuri wa wundi wagiye gukora igenzura gusa ahubwo ko ashobora kuyifata ariko akayisangira n’abamukuriye kugira ngo ibyo yazanye byemezwe.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
Honorable Nkusi ibyo mwiberamo ni ikinamico. Kuki abanyereza badakurikirannywa n’inkiko?
Na Hon.Nkusi Yuvenali arabizi neza ko ibi akora ari nko gushyira mu murima w’umuceri Kadahumeka(épouventail)! Iyo inyoni zimaze kubimenya ziyica amazi zikajya no kuyihagararaho zikaba zanayitumaho!
Icyo cyo cyarigaragaje!
Comments are closed.