Mu kiganiro yahaye Umuseke ubwo yari amaze gusoza ihuriro ry’abahanga muri sciences (The World Academy of Sciences) ryaberaga mu Rwanda, Minisitiri w’uburezi Dr Papias Malimba Musafiri yavuze ko mu Rwanda abahanga nabo bagomba gukora ubushakashatsi cyane mu byerekeye ubuhinzi n’ubworozi kuko ari igice gitunze Abanyarwanda benshi. Minisitiri Dr Malimba avuga ko politiki y’uburezi mu Rwanda […]Irambuye
Brussels, mu Bubiligi – Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ari mu nama yiga ku bibazo by’umutekano mu gihugu cya ‘Central African Republic’. U Rwanda rusanzwe rufasha iki gihugu mu kongera kubaka amahoro arambye. Muri iyi nama, Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rutewe impungenge n’ibibazo by’umutekano mucye bikomeje guterwa n’imitwe yitwaje […]Irambuye
Mu nama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije kuvana abaturage mu bukene iri kubera muri Sena y’u Rwanda, Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko abayobozi bari bakwiye kugira inkomanga ku mutima y’amafaranga agenewe gahunda zo guteza imbere abaturage akinyerezwa. Iyi nama irimo bamwe mu Baminisitiri nka Francis Kaboneka wa MINALOC […]Irambuye
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko Leta ya Canada yohereje Henri J. Claude Seyoboka kuburanishwa ku byaha bya Jenoside aregwa kuba yarakoreye mu Rwanda mu 1994. Indege yazanye uyu mugabo ngo yaba iri bugere mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yabwiye Umuseke ko Jean Claude Seyoboka agezwa mu […]Irambuye
Aba Frères batatu barohamye mu kiyaga cya Muhazi ku cyumweru, nyuma y’iminsi ine ishakishwa hagaragaye imirambo ibiri ireremba hejuru y’amazi, icyateye impanuka cyiracyakorwaho iperereza. Fidel Ingabire Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo yatangirije Umuseke ko impanuka y’ubwato bwari butwaye abo ba Frères yabereye mu kiyaga cya Muhazi, mu kagari ka Kibara mu […]Irambuye
*Kwivuza kare byagufasha kutaremba ukaba wakwanduza abandi Malaria, *Abarwara Malaria bari 800 000 muri 2012, imibare imaze kugera kuri 3 900 000 muri 2015/16, *Abaturage barasabwa kuryama mu nzitiramibu, kurwanya ibizenga by’amazi mabi, gutema ibihuru, gufunga amadirishya kare. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’uko Malaria ihagaze mu gihugu n’ingamba zo kuyirwanya, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwemereye Umuseke ko imwe mu Ntare zirindwi zazanywe muri Pariki y’Akagera mu 2015 zivuye muri South Africa iherutse gupfa. Ubu buyobozi bwanadutangarije ariko ko hari utubwana tubiri duherutse kuvuka kuri izi ntare. Intare y’ingore iherutse gupfa yitwa GARUKA yari ifite imyaka itandatu yazanye n’izindi zose ari intare eshanu z’ingore n’ebyiri z’ingabo. […]Irambuye
*Serivise z’ubuhinzi n’ubworozi n’iz’ubutabera na zo zinengwa n’abaturage cyane, *Serivise nyinshi zahujwe n’ibyiciro by’ubudehe biri mu bituma ishyirwa mu byiciro binengwa. Kuri uyu wa kabiri Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere myiza (RGB), cyasohoye raporo y’ubushakashatsi ku ishusho Abaturage babonamo imiyoborere n’imitangire ya Serivisi mu nzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali, abaturage banenga uruhare ruke bagira mu […]Irambuye
Umwami Mohammed VI wa Maroc kuri uyu wa kabiri yakiriye Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu gutangiza inama mpuzamahanga ya 22 itegurwa n’Umuryango w’Abibumbye ku kubungabunga ikirere iri kubera i Marrakech. Perezida Kagame yaraye ageze muri Maroc mu ijoro rya keye aherekejwe na Mme Jeannette Kagame. Muri iyi nama hateganyijwe ibiganiro binyuranye bivugwa ku cyakorwa ngo […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 14 ugushyingo 2016 mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba yavuze ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko mu Rwanda kibakomereye. Umunyamakuru yabajije Minisitiri ibijyanye n’izamuka ry’ibiciro ritegeze ribaho mu Rwanda aho ubu ibiribwa by’ibanze nk’ikilo cy’ibishyimbo kigeze kuri 700frw, igitoki kigura 350frw ku kiro […]Irambuye