Digiqole ad

U Rwanda rwatangiye kurinda amakuru duhererekanya kuri internet

 U Rwanda rwatangiye kurinda amakuru duhererekanya kuri internet

Kuri uyu wa kabiri, Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yafunguye ku mugaragaro ibikorwaremezo bizwi nka “Rwanda Internet Exchange Point (RINEX)” bizafasha mu kurinda amakuru ari kuri internet Abanyarwanda bakoresha, ndetse byihutishe umuvuduko wa internet.

Amakuru menshi dukoresha ntazajya arenga imipaka y'u Rwanda.
Amakuru menshi dukoresha ntazajya arenga imipaka y’u Rwanda.

Ibi bikorwaremezo byatwaye amafaranga agera ku bihumbi 180 by’amadolari ya Amerika bizakora mu gihe cy’imyaka itanu, byubatswe ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kugira ngo bifashe u Rwanda n’Akarere ruherereyemo.

Asobanura imikorere ya “Internet Exchange Point” u Rwanda rwungutse, Ghislain Nkeramugabo uyobora w’ikigo ‘Rwanda Information and Communication Technology Association (RICTA)’, yavuze ko ubu ari uburyo buhari bufasha imirongo y’itumanaho kuba yahererkanya amakuru bitavuye mu gihugu.

Ati “Umuntu ugiye kukoherereza nka email akoresha connection ya MTN (wowe ukoresha undi murongo w’itumanaho), ibi bikorwaremezo biriho kugira ngo iyo email/ayo makuru abe atasohoka mu gihugu, kandi atambuke mu buryo bwihuse.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gufungura ku mugaragaro ‘RINEX’, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yavuze ko ibyo u Rwanda ruzungukira muri ibi bikorwaremezo ari nyinshi.

Ati “Iyo abantu bahanahana amakuru agaca kure cyangwase hanze y’igihugu bigira ingaruka ku mafaranga twishyura. Uyu munsi kugira ngo wohereze megabit imwe hanze ku isegonda,…uwo murongo tuwugura amadolari 100, kandi ubwo byaragabanutse cyane cyera byaguraga amadolari 1000.”

Minisitiri Nsengimana akavuga ko uko ikoranabuhanga ritera imbere ibyo Abanyarwanda bahanahana n’ibyo bakenera kuri internet bigenda byiyongera ku buryo, ubu umuyoboro ukenewe ufite ubugari bwa gigabit 1.5, bivuze ko bakeneye inshuri 1 500 ya megabit imwe ku isegonda yishyurwaga amadolari 100.

Ati “Umva amafaranga twakabaye dutanga kandi tukayasohora hanze y’igihugu iyaba tutari dufite iyi exchange point, ubibaze neza ku kwezi usanga twajya twishyura amadolari 150 k ku kwezi, twashyira ku mwaka ugasanga bibaye miliyoni imwe hafi n’ibihumbi 800 twagombye kuba twishyura buri gihe tugerageje kuvugana hagati yacu twese twembi turi mu Rwanda,…bara iyo nyungu tugiye kujya tuzigama.”

Yongeraho ati “Ushyizemo amafaranga macyeya gutyo, uhinduye uburyo ibintu byakoraga,…navuga ko harimo n’umutekano kuko buryo iyo amakuru aciye ahandi ntumenya icyo bayakorera, bashobora kuyabika, n’ubwo waba washyizemo urufunguzo bashobora kurukwiba bakayafungura.

Byonyine kukumenyera amakuru yawe batayafiteho uburenganzira, nabyo ni ikibazo cy’umutekano, n’ubwo yaba ari amakuru ajyanye n’akazi wenda adafite ingaruka ku mutekano w’igihugu, ariko n’umutekano w’abaturage tugomba kururinda.”

Bizagabanya igiciro cya internet

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yavuze ko ubundi wasangaga Abanyarwanda bakoresha content ya internet nk’imbuga nkoranyambaga (social media), email, filime, ubushakashatsi n’ibindi bibahenze.

Ati “Iyo tujya gushaka content hanze y’igihugu ni nk’uko waba ukeneye amazi ariko uvoma mu mahanga, ibigega biri hanze, kandi bakwishyuza bakurikije ubugari bw’itiyo ukoresha n’amazo wavomye uko angana.

Iyi exchange point ni nko kuzana cya kigega mu Rwanda. Ibyo abantu bajya gushaka kuri internet tubishyire hano mu Rwanda abantu babikoreshe bibitse mu Rwanda. Kuko iyo bibitse hanze biguhenda.

Turashaka ko content iri mu Rwanda ihenduka kurusha content iri mu mahanga, niba urebye filime iri mu Rwanda utange nk’amafaranga 20 cyangwa 30, uyirebye ayikuye hanze nashaka atange ibihumbi 10.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko bitagiye kubuza Abanyarwanda kwirebera ibyo bifuza byose kuri internet, ahubwo ngo ibyo bazajya babona Abanyarwanda bashaka cyane hanze, bazajya babizana babibegereza babibike mu Rwanda, hanyuma bajye babikoresha biva mu Rwanda aho kuva hanze.

Mu zindi nyungu, harimo ko kwihutisha Serivise za internet ku buryo bishobora no kuzagabanya ikiguzi cyo guhamagara kuko abantu baba bashobora guhamagarana bifashishije imbuga noranyambaga (social media) nka Whatsapp, Skype n’izindi.

Gukoresha amakuru y’imbere mu gihugu no mu karere kandi ngo bizatuma na ‘content’ y’Abanyarwanda n’abatuye akarere irushaho gutera imbere, kandi yiyongere.

Mininisitiri Nsengimana ati “Uko ubukungu bwacu bugenda burushaho kuba bushingiye ku guhanahana amakuru,…uko ubukungu bwacu bugenda bushingira ku ikoranabuhanga tugomba kuba dufite ibikorwaremezo nk’ibi bidadiye.”

Dr. Elham M.A. Ibrahim, Komiseri ushinzwe ibikorwaremezo n’ingufu z’amashanyarazi mu muryango wa Afurika yunze ubumwe witabiriye umuhango wo gufungura ibi bikorwaremezo yavuze ko batewe ishema n’iyi ntambwe u Rwanda rwateye na Afurika muri rusange.

Dr. Elham yavuze ko ubu muri Afurika hari ibihugu 32 bifite izi  “Internet exchange Points”, mu gihe ku rwego rw’akarere hari ibihugu umunani (8) birimo n’u Rwanda na Kenya mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ati “Intego yacu ni uko biba ibihugu 10 bizafasha uturere 5 twose twa Afurika, kandi bagatekereza uburyo barushaho kwagura akamaro kazo, nko muri Kenya batangiye kuyikoresha mu guhamagara (roaming).”

Ikoranabuhanga nk’iri ngo ryafashije Namibia kuzigama asaga miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika ku mwaka, kandi umuvuduko wa internet uva ku gipimo cya ‘millisecond’ 300, ugera kuri millisecond ebyiri.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Twiheshe agaciro nk’abanyarwanda-Africa.

Comments are closed.

en_USEnglish