Digiqole ad

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho n’Abayobozi b’Intara

 Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho n’Abayobozi b’Intara

Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho abayobozi batandukanye barimo Minisitiri mushya w’ubuzima Dr. Diane Gashumba wasimbuye Dr. Binagwaho wari umaze iminsi akuwe muri iyi Minisiteri, Dr. RUGWABIZA Valentine agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri UN asimbura Amb. Eugène-Richard Gasana wahagaritswe akanahamagarwa n’u Rwanda mu minsi yashize.

Dr. Diane Gashumba Minisitiri w'Ubuzima
Dr. Diane Gashumba Minisitiri w’Ubuzima

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, riravuga ko ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma.

Muri bo uwari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Diane Gashumba yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, asimburwa na Nyirasafari Esperance.

Mu zindi Minisiteri, abaziyoboraga ni bo bagumyeho, ndetse na Minisitiri w’Intebe yakomeje kuba Anastase Murekezi.

Cyakora muri iri tangazo ntihagaragaramo Minisiteri y’Umutekano, yari isanzwe iyoborwa na Fazil Harerimana, na we ntari mu bagize Guverinoma.

Dr Valentine Rugwabiza, wari Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (MINEAC), yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri UN asimbuye Amb. Eugène-Richard Gasana wahagaritswe akanahamagarwa n’u Rwanda tariki ya 10 Kanama 2016.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yabaye Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba niyo izaba ishinzwe ibyo Amb. Rugwabiza Valentine yakoraga.

Perezida Paul Kagame kandi yanashyizeho ba Guverineri, uw’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Claude wasimbuye Bosenibamwe Aimé, Intara y’Uburengerazuba yahawe Mureshyankwano Marie Rose yasimbuye Cartas Mukandasira naho Intara y’Uburasirazuba yahawe Kazayire Judith wari umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aho yasimbuye Uwamariya Odette.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Alphonse Munyatwali yagumye ari Guverineri.

Evode Uwizeyimana yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga  n’andi mategeko.

Nsengiyumva Fulgence yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi.

Uwamariya Odette wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Safari Innocent agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango w’Ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba.

Bakuramutsa Feza yagizwe Umujyanama ku rwego rwa Minisitiri (Minister Counselor) muri Ambasade y’u Rwanda i New York.

Mu zindi nzego:

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa byo mu muhora wa Ruguru:Hategeka Emmanuel

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubuhinzi n’Ubworozi: Dr Cyubahiro Bagabe Marc

Umuyobozi w’ikigo cy’ingoro ndangamurage z’u Rwanda:Masozera Robert

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ubucuruzi, Inganda n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ushinzwe inganda, ibigo bito n’ibiciriritse Karenzi Annet.

 

Amb. Valentine Rugwabiza wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri UN
Amb. Valentine Rugwabiza wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri UN

UM– USEKE.RW

31 Comments

  • H.E.P.K,abazi mpanvu,udakora neza,avaho akagyaho abandi babishoboye…

    • Fazil na MININTER…..???

      • BRAVO DIANNE! ARIKO NGO KUGIRANGO GRIEZMAN ASIMBURE ZIDANE WATWARAGA IGIKOMBE CYOSE AHUYE NA CYO NTABWO BIZOROHA (Nubwo yavuye mu kibuga nyuma y’ikarita y’umutuku)

      • Fazili bari baratinze kumukuraho kubera ukuntu bangije umuryango w abaislam murwanda bamwe bagambanira abandi babita aba teroriste

    • ITANGAZAMAKURU RYACU BITE? UBU KOKO NTA MAFOTO Y’ABAMINISTRE BASHYA NGO TUBAMENYE????

  • Fazil na Mininter barajyanye bahu? N’ubundi iriya Minisiteri ntacyo yari isigaye ikora kuva bayikuramo RCS n’amwe mu mashami ya Polisi!

