Nyuma yo gutangaza urutonde rw’abasirikare b’abafaransa 22 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hakaba hari na gahunda yo gusohora n’urutonde rw’abanyapolitike nabo bagize uruhare muri Jenoside, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo asanga bikwiye ko hatangira iperereza kugira ngo bazatabwe muri yombi. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagarutse ku […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye uburyo amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za America yagenze, ndetse ngo asigiye isomo abayobozi b’u Rwanda na Africa ko bagomba kumva icyo abaturage bashaka mbere ya byose. Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda […]Irambuye
Hari amakuru yemeza ko ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyi-ngiro (WDA) bwafashe umwanzuro wo guhindura ku rwego rw’igihugu, ikizamini cy’isomo rya ‘Electrical drawing’ cyari kuzakorwa ejo ku wa gatanu, nyuma yo kumenya ko hari umunyeshuri cyangwa umwarimu mu Karere ka Gakenke waba yabonye akanagumana ‘kopi’ yacyo. Uyu munyeshuri cyangwa umurezi utaramenyakana, abaye ari […]Irambuye
*Nyirishema nta gitekerezo cyo gutunga imodoka vuba yari afite, *Iyo umuguzi ahawe inyemezabwishyu ya EMB nibwo umusoro atanze ugera mu isanduka ya Leta. Ikigo cy’Igihigu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatanze imodoka muri Tombola yiswe IZIHIRWA, RAVA ifite agaciro Frw 8 5oo ooo yegukanywe na Nyirishema Janvier wakinnye tombola akoresheje inyemezabuguzi nyinshi yakaga uko aguze ibintu, kuri […]Irambuye
Abagabo babiri n’umukobwa umwe b’i Rusizi bafashwe na Police y’u Rwanda bakurikiranyweho kwiyitirira urwego r’Umuvunyi bakabeshya abantu ko babahuza narwo rukabarenganura. Abakekwa ni Nizeyimana (umukobwa), Makambo na Ndayishimiye bose bo mu Karere ka Rusizi. Bashakaga kwiba amafaranga y’uwitwa Fulgence bamubwira ko bamuhuza n’Umuvunyi ‘akamurenganura’ ariko akashyura aba baregwa ibihumbi 300 Frw. Makambo yavuze ko ubusanzwe ari […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje raporo igaragaza ko mu kwezi gushize kw’Ukwakira, ibiciro ku masoko byazamutseho 9,1% ugereranyije n’umwaka ushize. Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko muri rusange ku rwego rw’igihugu, mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2016 ibiciro ku masoko byiyongereyeho 9,1% ugereranyije n’Ukwakira 2015. Mu gihe, muri Nzeri 2016 byari byiyongereyeho 7,4%. Bimwe […]Irambuye
Muhanga – Jeanne NAHABARAMUTSE wo mu Muheta, Akagari ka Kanyana, Umurenge wa Rugendabari ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kwiba abana babiri, aremera icyaha akavuga ko hari abamushutse. Jeanne NAHABARAMUTSE w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko yatakaje ababyeyi bombi arerwa na Nyirakuru bukeye ngo yaje kujya kwa Nyinawabo uvukana na Nyina mu Murenge wa Kibangu, ariko […]Irambuye
*Maj Dr Rugomwa ashinjwa kwica umwana abanje kumukubita bikomeye *Umuvandimwe we, Nsanzimfura Mamerito ngo ararwaye, ntiyitabye Nyamirambo – Maj Dr Aimable Rugomwa uregwa kwica umwana w’umuhungu wo mu baturanyi be mu murenge wa Kanombe amukubise, kuri uyu wa 09 Ugushyingo yagombaga kuburana mu mizi kuri iki cyaha mu rukiko rwa gisirikare, ariko yabwiye Urukiko ko atiteguye […]Irambuye
Aherekejwe na Mme Jeannette Kagame wamwakiriye ejo mu ruzinduko rw’akazi yajemo mu Rwanda, Claudine Talon umugore Perezida Patrice Talon wa Benin, kuri iki gicamunsi yasuye ikigo Isange One Stop Center gikorera ku Kakiru kita cyane ku bakorewe ihohorerwa rishingiye ku gitsina. Commissioner of Police Dr Daniel Nyamwasa watangiranye na Isange One Stop Center wakiriye aba bashyitsi […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yafunguye ku mugaragaro ibikorwaremezo bizwi nka “Rwanda Internet Exchange Point (RINEX)” bizafasha mu kurinda amakuru ari kuri internet Abanyarwanda bakoresha, ndetse byihutishe umuvuduko wa internet. Ibi bikorwaremezo byatwaye amafaranga agera ku bihumbi 180 by’amadolari ya Amerika bizakora mu gihe cy’imyaka itanu, byubatswe ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika yunze […]Irambuye