Maj Dr Rugomwa wari kuburana mu mizi ngo ntiyiteguye kuburana
*Maj Dr Rugomwa ashinjwa kwica umwana abanje kumukubita bikomeye
*Umuvandimwe we, Nsanzimfura Mamerito ngo ararwaye, ntiyitabye
Nyamirambo – Maj Dr Aimable Rugomwa uregwa kwica umwana w’umuhungu wo mu baturanyi be mu murenge wa Kanombe amukubise, kuri uyu wa 09 Ugushyingo yagombaga kuburana mu mizi kuri iki cyaha mu rukiko rwa gisirikare, ariko yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana kuko ikirego cy’abaregera indishyi z’akababaro yagishyikirijwe ku munsi w’ejo.
Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu kwezi kwa cyenda, Maj Dr Rugomwa Aimable yari yahakanye icyaha cyo kwica avuga ko yafashe umujura bakarwana. Gusa Urukiko rwamukatiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.
Nyuma gato, ababyeyi b’uyu mwana Theogene Mbarushimana wishwe basabye ko bahabwa ubutabera.
Uyu munsi, Maj Dr Rugomwa umuganga w’indwara z’abagore mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kanombe, yagaragaye mu rukiko atunganiwe.
Yabajijwe niba yiteguye kuburana mu mizi, asubiza agira ati “ntabwo niteguye kuburana kuko inyandiko y’abaregera indishyi z’akababaro yangezeho ejo. Jye n’umwunganizi tukinyuzamo amaso. “
Abajijwe igihe akeneye kugira ngo asesengure iki kirego, yavuze ko akeneye ukwezi.
Ubushinjacyaha buvuga ko ukwezi ari kwinshi kuko inyandiko y’iki kirego itarengeje impapuro eshanu, gusa buvuga ko itariki yakwimurirwaho iburanisha byaturuka mu bushishozi bw’urukiko.
Me Jean Felix Rudakemwa wunganira abaregera indishyi z’akababaro bose ntiyigeze anyuranya n’Ubushinjacyaha, avuga ko ubushishozi bw’abacamanza ari bwo bwavamo igihe uru rubanza ruzasubukirirwa
Umuvandimwe we Nsanzimfura Mamerto baregwa hamwe gufatanya ubwicanyi, ntiyagaragaye mu cyumba cy’iburanisha, Maj abajijwe aho ari, avuga ko amaze igihe arwaye.
Maj Dr Rugomwa wagaragaraga adafite umususu yavuze ko uku kwezi yasabaga yaraye abiganiriyeho n’umwunganira mu mategeko nubwo batari bazanye uyu munsi.
Umucamanza, amubajije niba kuwa 20 Ukuboza yazaba yiteguye, yavuze ko nta kibazo.
Abaregera indishyi bari bitabiriye kuko mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu benshi bigaragara ko ari abo mu muryango w’umwana wishwe akubiswe
Urubanza rwahise rwimurwa ku italiki 20 Ukuboza 2016.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
14 Comments
Ariko na n’ubu muracyamubaza iki ko yavuze ko atishe? nk’urukiko mukwiye gukora alas mushinzwe
Ibaze kurira noheli nubu Nani muri gereza koma musosi wandagara✔???? amaraso yuriya muziranenge azaguhame. Abari bukande unlike nabicanyi nkawe. Murakoze
Umgabombwa aseka imbohe!
ABARI BUKANDE BYOSE BO BAMEZE BATE???
haruburana n’amaraso se ba bro ??iyo uyakoze ntukaraba ngo akuveho ni meza akiri muri nyirayo ariko iyo uyamunyaze aba umwanda udakarabwa kd ni icyasha ku muryango wawe so emera usabe imbabazi kd uzabarirwa wenda uhannwe ariko umutima ukeye…
Ntibyumvikana ukuntu umuntu wamennye amaraso yinzirakane ariwe uhitamo igihe azaburanira, ko numva ngo mufite amagereza abayarimo baboreyemo nibo bakoze ibyaha biremereye kurusha uyu mwicanyi wumushinyaguzi ? Harya iri niryo terambere tubwirwa ? Ese His Excellence ntacyo arabivugaho kandi ariwe mukuru wikirenga wa RDF ? Uyu musilikari akwiye mbere na mbere kwamburwa amapeti ubundi agashikirizwa inkiko naho ubundi ntaho tugana ? Ese avuga ko yahoye iki umwana wimyaka 19 ? YARI YABUZE ABANTU YICA ? Yagiye muri South Soudan ko ariho hari imirwano ! Ibi mbyita gushinyagurira ababyeyi buyu mwana ,ndetse na incompetence yubucamanza bwigihugu cyacu cyu Rwanda . Major azica uko ashaka kandi ntabwo azahanwa Ayibambe !!!!!!!
@kaka
nice idea
ntawamenya uko bizaba mube muretse guca imanza kuko umucamanza niwe ureberahose icyarimwe
Umucamanza se arebera hose icyarimwe yabay’Imana? Iyaba mwari mubizi…..
Narinziko bamwambuye niriya myendaya gisilikare arigusebya.
Uyu mwicanyi akanirwe urumukwiriye areke gutera isesemi abantu yivugisha amagambure hejuru y<amaraso y'umuziranenge yamennye! Nta soni!
MMMM ALIKO UYU MUGABO AIMABLE NTABWO MUZI YIGA MULI UNIVERSITE Y’URWANDA MULI FACULTE YA MEDECINE I RUHANDE ABA AHITWA HOME YA KIZA? MUNYIBUBUTSE
Uwo mumukatire ntakomeze kuruka aho kandi yarishumuntu dore ko kireba nikicanyi ruharwa neza neza
Ibi ni bya bindi bajya bavuga ko ireme ry’uburezi mu Rwanda ari ikibazo koko, ubu se Uba ngo Doctor ndetse w’umuganga,ukaba Officier, etc… n’aho wanyuze hose, n’ibyo wanyuzemo byose ukaba wakubita umwana wo mu Secondary,atakurwanya ukarinda umumaramo umwuka ngo uri muganga urengera ubuzima bw’abantu !!!!???Ngo uri ingabo ishinzwe kurinda abaturage ukica ingimbi ya secondary koko!!!! ibi ni igisebo kuri benshi kabisaaaaa!!!!!! Wapi ntawe ukwiye kwiyumva mo icyo ari cyo cyose ngo ya kwica akakuriha wapi wapi!!! N’abandi baba biyumva batyo Please please stop it.
Comments are closed.