*Bari basanzwe ari abakozi, mu 2011 bavanwa mu kazi ngo bajye kwiga, *Barangije ntibahawe akazi k’ibyo bari bigiye, ubu hashize imyaka itatu, *MINISANTE yabarihiye ngo basanze itabazi mu bo igomba gukoresha… Abaganga bazwi nka ‘Clinical Officers’ ariko bataratangira gukora inshingano z’iyi nyito bamaze imyaka itatu basoje amasomo mu cyahoze ari KHI, bavuga ko Leta yabarihiye […]Irambuye
Mu gitondo kuri uyu wa kabiri, mu kagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama bahasanze umugore usanzwe ugira uburwayi bwo mu mutwe ukomoka mu murenge wa Gashonga yajombaguwe ibyuma mu buryo bukomeye mu gitsina, mu kibuno no mu jisho. Uyu mugore ubu ngo ararembye bikomeye kuko ibyo byuma byageze no kuri nyababyeyi. Bamwe mu batuye […]Irambuye
Mu bushakashatsi bwashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), ndetse bukamurikirwa abanyamakuru mu nama y’igihugu ivuga ku iterambere ry’itangazamakuru, bugaragaza ko iterambere ry’itangazamakuru ryavuye kuri 60,7% mu 2013 rikaba rigeze kuri 69,6%, bugaragagaza kandi ko abakoresha Internet n’abareba Televiziyo bazamuka mu gihe Radio n’ibinyamakuru byandika ku mpapuro bitakaza ababishakagaho amakuru. Ubwo Dr Christopher Kayumba, Umwarimu muri […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abaturage batuye i Nyamirambo hafi y’umuhanda uzwi nko kwa Mutwe, babonye umubiri w’umugore witwa Aisha Nzamukosha. Bamwe mu baturage bari basanzwe bamuzi bavuga ko bamuziho kunywa ikiyobyabwenge cya Mugo (heroin). Umubiri wa nyakwigendera Aisha Nzamukosha, bawutoraguye mu murenge wa Rwezamenyo, hafi y’umuhanda wo kwa Mutwe. Abasanzwe bazi nyakwigendera, […]Irambuye
Abakoze ayo makosa ngo baranegwa, bagahindurirwa imirimo bikarangira. Ahashyirwa amafaranga menshi niho hagaragara inyereza n’imicungire mibi. Imishinga ifite agaciro ka miliyari 120 yadindiye PAC yasabye ubugenzacyaha Raporo ya Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo w’igihugu PAC kw’isesengura yakoreye raporo y’umugenzunzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka wa 2014/2015 yagaragaje ko hakiri icyuho mu micungire y’umutungo […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, mu nteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi mu Turere twa Muhanga na Kamonyi, abanyamuryango mu Turere twombi biyemeje gukosora amakosa yakozwe muri gahunda ya Girinka na gahunda ya VUP. Iyi nteko rusange yari igamije kurebera hamwe inshingano, imiterere n’imikorere y’umuryango ndetse n’uruhare rw’abanyamuryango mu kwihutisha gahunda za Leta zitandukanye ziteza imbere imibereho y’abaturage. Chairperson […]Irambuye
Kuri uyu wa 04 Ugushyingo, Police yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho gufasha abantu kunyereza imisoro ibarirwa muri za miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda hakoreshejwe imashini zitanga inyemezabwishyu zizwi nka ‘EBM’. Ngo bafashije abacuruzi kugabanya imisoro y’ukwezi cyangwa ku gihembwe ubundi, bagasohora inyemezabwishyu nta gicuruzwa cyaguzwe. Aba bagabo bafungiye kuri station ya Police ya Kicukiro. Ikigo […]Irambuye
Kuri uyu munsi ubwo Unity Club Intwararumuri yari mu nteko yayo ya cyenda inizihiza imyaka 20 imaze, umuyobozi mukuru wayo Mme Jeannette Kagame yashimiye cyane anahemba Abarinzi b’igihango bijejwe gukomeza gufashwa kuba imbuto yo kwimakaza ubumuntu mu babyiruka. Muri aba bashimiwe harimo n’uwagize uruhare mu kurinda no gusigasira umurambo wa Mme Agathe Uwiringiyimana. Abashimiwe ni ; […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu gitondo, mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba Unity Club iri kwizihiza imyaka 20 mu Nteko Rusange yayo ya cyenda, Mme Jeannette Kagame yavuze ko hakiri ibyo gukora ngo u Rwanda rukomeze ibyiza byubaka igihugu, avuga ko ari urugamba rugomba gutozwa cyane ababyiruka. Unity Club ni umuryango w’abagore b’abayobozi n’abagore babaye […]Irambuye
Kuri uyu wa kane Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite yashyikirijwe na Komisiyo y’imicungire y’umutungo wa Leta (PAC) raporo y’isesengura yakoze kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu mwaka wa 2014/ 2015. Iyi komisiyo yagaragaje muri raporo yayo ko ibigo bitandukanye binini RSSB, RRA, Kaminuza y’u Rwanda byagize imikorere itandukanye igira ingaruka […]Irambuye