Digiqole ad

Umuvunyi ahangayikishijwe n’abatekamutwe bamwiyitirira. Hafashwe undi…

 Umuvunyi ahangayikishijwe n’abatekamutwe bamwiyitirira. Hafashwe undi…

Abatekamutwe biyitirira Urwego rw’Umuvunyi bagacuuza rubanda utwabo bahangayikishije uru rwego ruri gusaba abaturage kuba maso. Kuwa gatanu ushize bafashe umugabo witwa Nduwimana wiyitaga umwunganizi mu nkiko ngo ufite abakozi bo k’Umuvunyi bakorana, agasaba abantu amafranga (yari amaze guhabwa ibihumbi 900) ngo dosiye zabo ziriyo zihute.

Abakozi ku rwego rw'Umuvunyi baganira n'abanyamakuru kuri uyu wa gatanu. Ubanza iburyo ni umuvugizi w'uru rwego Jean Pierre Nkurunziza. Photo/U. Josiane
Abakozi ku rwego rw’Umuvunyi baganira n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu. Ubanza iburyo ni umuvugizi w’uru rwego Jean Pierre Nkurunziza. Photo/U. Josiane

Jean Pierre Nkurunziza Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yatangaje uyu munsi ko Andre Nduwimana yasabaga abantu amafranga ngo abakorere imyanzuro isaba gusubirishamo imanza kubera akarengane ku manza baba barahuye nazo ndetse akababeshya ko afite abakozi bo k’Umuvunyi bakorana kugirango ibibazo byabo byihute.

Amafranga yabasabaga ngo ni ayo guha umukozi wo k’Umuvunyi kugira ngo yihutishe dosiye zabo.

Urwego rw’Umuvunyi rwakira amadosiye menshi y’imanza no kuzisubirishamo bigendanye n’inshingano n’ububasha bw’uru rwego. Buri wese aba yifuza ko dosiye ye yihutishwa.

Nkurunziza avuga ko uyu mugabo Nduwimana nta cyangobwa na kimwe kimuranga cyerekana ko akora kuri uru rwego rw’Umuvunyi.

Avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwiyitirira uru rwego ugashuka abantu bituma abaturage batakariza ikizere Urwego rw’Umuvunyi bigatuma no mu gihugu havugwamo ruswa kandi atari yo ari ubutekamutwe.

Nkurunziza asaba abantu kuba maso kuko abatekamutwe nk’aba ari benshi, agasaba abantu kwirinda koherereza amafranga abantu batazi.

Ati « Abantu kandi bakwiye kumenya ko Urwego rw’Umuvunyi rudakoresha abantu baruhuza n’umuturage kuko buri wese afite uburenganzira bwo kwizanira ikibazo cye»

Nduwimana ngo yari amaze gufata agera ku bihumbi magana cyenda (900 000Frw) ndetse afite ahantu abaturage bamusangaga bamuzaniye ibibazo byabo mu karere ka Rwamagana. Bikekwa ko yakoreraga mu turere dutanu tw’iburasirazuba.

Jean Pierre Nkurunziza Umuvugizi w'Urwego rw'Umuvunyi
Jean Pierre Nkurunziza Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi

Aime Kajangana ushinzwe ishami ryo kugenzura imimikorere y’abakozi avuga ko iyo umuntu afite urubanza yatsinzwemo akabona umuntu umwizeza ko azamufasha rugasubirishwamo kandi byihuse bituma yihutira gutanga amafaranga kuri uwo mutekamutwe.

Ati « Urwego rw’Umuvunyi ruba rufite amadosiye menshi bityo ugasanga uwijejwe ko iye yihutishwa bikamutera gutanga ibishoboka byose ngo byihutishwe. »

Abakora ubu butekamutwe nka Nduwimana Andre ubushinjwa ubu, igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda kivuga icyaha cyabo mu ngingo ya 616 ivuga iti ;

« Kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda,

Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y‟ubutegetsi y‟abasivili cyangwa iy‟abasirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w‟ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n‟abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, abemeza ko ashinzwe umurimo wa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000). »

Nduwimana we anakurikiranywe ku cyaha cyo gukora inyandiko mpimbano aho yakoze raporo akanayisinya yiyita Umukozi w’Umuvunyi.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Babyita kwihangira imirimo!

  • abatekamutwe barajye barimenge reta yurwanda irimaso

Comments are closed.

en_USEnglish