Mme wa Perezida wa Benin yasuye Isange One Stop Center
Aherekejwe na Mme Jeannette Kagame wamwakiriye ejo mu ruzinduko rw’akazi yajemo mu Rwanda, Claudine Talon umugore Perezida Patrice Talon wa Benin, kuri iki gicamunsi yasuye ikigo Isange One Stop Center gikorera ku Kakiru kita cyane ku bakorewe ihohorerwa rishingiye ku gitsina.
Commissioner of Police Dr Daniel Nyamwasa watangiranye na Isange One Stop Center wakiriye aba bashyitsi yabwiye ko mubo iki kigo ubu cyakira 72% ari ababa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yabwiye abashyitsi ko iki kigo cyatangiye mu 2009 ngo gifashe abanduye Virus itera SIDA no gufasha ababyeyi bo mu Rwanda babyara bafite ubwandu bwa SIDA kutanduza abo babyaye, yemeza ko ubu mu Rwanda nta bana bagipfa kuvuka banduye SIDA.
Mme Claudine Talon akaba n’umuyobozi wa “Fondation Claudine Talon” nta butumwa yatangiye aha ariko yagaragaye nk’uwari ufite amatsiko n’ubushake bwo kumva ibikorwa n’iki kigo cyegeranye n’ibitaro by’akarere ka Gasabo byahoze ari ibitaro bya Police.
CP Dr Nyamwasa yabwiye aba bashyitsi ko Isange one stop center yakiba abantu 300 ku kwezi bahuye n’ihohoterwa harimo abahura n’ihoterwa rishingiye ku gitsina 72% n’abandi 28% bahura n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo rinyuranye.
Avuga ko muri aba baba bahohotewe bishingiye ku gitsina abana bari munsi y’imyaka itanu ari 18%, abandi 82% bakaba bari hagati y’imyaka itanu na 18.
Iki kigo ngo cyatinyuye abantu kuvuga ihohoterwa bakorewe, ibintu bitabagaho mu bihe byashize.
Kubera ko amashami y’iki kigo yagiye ahezwa henshi mu gihugu (mu turere 28) ngo byagabanuye umurindi w’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina binongera umuhate wo gukurikirana ibyaha bigendanye naryo.
Muri ibi bitaro, Mme Jeannette Kagame yahashinze ishyirahamwe ry’abagore babana n’ubwandu bwa SIDA abafasha kubona imashini zidoda imyenda ubu buri mugore akaba ashobora kwinjira 45 000Frw mu mezi atatu nk’uko babitanzemo ubuhamye kandi bagafashanya hagatiyabo.
Kuva mu 2009 yatangira, Isange One Stop Center imaze kwakira abayigana bashaka serivisi zayo 14 350.
Photos © Josiane UWANYIRIGIRA/UM– USEKE.RW
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ubwo niba bakira abantu 10 bahohotewe buri munsi, iminsi 365 igashira bimeze gutyo, kandi bikaba atari mawonesho, byaba bisobanuye ko abagabo b’abanyarwanda bari extremely violent. Bibaye ari gutyo bimeze rero, bya bigaragaza nanone ko amategeko arengera abo bantu b’intege nke adahari cg se niba ahari akaba adashyirwa mu bikorwa, cg se niba anahari, anashyirwa mu bikorwa, akaba atari efficient. Minister wa justice yagombye gutanga ibisobanuro muri parlement na comission ya humana right.
Njyewe ahubwo ndumiwe none turi abambere ku isi muri Heforshe gute?
Ahubwo Abagabo ku Isi yose twarananiranye; ejo bundi muri France hari research yerekanye ko nibura Umugabo 1 kuri 3 aba yiteguye guhohotera Umukobwa/Umugore mugihe yizeye ko nta ngaruka byamugiraho!!!
Kandi uzarebe agakomye kose (intambara, imyigaragambyo, amashanyarazi abuze nijoro,…) Abagabo nta kindi bahita batekereza iyo hari Umugore uri hafi aho!!!
MUREKE TWISUBIREHO.
iki gitekerezo cyawe ntaho gihuriye n’iyi nkuru.wowe ugomba kucyandika aho bavuga ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu kw’isi mufata neza abagore….
@kamuzinzi: nyamara impungenge za Tasiyana zifite ishingiro. Iyi mibare y’abakirwa n’iki kigo ku munsi ni ishusho nyine y’ihohoterwa riri muri sosiyete yacu. Iri hejuru cyane rero, cyane ko abarikorerwa bose batagana kiriya kigo! Tugomba kubitekerezaho wibihunga ngo uririmbe ibyiza gusa!
Twishimiye uruzinduko rwa nyakubahwa madame wa perezida wa benin iki n’ikimenyetso kimikorere myiza twanashimira uburyo nyakubahwa madame jeannete kagame agira uruhare muguhashya ihohotera rishingiye ku gitsina, n’inkunga akomeza gutera ikigo cya isange one stop cnter.
IYO NITEGEREJE NEZA 1st LADY MBONA ATINYITSE