  • Ese umugabo Bita Musa Fazil yagiye he ko ntamubona ku rutonde rwaba minisitiri? Nubwo minisiteri ye yavuyeho ndumva bari kumuha undi mwanya kuko yerekanyeko ari intore yuzuye ubwo yasabiraga H.E gukomeza kuyobora ubuziraherezo, aho hari mu 2010. Bravo kuri Uwizeyimana Evode ku mwanya yahawe wo kureba itegekonshinga nandi mategeko kuko yagaragaje kuba umudozi mwiza kuko yatudodeye itegeko nshinga ritambutse ayandi, akamenya no gusobanura ibidafite ibisobanuro. Naho madamu diane kumugira umusimbura wa Binagwaho byo simbyemera cyane nubwo atari njye wamushyizeho. Diane mbona adafite ubushobozi bwo kuba yavana minisante mu gasitwe Binagwaho yayiyishyizemo, cyokora gusa azashobora gukomeza agakino k’abavoma amariba ya peterori ndetse naza fi nini biba muri swimming pool yiyo minisiteri kuko introduction yarayibonye. Abaganga nabandi bakora muby’ubuvuzi bakomeze bihangane nubwo mu minsi ishize bari bababeshyeko hari ikigiye kwiyongera ku gashahara kabo none bakaba barahejeje amaso mu kirere, Diane azajya abatera ka smile n’utugambo twiza ubundi batuze nubwo mu nda byaba bicika. Minister Papias nawe wapi wapi nta buyobozi bwe ubutaha bazashake undi pe. Midmar nayo sarafina yarananiwe bazashake undi maze we bamwohereze mu nteko.

    • @ Rugina

      Biragaragara ko utazi RPF niba uri mu batekereza ko Evode uwo ariwe “wadoze” Itegeko Nshinga uri kuvuga! Yego azi kuvuga no gusobanura (burya nta kintu kidasobanuka kibaho!) ariko biriya biri mu rwego rurenze Evode. Abantu ntibakamwemere cyane ngo bamutwerere n’ibyakozwe n’abandi!

      • Ishyari ngo mutahe

      • Iryo ni ishyari rwose, iyo ubasha gusobanura ibintu burya uba ubizi naho ubundi iyo udasobanura uba warakoze Copy pase my dear Evode arabizi nubwo yabeshya abeshya ibyo azi tuge twemera ko umuntu azi ibintu

  • Biranshimishije ko ubutegetsi bw’i Kigali bwumvise inama zimaze iminsi zitangwa n’umuhanga muby’ubuhunzi uba mu buhungiro witwa Dr. Karoli Ndereyehe (aba mu bu Holandi). Yakoze imirimo myinshi mu Rwanda mbere ya 1994 ndetse genocide yakorewe Abatutsi yabaye iyi nzobere mu by’ubuhinzi iyobora ikigo cy’ubushakashatsi cya ISAR RUBONA. Amaze iminsi yigisha ku maradio atanduknye atanga inama z’ukuntu u Rwanda rwarwanya inzara cyangwa amapfa yugarije igihugu. Ibi mbivugiye ko HE Paul Kagame yashyize Nsengiyumva Fulgence wakoranye na Ndereyehe Karoli mu by’ubuhinzi mu myaka navuze haruguru. Ibi rero birerekana ko u Rwanda rukeneye inararibinye kugira ngo igihugu kive mu bibazo bicyugarije cyane cyane mu by’ubuhinzi. Uriya mugabo NSengiyumva Fulgence ndamuzi ni inyagamugayo kandi ni umukozi. Twizere ko abazakorana nawe bazamworohereza imikorere maze tukareba ko twava muri nzara igiye gusiga abanyarwanda twongera gusiga ibyacu duhunga Amacumu y’Inda.
    Tumwifirije imirimo myiza.

  • Nonese murekezi wari Gutuma Claude ejobundi mumihigo ubu ntamwaye.

