Digiqole ad

Kanombe: Yiyahuje umuti w’imbeba ntiyapfa, maze yimanika mu mugozi

 Kanombe: Yiyahuje umuti w’imbeba ntiyapfa, maze yimanika mu mugozi

*Nyirabuja yamwanduje SIDA maze aramukwepa
*Yari yaramwijeje byose amucika nta na kimwe amuhaye

Kicukiro – Dieudonne Nsengiyumva umusore w’imyaka 23 gusa, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abaturage bo mu mudugudu wa Nyarutovu mu kagari ka Karama Umurenge wa Kanombe bamusanze yapfuye yimanitse mu giti akoresheje umugozi, kuwa kabiri akaba nabwo yari yagerageje kwiyahura n’umuti w’imbeba biranga. Intandaro yabyo ivugwa ni nyirabuja…

Nsengiyumva yimanitse mu ijoro ryakeye akoresheje umugozi mushya w'umweru
Nsengiyumva yimanitse mu ijoro ryakeye akoresheje umugozi mushya w’umweru

Nsengiyumva yari amaze hano amezi hafi ane aho yazanye na nyirabuja n’abandi bakozi baturutse mu majyepfo (abatuye aha bavuga ko baje bavuye i Save muri Gisagara). Uyu nyirabuja yashinze akabari muri centre ya Coko iri aha Karama kuri 7Km uciye umuhanda wo munsi y’irimbi rya Busanza.

Umuyobozi w’Akagari ka Karama yabwiye Umuseke ko mu minsi ishize uyu mugore ufite akabari hano muri centre ya Coko yabwiye abakozi be ko agiye gufunga akagenda, atumiza ubuyobozi n’abakozi be kugira ngo abahembe, maze ngo buri mukozi bazanye amuha 50 000Frw barayasinyira ariko Nsengiyumva arayanga.

Uyu muyobozi avuga ko kuko babonaga we na Nyirabuja bari bwumvikane barabaretse baragenda ngo bajye kwiyumvikanira.

Avuga ko kuwa kabiri aribwo bumvise ko uyu musore Nyirabuja ngo yamubwiye ko bafata moto bakajyana ahantu, ariko uyu musore agarutse hano Coko ku kabari ngo yagerageje kwiyahura akoresheje umuti w’imbeba ntibyamuhira bamujyana kwa muganga arakira ndetse nimugoroba agaruka hano muri centre ya Coko.

 

Hari uwo yabwiye ibye byose

Umugabo w’aha Coko witwa Gaspard bari kumwe ejo kuwa gatatu nimugoroba, we yamubwiye byose uko byamugendekeye.

Gaspard nawe yaganiriye n’Umuseke…

Akabari uyu musore na nyirabuka bakoreragamo ariko banibanira nk'abasambane
Akabari uyu musore na nyirabuja bakoreragamo ariko banibanira nk’abasambane

Gaspard avuga ko Nsengiyumva yamubwiye ko yavanye i Save na Nyirabuja aho bari basanzwe bakorana ariko ngo uyu Nyirabuja akaba yarapfushije umugabo, maze nyuma atangira kujya asambana n’uyu musore muto.

Nyirabuja yimuriye ibikorwa bye i Kigali hano Coko i Kanombe, akomeza kujya asambana n’uyu musore, uyu musore ariko aza kwipimisha asanga yanduye SIDA nk’uko yabikekaga kuko ngo Nyirabuja yari ayifite.

Gaspard ati “Yakomeje kumbwira ibye byose…ambwira ko Nyirabuja yamwijeje ko nubwo yamwanduje nta kibazo bazakomeza kwibanira kuko SIDA ntawe ikica. Kandi azamufasha akamugurira moto, akamugira chef w’aka kabari.

Uyu mugore rero yaje gupanga kumucika, maze azana musaza we amuha akabari, n’abandi bakozi bose yazanye arabahemba arabirukana ariko Nsengiyumva we yanga gufata ibyo bihumbi mirongo itanu.

Kuwa kabiri rero nibwo nyirabuja yamushutse bafata moto ebyiri bagenda nk’abagiye ahantu hamwe Nsengiyumva ahageze aramubura amuhamagaye aramubura…kuburyo yagarutse hano muri centre na moto yamuzanye sinzi uwayimwishyuriye.

Nijoro rero yambwiye ngo ikibazo kiramurenze kandi ko yumva atarara mu bantu. Yambwiraga ko iwabo (Musha/Gisagara) atabona aho abihingutsa kuko ngo bari babizi ko abana n’uwo mugore.

Nkomeza mugira inama ko yajya kuri Police mu gitondo ariko mu gitondo ahubwo tumusanga yimanitse hari mu mugozi.”

Umuseke wasanze Police ije gutwara umurambo wa Nsengiyumva n’abaturage benshi b’aha bashungereye.

Abantu b’aha Coko baganiriye n’Umuseke bagira inama urubyiruko yo kwirinda abantu babashukisha ibintu babizeza ibitangaza bakabashora mu busambanyi bushobora kuvamo ibibazo nk’ibi bitumye uyu musore w’imyaka 23 gusa yiyahura.

Photos/Umuseke

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • yahuye na shuga Mami nyine!

  • Mbega umugore w’umugome we!!!!!!!

  • Abagore bakabije gushukashuka abasore cyane cyane abagore badafite cyangwa bapfushije abagabo ndagira inama abo basore kugira amakenga cyane kuko abenshi baba bagamije kubagusha mu cyaha cy’ubusambanyi ndetse no kubanduza indwara si ubwa mbere mbyumvise biriho cyane kandi bireze. basore nimusenge Imana ibarinde

  • n’ubundi urupfu rurya abantu

  • Ariko nuguhemuka, uwo mugore azabazwa Amaraso y’uriya umusore!!!
    Kandi umusore urwe rwarangiye Ubu watangiye urundi rubanza

  • Police weeeeeee! Tabara dore Umuseke waguhaye ligne maze unshakire uriya mugore umunshyirire inyuma ya za giriyaje. Sinumva ngo kwiyahura si icyaha ariko uwatumye nyiri ukwiyahura abikora abona ishyano?! Mbiswa ma ubanza ariko amategeko ya hano iwacu mu Rwanda abiteganya gusa uwo mugore ni umuhemu kabisa. Yanduje undi mwana abigambiriye none aranamukwepye.

  • umuryango wuwo musore wihangane pe ntakundi byagenda

  • hhh erega iyo wiyemeje kujya mu maguru y’abagore ugomba no kwitegura ibyo uzakuramo! pole kabisa.

  • Abanyarwanda baciye umugani ngo:”Nyabarongo yica uyizaniye!” Ubwo se abandi basore bakoranaga ko ntacyo bakoze!
    Imana itabare urubyiruko!

Comments are closed.

en_USEnglish