Digiqole ad

Nyirishema yatsindiye imodoka muri IZIHIRWA ya RRA

 Nyirishema yatsindiye imodoka muri IZIHIRWA ya RRA

Nyirishema yatsa imodoka ye

*Nyirishema nta gitekerezo cyo gutunga imodoka vuba yari afite,
*Iyo umuguzi ahawe inyemezabwishyu ya EMB nibwo umusoro atanze ugera mu isanduka ya Leta.

Ikigo cy’Igihigu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatanze imodoka muri Tombola yiswe IZIHIRWA, RAVA ifite agaciro Frw 8 5oo ooo yegukanywe na Nyirishema Janvier wakinnye tombola akoresheje inyemezabuguzi nyinshi yakaga uko aguze ibintu, kuri we ngo yatanze umusoro mu kigega cya Leta none ngo bitumye atunga imodoka atabiteganyaga.

Nyirishema yatsa imodoka ye
Nyirishema yatsa imodoka ye

Tombora ya IZIHIRWE kuva yatangira mu kwezi kwa Nzeri 2015, abanyamahirwe 309 bamaze guhabwa ibehembobifite agaciro k’amafaranga miliyoni 300. Bigizwe n’amafaranga, telefone (Smart Phone), televiziyo (flat screen),  moto n’imodoka yari itegereje umunyamahirwe uyegukana, ari we Nyirishema Janvier.

Nyirishema Janvier wegukanye iyi modoka yavuze ko yatangiye kujya asaba inyemezabwishyu itangwa n’akamashini (EBM) nyuma yo kumva ko, ukatishije inyemezabuguzi ya EBM aba atanze umusoro ku nyongeragaciro TVA, ubusanzwe utangwa n’umuguzi.

Ati: “Numvise agaciro ka EBM, numva n’uriya musoro w’inyongeragaciro (TVA)  numva umumaro  wawo. Ibi bikorwa bigaragarira amaso yacu nk’Abanyarwanda, imihanda n’ibindi byose biva muri uriya musoro w’inyongeragaciro, mbiha agaciro numva ko  nk’umuguzi najya naka inyemezabuguzi ya EBM.”

Yahise atangira gukina muri Promotion Izihirwa akoresheje inyemezabwishyu zose yahabwaga, none ngo bitumye agera ku cyo atigeze arota no mu nzozi.

Ati: “Muri jyewe ntabwo numvaga ko muri 2016 nzagura imodoka, na 2017 sinabiteganyaga.”

Komiseri Mukuru wa RRA, Tushabe Richard yavuze ko iyi Tombola yashyizweho mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaguzi kugira umuco wo kujya baka inyemezabwishyu itangwa ya EBM, kandi ngo birimo gutanga umusaruro.

Tushabe ati: “Kugira ngo dukomeza umuco wo gukangurira abaguzi gusaba inyemezabwishyu ni uko twashyizeho amahirwe yo kugira ngo batsindire ibihembo.”

Inyemezabwishyu 2 200 000 zitangwa buri kwezi mu gihe ngo Tombola yatangiye hatangwa inyemezabwishyu zibarirwa muri 1 900 000.

Avuga ko umusoro ku nyongeragaciro TVA, utangwa n’umuguzi ariko uwakira wa musoro akawugeza mu isanduku ya Leta ni umucuruzi.

Ati “Hagaragaraga intege nke cyane ku bacuruzi bamwe aho bakiraga ya mafaranga aho kugira ngo bayageze mu isanduka ya Leta, bakayavanga n’ayabo. Iyo rero umuguzi asabye inyemezabwishyu ya EBM ni ukuvuga ngo wa mucuruzi n’iyo yaba afite ibishuko cyangwa intege nke, akirengaza Leta ntabwo bimukundira.”

Imbogamizi z’uko abantu benshi batarumva umuco wo gusaba inyemezabwishyu irahari, kuko ngo ubu hatombora abantu 100 000 kandi hatangwa inyemezwishyu zibarirwa muri miliyoni ebyiri.

Umusoro ku nyingeragaciro TVA, winjiza mu isanduku ya Leta, agera kuri 34% by’akusanywa mu misoro.

Tombola iracyakomeje kandi ngo hari uburyo igiye kuvugururwa, abanyamahirwe bazajya babona ibihembo bazabe benshi.

Uyikina ukoresha umurongo wa telefone uwo ari wo wose, wandika *800# ukemeza ugakurikiza amabwiriza ku buntu amahirwe akaba yaseka.

Nyirishema n'umugore we mu modoka bari bamaze gushyikirizwa
Nyirishema n’umugore we mu modoka bari bamaze gushyikirizwa
Tushabe Richard avuga ko iyo umuguzi hawe inyemezabwishyu umusoro we uba wageze mu isanduka ya leta
Tushabe Richard avuga ko iyo umuguzi hawe inyemezabwishyu umusoro we uba wageze mu isanduka ya leta
Nyirishema yavuze ko yakaga inyemezabwishyu ashaka kubaka igihugu nono bitumye atunga imodoka
Nyirishema yavuze ko yakaga inyemezabwishyu ashaka kubaka igihugu nono bitumye atunga imodoka
Tombora ntirararngira kuko haracyari byinshi bitegereje abanyamahirwe
Tombora ntirararngira kuko haracyari byinshi bitegereje abanyamahirwe
imodoka yatombowe ifite praque RAD104 I
imodoka yatombowe ifite praque RAD104 I

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish