Digiqole ad

Africa ikeneye abarangiza kaminuza benshi bafite ubumenyi- Kagame

 Africa ikeneye abarangiza kaminuza benshi bafite ubumenyi- Kagame

Perezida Kagame avuga ko Africa ikeneye abarangiza kaminuza benshi

Mu gutangiza inama y’iminsi ibiri igamije kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na kaminuza byo muri Afurika, kuri uyu wa 05 Nyakanga Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko umubare w’abagana aya mashuri ari muto cyane ugereranyije n’ubumenyi n’ubushobozi bikenewe mu kuzamura uyu mugabane.

Perezida Kagame avuga ko Africa ikeneye abarangiza kaminuza benshi
Perezida Kagame avuga ko Africa ikeneye abarangiza kaminuza benshi

Muri iyi nama yateguwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere intego z’Iterambere rirambye muri Afurika (SDGC/A), Perezida Kagame yashimiye iki kigo gikomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo bikiboshye umugabane wa Africa.

Icyo iyi nama yigaho ni ukureba uko Kaminuza muri Africa zatanga uburezi bufite ireme dore ko muri kaminuza 1000 za mbere ku isi 10 gusa ari zo zibarirwa muri Africa kubera ikibazo cy’ireme ry’uburezi.

Avuga ko intego z’ikinyagihumbi (MDGs) zasize hari intambwe imaze guterwa mu burezi bwo muri Africa, akavuga ko ibi bigaragaza ko n’ibindi bishobora kugerwaho.

Muri iyi nama yahuje inzorebere mu by’uburezi muri Africa, Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yavuze ko ibimaze kugerwaho bidahagije ugereranyije n’ibyo uyu mugabane ukeneye kugira ngo ugere ahifuzwa.

Paul Kagame uvuga ko umubare w’abitabira amashuri makuru na za kaminuza muri Africa ukiri hasi, ko abitabira uburezi bw’aya mashuri bajya kungana na 1/4 cy’abayitabira mu bindi bice bitandukanye ku Isi.

Ati “Aba ni bake cyane ku bakenewe kugira ngo turandure ubukene burundu tunaharanire agaciro kacu nk’abantu…

Africa ikeneye abarangiza kaminuza benshi bafite ubumenyi n’ubushobozi bituma bafasha mu guteza imbere ibihugu.”

Abona ko hari amahirwe menshi n’ikizere cyo kuba byagerwaho. Agahamagarira abashoramari batagamije inyungu z’ako kanya gushora mu burezi.

Ibi ariko kandi ngo bizagerwaho Guverinoma z’ibihugu bya Africa  ari uko zikoranye cyane n’abikorera.

Ati “Ubushobozi bwose zaba zifite, leta ntacyo zageraho zonyine. Uruhare rwa buri wese ni ngombwa.”

Avuga kandi ko abashora imari mu burezi na bo bagarukirwa n’inyungu kuko baba bakeneye abakozi bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bakora.

Ati “Ni ngombwa kuko abikorera nabo bakenera ubumenyi bw’abarangiza mu mashuri makuru na za kaminuza.”

Yemeza kandi ko ikoranabuhanga ari intwaro ikomeye mu guhindura ibi byose bityo ngo gutanga ubumenyi kuri ryo ni ingenzi cyane mu guhindura Africa.

Avuga ko afitiye ikizere urubyiruko rwa Africa, ko rwiteguye gukoresha neza amahirwe ahari kugira ngo rwige rumenye.

Iyi nama Perezida Kagame yatangije irimo abayobozi ba za kaminuza bo mu bihugu 30 by’Africa, abanyabwenge banyuranye, abashakashatsi  n’abahanga muri Politiki y’uburezi bo ku mpande zinyuranye z’isi ngo bige ku kibazo cy’ireme ry’uburezi rituma uburezi muri kaminuza za Africa buri inyuma bikabije.

Perezida Kagame aje gutangiza iyi nama y'iminsi ibiri
Perezida Kagame aje gutangiza iyi nama y’iminsi ibiri
Kagame avuga ko hari intambwe imaze guterwa ariko ko hari byinshi bigikenewe
Kagame avuga ko hari intambwe imaze guterwa ariko ko hari byinshi bigikenewe
Iyi nama yitabiriwe n'impuguke mu by'uburezi
Iyi nama yitabiriwe n’impuguke mu by’uburezi
Asaba ibihugu bya Africa gushyira hamwe
Asaba ibihugu bya Africa gushyira hamwe
Dr. Belay Begashaw uyobora SDGC-A avuga ko Afurika ikwiye gushyira hamwe mu kuzamura ireme ry'uburezi
Dr. Belay Begashaw uyobora SDGC-A avuga ko Afurika ikwiye gushyira hamwe mu kuzamura ireme ry’uburezi
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi w'u Rwanda, Amb Gatete na we yitabiriye itangizwa ry'iyi nama
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb Gatete na we yitabiriye itangizwa ry’iyi nama
Minisitiri w'uburezi w'u Rwanda, Dr Musafili Malimba Papias yasangije ibindi bihugu ingamba u Rwanda rwagiye rufata mu burezi
Minisitiri w’uburezi w’u Rwanda, Dr Musafili Malimba Papias yasangije ibindi bihugu ingamba u Rwanda rwagiye rufata mu burezi
Iyi nama yanitabiriwe na bamwe mu bayobozi b'amashuri makuru, uyu ni umuyobozi ILPD Havugiyaremye Aimable
Iyi nama yanitabiriwe na bamwe mu bayobozi b’amashuri makuru, uyu ni umuyobozi ILPD Havugiyaremye Aimable
Umukuru w'igihugu yashimiye iki kigo cyahisemo kuza gukorera iyi nama mu Rwanda
Umukuru w’igihugu yashimiye iki kigo cyahisemo kuza gukorera iyi nama mu Rwanda
Peresida Kagame ni we watangije iyi nama ku mugaragaro
Peresida Kagame ni we watangije iyi nama ku mugaragaro