  • bravo kuri Nsengiyumva fulgense ndamuzi neza numugabo ushoboye kdi wicisha bugufi cyane

  • Minister Gashumba ikaze ariko mfite impungenge kuko ibibazo usanze bizakurusha imbaraga rwose twababaye igihe kinini
    1.imishahara yazamuwe 2013 ntacyo twabonye
    2.Ejo bundi mukwa7 barongera babisubiramo kugeza ubu ntakirakorwa
    3.Gukoreshwa akazi karenze ubushobozi kuko abakozi ari bake kandi ngo nta bakozi bashya bagishirwaho
    4.kuba abakozi badahemberwa urwego bariho ukabona ufite Ao ahemberwa A1 cg A2
    5.ibibazo biterwa n’ingaga z’abakora kwa muganga zishyuza amafrw menshi mu gusorera diplome kandi dutanga TPR ubundi ngo gukora ibizamini ku Bantu bemewe na Leta kugirango wandikwe mu rugaga,gukoresha ibizamini nta bushobozi bafite
    AHA WAKWIBAZA IMPAMVU ABAGANGA (Doctors) badakora ibizamini byo kwinjizwa mu rugaga rwabo ariko abaforomo bakabikora kandi abaganga aribo bakora inshingano zikomeye kuko abaforomo bo bashyira mu bikorwa ibyanditswe

    • Nibyo rwose Minister Diane ahawe minisiteri itazamworohera na gato kuko byasabaga umuntu umurushije imbaraga, harimo ibibazo by’abavura bahabwa imishahara itajyanye n’akazi bakora, leta yarabongeje Binagwaho yangako bayihabwa, ese Diane haricyo azabikoraho? Ubuse bamwe bibiramo leta azabatwara iki? Iriya minisiteri yahindutse inzira ya bugufi yo kurya amafaranga no guhombya igihugu, Diane azabyitwaremo neza mu bwenge yibukeko igifi kinini gitungwa n’udutoya.

  • Uyu mugabo bazanye muri MINAGRI ni umuhanga mu kurwanya inzara.Hambere aha ubwo yayooraga perefegitura ya Gitarama,yahanganye n’inzara yari yayogoje komini Kayenzi,Mugina na Musambira birangira ayimenesheje.N’ubu nimwumva irahunga!

  • TONY NSANGANIRA BARIBARATINZE KUMUVANAHO NUMUNTU WUMUSONGARERE GUSA NTACYO YAGEZA KU BANYARWANDA ICYO ASHOBOYE NUKWAMBARA NEZA NUTUGAMBO DUSIZE UMUNYU ARIKO IBIKORWA NI ZERO

  • Murabibona ko yamihigo bavuga ko ari agakino baba baziranyeho bose? Wasobanura gute ko nyuma yo gusohoza imihigo akarera ka musanze kakaba akanyuma muminsi mike meyer wako agahita ahembwa kuba Governor?

  • Tank you H.E gukora aya mavugururwa cyanecyane ukuraho Tonny Nsanganira na MUKANDASIRA. kuri Tonny rwose wabonaga atazi ibyo akora. naho MUKANDASIRA ndacyeka kuva yaba Governor atarigera akoresha inama abaturage cg ngo wumve hari ijambo yavuze.

  • Nibyiza kuba bibutse Masozera Robert yari yararenganye bamuvana muri ambassade i Buruseli.

  • Barvo nyakubashwa p kagame,burya Uri present ukurikira ibintu!!! !!!!
    buriwese agomba gukora akorera abanyarwanda ibyiza,yabakorera nabi ukamuvanahoo.
    narabivuze Ngo ntiwagirira nabi ABASLAM Ngo ugire amahoro:Mussa fazil yateranyije abaslam na leta,Ngo nibyihebe!! None Reba bamushyize kugatebe!!! Basilam mube maso ubwo agiye kubagarukira atangire ababeshye,mwene abo babita ABANAFIKI,

  • nanjye ndumva umuntu wananiwe akarere yayoborintara ubwo haricyo azamarira intara yose?

