Digiqole ad

AHIF: U Rwanda rufite imishinga 25 muri Hoteli n’ubukerarugendo rugiye kumurikira abashoramari

 AHIF: U Rwanda rufite imishinga 25 muri Hoteli n’ubukerarugendo rugiye kumurikira abashoramari

Kuri uyu wa kabiri, mu Rwanda hatangiye inama y’iminsi itatu ihuje abashoramari muri Hoteli zikomeye ku Isi no muri Afurika “Africa Hotel Investment Forum (AHIF). RDB yatangaje ko bafite imishinga 25 mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo bashaka kumurikira aba bashoramari.

Belise Kariza mu kiganiro n'abanyamakuru cyatangije iyi nama mpuzamahanga.
Belise Kariza mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangije iyi nama mpuzamahanga.

Belise Kariza, Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), yabwiye itangazamakuru ko inama nk’iyi ifitiye akamaro u Rwanda by’umwihariko, kuko uretse kwinjiriza igihugu amadevize, ruzanaboneraho umwanya wo kumurika imishinga 25 rufite mu mahoteli n’ubukerarugendo.

Kariza yavuze ko muri iyi mishinga, harimo itandatu (6) yo mu mushinga mugari wa ‘Kivu Belt’ ukora ku turere twa Karongi, Rubavu na Rusizi dukora ku kiyaga cya Kivu. Uyu ugamije guhindura igice cyegereye inkombe z’ikiyaga cya Kivu ahantu ho gutemberera, hashobora kwakira abakerarugendo benshi.

Ati “Dufite master plan yitwa Kivu Belt irimo imishinga umunani, muri iyo mishinga itandatu turaza kuyigeza kuri bano bashoramari bitabiriye iyi nama kandi twizeye ko bazayikunda.”

N’ubwo u Rwanda rugikangurira abashoramari gushora imari yabo mu mahoteli, usanga hari Hoteli nyinhsi by’umwihariko izo mu Ntara zivuga ko zitabona inyungu neza.

RDB ivuga ko n’ubwo ibyo bibazo bihari kuri Hoteli zimwe na zimwe, muri rusange urwego rw’amahoteli mu Rwanda ngo rurunguka, kandi ngo  bakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo batagwa mu gihombo.

Imwe mu mpamvu ivugwa ko ituma hoteli zimwe na zimwe zitunguka, ni ukuba ahanini zishingira ku nama n’amasoko ya Leta, kuko Abanyarwanda batazigana cyane kubera ko zihenze.

Belise Kariza avuga ko iyi ariyo mpamvu RDB yatangije ubukangurambaga bwa ‘Tembera u Rwanda’, bugamije gukangurira Abanyarwanda gusura ibice nyaburanga binyuranye by’u Rwanda kugira ngo bamenye igihugu cyabo n’ibyiza byarwo.

Ati “Buriya iyo utembereye ureba ibyiza biri mu gace runaka, ariko ukaruhukira muri Hoteli. Urumva ko tudakanguriye Abanyarwanda gutembera, n’ayo mahoteli ntabwo bazashobora kuyajyamo.”

Ku kirebana n’ibiciro bihanitse by’amahoteli cyo, ngo RDB yatangiye kuganira n’abikorera bafite za hoteli kugira ngo hagire igikorwa.

Kariza ati “Abanyamahoteli bakwiye kumva ko kugira ngo dukangurira Abanyarwanda gutembera u Rwanda bigomba kujya n’icyo kintu cyo kugabanya ibiciro by’amahoteli.”

Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zinjiriza u Rwanda amadevize menshi. RDB ivuga ko mu mwaka ushize wa 2014, ubukerarugendo bw’u Rwanda bwakiriye abantu begera kuri miliyoni 1.2, bwinjiza miliyoni 342 z’Amadolari ya Amerika, ruzamukaho 10% ugereranyije n’umwaka wa 2014.

Mu gihe mu mwaka wa 2014, uruhare rw’ubukerarugendo mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP) rwari 9.1% mu buryo buziguye, na 3.6% mu buryo butaziguye.

Kugera mu mwaka wa 2014 kandi, Urwego rw’ubukerarugendo muri rusange ngo rwakoragamo abantu barenga ibihumbi 89.

dsc_2176 dsc_2194 dsc_2207 dsc_2209 dsc_2211 dsc_2218 dsc_2220 dsc_2223 dsc_2227 dsc_2234

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ikibazo kiba mu mahotels ni uko usanga amwe namwe recrutement ikorwa na ba business owners kandi akenshi batari professionals bigatuma service iba mbi kuko bageba bagendeye ku maranga mutima(icyenewabo),ikindi ni uko kugezaubu abakozi bo muri iyi domaine badafatwa nk’abandi bakozi basanzwe ingero ni nyinshi.

    • Ibyo uvuze rwose ndemeranya nawe 100%
      surtout abakozi birukanywa byamaherere!

  • Mwabanje mugafasha abo mwabwiye mbere gushora mumahotel bakaba barahombye . Harya ni amahotel angahe yari kw isoko n angahe yafunze imiryamgo ? Se ni abanyarwanda bangahe bajya muri vacance n imiryango yabo bakinezeza mumahotel cyereka wenda gusura kwa nyogokuru cg kwa shangazi

  • Aya ma hotels amaze kuba menshi, amwe nta ba clients agira…ibyo Belyse avuga byo gushishikariza abanyarda kuziruhukiramo biracyagoranye cyane kubera amikoro. Ahubwo mwashishikarize abashorsmari gushira mu nga zikora inyenda ko caguwa yavuyeyo…cyandwa izindi nganda zikora ibintu bitandukanye abanyarda bakabona akazi?

Comments are closed.

en_USEnglish