Photos © Village Urugwiro

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nizereko ubwinshi buvugwa atari nkabumwe bwa hano iwacu kaminuza zisigaye zisohora ibihumbi bitazi gusoma no kwandika! Ubwinshi twe twabugezeho pe ari quantity without quality nibyo wagirango ni intego kuburyo abifite bohereza abana babo gushakira ubumenyi hanze bataye amashuri mu Rwanda kuko nta cyizere akigirirwa. Ngirango nta mwana w’umuyobozi ukomeye cyangwa w’undi munyemari ukomeye ushobora gusanga yiga muri kaminuza za hano iwacu yaba iza leta cygwa izigenga. Umunyeshuri ntiyapfira mu nursery ngo azukire kaminuza.

  • Ariko iryo pfa n’izuka uvuga ubivanahe ubwenge n’ubumenyi byibanze niba tubibona ibindi twabyishakira mubitabo no kuri internet.Baribeshya ntacyo baturusha

    • @pat: ukeka ko abubaka za kaminuza na za labos zazo hirya no hino ku isi bayobewe ko ibitabo na internet bibaho? Reka tujye twemera aho dufite intege nke rwose mu bijyanye na kaminuza ntacyo twasangiza abandi! Ibyacu ni amarorerwa kaminuza twayitiranyije n’uburezi bw’ibanze (primaire na secondaire) kandi sibyo. Kugira igipapuro ni kimwe, kugira ubumenyi ni ikindi.

  • Harya iri reme ry’uburezi twese tubimenye muri 2017? Akumiro gusa.

  • Ireme ryuburezi ryicwana program leta ishyiraho
    1. bakuyeho gusibira (ngo umwana niyimuke mpaka arangije, ubu gusibira numubyeyi ubyisabira )
    2. Nta program imara kabili itarahinduka
    3. kwivuguruza no guhuzagurika bihoraho muri mineduc bidindiza ireme
    4. imishara mike kubarimu nicyerererwa ryayo ntabwo ryatuma uburezi butera imbere
    5. ubukene buri mu barimu busubiza ireme inyuma kurusha ibindi byose
    Ngarutse kuri kaminuza zifungwa
    kuri kaminuza gufungwa si ikosa ahubwo uko bikorwamo
    1. nta nteguza
    2. gusaba abanyeshuli kwimukira muzindi kaminuza nkaho bava munzu bajya muyindi
    3. kurebera ireme muri kaminuza za prive gusa usize iza leta,
    4. kurebera ireme muri kaminuza usize secondary na primary nkaho ho ntacyo hamaze
    5. Kwivaga no kubangamira imikorere ya za kaminuza zigenge nizinyamahanga iza leta zikaba mumitaka
    gufunga kaminuza bikozwe nkuko byakozwe ejo bundi ntahandi byaba usibye mu Rwanda gusa kwisi yose

    Tubasabye tubikuye kumutima ko minister wuburezi yakosora imikorere yiwe nabo bafatanyije
    ndetse na bafata ibyemezo muri leta munzego zo hejuru

  • DORE UKO IREME RY’UBUREZI RYAZAMURWA

    1.H.E Kagame, ba Seneteri , abadepite n’aba minisitire be,BYIBURA buri wese muri bo yohereje UMWANA UMWE mu bana yabyaye,be muri Kaminuza za leta zo mu Rwanda,Mu MASHURI YISUMBUYE yo leta yo mu Rwanda, NKURIKIJE INGUFU BAFITE bwacya ireme ry’UBUREZI RYAGEZE KU RWEGO RUSHIMISHIJE
    2. Bibaye akarusho abo ko aribo bakunda kwigisha NDUMUNYARWANDA, abana babo bakabana,BAGASANGIRA, BAKARARA hamwe n’ aho abandi BANA B’aBANYARWANDA.
    3. IBINDI RERO NUKUDUKINA ku MUBYIMBA kuko IREME RY’UBUREZI ryishwe

Comments are closed.

en_USEnglish