  • umva nishimiye Diane ariko gusa adikemurire ikibazo kibizami by’urugaga rwabaforomo koko biri gutesha abenegihugu umutwe pe nkubu ibiheruka gukorwa abo muri private bakoraga mugitondo abo muri public bagakora sa 16h kandi ikizami gisa nicyatanzwe mugitondo barangiza ngo private ntizigisha naho nukugirango hatsindwe benshi bazongere batange andi mafaranga gusa rwose mudutabare turababaye cyane pe ubundi kugirango ugitsinde wishyura 300000frw utayafite nkabarihirwa na FARG batagira nurwara rwokuishima bagakomeza bakora nampera

    • nawe urakabije da kuki wumvako abarihirwa na FARG aribo batagira amafrw bonyine gusa niba koko ibyo bizamini ariko byakozwe harimo akarengane ubundise ni gute batandukanya abenegihugu bashingiye aho bize ni ukugirango bazabashe kumenya abo baha amanota make se nizere ko bashyiraho na system yo kujurira kubatishimye ariko njye sinumva impamvu y’ibyo bizamini ku banyagihugu mugihe nubundi uzajya mu kazi ukoze ikizamini

  • Yewegayeeeeeee ukuntu Uwamariya yari yaratuzonze Iburasirazuba mu buyobozi bw’ibanze. None dore uragiye uradusize!!!
    Genda ukore amadosiye nawe ube umukinagizwa wumve uko twari tumerewe iyo wadutukaga. Yewegayeeeeeee ukuntu Uwamariya yari yaratuzonze Iburasirazuba mu buyobozi bw’ibanze. None dore uragiye uradusize!!!
    Genda ukore amadosiye nawe ube umukinagizwa wumve uko twari tumerewe iyo wadutukaga.

    • Ubwirwa n’iki ko uwo babazaniye atazabazonga kurusha uwo Uwamariya?
      hora ceceka!

  • Mwakoze kudukiza musa fazili

  • Diane Gashumba félicitations!iyi ministere irasaba umuntu wumunyakuri kandi w’inyangamugayo naho nudakumira ubusambanyi sinzi uko uzatwigisha kwirinda Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina!mwihangane mutambutse comment yange tujye dukoma urusyo dukome n’ingasire!mwe gushimagiza gusa!Murakoze

  • Murakoze mwese kuri comment zanyu, ariko hari abikunda kurusha abandi, iyo muvuga ibibazo mujye muvuga byose muri rusange, ntimukagaragaze amaranga-mutima! Dore ejo bundi hari intore yabajije H.E IKIBAZO CY’IBIZAME BY’URUGAGA RW’ABAFOROMO, ukagirango ni rwo rwarenganye gusa! ubu se mwibagiwe urwitwa RWANDA ALLIED HEALTH PROFESSIONALS rwazonze abantu bose biga para-medics mu rwanda kubera amafranga menshi baca ngo bishyirire mu bifu byabo gusa? HON. MINISTER MUSHYA AJE AKENEWE, GUSA TUMWISABIYE KUVUGURURA MINISANTE NO KURWANYA AKARENGANE K’ABOKOZI BAYO NABIGIRA KUZABA ABAKOZI BAYO!

  • Hoya mwavuga mwagira mute,muzehe agomba kujya ajugunya inkoni zakubese mukeba!!! Abo Bose bakoraga service nabi bagomba kuvaho hakajyaho nabandi.byaba uko bakavaho nabo.
    fazil we ryo yazanye iterabwo murwabda none avuye mubuyobozi mbegaweeeeeee byizaweeeeee.
    nifurije umugisha namahoro yimana abo bahawe imirimo.Imana ibafashe badutungankirize service neza.murakoze

    • Nawe byaba byiza avuyeho maze akaba yeretse abandi urugero rwiza dore ko manda yemererwa nitegekonshinga azazirangiza 2017.

Comments are closed.

en_USEnglish